MWIGANE UKWIZERA KWABO
“Aracyavuga nubwo yapfuye”
ABELI arimo aritegereza umukumbi w’intama ze zirisha mu ibanga ry’umusozi zituje. Wenda atereye amaso kure hashoboka, hakurya y’aho intama ze ziri, abona urumuri runyenyeretsa. Yari azi ko urwo ari urumuri rw’inkota yaka umuriro yikaragaga mu buryo budasanzwe, ifunga inzira igana mu busitani bwa Edeni. Ababyeyi be bigeze kuba aho hantu, ariko yaba abo babyeyi cyangwa abana babo nta n’umwe washoboraga kuhinjira. Sa n’ureba Abeli kuri icyo gicamunsi, akayaga gahehereye gahuha umusatsi we, maze akubura amaso agatekereza ku Muremyi we. Ese ikibazo cyari cyavutse mu mishyikirano yari hagati y’abantu n’Imana cyari kuzakemuka? Ngicyo icyo Abeli yifuzaga kumenya.
Muri iki gihe, Abeli arakuvugisha. Ese ushobora kumwumva? Ushobora kuvuga ko ibyo bintu bidashoboka. N’ubundi kandi hashize igihe kirekire uwo muhungu w’ubuheta bwa Adamu apfuye. Umubiri we ntukiriho, kuko wivanze n’ubutaka, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 6.000 apfuye. Bibiliya ivuga ibirebana n’abapfuye igira iti “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5, 10). Uretse n’ibyo, nta jambo na rimwe riri muri Bibiliya Abeli yavuze. None se yavugana natwe ate?
Intumwa Pawulo yarahumekewe avuga ibirebana na Abeli agira ati “aracyavuga nubwo yapfuye” (Abaheburayo 11:4). None se Abeli avuga ate? Avuga binyuze ku kwizera. Abeli ni we muntu wa mbere wagaragaje uwo muco uhebuje. Yagaragaje ukwizera gukomeye, ku buryo dushobora kwigana urugero rwe no muri iki gihe. Nitumenya ibirebana n’ukwizera kwe tukamwigana, tuzaba dusa n’aho tuvugana na we.
None se nubwo Bibiliya itamuvugaho byinshi, ni irihe somo twamukuraho ku birebana no kwizera? Reka tubisuzume.
YAKUZE ABANTU BAMAZE IGIHE GITO BABAYEHO
Abeli yavutse umuntu wa mbere amaze igihe gito abayeho. Nyuma y’igihe Yesu yavuze ko Abeli yabayeho igihe ‘urufatiro rw’isi rwashyirwagaho’ (Luka 11:50, 51). Yesu yerekezaga ku isi igizwe n’abantu bafite ibyiringiro byo kuzacungurwa bagakizwa ibyaha. Nubwo Abeli yari umuntu wa kane wabayeho, birashoboka ko ari we muntu wa mbere Imana yabonye ko yari akwiriye gucungurwa.a Biragaragara ko Abeli atakuriye mu bantu beza.
Nubwo abantu bari bamaze igihe gito babayeho, bari baratangiye guhura n’ibintu bibi. Ababyeyi ba Abeli ari bo Adamu na Eva bagomba kuba bari beza kandi bafite imbaraga. Ariko bakoze icyaha gikomeye, kandi ibyo bari babizi. Mbere yaho bari batunganye, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Nyuma yaho bigometse kuri Yehova Imana, maze bavanwa muri Paradizo ari bwo busitani bwa Edeni. Bashyize imbere ibyifuzo byabo babirutisha ibindi bintu byose, yemwe n’ibyo urubyaro rwabo rwari rukeneye, bituma batakaza ubutungane n’ubuzima bw’iteka.—Intangiriro 2:15–3:24.
Adamu na Eva bamaze kwirukanwa mu busitani bwa Edeni, ubuzima bwatangiye kubagora. Nyamara igihe babyaraga umwana wabo w’imfura, bamwise Kayini cyangwa “Uwabyawe,” maze Eva aravuga ati “mbyaye umwana w’umuhungu mbifashijwemo na Yehova.” Ayo magambo yavuze yumvikanisha ko ashobora kuba yaratekerezaga ku isezerano Yehova yatangiye mu busitani bwa Edeni, ryavugaga ko hari umugore wari kuzagira “urubyaro” rwari kuzarimbura umubi wari warashutse Adamu na Eva, agatuma bagwa mu cyaha (Intangiriro 3:15; 4:1). Ese Eva yumvaga ko ari we mugore wavugwaga muri ubwo buhanuzi, Kayini akaba “urubyaro” rwasezeranyijwe?
Niba ari uko yabyumvaga yaribeshyaga cyane. Ikindi kandi, we n’umugabo we Adamu baramutse barashyize ibyo bitekerezo muri Kayini uko yagendaga akura, baba baramugiriye nabi kuko byari gutuma arushaho kugira ubwibone, dore ko atari atunganye. Nyuma yaho, Eva yabyaye umwana we w’ubuheta, kandi amagambo nk’ayo ahambaye ntiyigeze amuvugwaho. Uwo mwana bamwise Abeli, bisobanura “gusohora umwuka” cyangwa “ubusa” (Intangiriro 4:2). Ese iryo zina ryumvikanisha ko nta cyo bari bamwitezeho, nk’aho Abeli bari bamufitiye icyizere gike ugereranyije n’icyo bari bafitiye Kayini. Nta wabyemeza.
Uko byaba biri kose, hari isomo ababyeyi bo muri iki gihe bashobora kuvana kuri abo babyeyi bacu ba mbere. Ese amagambo yawe n’ibikorwa byawe, bituma abana bawe batora ingeso y’ubwibone, gushaka kuba abantu bakomeye n’ubwikunde? Cyangwa ubigisha gukunda Yehova Imana no kugirana na we ubucuti? Ikibabaje ni uko ababyeyi bacu ba mbere batabigezeho. Ariko kandi, hari hakiri icyizere cy’uko urubyaro rwabo rwari kuzagira icyo rugeraho.
NI IKI CYAFASHIJE ABELI KUGIRA UKWIZERA?
Uko abo bana b’abahungu bombi bagendaga bakura, Adamu agomba kuba yarabatoje imirimo yakoraga kugira ngo atunge umuryango we. Kayini yahisemo kuba umuhinzi, naho Abeli ahitamo kuba umworozi.
Ariko hari ikindi kintu cy’ingenzi Abeli yakoze. Yamaze imyaka yitoza umuco mwiza wo kwizera, ari na wo Pawulo yamuvuzeho. Ngaho tekereza nawe! Yitoje ate uwo muco wo kwizera Yehova Imana, kandi nta we yari afite yawigiraho? Zirikana ibintu bitatu ukwizera kwe kugomba kuba kwari gushingiyeho.
Ibyo Yehova yaremye.
Ni iby’ukuri ko Yehova yari yaravumye ubutaka, bigatuma bweramo amahwa n’ibitovu byatumaga kubuhinga birushya. Ariko kandi, ubwo butaka bwavagamo ibyokurya byatungaga umuryango wa Abeli. Ikindi kandi, inyamaswa hakubiyemo inyoni n’amafi, ntizari zaravumwe. Imisozi, ibiyaga, imigezi n’inyanja, ikirere, ibicu, izuba, ukwezi n’inyenyeri na byo ntibyari byaravumwe. Ibintu byose Abeli yarebaga, byamwerekaga ko Umuremyi wa byose ari we Yehova Imana afite ineza, ubwenge n’urukundo rwinshi (Abaroma 1:20). Gutekereza kuri ibyo bintu yitonze no kubyishimira, byakomezaga ukwizera kwe.
Nta gushidikanya ko Abeli yatekerezaga no kuri Yehova. Ngaho sa n’umureba aragiye umukumbi we w’intama. Akazi ko kuragira gasaba gukora ingendo nyinshi kandi zitoroshye. Iyo Abeli yaragiraga ayo matungo, yayazamukanaga imisozi, akayamanukana mu bibaya kandi akayambukana imigezi, agenda ashakisha aho ubwatsi butoshye buri, ashakisha amariba meza yo kuyuhira n’ahantu heza ho kuyabyagiza. Mu biremwa byose Imana yaremye, intama ni zo ubona zisa n’aho zidashoboye kwirwanaho, mbese ubona ari nk’aho zikeneye umuntu wo kuziyobora no kuzirinda. Ese Abeli yumvaga ko na we akeneye kuyoborwa, kurindwa no kwitabwaho n’Imana ifite ubwenge n’imbaraga biruta kure iby’abantu bose? Nta gushidikanya ko iyo yabaga asenga, yabwiraga Imana ibyo bintu byose yabaga atekereza, ibyo bikaba byaratumye ukwizera kwe kurushaho gukomera.
Ibyaremwe byatumaga Abeli arushaho kwizera Umuremyi we urangwa n’urukundo
Amasezerano ya Yehova.
Adamu na Eva bagomba kuba barabwiye abana babo ibyabereye mu busitani bwa Edeni, bigatuma babwirukanwamo. Ku bw’ibyo, Abeli yari afite ibintu byinshi yagombaga gutekerezaho.
Yehova yari yaravuze ko ubutaka bwagombaga kuvumwa. Abeli yashoboraga kwirebera amahwa n’ibitovu, bityo akibonera isohozwa ry’ibyo Imana yavuze. Nanone Yehova yari yaravuze ko Eva yari kuzagira ububabare atwite, kandi akabyara ababara. Igihe barumuna ba Abeli na bashiki be bavukaga, nta gushidikanya ko yiboneye isohozwa ry’ayo magambo. Yehova yari yarabonye mbere y’igihe ko ukwifuza kwa Eva kwari kuzaherera ku mugabo, agakenera kwitabwaho na we no gukundwa na we, kandi ko Adamu na we yari kuzamutegeka. Ibyo na byo Abeli yarabyiboneraga. Ibyo bintu byose byabagaho byerekaga Abeli ko amasezerano ya Yehova ari ayo kwiringirwa byimazeyo. Ku bw’ibyo, Abeli yari afite impamvu zifatika zo kwizera isezerano ry’Imana rirebana n’“urubyaro” rwari kuzagera igihe rugasubiza ibintu mu buryo, bikongera kuba nk’uko byari bimeze mu busitani bwa Edeni.—Intangiriro 3:15-19.
Abagaragu ba Yehova.
Nta bantu bari kubera Abeli urugero rwiza. Ariko kandi, abantu si byo biremwa bifite ubwenge byonyine byari ku isi icyo gihe. Igihe Adamu na Eva birukanwaga mu busitani bwa Edeni, Yehova yakoze ibikenewe byose kugira ngo hatagira n’umwe ukandagiza ikirenge muri iyo Paradizo yo ku isi, yaba bo ndetse n’abana babo. Kugira ngo Yehova arinde ubwo busitani hatagira ubwinjiramo, yashyize ku marembo yabwo abakerubi, ari bo bamarayika bo mu rwego rwo hejuru, n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga.—Intangiriro 3:24.
Ngaho sa n’ureba Abeli yitegereza abo bakerubi akiri umwana muto! Kubera ko bari bameze nk’abantu, ashobora kuba yarabonaga ari abanyambaraga mu buryo buhambaye. Iyo ‘nkota’ yahoraga yaka kandi igahora yikaraga, na yo ishobora kuba yaramuteraga ubwoba. Ese uko Abeli yagendaga akura, yigeze abona abo bakerubi barambirwa bakareka inshingano bari barahawe? Oya. Bwariraga bugacya, imyaka igashira indi igataha, ibyo biremwa bifite ubwenge n’imbaraga bikiri mu myanya yabyo. Ku bw’ibyo, Abeli yamenye ko Yehova Imana afite abagaragu bakiranuka kandi b’indahemuka. Abeli yabonaga ko abo bakerubi barangwaga n’ubudahemuka no kumvira bitabonekaga mu bari bagize umuryango we. Nta gushidikanya ko urugero rw’abo bamarayika rwakomeje ukwizera kwe.
Uko Abeli yatekerezaga ku byo Yehova yahishuye ku birebana n’imico ye binyuze ku byo yaremye, amasezerano ye ndetse n’ingero z’abagaragu be, ni ko ukwizera kwe kwagendaga kurushaho gukomera. Urugero rwe rutwigisha byinshi. Abakiri bato by’umwihariko, bashobora guhumurizwa no kumenya ko bashobora kwizera Yehova Imana by’ukuri, batitaye ku byo abagize imiryango yabo bakora. Mu bintu bishobora gukomeza ukwizera kwacu muri iki gihe, harimo ibyaremwe, Bibiliya n’ingero z’abantu bagaragaje ukwizera.
IMPAMVU ITURO RYA ABELI RYARI RYIZA
Uko Abeli yagendaga arushaho kwizera Yehova, ni ko yagendaga agira icyifuzo cyo kubigaragaza mu bikorwa. Ariko se uwo muntu buntu ni iki yari guha Umuremyi w’isi n’ijuru? Mu by’ukuri, Imana ntikeneye ko abantu bayifasha cyangwa ngo bagire icyo bayiha. Hari ukuri kw’ingenzi Abeli yaje gusobanukirwa nyuma yaho. Yasobanukiwe ko aramutse ahaye Yehova ibyiza kurusha ibindi mu byo yari atunze, ariko akabikora afite intego nziza, byari gushimisha Se wo mu ijuru.
Ku bw’ibyo, Abeli yari yiteguye gutamba zimwe mu ntama zo mu mukumbi we. Yatoranyije inziza kurusha izindi, ari bwo buriza bwo mu mukumbi we, maze atamba inyama z’iryo tungo yabonaga ko ari nziza kurusha izindi. Hagati aho, Kayini na we yashakishije uko yakwemerwa n’Imana n’uko yabona imigisha yayo, maze nawe yiyemeza gutanga ituro ry’imyaka yo mu musaruro we. Ariko ntiyari afite intego nk’iza Abeli. Igihe batambaga amaturo yabo, ni bwo byagaragaye ko intego zabo zari zitandukanye.
Abo bana bombi ba Adamu bashobora kuba baratanze amaturo yabo bakoresheje ibicaniro n’umuriro, wenda abakerubi bakaba barabirebaga, kuko ari bo bonyine bari bahagarariye Yehova ku isi icyo gihe. Yehova yagaragaje uko yakiriye ibyo batuye. Bibiliya igira iti “Yehova areba neza Abeli kandi yemera ituro rye” (Intangiriro 4:4). Iyo nkuru ntivuga uko Imana yagaragaje ko yemeye iryo turo. Ariko se kuki yemeye ituro rya Abeli?
Ese ituro ubwaryo ni ryo ryatumye amureba neza? Abeli yatanze ikiremwa gifite ubuzima kandi gihumeka, amena amaraso yacyo y’agaciro kenshi, ari yo buzima bwacyo. Ese Abeli yabonaga ko icyo gitambo cye cyari gifite agaciro? Hashize ibinyejana byinshi Abeli abayeho, Imana yakoresheje igitambo kitagira inenge cy’umwana w’intama, cyashushanyaga igitambo cy’Umwana wayo w’ikinege wari utunganye, ari we ‘Mwana w’Intama,’ wari kuzemera ko amaraso ye amenwa (Yohana 1:29; Kuva 12:5-7). Ariko kandi, ibyo byose Abeli ntiyari abizi kandi nta nubwo yari abisobanukiwe.
Icyo twemera tudashidikanya ni uko Abeli yatambye ibyiza kurusha ibindi mu byo yari atunze. Yehova yaramwemeye ndetse yemera n’ibyo yatambye. Urukundo yakundaga Yehova n’ukwizera nyakuri ni byo byatumye atamba icyo gitambo.
Uko si ko byagendekeye Kayini. Yehova ‘ntiyarebye neza Kayini kandi ntiyemeye ituro rye’ (Intangiriro 4:5). Ibyo ntibyatewe n’uko ituro Kayini yatanze ritari rikwiriye, kuko nyuma yaho Amategeko y’Imana yemereraga abantu gutura ibyo babaga bejeje mu butaka (Abalewi 6:14, 15). Ahubwo Bibiliya ivuga ko “ibikorwa” bya Kayini “byari bibi” (1 Yohana 3:12). Yatekerezaga ko kugaragaza inyuma ko wiyeguriye Imana ubwabyo byari bihagije, nk’uko abantu benshi bo muri iki gihe babitekereza. Ibikorwa bye byagaragaje ko atizeraga Yehova kandi ko atamukundaga.
Ese igihe Kayini yabonaga ko Imana itamwemeye, yaba yarashakishije uko yakwigana urugero rwa Abeli? Reka da! Ahubwo yahise arakarira murumuna we. Yehova yabonye imigambi mibisha yari mu mutima wa Kayini, maze amufasha gutekereza yitonze. Yaburiye Kayini ko ibyari mu mutima we byari bigiye gutuma akora icyaha gikomeye, maze amwizeza ko iyo ahinduka agakora ibyiza yari ‘gushyirwa hejuru.’—Intangiriro 4:6, 7.
Kayini ntiyumviye umuburo w’Imana. Ahubwo yabwiye murumuna we Abeli ngo aze bajyane mu murima, maze aramwadukira aramwica (Intangiriro 4:8). Mu rugero runaka, Abeli ni we muntu wa mbere wahowe Imana cyangwa mu yandi magambo, watotejwe azira ukwizera kwe. Yego yarapfuye, ariko inkuru ye ntiyarangiriye aho.
Mu buryo bw’ikigereranyo, amaraso ya Abeli yatakiye Yehova asaba guhorerwa cyangwa kurenganurwa. Imana yabonye ko akwiriye kurenganurwa, maze ihana Kayini imujijije ubugizi bwa nabi bwe (Intangiriro 4:9-12). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ukwizera kwa Abeli gutuma avugana natwe muri iki gihe. Imyaka yaramye, wenda igera nko ku ijana, yari mike ugereranyije n’iyo abantu b’icyo gihe baramaga. Ariko kandi, imyaka yamaze ku isi yayikoresheje neza. Yapfuye azi neza ko Se wo mu ijuru ari we Yehova, yamukundaga kandi ko yamwemeraga (Abaheburayo 11:4). Kubera ko Yehova afite ubwenge butagira akagero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko yibuka Abeli, akazamuzurira ku isi izahinduka paradizo (Yohana 5:28, 29). Ese wifuza kuzabonana na we? Niwiyemeza kumvira ibyo avuga kandi ukamwigana, ushobora kuzabonana na we.
a Amagambo ngo “urufatiro rw’isi” yumvikanisha igitekerezo cyo kubiba imbuto, ibyo bikaba byerekeza ku kubyara. Ni yo mpamvu bifitanye isano n’urubyaro rw’umuntu wa mbere. None se kuki Yesu yashyize isano hagati ya Abeli n’“urufatiro rw’isi,” kandi yagombye kuba Kayini bitewe n’uko ari we muntu wa mbere wabyawe? Imyanzuro Kayini yafashe n’ibikorwa bye bigaragaza ko yigometse kuri Yehova Imana abigambiriye. Kimwe n’ababyeyi be, nta wakwemeza ko Kayini ari mu bantu bazazuka cyangwa ngo bagirirwe akamaro n’incungu.