“Umugabo n’Umugore Ni Ko Yabaremye”
“Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye; umugabo n’umugore ni ko yabaremye.”—ITANGIRIRO 1:27.
1. Ni gute ukuri guhesha imigisha abagabo n’abagore b’Abakristo?
MBEGA ukuntu bishimisha kuba umwe mu bagize ubwoko bwa Yehova, no kwifatanya n’abagabo n’abagore, kimwe n’abahungu n’abakobwa, bimiriza imbere intego yo gukunda Imana no kuyumvira mu mibereho yabo! Nanone, ukuri kutubatura ku ngeso no ku myifatire idashimisha Yehova Imana, kandi kutwigisha uburyo bwo kubaho duhuje n’uko Abakristo bagombye kubaho (Yohana 8:32; Abakolosayi 3:8-10). Urugero: ahantu hose, usanga abantu bafite imigenzo cyangwa imitekerereze yabo, ku bihereranye n’uburyo abagabo bagombye kugaragazamo kamere yabo ya kigabo, n’uburyo abagore bagombye kugaragazamo kamere yabo ya kigore. Mbese, ibyo byaba biterwa gusa n’uko abagabo bavukana kamere ya kigabo, naho abagore bakavukana iya kigore? Cyangwa se, haba hari ibindi bintu bigomba gusuzumwa?
2. (a) Ni iki cyagombye kugena uko tubona ibihereranye na kamere ya kigabo n’iya kigore? (b) Ni gute byaje kugenda ku bihereranye n’ukuntu abantu babona ibirebana n’ibitsina?
2 Ku Bakristo, Ijambo ry’Imana ni ryo butware tugandukira, tutitaye ku bitekerezo byacu bwite, bishingiye ku muco, cyangwa ku migenzo dushobora kuba twaratojwe (Matayo 15:1-9). Nta bwo Bibiliya ivuga mu buryo burambuye, ingingo zose zihereranye na kamere ya kigabo n’iya kigore. Ibiri amambu, itanga umudendezo wo kugaragaza kamere ya kigabo n’iya kigore mu buryo bunyuranye, nk’uko tubibona mu mico itandukanye. Abagabo bagomba kugira kamere ya kigabo, abagore na bo bakagira kamere ya kigore, kugira ngo babe icyo Imana yabaremeye kuba cyo. Kubera iki? Kubera ko uretse no kuba umugabo n’umugore bararemewe kuzuzanya mu buryo bw’umubiri, bari baranaremewe kuzuzanya binyuriye ku mico yabo, ni ukuvuga iya kigabo n’iya kigore (Itangiriro 2:18, 23, 24; Matayo 19:4, 5). Ariko kandi, ibitekerezo by’abantu ku bihereranye n’ibitsina, byaragoretswe. Abantu benshi bitiranya kamere ya kigabo n’ubutware bw’igitugu, gukagatiza, cyangwa gutegeka. Mu mico imwe n’imwe, ntibikunze kubaho, cyangwa bikaba biteye isoni, ko umugabo arira, haba ku mugaragaro cyangwa yiherereye. Nyamara kandi, ‘Yesu yararize,’ igihe yari mu mbaga y’abantu bari ku mva ya Lazaro (Yohana 11:35). Ibyo ntibyari bigayitse kuri Yesu, we wari ufite kamere ya kigabo itunganye. Muri iki gihe, hari benshi bakabya mu bihereranye n’uburyo babona kamere ya kigore, bayifata nk’aho ari iyo kubyutsa irari ry’umubiri n’iry’ibitsina gusa.
Kamere Nyakuri ya Kigabo, na Kamere Nyakuri ya Kigore
3. Ni gute abagabo n’abagore batandukanye?
3 Kamere nyakuri ya kigabo ni iyihe, kandi se, kamere nyakuri ya kigore ni iyihe? Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “abagabo n’abagore benshi baratandukanye, atari ku miterere y’imibiri yabo gusa, ahubwo no mu myifatire, kimwe no mu bibashishikaza. Bimwe muri ibyo batandukaniyeho, bishingiye ku miterere y’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. . . . Ariko kandi, ibyinshi batandukaniyeho bidashingiye ku miterere y’umubiri, bisa n’aho bishingiye ku myifatire y’umuntu w’igitsina runaka, iyo buri wese aba yaratojwe. Abantu bavuka ari igitsina gabo cyangwa igitsina gore, ariko kugira kamere ya kigabo cyangwa iya kigore, byo barabyiga.” Imiterere y’ingirabuzima fatizo zacu zigenga iby’iyororoka, ishobora kugira uruhare mu bintu byinshi; ariko kandi, gukuza kamere ya kigabo cyangwa ya kigore ikwiriye, bishingiye ku kwiga ibyo Imana idusaba, no ku byo duhitamo kwimiriza imbere mu mibereho yacu.
4. Ni iki Bibiliya ihishura ku byerekeye inshingano z’umugabo n’iz’umugore?
4 Amateka ya Bibiliya, ahishura ko inshingano y’Adamu yari iyo kuyobora umugore we n’abana be, ababereye umutware. Nanone, yagombaga guhuza n’ibyo Imana ishaka, birebana no kuzuza isi, kuyitegeka, no gutwara ibiremwa byose biciye bugufi byo mu isi (Itangiriro 1:28). Inshingano y’umugore mu muryango yari igenewe Eva, yari iyo kubera Adamu “umufasha” n’ “icyuzuzo,” (NW), kugandukira ubutware bwe, no gufatanya na we mu gusohoza umugambi w’Imana wari wabatangarijwe.—Itangiriro 2:18; 1 Abakorinto 11:3.
5. Ni gute imishyikirano yari hagati y’umugabo n’umugore yaje kononekara?
5 Ariko kandi, Adamu ntiyashohoje inshingano ye, kandi Eva na we yakoresheje kamere ye ya kigore mu buryo bureshya, arehereza Adamu kwifatanya na we mu kutumvira Imana (Itangiriro 3:6). Mu kwirekura maze agakora icyo yari azi ko ari kibi, Adamu yananiwe kugaragaza kamere nyakuri ya kigabo. Yagize intege nke zo guhitamo kwemera ibyo yabwiwe n’umugore we wari wabeshywe, aho kumvira ibyari byavuzwe na Se akaba n’Umuremyi we (Itangiriro 2:16, 17). Bidatinze, uwo mugabo n’uwo mugore ba mbere, batangiye kugerwaho n’icyo Imana yari yaravuze ko cyari kuba ingaruka yo kutumvira. Adamu wari warigeze kugira icyo avuga ku mugore we, mu mvugo y’igishyuhirane kandi y’igisigo, noneho yamwerekejeho avugana ubukonje ngo ni “umugore wampaye.” Icyo gihe, ukudatungana kwari kwarononnye kandi kuyobya kamere ye ya kigabo, bituma atangira ‘gutwara [umugore we].’ Eva na we, yagombaga “kwifuza” umugabo we, wenda mu buryo bukabije, cyangwa se budashyize mu gaciro.—Itangiriro 3:12, 16.
6, 7. (a) Ni ukuhe kugoreka ibintu ku bihereranye na kamere ya kigabo kwabayeho mbere y’Umwuzure? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku mimerere yariho mbere y’Umwuzure?
6 Gukoresha nabi kamere ya kigabo n’iya kigore, byaragaragaye mu buryo bukabije mbere y’Umwuzure. Abamarayika bari bataye ubuturo bwabo bwa mbere bwo mu ijuru, bambaye imibiri ya kimuntu, kugira ngo bagirane imibonano y’ibitsina n’abagore (Itangiriro 6:1, 2). Inkuru ya Bibiliya, ivuga gusa abantu b’igitsina gabo bavutse muri uko guhuza ibitsina mu buryo budahuje na kamere. Kandi birashoboka ko abari bagize urwo rubyaro bari ibyimanyi, badashobora kubyara. Baje kwitwa intwari, Abanefili, cyangwa Ibigusha, kubera ko bashoboraga kugusha abandi. (Itangiriro 6:4, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Uko bigaragara, bari abanyarugomo, abanyamahane, batagaragariza abandi impuhwe zuje urukundo.
7 Biragaragara ko uburanga, imiterere y’umubiri, ubunini, cyangwa imbaraga, atari byo ubwabyo bituma umuntu agira kamere yemewe ya kigabo cyangwa ya kigore. Abamarayika bambaye imibiri ya kimuntu, bashobora kuba bari bafite uburanga. Abanefili na bo bari banini bakaba n’abanyambaraga, ariko kandi, imitekerereze yabo yari ikocamye. Abamarayika bigometse, hamwe n’urubyaro rwabo, bujuje ubusambanyi n’ubugome mu isi. Ku bw’ibyo, Yehova yavanyeho iyo si (Itangiriro 6:5-7). Icyakora, Umwuzure ntiwavanyeho imikorere y’abadayimoni, nta n’ubwo kandi wavanyeho ingaruka z’icyaha cy’Adamu. Ibyo kugaragaza kamere ya kigabo n’iya kigore mu buryo budakwiriye, byongeye kubura nyuma y’Umwuzure, kandi muri Bibiliya harimo ingero nziza n’imbi, dushobora kuvanamo isomo.
8. Ni uruhe rugero rwiza ruhereranye na kamere ikwiriye ya kigabo, rwatanzwe na Yozefu?
8 Inkuru ihereranye na Yozefu n’umugore wa Potifari, igaragaza itandukaniro rikomeye riri hagati ya kamere ikwiriye ya kigabo, na kamere ya kigore y’isi. Umugore wa Potifari amaze kubenguka Yozefu, wari ufite uburanga, yagerageje kumureshya. Muri icyo gihe, nta mategeko yanditswe y’Imana abuza ubuhehesi cyangwa ubusambanyi, yari ariho. Nyamara kandi, Yozefu yahunze uwo musambanyikazi, maze yigaragaza ko ari umuntu w’Imana koko, ugaragaza kamere ya kigabo yari yemewe n’Imana.—Itangiriro 39:7-9, 12.
9, 10. (a) Ni gute Umwamikazi Vashiti yakoresheje nabi kamere ye ya kigore? (b) Ni uruhe rugero rwiza rwa kamere ya kigore twahawe na Esiteri?
9 Esiteri n’Umwamikazi Vashiti, baduha urugero rw’itandukaniro rigaragara ku bihereranye n’abagore. Uko bigaragara, Vashiti yatekerezaga ko yari mwiza cyane, ku buryo Umwami Ahasuwerusi yari kuzajya amukorera ibyo yifuza byose buri gihe. Ariko kandi, ubwiza bwe bwari ubw’inyuma gusa. Yari abuze ukwiyoroshya hamwe na kamere ya kigore, kubera ko yananiwe kugandukira umugabo we wari n’umwami. Umwami yaramwanze, maze ahitamo umugore watinyaga Yehova rwose, wari ufite kamere nyakuri ya kigore, ngo amubere umwamikazi.—Esiteri 1:10-12; 2:15-17.
10 Esiteri yabereye Abakristokazi urugero ruhebuje. Yari “umunyagikundiro, afite uburanga,” ariko kandi, yagaragaje umurimbo ‘[w’umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro’ (Esiteri 2:7; 1 Petero 3:4). Nta bwo yabonaga ko kwirimbisha ari cyo kintu kigomba guhabwa umwanya wa mbere. Esiteri yagaragaje amakenga no kwirinda, agandukira umugabo we, ari we Ahasuwerusi, ndetse n’igihe ubuzima bw’ab’ubwoko bwe bwari mu kaga. Esiteri yirindaga kugira icyo avuga mu gihe byabaga ari iby’ubwenge ko yabigenza atyo, ariko akaba yaravugaga nta gutinya iyo byabaga ari ngombwa no mu gihe gikwiriye (Esiteri 2:10; 7:3-6). Yemeye inama yagiriwe na Moridekayi, musaza we wo mwa se wabo, wari usheshe akanguhe (Esiteri 4:12-16). Yagaragarije ab’ubwoko bwe, urukundo n’ubudahemuka.
Isura Igaragarira Amaso
11. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana n’isura yacu igaragarira amaso?
11 Urufunguzo rwo kugera kuri kamere ya kigore ikwiriye, ni uruhe? Hari umubyeyi wagize ati “ubutoni burashukana, kandi uburanga bwiza ni ubusa; ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa” (Imigani 31:30). Bityo rero, gutinya Imana kurangwa no kubaha ni ukw’ingenzi, kandi ineza yuje urukundo, ubugwaneza, ubwiyoroshye, n’ubwitonzi mu mikoreshereze y’ururimi, birusha kure cyane uburanga mu kuba ingirakamaro kuri kamere ya kigore.—Imigani 31:26.
12, 13. (a) Mu buryo bubabaje, ni iki kiranga imvugo y’abantu benshi? (b) Ibivugwa mu Migani 11:22, bisobanura iki?
12 Ikibabaje ni uko hari abagabo benshi n’abagore, batabumbuza akanwa kabo ubwenge, n’ururimi rwabo ntibarukoreshe mu buryo burangwa n’ineza yuje urukundo. Imvugo yabo, irangwa no gutukana, gusesereza, guhomvangwa no kutita ku bandi. Abagabo bamwe, batekereza ko kugira imvugo yanduye, ari cyo kiranga kamere ya kigabo, kandi abagore bamwe na bamwe, na bo bakora iby’ubupfapfa bakabigana. Ariko kandi, niba umugore afite uburanga, ariko akaba adashyira mu gaciro kandi akaba ari umunyampaka, akagira imvugo isesereza, cyangwa akaba ari umwibone, mbese, mu by’ukuri ashobora kuba mwiza nk’uko bikwiriye, afite kamere nyakuri ya kigore? “Umugore w’uburanga bwiza utagira umutima, ni nk’impeta y’izahabu ikwikirwa mu mazuru y’ingurube.”—Imigani 11:22.
13 Uburanga bujyanye no kuvuga amagambo atameshe, yandagaza, cyangwa kudashyira mu gaciro, ntibwaba buhuje n’isura ya kigore iyo ari yo yose ishobora kuranga umuntu. Koko rero, iyo myifatire yo kutubaha Imana, ishobora ndetse gutuma umuntu wari ufite uburanga, agaragara ko afite isura mbi. Dushobora kubona bitatugoye ko isura y’umugabo cyangwa iy’umugore, idashobora ubwayo gutwikira ingeso yo kuzabiranywa n’uburakari, gusakuza, cyangwa gutukana. Abakristo bose, bashobora kandi bagombye gutuma bo ubwabo bagaragara neza imbere y’Imana n’imbere y’abandi bantu, binyuriye ku magambo n’imyifatire yabo bishingiye kuri Bibiliya.—Abefeso 4:31.
14. Ni ubuhe buryo bwo kurimba bwashimwe muri 1 Petero 3:3-5, kandi wiyumva ute ku birebana n’ibyo?
14 N’ubwo kamere ikwiriye ya kigore n’iya kigabo ishingiye ku mico yo mu buryo bw’umwuka, igihagararo, n’isura, hakubiyemo n’ibyo twambara n’uburyo tubyambara, byerekana abo turi bo. Nta gushidikanya ko intumwa Petero yatekerezaga ku buryo runaka bw’imyambarire no kwirimbisha byo mu kinyejana cya mbere, ubwo yagiraga Abakristokazi inama igira iti “umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi, cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda: ahubwo ube uw’imbere, uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro: ni wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo.”—1 Petero 3:3-5.
15. Ni iki Abakristokazi bagombye kwihatira kugaragaza mu myambarire yabo?
15 Muri 1 Timoteyo 2:9, 10, tubona amagambo Pawulo yavuze ku bihereranye n’imyambarire ya kigore, agira ati “ndashaka ko [abagore] bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, . . . birimbishishe imirimo y’ingeso nziza, nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.” Aho ngaho, yatsindagirije akamaro ko kwiyoroshya no kwambara imyambaro ikwiriye, irangwa no gushyira mu gaciro.
16, 17. (a) Ni gute abagabo n’abagore benshi bagiye bambara mu buryo budakwiriye muri iki gihe? (b) Ni uwuhe mwanzuro twagombye gufata, dushingiye ku nama tubona mu Gutegeka 22:5?
16 Mu gihe umugabo cyangwa umugore, umuhungu cyangwa umukobwa, yaba yitwaye cyangwa yambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, nta bwo ibyo byaba bishimangira kamere nyakuri ya kigabo cyangwa iya kigore, kandi nta gushidikanya ko bidahesha Imana icyubahiro. Abantu benshi mu isi, barakabya iyo bagaragaza imiterere y’umuntu w’igitsina gabo cyangwa n’uw’igitsina gore, binyuriye ku myambarire no ku myifatire. Abandi na bo, bahisha itandukaniro riri hagati y’ibitsina, bitewe n’intego z’ubwiyandarike. Mbega ukuntu twebwe Abakristo dushobora gushimira kuba Bibiliya ihishura icyo Imana ibitekerezaho! Yehova yabwiye Isirayeli ya kera ati “umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane n’umugore: kuko ukora atyo wese ari ikizira, Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.”—Gutegeka 22:5.
17 Ushobora kuba wakwishimira kongera gusuzuma icyo Umunara w’Umurinzi wavuze ku bihereranye n’ibyo, mu nomero yawo yo ku itariki ya 15 Kanama 1988, ku ipaji ya 17 (mu Gifaransa), aho dusoma ngo “ikibazo si ukumenya niba umuderi runaka ukabije kwigana ibigezweho, ahubwo ni ukumenya niba ukwiriye ku muntu uvuga ko ari umukozi w’Imana (Abaroma 12:2; 2 Abakorinto 6:3). Kwambara kirimwabo mu buryo bukabije, cyangwa imyambaro itwegereye cyane, bishobora gushyira umugayo ku butumwa bwacu. Imyambarire ituma abagabo bishushanya n’abagore, cyangwa igatuma abagore bishushanya n’abagabo mu buryo bugaragara kandi bugambiriwe, ntikwiriye rwose. (Gereranya no Gutegeka 22:5.) Birumvikana ko imico y’uturere ishobora kuba itandukanye, hakurikijwe imiterere y’ibihe, ibikenewe mu bihereranye n’akazi umuntu akora, n’ibindi n’ibindi, ku buryo itorero rya Gikristo ridashyiraho amategeko adakuka agomba kubahirizwa n’umuryango wa kivandimwe wo ku isi hose.”
18. Ni izihe ntambwe dushobora gutera, mu gukurikiza inama yo muri Bibiliya ihereranye n’imyambarire, hamwe no kwirimbisha?
18 Mbega inama ishyize mu gaciro kandi ikwiriye! Ikibabaje ni uko Abakristo bamwe na bamwe, ab’igitsina gabo n’ab’igitsina gore, bakurikira buhumyi ibyo isi yemera byose mu bihereranye n’imyambarire no kwirimbisha, batabanje kureba ingaruka bishobora kugira kuri Yehova no ku itorero rya Gikristo. Buri wese muri twe, yakwisuzuma ubwe, kugira ngo arebe niba yarandujwe n’imitekerereze y’isi. Cyangwa dushobora kwegera umuvandimwe, cyangwa se mushiki wacu wubahwa kandi w’inararibonye, maze tukamusaba kutugenzura, kugira ngo atubwire niba hari ibyo dukwiriye guhindura mu myambarire yacu, maze noneho tugashyira ibyo bitekerezo ku munzani tubyitayeho.
Abagabo n’Abagore b’Abakristo—Ni Abagabo n’Abagore Nyakuri
19. Ni iyihe myifatire itifuzwa tugomba kurwanya?
19 Satani ni we Mana y’iyi si, kandi imikorere ye ishobora kugaragarira mu rujijo yateje mu bihereranye n’ibitsina; kandi ntirugaragarira mu myambarire honyine (2 Abakorinto 4:4). Mu bihugu bimwe na bimwe, abagore benshi bahatanira ubutware n’abagabo, birengagije amahame ya Bibiliya. Ku rundi ruhande, abagabo benshi banga rwose inshingano zijyanye n’ubutware bwabo, nk’uko Adamu yabigenje. Hari ndetse n’abagerageza guhinduranya inshingano zabo zo mu mibereho, zihereranye n’ibitsina (Abaroma 1:26, 27). Nta bwo Bibiliya igaragaza ubundi buryo bwo kubaho bwemewe n’Imana, ubwo umuntu ashobora kwihitiramo. Kandi abantu abo ari bo bose, mbere y’uko baba Abakristo, bari mu rujijo ku bihereranye n’inshingano zabo zo kuba abagabo cyangwa abagore, cyangwa se amahitamo yabo mu bihereranye n’ibitsina, bashobora kwiringira ko bazabona ibyiza by’iteka, babikesha kubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana areba umugabo n’umugore, amahame azafatanwa uburemere rwose n’abazagera ku butungane bwa kimuntu bose.
20. Ibivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23, byagombye kugira izihe ngaruka ku bihereranye n’uburyo tubona kamere ya kigabo n’iya kigore?
20 Ibyanditswe bigaragaza ko abagabo n’abagore b’Abakristo, bagomba kwera no kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana—ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ineza, kwizera, kugwa neza, no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Imana, mu bwenge bwayo bwinshi, yahaye abagabo ubushobozi bwo kugaragaza kamere yabo ya kigabo, n’abagore bakagaragaza kamere ya kigore, bihingamo iyo mico. Kubaha umugabo ugaragaza imbuto z’umwuka biroroha, kandi umugore ubigenza atyo na we, kumukunda biroroha.
21, 22. (a) Ni uruhe rugero rwatanzwe na Yesu ku bihereranye n’uburyo bwo kubaho? (b) Ni gute Yesu yagaragaje kamere ye ya kigabo?
21 Umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose babayeho, ni Yesu Kristo, kandi uburyo bwe bwo kubaho ni bwo Abakristo bagombye kwigana (1 Petero 2:21-23). Abagabo n’abagore, bagombye kuba indahemuka ku Mana, kandi bakumvira Ijambo ryayo nk’uko Yesu yabigenje. Yesu yagaragaje imico ihebuje y’urukundo, ubwuzu, n’impuhwe. Twebwe Abakristo b’ukuri, dusabwa kumwigana kugira ngo tugaragaze ko turi abigishwa be.—Yohana 13:35.
22 Yesu Kristo yari umugabo nyakuri, kandi dushobora kumenya imico ye ya kigabo mu gihe twiga inkuru y’imibereho ye, iboneka mu Byanditswe. Ntiyigeze ashaka umugore, ariko Bibiliya yerekana ko yashyikiranaga n’abagore mu buryo bushyize mu gaciro (Luka 10:38, 39). Imishyikirano yagiranaga n’abagabo n’abagore, igihe cyose yabaga izira amakemwa kandi yiyubashye. Ni urugero rutunganye ku bihereranye na kamere ya kigabo. Ntiyigeze yemerera uwo ari we wese—yaba umugabo, umugore, cyangwa umumarayika w’icyigomeke—ngo amuteshe kamere ye ya kigabo yo kubaha Imana, no gukomeza kuba uwizerwa kuri Yehova. Ntiyigeze agira ipfunwe ryo kwemera inshingano ze, kandi yabikoraga atitotomba.—Matayo 26:39.
23. Ku birebana n’inshingano zihereranye n’ibitsina, ni gute Abakristo b’ukuri babona imigisha mu buryo bugaragara?
23 Mbega ukuntu bitera ibyishimo kuba umwe mu bagize ubwoko bwa Yehova, no kwifatanya n’abagabo n’abagore, kimwe n’abahungu n’abakobwa, bimiriza imbere intego yo gukunda no kumvira Yehova Imana mu mibereho yabo! Kumvira Ijambo ry’Imana, nta cyo bituvutsa. Ibiri amambu, tubaturwa kuri iyi si n’inzira zayo, ziharabika ubwiza, umugambi, hamwe n’inshingano zinyuranye zirebana n’ibitsina. Dushobora kugira ibyishimo nyakuri, bibonerwa mu gusohoza uruhare twahawe n’Imana mu mibereho yacu, twaba ab’igitsina gabo cyangwa ab’igitsina gore. Ni koko, mbega ukuntu dushimira Yehova Imana, Umuremyi, ku bw’ibyo yaduteguriye byose abigiranye urukundo, no kuba yaraturemye turi abagabo n’abagore!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe nshingano zihariye zireba abagabo n’abagore, zivugwa muri Bibiliya?
◻Ni gute kamere ya kigabo yagoretswe mbere y’Umwuzure, kandi ni gute ibitekerezo bihereranye na kamere ya kigabo n’iya kigore byagoretswe muri iki gihe?
◻ Uzifuza gukurikiza iyihe nama itangwa na Bibiliya ku birebana n’isura igaragarira amaso?
◻ Ni gute abagabo n’abagore b’Abakristo, biyerekana ko ari abagabo n’abagore nyakuri?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
N’ubwo Esiteri yari afite uburanga, icyibukwa kuri we cyane cyane, ni ukwiyoroshya kwe na kamere yo gutuza no kwicisha bugufi
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Irimbishe mu buryo bushyize mu gaciro, wibanda cyane kurushaho ku bwiza bwo mu mutima