Turwanye Ububasha bw’Icyaha bwo Gutegeka Umubiri Wahenebereye
“Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo n’amahoro.”—ABAROMA 8:6.
1. Abantu baremewe uwuhe mugambi?
“IMANA irema umuntu, ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye; umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Ishusho ni ifoto y’ikintu cyangwa isura yacyo ubwacyo. Ku bw’ibyo rero, abantu baremewe kurangwaho ubwiza bw’Imana. Mu kugaragaza imico y’Imana—urugero, urukundo, ineza, gukiranuka, kandi bakaba ab’umwuka—mu mihati yabo yose, bahesha Umuremyi gusingizwa n’icyubahiro, kandi bigatuma na bo bagira ibyishimo no kunyurwa.—1 Abakorinto 11:7; 1 Petero 2:12.
2. Ni gute abantu ba mbere babiri bananiwe kugera ku ntego?
2 Abantu babiri ba mbere, bari bararemewe mu butungane, bari bafite ibikwiriye byose byajyaga gutuma bashobora kubigenza batyo. Kimwe n’indorerwamo zanogerejwe mu buryo buhambaye cyane, bashoboraga kurangwaho ubwiza bw’Imana mu buryo bupyemuye kandi buzira inenge. Ariko kandi, bararetse uko kunogerezwa guhambaye cyane kurandavura, ubwo ku bwende bwabo bihitiragamo kutumvira Umuremyi wabo akaba n’Imana yabo (Itangiriro 3:6). Nyuma y’aho, ntibashoboraga kongera kurangwaho ubwiza bw’Imana mu buryo butunganye. Ntibongeye ukundi kugera ku bwiza bw’Imana, bityo ntibagera ku ntego yo kuremwa kwabo mu ishusho y’Imana. Mu yandi magambo, baracumuye.a
3. Icyaha ni iki mu by’ukuri?
3 Ibyo bidufasha gusobanukirwa icyo icyaha ari cyo by’ukuri, ari na cyo kibuza ikiremwamuntu kurangwaho ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo. Icyaha gituma umuntu ataba uwera, akaba yanduye kandi afite inenge mu buryo bw’umwuka no mu myifatire. Kubera ko abantu bose ari urubyaro rw’Adamu na Eva, bavukana iyo nenge n’uko kwandura, bityo ntibabe bashobora gusohoza ibyo Imana iteze ku bana bayo. Ibyo bigira izihe ngaruka? Bibiliya isobanura igira iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.”—Abaroma 5:12; gereranya na Yesaya 64:6.
Ububasha bw’Icyaha bwo Gutegeka Umubiri Wahenebereye
4-6. (a) Ni gute abenshi babona ibyerekeye icyaha muri iki gihe? (b) Uko abantu babona ibihereranye n’icyaha muri iki gihe, bigira izihe ngaruka?
4 Abantu benshi muri iki gihe, ni abatumva ko bo ubwabo banduye, bafite inenge, cyangwa se ko ari abanyabyaha. Mu by’ukuri, ijambo icyaha ubwaryo, risa n’aho ritakiba mu magambo abantu benshi bakoresha. Wenda bashobora kuvuga ibihereranye n’amakosa, kutagira amakenga no kwibeshya. Ariko se, hari ubwo bajya bagira icyo bavuga ku byerekeye icyaha? Ashwi da! Ndetse n’abacyiha kuvuga ko bemera Imana, umwarimu umwe wo muri kaminuza wigisha ibyerekeye imibanire y’abantu witwa Alan Wolfe, abona ko kuri bo “inyigisho zayo, ari nk’ ‘amahame mbwirizamuco 10,’ aho kuba amategeko 10.”
5 Ingaruka y’iyo mitekerereze ni iyihe? Ni iyo guhakana, cyangwa se wenda kwirengagiza ko icyaha kibaho. Ibyo byatumye habaho icyiciro cy’abantu bumva ibihereranye n’icyiza n’ikibi mu buryo bukocamye cyane, bakumva ko bafite uburenganzira bwo kwishyiriraho amahame agenga imyifatire yabo, kandi bakabona ko nta we ugira icyo abaryoza ku cyo bahitamo gukora cyose. Kumva bamerewe neza ni byo baheraho kugira ngo bamenye niba imigirire iyi n’iyi ari mibi cyangwa ari myiza.—Imigani 30:12, 13; gereranya no Gutegeka 32:5, 20.
6 Urugero, mu kiganiro kimwe cyo kuri televiziyo giha abantu urubuga rwo gutanga ibitekerezo, hatumiwe urubyiruko kugira ngo rugire icyo ruvuga ku byitwa ibyaha birindwi bikomeye.b Umuntu umwe wari muri icyo kiganiro yagize ati “kwibona si icyaha. Bituma umuntu yumva amerewe neza.” Ku bihereranye n’ubunebwe, hari uwagize ati “rimwe na rimwe hari ubwo biba byiza kumera gutyo. . . . Rimwe na rimwe, biba byiza kwiyicarira nta cyo ukora, maze ukiha igihe cyo kwirangaza.” Ndetse n’uwayoboraga icyo kiganiro yatanze ibisobanuro bihinnye agira ati ‘ibyaha birindwi bikomeye, nta bwo ari ibikorwa bibi, ahubwo ni ibyiyumvo biba mu bantu bose bibasunikira gukora ikintu runaka, wenda bikaba bishobora kubuza umuntu amahwemo, ariko bigashimisha cyane.’ Ni koko, kumenya icyo icyaha ari cyo byajyaniranye n’umutima wicira urubanza, kuko n’ubundi kugira umutima wishinja icyaha bihabanye no kumererwa neza.—Abefeso 4:17-19.
7. Dukurikije Bibiliya, ni gute icyaha kigira ingaruka ku bantu?
7 Mu buryo bunyuranye cyane n’ibyo byose, Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana neza iti “bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Ndetse n’intumwa Pawulo yeruye igira iti “nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora ikiza, ariko kugikora nta ko; kuko ikiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora” (Abaroma 7:18, 19). Aha, nta bwo Pawulo yibabariraga. Ibiri amambu, kubera ko yari azi neza ukuntu ikiremwamuntu kiri kure cyane y’ubwiza bw’Imana, yiyumvishaga neza ububasha bw’icyaha bwo gutegeka, mu buryo bubabaje cyane, umubiri wahenebereye. Yagize ati “yemwe mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?”—Abaroma 7:24.
8. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza? Kuki?
8 Mbese wowe, ibyo ubibona ute? Ushobora kuba wemera ko bitewe n’uko ukomoka kuri Adamu, wowe, kimwe n’abandi bose, udatunganye. Ariko se, ni gute ubwo bumenyi bugira ingaruka ku mitekerereze no ku mibereho yawe? Mbese, ubyemera nk’aho ari ibintu bisanzwe mu buzima maze ugapfa gukora ibikujemo byose usunitswe na kamere? Cyangwa se ugira imihati ya buri gihe yo kurwanya icyaha kugira ngo kitizirika ku mubiri wawe waheneberejwe na cyo, ukihatira kurabagiranaho ubwiza bw’Imana uko bishoboka kose mu byo ukora byose? Ibyo buri wese yagombye kubifatana uburemere cyane, azirikana amagambo yavuzwe na Pawulo ubwo yagiraga ati “abakurikiza ibya kamere y’umubiri, bita [“berekeza ibitekerezo byabo,” MN ] ku by’umubiri; naho abakurikiza iby’[u]mwuka, bakita [“bakerekeza ibitekerezo byabo,” MN ] ku by’[u]mwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo n’amahoro.”—Abaroma 8:5, 6.
Umutima w’Umwuka
9. Kuki havugwa ko “umutima wa kemere utera urupfu”?
9 Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “umutima wa kamere utera urupfu”? Ijambo “kamere” akenshi rikoreshwa muri Bibiliya rishaka kwerekeza ku muntu mu mimerere ye yo kudatungana, ‘wabyariwe mu byaha’ ari umwana wa Adamu wigometse (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Yobu 14:4). Bityo rero, Pawulo yaburiraga Abakristo kuterekeza ibitekerezo byabo ku kubogamira ku cyaha, ku byiyumvo, no ku irari ry’umubiri udatunganye kandi waheneberejwe n’icyaha. Kubera iki? Hari ahandi Pawulo yavuze iby’imirimo ya kamere, hanyuma yongeraho uyu muburo ugira uti ‘abakora ibisa bityo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.’—Abagalatiya 5:19-21.
10. Ijambo “umutima” (cyangwa [“kwerekeza ibitekerezo [ku kintu],” MN ]) risobanura iki?
10 Ariko se, ntihariho itandukaniro rinini hagati yo kwerekeza ibitekerezo ku kintu no kumenyera kugikora? Ni iby’ukuri ko kuba umuntu yerekeje ibitekerezo ku kintu atari ko yanagikora byanze bikunze. Ariko kandi, kwerekeza ibitekerezo [ku kintu], birenze ibi byo kugitekerezaho mu kanya gato gusa. Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe na Pawulo, ni phroʹne·ma, rikaba risobanurwa ngo “uburyo bwo gutekereza, kwerekeza ibitekerezo [ku kintu], . . . intego, ibyifuzo, guhatanira.” Ku bw’ibyo rero, ‘kwerekeza ibitekerezo ku mubiri,’ (MN) bisobanura gutegekwa, kubatwa, gutwarwa, no gusunikwa n’irari ry’umubiri waheneberejwe n’icyaha.—1 Yohana 2:16.
11. Ni gute Kayini yari afite umutima wa kamere, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
11 Icyo gitekerezo kigaragarira neza ku myifatire ya Kayini. Igihe ishyari n’uburakari byazaga mu mutima we, Yehova Imana yamuhaye umuburo agira ati “ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka” (Itangiriro 4:6, 7). Kayini yagombaga kugira amahitamo mu bintu bibiri. Mbese, yari ‘gukora ibyiza,’ ni ukuvuga kwerekeza ibitekerezo bye, imigambi ye, n’ibyifuzo bye ku byiza? Cyangwa se, yari gukomeza kugira umutima wa kamere kandi akerekeza ibitekerezo bye ku bintu bibi byari byihishe mu mutima we? Nk’uko Yehova yabisobanuye, icyaha cyarimo ‘kitugatugira ku rugi’ cyiteguye gusimbukira Kayini ngo kimuconshomere, mu gihe yari kuba agihaye urwaho. Aho kugira ngo arwanye kandi ‘ategeke’ irari ry’umubiri we, yarariretse riramutegeka—maze bituma agerwaho n’amakuba.
12. Ni iki dukwiriye gukora kugira ngo tutagendera “mu nzira ya Kayini”?
12 Bite se noneho kuri twe muri iki gihe? Nta gushidikanya ko tudashaka kugendera “mu nzira ya Kayini,” nk’uko Yuda yitotombeye abantu bamwe bari mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere (Yuda 11). Nta na rimwe twagombye kwishingikiriza ku bintu by’urwitwazo maze ngo twumve ko kwirekura gato cyangwa kudohoka mu gihe runaka nta cyo bitwaye. Ibiri amambu, twagombye kuba maso kugira ngo tube twatahura igitekerezo icyo ari cyo cyose kirangwamo kutubaha Imana no kuyobya, cyaba cyaracengeye mu mutima wacu no mu bwenge bwacu, maze tugahita tukiranduramo kitarashinga imizi. Intambara yo kurwanya icyaha kugira ngo kitigarurira umubiri waheneberejwe na cyo, itangirira mu mutima.—Mariko 7:21.
13. Ni gute umuntu ashobora ‘koshywa n’ibyo ararikiye bimushukashuka’?
13 Dufate urugero nk’igihe waba urabutswe igikorwa kibabaje cyane cyangwa giteye ishozi, cyangwa se ishusho ibyutsa irari cyangwa isesereza mu buryo bwihariye. Wenda bishobora kuba ari ishusho iri mu gitabo cyangwa ikinyamakuru, igikorwa cyo muri sinema cyangwa kuri televiziyo, itangazo ryo kwamamaza, cyangwa se imimerere nyayo y’ubuzima. Muri ibyo ubwabyo nta gikanganye kirimo, kuko ibyo bishobora kubaho—ndetse—bijya bibaho. Nyamara kandi, iyo shusho cyangwa igikorwa gisa gityo, n’ubwo wenda waba wabirabutswe mu masogonda make gusa, bishobora kuguma mu bwenge maze bikajya bigaruka mu bitekerezo buri gihe. Iyo ibyo bikubayeho ubigenza ute? Mbese, uhita uhugukira kurwanya ibyo bitekerezo maze ukabirandura mu bwenge bwawe? Cyangwa se urabireka bikaguma mu bwenge bwawe wenda se ukagerageza kwiyumvisha uko byari bimeze igihe cyose bikujemo? Gukora ibyo bivuzwe nyuma, bishobora gutuma umuntu agerwaho n’ibyavuzwe na Yakobo muri aya magambo ngo “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko irari riratwita, rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura, bikabyara urupfu.” Ni yo mpamvu Pawulo yagize ati “umutima wa kamere utera urupfu.”—Yakobo 1:14, 15; Abaroma 8:6.
14. Ni ibihe bintu biba bitwugarije buri munsi, kandi se, ni gute twagombye kubyifatamo?
14 Kubera ko turi muri iyi si ya none, aho ubusambanyi, urugomo, no gukunda ubutunzi bihabwa ikuzo—bivugwa mu buryo bweruye nta mbebya, mu bitabo, mu binyamakuru, muri za filimi, muri porogaramu za televiziyo, no mu muzika uharawe—tumashwaho nyakumashwaho ibitekerezo bibi buri munsi. Ni gute ubyifatamo? Mbese, wumva unejejwe cyangwa ushishikajwe n’ibyo byose? Cyangwa se, wiyumva nk’umukiranutsi Loti “wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha . . . [w]ibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva” (2 Petero 2:7, 8). Kugira ngo dushobore kurwanya ububasha bw’icyaha bwo gutegeka umubiri wahenebereye, tugomba kwiyemeza gukora nk’ibyo umwanditsi wa Zaburi yakoze, nk’uko yabivuze agira ati “sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye: nanga imirimo y’abiyobagiza; ntizomekana nanjye.”—Zaburi 101:3.
Umutima w’Umwuka
15. Ni iki cyadufasha kurwanya ububasha bw’icyaha bwo kuba cyadutegeka?
15 Ikintu gishobora kudufasha kurwanya ububasha bw’icyaha bwo gutegeka umubiri waheneberejwe na cyo, ni icyo Pawulo yakomeje avuga agira ati “umutima w’[u]mwuka uzana ubugingo n’amahoro” (Abaroma 8:6). Bityo rero, aho gutegekwa n’umubiri, tugomba kureka ubwenge bwacu bukayoborwa n’umwuka, kandi tugasagamba mu bintu by’umwuka. Ibihe? Pawulo yakoze urutonde rwabyo mu Bafilipi 4:8 agira ati “ibisigaye, Bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” Nimucyo tibisuzume mu buryo bwimbitse kugira ngo bidufashe kurushaho kumenya ibyo tugomba guhora twerekezaho ibitekerezo byacu.
16. Pawulo adutera inkunga yo ‘gukomeza kwibwira’ iyihe mico, kandi se buri muco umwe umwe muri yo ukubiyemo iki?
16 Mbere na mbere, Pawulo yatondaguye amahame mbwirizamuco agera ku munani. Birumvikana ariko ko Abakristo badasabwa guhora batekereza ibihereranye n’Ibyanditswe cyangwa inyigisho zabyo gusa. Hari ingingo nyinshi dushobora kwerekezaho ibitekerezo byacu. Icy’ingenzi ariko, ni uko izo ngingo zigomba kuba zihuje na ya mahame mbwirizamuco yavuzwe na Pawulo. Buri kimwe mu byiciro by’ibyo “bintu” byavuzwe na Pawulo, dukwiriye kucyitaho. Nimucyo noneho tubisuzume.
◻ “Iby’ukuri” bikubiyemo ibirenze kuba binyuranye n’ibinyoma. Hakubiyemo no kuba ibintu ari nyakuri, bitunganye, kandi ari ibyo kwizerwa, ari nyabyo, aho kuba ibi byo kugaragara inyuma gusa.—1 Timoteyo 6:20.
◻ “Ibyo kubahwa” byerekeye ku bintu by’igitinyiro kandi by’icyubahiro. Ni ibintu bitera ibyiyumvo byo kuramya, ibintu bihanitse, byo kuratwa no kubahwa, aho kuba ibintu bigayitse kandi bisuzuguritse.
◻ “Ibyo gukiranuka” ni ibintu bihuje n’amahame yashyizweho n’Imana, aho kuba ayashyizweho n’abantu. Abantu b’isi bicengezamo ibitekerezo birangwamo gukiranirwa, ariko twebweho tugomba gutekereza no kwishimira ibintu bikiranuka mu maso y’Imana.—Gereranya na Zaburi 26:4; Amosi 8:4-6.
◻ “Ibiboneye” ni ibintu bitanduye kandi byera, atari mu bihereranye n’imyifatire gusa, (nko mu byerekeye ibitsina n’ibindi), ahubwo no mu bitekerezo hamwe n’ibyiyumvo. Yakobo yavuze ko ‘ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buboneye.’ Yesu, we ‘uboneye,’ ni Urugero rutunganye rwo kuzirikanwa.—Yakobo 3:17; 1 Yohana 3:3.
◻ “Iby’igikundiro” ni ibintu bitera kandi bikabyutsa urukundo mu bandi bantu. Tugomba kujya “tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza,” aho kwerekeza ibitekerezo byacu ku bintu bibyutsa inzangano, gusharira n’impaka.—Abaheburayo 10:24.
◻ “Ibishimwa” si “ibivugwa neza” gusa, ahubwo, mu buryo bw’ibikorwa, ni ibyubaka kandi biratwa. Twerekeza ibitekerezo byacu ku bintu byiza kandi byubaka, aho kubyerekeza ku bintu bitesha agaciro cyangwa bisesereza.—Abefeso 4:29.
◻ Kugira “ingeso nziza” bisobanura mbere na mbere kugira “ineza” cyangwa “imico myiza,” ariko kandi, bishobora no gusobanura guhebuza no mu bindi bintu ibyo ari byo byose. Bityo rero, dushobora kwishimira imico myiza y’abandi bantu, ubushobozi bwabo, hamwe n’ibyo bakora bihuje n’amahame y’Imana.
◻ “Iby’ishimwe” biba ari byo by’ukuri, iyo bivuye ku Mana cyangwa ku bandi babifitiye uburenganzira bwemewe na yo.—1 Abakorinto 4:5; 1 Petero 2:14.
Isezerano ry’Ubuzima n’Amahoro
17. Ni iyihe migisha ibonerwa mu kugira “umutima w’[u]wuka”?
17 Nidukomeza gukurikiza inama ya Pawulo, kandi tugakomeza ‘kwibwira [ibyo bintu],’ tuzagira “umutima w’[u]mwuka.” Ibyo ntibizatuma tugira umugisha wo kubona ubuzima, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya yasezeranyijwe gusa, ahubwo bizanatuma tugira amahoro (Abaroma 8:6). Kubera iki? Kubera ko ubwenge bwacu buzarindwa ibitekerezo bibi bituruka ku bintu bya kamere, kandi nta bwo tuzongera kugerwaho cyane n’intambara ikaze ivugwa na Pawulo iba hagati y’umwuka na kamere. Nanone kandi, nitwirinda ibitekerezo bibi bituruka kuri kamere, tuzagirana amahoro n’Imana, “kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana.”—Abaroma 7:21-24; 8:7.
18. Ni iyihe ntambara Satani arimo ateza, kandi se, ni gute dushobora kuyitsinda?
18 Satani hamwe n’ibyitso bye, bakora uko bashoboye kose kugira ngo bandavuze ubwiza bw’Imana buturabagiranaho. Bagerageza kwigarurira ibitekerezo byacu babimashaho iby’umubiri urarikira, kuko bazi ko ibyo bishobora gutuma twangwa n’Imana kandi bikaba byatuganisha ku rupfu. Icyakora, iyo ntambara dushobora kuyitsinda. Kimwe na Pawulo, natwe dushobora kuvuga tuti “Imana ishimwe! . . . ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu,” kuko yaduhaye uburyo bwo kurwanya ububasha bw’icyaha bwo gutegeka umubiri wahenebereye.—Abaroma 7:25.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri rusange, Bibiliya ikoresha inshinga y’Igiheburayo cha·taʼʹ hamwe n’iy’Ikigiriki ha·mar·taʹno ishaka kuvuga “icyaha.” Ayo magambo yombi asobanura “guhusha,” mu buryo bwo gushaka kuvuga kutagera cyangwa kunanirwa kugera ku ntego, aho dushaka guhamya cyangwa ku mugambi runaka.
b Ubusanzwe, ibyo bita ibyaha birindwi bikomeye, ni ubwibone, umururumba, irari, kugomanwa, inda nini, umujinya, n’ubunebwe.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Icyaha ni iki, kandi se, ni gute gishobora gutegeka umubiri wahenebereye?
◻ Ni gute dushobora kurwanya “umutima wa kamere”?
◻ Ni iki twakora kugira ngo twihingemo “umutima w’[u]mwuka”?
◻ Ni gute “umutima w’[u]mwuka” uzana ubugingo n’amahoro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Kayini yaretse kamere ye ibogamiye ku irari ry’umubiri iramutegeka maze bimukururira guhenebera
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Umutima w’umwuka uzana ubugingo n’amahoro