Ibibazo by’abasomyi . . .
Ni he Kayini yavanye umugore?
▪ “Niba Adamu na Eva bari bafite abahungu babiri, ari bo Kayini na Abeli, umugore wa Kayini yavuye he?” Nubwo abantu batemera Bibiliya ari bo bakunze kubaza icyo kibazo bagira ngo bayijore, Bibiliya itanga ibisobanuro bihagije kuri icyo kibazo.
Dore icyo mu Ntangiriro igice cya 3 n’icya 4 hagaragaza: (1) Eva yari “nyina w’abariho bose.” (2) Hagati y’igihe Kayini yavukiye n’igihe yatangiye igitambo Imana ikacyanga, hahise igihe kinini. (3) Kayini amaze kwirukanwa yabaye “inzererezi n’impunzi,” kandi yatinyaga ko uwari ‘kumubona wese’ yari kumwica. (4) Imana yashyize ikimenyetso kuri Kayini kugira ngo amurinde, ibyo bikaba bigaragaza ko abavandimwe be na bene wabo bashoboraga kumwica. (5) “Nyuma y’ibyo,” Kayini yaryamanye n’umugore we mu “gihugu cy’Ubuhungiro.”—Intangiriro 3:20; 4:3, 12, 14-17.
Dukurikije ibyo tumaze kubona, dushobora gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge w’uko umugore wa Kayini yakomotse kuri Eva, akaba yaravutse mu gihe kitazwi. Mu Ntangiriro 5:4, hagaragaza ko mu myaka 930 Adamu yaramye, “yabyaye abahungu n’abakobwa.” Birumvikana ko Bibiliya itagaragaza neza niba uwo mugore wa Kayini yari yarabyawe na Eva. N’ubundi kandi, kuba umugore we avugwa nyuma y’uko Kayini acibwa, bigaragaza ko hahise igihe kinini, ku buryo yashoboraga no kuba umwe mu buzukuru ba Adamu na Eva. Iyo ni yo mpamvu hari Bibiliya yavuze ko umugore wa Kayini yari “uwo mu rubyaro rwa Adamu.”—The Amplified Old Testament.
Umuhanga mu bya Bibiliya wo mu kinyejana cya cumi n’icyenda witwa Adam Clarke yatanze igitekerezo cy’uko kuba Imana yarashyize ikimenyetso kuri Kayini igihe yagiraga ubwoba bw’uko yari kuzicwa, bigaragaza ko hari hamaze kubaho abantu benshi bakomotse kuri Adamu, ku buryo bashoboraga “gutura mu midugudu itandukanye.”
Kayini yashatse mushiki we cyangwa undi mukobwa wabyawe n’abakomoka kuri Adamu. Icyakora, hari abantu bo muri iki gihe bumva ko ibyo ari amahano, bitewe n’imiziririzo bagenderaho cyangwa gutinya ko bashobora kubyara abana bafite ubusembwa. Ariko kandi, uwitwa F. LaGard Smith yagize icyo abivugaho mu gitabo yanditse, agira ati “biragaragara ko abahungu n’abakobwa bo hambere bashakanaga bafitanye isano, nubwo amaherezo abantu bo mu binyejana byari gukurikiraho bari kumva ko ibintu nk’ibyo bidakwiriye” (The Narrated Bible in Chronological Order). Nanone, birashishikaje kumenya ko ishyingiranwa ry’abantu bafitanye isano nk’iyo ya bugufi ryabuzanyijwe mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, igihe Imana yahaga Mose amategeko yagombaga gukurikizwa n’ishyanga rya Isirayeli.—Abalewi 18:9, 17, 24.
Muri iki gihe, ntidufite ubuzima bwiza nk’ubwo ababyeyi bacu bari batunganye bari bafite, kubera ko hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi babayeho. Birashoboka ko ingaruka zitugeraho muri iki gihe bitewe n’amategeko agenga iby’iyororoka, bo zitabageragaho. Nanone kandi, ubushakashatsi bwakozwe vuba aha, urugero nk’ubwasohotse mu kinyamakuru gitanga inama ku birebana n’iyororoka (Journal of Genetic Counseling), bwagaragaje ko nubwo abantu benshi bibwira ko iyo abantu bashakanye na babyara babo babyarana abana bafite ubusembwa, ibyo bidakunze kubaho. N’ubundi kandi dushyize mu gaciro, ibyo bibazo ntibyari bihangayikishije mu gihe cya Adamu, cyangwa mbere y’igihe cya Nowa. Ku bw’ibyo, dushobora gufata umwanzuro w’uko umugore wa Kayini yari mwene wabo.