Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ikunda kwita Yesu “Umwana w’Imana” (Yohana 1:49). Amagambo ngo: “Umwana w’Imana,” agaragaza ko Imana ari Umuremyi, cyangwa ko ari yo Soko y’ibiriho byose, hakubiyemo na Yesu (Zaburi 36:9; Ibyahishuwe 4:11). Bibiliya ntivuga ko Imana yabyaye Yesu nk’uko umuntu abyara abana.
Nanone, Bibiliya yita abamarayika “abana b’Imana y’ukuri” (Yobu 1:6). Ikindi kandi Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere ari we Adamu yari “umwana w’Imana” (Luka 3:38). Icyakora kubera ko Yesu ari we Imana yaremye bwa mbere kandi ikaba ari yo ubwayo yamwiremeye, Bibiliya ivuga ko ari Umwana w’imfura w’Imana.
Ese Yesu yabaga mu ijuru mbere y’uko avukira ku isi?
Yego. Yesu yabaga mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka, mbere y’uko avukira ku isi ari umuntu. We ubwe yarivugiye ati: “Naje nturutse mu ijuru.”—Yohana 6:38; 8:23.
Imana yaremye Yesu mbere y’uko irema ibindi bintu byose. Bibiliya igira iti:
“[Yesu] ni . . . imfura mu byaremwe byose.”—Abakolosayi 1:15.
Yesu ni “intangiriro y’ibyo Imana yaremye.”—Ibyahishuwe 3:14.
Yesu yashohoje ubuhanuzi buvuga ko ‘yabayeho kuva kera cyane, uhereye mu bihe bitarondoreka.’—Mika 5:2; Matayo 2:4-6.
Yesu yari muntu ki mbere y’uko aza ku isi?
Yari afite umwanya ukomeye mu ijuru. Yesu yigeze kuvuga ku mwanya yari afite, igihe yasengaga agira ati: “Data, mpesha icyubahiro . . . kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.”—Yohana 17:5.
Yafashije Se kurema ibindi bintu byose. Yesu yakoranye n’Imana ari “umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:30). Bibiliya ivuga ko Yesu “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.”—Abakolosayi 1:16.
Imana yakoresheje Yesu irema ibindi bintu byose. Muri byo bintu hakubiyemo abamarayika n’ibindi byaremwe (Ibyahishuwe 5:11). Twavuga ko Imana yakoranaga na Yesu nk’uko umwubatsi wakoze igishushanyo mbonera akorana n’umufundi. Uwo mwubatsi akora igishushanyo mbonera, hanyuma umufundi we agashyira mu bikorwa ibiri kuri icyo gishushanyo mbonera.
Yari Jambo. Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, yari “Jambo” (Yohana 1:1). Uko bigaragara, Imana yakoreshaga Umwana wayo kugira ngo ihe amabwiriza abandi bamarayika.
Nanone Yesu yari umuvugizi w’Imana kuko yamutumaga ku bantu. Igihe Adamu na Eva babaga mu busitani bwa Edeni, Imana yakoresheje Yesu kugira ngo ibahe amabwiriza (Intangiriro 2:16, 17). Ikindi kandi, birashoboka ko Yesu ari we mumarayika wayoboye Abisirayeli ba kera mu butayu, kandi Abisirayeli bagombaga kumvira ijwi rye badaca ku ruhande.—Kuva 23:20-23.a
a Jambo si we mumarayika wenyine Imana yakoresheje itanga ubutumwa. Urugero, yakoresheje abandi bana be b’abamarayika igihe yahaga Amategeko Abisirayeli ba kera.—Ibyakozwe 7:53; Abagalatiya 3:19; Abaheburayo 2:2, 3.