-
Ubuhanuzi bwa kera budufitiye akamaro muri iki giheUmunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2022 | Nyakanga
-
-
IGICE CYO KWIGWA CYA 30
Ubuhanuzi bwa kera budufitiye akamaro muri iki gihe
“Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore.”—INTANG 3:15.
INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
INSHAMAKEa
1. Ni iki Yehova yakoze Adamu na Eva bakimara gukora icyaha? (Intangiriro 3:15)
ADAMU na Eva bakimara gukora icyaha, Yehova yahise avuga ubuhanuzi, bwari guhumuriza abari kuzabakomokaho. Ubwo buhanuzi buboneka mu Ntangiriro 3:15.—Hasome.
2. Kuki ubuhanuzi buvugwa mu Ntangiriro 3:15 bwihariye?
2 Ubwo buhanuzi buboneka mu gitabo cya mbere cya Bibiliya, kandi ni ubw’ingenzi cyane. Kubera iki? Kubera ko ubundi butumwa bwose buri muri Bibiliya, bushingiye kuri ayo magambo aboneka mu Ntangiriro 3:15. Ubwo buhanuzi buvuga ko Imana yari kohereza Umucunguzi, akarimbura Satani n’abayoboke be bose.b Nibusohora, abasenga Yehova bose bazabona imigisha myinshi.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Muri iki gice, turi burebe ibisubizo by’ibibazo bikurikira, bishingiye ku buhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15. Ni ba nde bavugwa muri ubwo buhanuzi? Ubwo buhanuzi busohora bute? Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro?
NI BA NDE BAVUGWA MURI UBWO BUHANUZI?
4. ‘Inzoka’ igereranya nde, kandi se tubyemezwa n’iki?
4 Mu Ntangiriro 3:14, 15 havugwamo ‘inzoka,’ “urubyaro” rw’inzoka, “umugore” n’“urubyaro” rw’umugore. Abo bose, Bibiliya idufasha kumenya abo ari bo.c Reka duhere ku ‘nzoka.’ Iyo ntiyari inzoka isanzwe, kuko itari kumva ibyo Yehova yavugiye muri Edeni. Ubwo rero, biragaragara ko Yehova yabwiraga ikiremwa gifite ubwenge. None se ni nde Yehova yavugishije? Mu Byahishuwe 12:9 haduha igisubizo. Havuga ko ‘inzoka ya kera’ ari Satani. None se urubyaro rw’inzoka ni ba nde?
5. Ni ba nde bagize n’urubyaro rw’inzoka?
5 Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “urubyaro” mu buryo bw’ikigereranyo, ishaka kumvikanisha abantu bigana umuntu, bagatekereza nka we kandi bagakora nk’ibyo akora, ku buryo bagera aho bakamera nk’abana be. Ubwo rero, urubyaro rw’inzoka rugizwe n’abamarayika bigometse kuri Yehova n’abantu bigana Satani, bakarwanya Yehova n’ubwoko bwe. Aho hakubiyemo n’abamarayika bigometse kuri Yehova bakava mu ijuru, maze bakaza ku isi mu gihe cya Nowa, hamwe n’abantu bakora nk’ibyo Satani akora.—Intang 6:1, 2; Yoh 8:44; 1 Yoh 5:19; Yuda 6.
6. Kuki “umugore” uvugwa mu buhanuzi bwo mu Ntangiriro atari Eva?
6 Reka noneho turebe “umugore” uwo ari we. Uko bigaragara, uwo ‘mugore’ ntiyari Eva. Reka turebe impamvu. Bwa buhanuzi bwo mu Ntangiriro, buvuga ko urubyaro rw’umugore rwari ‘kumena’ inzoka umutwe. Nk’uko twabibonye, inzoka igereranya Satani kandi nta muntu udatunganye ukomoka kuri Eva, washobora kumumena umutwe. None se ubwo, ni nde wari kumena Satani umutwe?
7. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 12:1, 2, 5, 10, umugore uvugwa mu Ntangiriro 3:15 ni nde?
7 Igitabo cya nyuma cya Bibiliya, kidufasha kumenya umugore uvugwa mu Ntangiriro 3:15. (Soma mu Byahishuwe 12:1, 2, 5, 10.) Uwo si umugore usanzwe! Kubera iki? Kubera ko afite ukwezi munsi y’ibirenge bye, no ku mutwe we hakaba hariho ikamba ry’inyenyeri 12. Uwo mugore yabyaye umwana udasanzwe. Uwo mwana agereranya Ubwami bw’Imana. Kubera ko ubwo Bwami buri mu ijuru, ubwo n’uwo mugore agomba kuba ari mu ijuru. Uwo mugore agereranya igice cyo mu ijuru cy’umuryango wa Yehova, kigizwe n’abamarayika b’indahemuka.—Gal 4:26.
8. Ni nde wabaye uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore, kandi se ibyo byabaye ryari? (Intangiriro 22:15-18)
8 Ijambo ry’Imana ridufasha gusobanukirwa uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore. Urwo rubyaro rwagombaga gukomoka kuri Aburahamu. (Soma mu Ntangiriro 22:15-18.) Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yakomotse kuri Aburahamu (Luka 3:23, 34). Ntiyagombaga kuba ari umuntu usanzwe, kuko yari kurimbura Satani. Ni yo mpamvu Yesu amaze kugira imyaka 30, yasutsweho umwuka wera. Icyo gihe yahise aba uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore (Gal 3:16). Yesu amaze gupfa kandi akazuka, Imana ‘yamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro,’ imuha “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” n’ubushobozi bwo ‘kumaraho imirimo ya Satani.’—Heb 2:7; Mat 28:18; 1 Yoh 3:8.
9-10. (a) Ni ba nde bandi bagize urubyaro rw’umugore, kandi se bamenyekana ryari? (b) Ubu noneho ni iki tugiye kwiga?
9 Icyakora hari abandi bari kuba bagize urubyaro rw’umugore. Intumwa Pawulo yavuze abo ari bo. Ibyo yabivuze mu magambo yabwiye Abayahudi n’Abanyamahanga bari barabaye Abakristo, maze bagasukwaho umwuka wera. Yarababwiye ati: “Niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu, mukaba n’abaragwa b’isezerano” (Gal 3:28, 29). Iyo Umukristo asutsweho umwuka wera, ahita aba umwe mu bagize urubyaro rw’umugore. Ubwo rero, urwo rubyaro rugizwe na Yesu Kristo n’Abakristo 144 000 bazafatanya na we gutegeka (Ibyah 14:1). Abo bose bagerageza kwigana Yehova mu byo batekereza no mu byo bakora.
10 Ubwo tumaze kumenya abavugwa mu Ntangiriro 3:15, reka noneho turebe muri make uko Yehova yagiye asohoza ubwo buhanuzi n’akamaro budufitiye.
UKO UBWO BUHANUZI BWAGIYE BUSOHORA
11. Ni mu buhe buryo urubyaro rw’umugore rwakomerekejwe “agatsinsino”?
11 Dukurikije ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, inzoka yari gukomeretsa urubyaro rw’umugore “agatsinsino.” Ibyo byabaye igihe Satani yakoreshaga Abayahudi n’Abaroma, bakica Umwana w’Imana (Luka 23:13, 20-24). Nk’uko iyo umuntu akomeretse ku gatsinsino ashobora gucumbagira cyangwa akamara igihe gito atagenda, ni na ko igihe Yesu yapfaga, yamaze iminsi itatu mu mva nta cyo akora.—Mat 16:21.
12. Ni ryari umutwe w’inzoka uzamenagurwa, kandi se bizakorwa bite?
12 Ubuhanuzi bwo Ntangiriro 3:15, buvuga ko Yesu atari kuguma mu mva. Kubera iki? Ni ukubera ko ubwo buhanuzi buvuga ko urwo rubyaro, rwari kumena inzoka umutwe. Ibyo bisobanura ko Yesu yagombaga kuzuka; kandi koko ni ko byagenze. Hashize iminsi itatu Yesu apfuye, yarazutse maze ahabwa ubuzima budashobora gupfa mu ijuru. Igihe Yehova yagennye nikigera, Yesu azarimbura Satani (Heb 2:14). Kristo n’abo bazafatanya gutegeka, bazarimbura abanzi b’Imana bose bagereranywa n’urubyaro rw’inzoka.—Ibyah 17:14; 20:4, 10.d
UBWO BUHANUZI BUDUFITIYE AKAHE KAMARO?
13. Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro?
13 Niba uri umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye, ubwo buhanuzi bugufitiye akamaro muri iki gihe. Yesu yaje ari umuntu kandi yagaragaje neza imico nk’iya Se (Yoh 14:9). Ubwo rero, yadufashije kumenya Yehova no kumukunda. Inyigisho ze n’uko ayobora itorero rya gikristo muri iki gihe, na byo bitugirira akamaro. Nanone yatwigishije icyo twakora kugira ngo dushimishe Yehova. Ikindi kandi, kuba Yesu yarapfuye byatugiriye akamaro. Mu buhe buryo? Igihe yazukaga, Yehova yemeye igitambo ke gitunganye ‘kitwezaho icyaha cyose.’—1 Yoh 1:7.
14. Tuzi dute ko ubuhanuzi bwo muri Edeni butari guhita busohora ako kanya? Sobanura.
14 Ibyo Yehova yavuze muri ubwo buhanuzi bwo muri Edeni, bigaragaza ko butari guhita busohora ako kanya. Hari gushira igihe kugira ngo urubyaro rw’umugore rwasezeranyijwe ruboneke na Satani ashake abayoboke. Nanone hagombaga gushira igihe kugira ngo habeho urwango hagati y’izo mpande zombi. Ubwo rero, gusobanukirwa ubwo buhanuzi bitugirira akamaro, kuko byatumye tumenya ko isi iyobowe na Satani yari kwanga abasenga Yehova. Nyuma yaho, Yesu na we yaburiye abigishwa be ko isi yari kubanga (Mar 13:13; Yoh 17:14). Twiboneye ukuntu ibyo byagiye bisohora, cyanecyane mu myaka ijana ishize. Byasohoye bite?
15. Kuki isi yarushijeho kutwanga, kandi se kuki tudakwiriye gutinya Satani?
15 Hashize igihe gito Yesu abaye Umwami mu mwaka 1914, Satani yirukanywe mu ijuru. Yajugunywe hano ku isi kandi ategereje kurimbuka (Ibyah 12:9, 12). Icyakora ntategereje gusa nta cyo akora, ahubwo afite umujinya mwinshi kandi arwanya abagaragu b’Imana (Ibyah 12:13, 17). Ni yo mpamvu iyi si iyobowe na Satani, yarushijeho kutwanga. Icyakora ntidukwiriye gutinya Satani n’abayoboke be. Ahubwo dushobora kugira ikizere nk’icyo intumwa Pawulo wanditse ati: “Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?” (Rom 8:31). Dushobora kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, kubera ko nk’uko twabibonye, ibyinshi mu bivugwa mu buhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, byamaze gusohora.
16-18. Ni mu buhe buryo gusobanukirwa ibivugwa mu Ntangiriro 3:15, byafashije umuvandimwe na bashiki bacu bavuzwe muri izi ngingo?
16 Isezerano Yehova yatanze riboneka mu Ntangiriro 3:15, ridufasha kwihanganira ibigeragezo byose duhura na byo. Urugero, umumisiyonari witwa Curtis ukorera umurimo muri Gwamu, yaravuze ati: “Hari igihe nahuraga n’ibigeragezo, bigatuma gukomeza kubera Yehova indahemuka bingora. Icyakora gutekereza ku buhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, byatumye nkomeza kwiringira Yehova.” Uwo muvandimwe, ategerezanyije amatsiko igihe Yehova azakuriraho ibigeragezo byose duhura na byo.
17 Mushiki wacu uba mu Budage witwa Ursula, yavuze ko gusobanukirwa ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15, byatumye yemera ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Yatangajwe no kumenya ko ubundi buhanuzi bwose bwo muri Bibiliya, bushingiye kuri ubwo buhanuzi bwo muri Edeni. Yaravuze ati: “Nashimishijwe cyane no kumenya ko Yehova yahise agira icyo akora, kugira ngo abantu bagire ibyiringiro.”
18 Mushiki wacu witwa Jessica wo muri Mikoroneziya yaravuze ati: “Ndakibuka ukuntu nishimye cyane, igihe namenyaga ukuri. Namenye ko ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15 burimo busohora. Ibyo byatumye nsobanukirwa ko Yehova atifuzaga ko duhura n’ibibazo nk’ibyo duhura na byo muri iki gihe. Nanone ubwo buhanuzi bwatumye nemera ntashidikanya ko gukorera Yehova, ari byo byatuma ngira ubuzima bwiza muri iki gihe no mu gihe kizaza.”
19. Ni iki kitwizeza ko ubuhanuzi bwo Ntangiriro 3:15 butarasohora, na bwo buzasohora?
19 Nk’uko twabibonye, ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15 burimo gusohora muri iki gihe. Ubu abagize urubyaro rw’umugore n’urw’inzoka baramenyekanye. Yesu, uw’ibanze mu bagize urubyaro rw’umugore, yakomerekejwe agatsinsino igihe yapfaga. Ariko ubu yarazutse kandi ni Umwami ukomeye udashobora gupfa. Nanone Yehova yamaze gutoranya abandi bagize urubyaro rw’umugore hafi ya bose. Igisigaye ni ukumena Satani umutwe. Twizera tudashidikanya ko ibyo na byo bizabaho, kubera ko ibyinshi mu bivugwa mu buhanuzi bwo mu Ntangiriro, byamaze gusohora. Satani narimbuka, abagaragu b’Imana bazishima cyane. Mu gihe ibyo bitaraba, komeza kubera Yehova indahemuka, kuko ari uwo kwiringirwa. Yehova azakoresha urubyaro rw’umugore maze ahe umugisha “amahanga yose yo mu isi.”—Intang 22:18.
-