Gendana n’Imana muri ibi bihe by’umuvurungano
“Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.”—ITANGIRIRO 5:24.
1. Ni ibihe bintu biranga ibi bihe turimo bituma abantu bibasirwa n’amakuba?
IBIHE by’umuvurungano! Ayo magambo asobanura neza igihe cy’imidugararo n’urugomo abantu barimo, uhereye igihe Ubwami buyobowe na Mesiya bwatangiriye gutegeka mu mwaka wa 1914. Kuva icyo gihe, abantu bari mu “minsi y’imperuka.” Amakuba menshi, urugero nk’inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito n’intambara byayogoje abantu kurusha ikindi gihe cyose (2 Timoteyo 3:1; Ibyahishuwe 6:1-8). Abasenga Yehova na bo bibasiwe n’ayo makuba. Mu rugero runaka, twese duhangana n’ingorane n’imihangayiko yo muri ubu buzima. Ibibazo by’ubukungu, amakimbirane ya politiki, ubugizi bwa nabi n’indwara, ni bimwe mu bintu bituma ubuzima bugorana cyane.
2. Ni izihe ngorane abagaragu ba Yehova bahuye na zo?
2 Byongeye kandi, benshi mu bagaragu ba Yehova bagiye bahangana n’ibitotezo bikaze kubera ko Satani akirwanya ‘abitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu’ (Ibyahishuwe 12:17). Kandi n’ubwo twaba tutarahuye n’ibitotezo byeruye, Abakristo b’ukuri bose bagomba guhangana na Satani hamwe n’umwuka ashyira mu bantu (Abefeso 2:2; 6:12). Bisaba ko duhora turi maso kugira ngo uwo mwuka utatugiraho ingaruka kubera ko tuwusanga ku kazi, ku ishuri n’ahandi hantu aho ari ho hose biba ngombwa ko twitsiritana n’abantu badashishikazwa n’ugusenga kutanduye.
Gendana n’Imana aho kugendana n’isi
3, 4. Ni mu buhe buryo Abakristo batandukanye n’ab’isi?
3 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo barwanaga n’umwuka w’iyi si, kandi ibyo byatumye batandukana cyane n’abantu batari mu itorero rya gikristo. Pawulo yasobanuye aho bari batandukaniye igihe yandikaga ati “ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanyije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.”—Abefeso 4:17-19.
4 Mbega ukuntu ayo magambo asobanura mu buryo bwumvikana neza ko iyi si iri mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka n’umuco, haba mu gihe cya Pawulo no muri iki gihe! Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, Abakristo bo muri iki gihe na bo ‘ntibakigenda nk’uko abapagani bagenda.’ Ahubwo bafite umwanya w’icyubahiro uhebuje wo kugendana n’Imana. Ni iby’ukuri ko hari abashobora kwibaza niba bihuje n’ubwenge kuvuga ko abantu buntu kandi badatunganye bashobora kugendana na Yehova. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko bishoboka. Ikindi kandi Yehova aba yiteze ko bagendana na we. Mu kinyejana cya munani Mbere y’Igihe Cyacu, umuhanuzi Mika yanditse aya magambo yahumetswe agira ati ‘icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.’—Mika 6:8.
Ni gute twagendana n’Imana kandi kuki?
5. Ni gute abantu badatunganye bashobora kugendana n’Imana?
5 Ni gute dushobora kugendana n’Imana ishobora byose kandi itagaragara? Uko bigaragara, ntidushobora kugendana n’Imana nk’uko umuntu agendana n’undi. Muri Bibiliya ijambo “kugendana” rishobora gusobanura “gukurikiza imibereho runaka.”a Tukizirikana ibyo, turumva ko umuntu ugendana n’Imana akurikiza inzira y’imibereho yagenwe n’Imana kandi agakora ibiyishimisha. Kugendana n’Imana muri ubwo buryo, bituma dutandukana n’abadukikije. Ariko kandi, ayo ni yo mahitamo meza yonyine Umukristo akwiriye kugira. Kubera iki? Hari impamvu nyinshi.
6, 7. Kuki kugendana n’Imana ari bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho?
6 Impamvu ya mbere ni uko Yehova ari Umuremyi wacu, akaba ari we dukesha ubuzima bwacu kandi ni we uduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tubeho (Ibyahishuwe 4:11). Kubera iyo mpamvu, ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kutubwira uko tugomba kugenda. Byongeye kandi, kugendana n’Imana ni yo mibereho myiza cyane kurusha iyindi yose umuntu ashobora kugira. Yehova yateganyirije abagendana na we uburyo bwo kubabarirwa ibyaha, kandi abaha ibyiringiro bidashidikanywaho by’ubuzima bw’iteka. Nanone Data wa twese wo mu ijuru wuje urukundo atanga inama z’ubwenge, zifasha abagendana na we kugira ubuzima bwiza muri iki gihe n’ubwo badatunganye kandi bakaba baba mu isi itegekwa na Satani (Yohana 3:16; 2 Timoteyo 3:15, 16; 1 Yohana 1:8; 2:25; 5:19). Indi mpamvu ituma tugendana n’Imana ni uko iyo tugendanye na yo tubikunze, bigira uruhare mu kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero.—Abakolosayi 3:15, 16.
7 Impamvu ya nyuma ari na yo y’ingenzi kurusha izindi ni uko iyo tugendanye n’Imana, tuba tugaragaje uruhande turimo ku kibazo gikomeye kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova cyavutse mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 3:1-6). Mu bice byose bigize imibereho yacu tugaragaza ko turi mu ruhande rwa Yehova kandi dutangaza nta bwoba ko ari we wenyine ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga (Zaburi 83:19). Muri ubwo buryo dukora ibihuje n’isengesho ryacu risaba ko izina ry’Imana ryezwa n’ibyo ishaka bigakorwa (Matayo 6:9, 10). Mbega ukuntu abahitamo kugendana n’Imana ari abanyabwenge! Bashobora kwiringira ko bari mu nzira ikwiriye, kubera ko Yehova ari we ‘ufite ubwenge wenyine.’ Nta na rimwe ajya akora amakosa.—Abaroma 16:27.
8. Ni mu buhe buryo ibihe Henoki na Nowa babayemo bihuye neza neza n’ibyo turimo?
8 Ariko se bishoboka bite ko twabaho nk’uko Abakristo bagombye kubaho kandi turi mu bihe by’umuvurungano, n’abantu hafi ya bose bakaba badashishikazwa no gukorera Yehova? Igisubizo tukibona iyo dusuzumye urugero rw’abantu b’indahemuka ba kera bakomeje gushikama mu bihe byari bigoye cyane. Babiri muri abo ni Henoki na Nowa. Bombi babayeho mu bihe byari bimeze neza neza nk’ibyo turimo. Ubugome bwari bwogeye hose. Mu gihe cya Nowa, isi yari yuzuye urugomo n’ubwiyandarike. Nyamara Henoki na Nowa barwanyije umwuka w’isi yo mu gihe cyabo kandi bagendanaga na Yehova. Ni iki cyabafashije kubigeraho? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, muri iki gice turasuzuma urugero rwa Henoki. Mu gice gikurikira tuzasuzuma urugero rwa Nowa.
Henoki yagendanye n’Imana mu bihe by’umuvurungano
9. Ni ibihe bintu tuzi kuri Henoki?
9 Henoki ni we muntu wa mbere uvugwa mu Byanditswe ko yagendanaga n’Imana. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti “amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana” (Itangiriro 5:22). Iyo nkuru imaze kuvuga imyaka yose Henoki yaramye, nubwo ari myinshi uyigereranyije n’imyaka twe turama, ariko ikaba yari mike muri icyo gihe, yakomeje igira iti “kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye” (Itangiriro 5:24). Uko bigaragara, Yehova yaramwimuye amukura mu gihugu cy’abazima amusinziriza mu rupfu kugira ngo abanzi be batamugirira nabi (Abaheburayo 11:5, 13). Uretse iyo mirongo mike, hari n’ahandi hantu hake Henoki avugwa muri Bibiliya. Nyamara duhereye kuri ibyo bintu tuzi hamwe n’ibindi bihamya, dufite impamvu zumvikana zo kuvuga ko Henoki yabayeho mu bihe by’umuvurungano.
10, 11. (a) Ni gute ukononekara kwakwirakwiriye nyuma yo kwigomeka kwa Adamu na Eva? (b) Ni ubuhe butumwa bw’ubuhanuzi Henoki yabwirizaga, kandi se abantu babwakiriye bate?
10 Urugero, tekereza ukuntu abantu bononekaye mu buryo bwihuse aho Adamu amariye gucumura. Bibiliya itubwira ko umuhungu w’imfura wa Adamu ari we Kayini, yabaye umwicanyi wa mbere igihe yicaga umuvandimwe we Abeli (Itangiriro 4:8-10). Abeli amaze kwicwa, Adamu na Eva babyaye undi mwana w’umuhungu bamwita Seti. Inkuru ivuga ibya Seti igira iti “na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ]” (Itangiriro 4:25, 26). Ikibabaje ariko ni uko icyo gihe ‘bambazaga izina rya Yehova’ mu buryo bw’ubuhakanyi.b Hashize imyaka myinshi Enoshi avutse, umwuzukuru wa Kayini witwaga Lameki yahimbiye abagore be babiri indirimbo, yigamba ko yari yarishe umusore amuhora kumukomeretsa. Nanone yaravuze ati “niba Kayini azahorerwa karindwi, ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.”—Itangiriro 4:10, 19, 23, 24.
11 Ibyo bintu bike tumaze kumenya bigaragaza ko ukononekara Satani yatangije mu busitani bwa Edeni kwahise gutuma ubugizi bwa nabi bukwirakwira mu bakomotse kuri Adamu. Henoki yabaye umuhanuzi wa Yehova mu isi yari imeze ityo, kandi amagambo ye akomeye yahumetswe aracyafite imbaraga no muri iki gihe. Yuda yavuze ko Henoki yahanuye ati “dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse” (Yuda 14, 15). Ayo magambo azasohora bwa nyuma kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyakora dushobora kumenya ko no mu gihe cya Henoki hari ‘abanyabyaha batubahaga Imana’ benshi bumvise ubuhanuzi bwa Henoki bukabababaza. Mbega ukuntu Yehova yagaragaje urukundo akura uwo muhanuzi muri abo bantu kugira ngo batamugirira nabi!
Ni iki cyahaye Henoki imbaraga zo kugendana n’Imana?
12. Ni iki cyatumye Henoki atandukana n’abantu bo mu gihe cye?
12 Mu busitani bwa Edeni, Adamu na Eva bumviye Satani, maze Adamu yigomeka kuri Yehova (Itangiriro 3:1-6). Icyakora umwana wabo witwaga Abeli we yakurikiye indi nzira, kandi Yehova yaramwemeraga (Itangiriro 4:3, 4). Ikibabaje ni uko abenshi mu bakomotse kuri Adamu batari bameze nka Abeli. Icyakora, Henoki wavutse mu myaka amagana nyuma y’aho, we yari ameze nka Abeli. Henoki yari atandukaniye he n’abandi benshi bakomotse kuri Adamu? Intumwa Pawulo yashubije icyo kibazo igihe yandikaga ati ‘kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurwa ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana’ (Abaheburayo 11:5). Henoki yari umwe mu bari bagize “igicu cy’abahamya” ba mbere y’Ubukristo badusigiye urugero ruhebuje rwo kwizera (Abaheburayo 12:1). Ukwizera ni ko kwatumye Henoki ashobora gukomeza kugira imyifatire myiza mu gihe cy’imyaka isaga 300, ikubye incuro zirenga eshatu iyo benshi muri twe turama muri iki gihe!
13. Henoki yari afite ukwizera kumeze gute?
13 Pawulo yasobanuye ukwizera kwa Henoki hamwe n’abandi bahamya igihe yandikaga ati “kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Koko rero, kwizera ni ukwiringira tudashidikanya, dushingiye ku bihamya bigaragara ko ibintu twiringiye bizasohora. Byumvikanisha ko tuba dutegereje ikintu n’amatsiko menshi cyane ku buryo kigira ingaruka ku byo twerekezaho ibitekerezo mu buzima bwacu. Ukwizera nk’uko ni ko kwatumye Henoki agendana n’Imana n’ubwo isi yari imukikije itagendanaga n’Imana.
14. Ni ubuhe bumenyi nyakuri ukwizera kwa Henoki kugomba kuba kwari gushingiyeho?
14 Ukwizera nyakuri gushingiye ku bumenyi nyakuri. Ni ubuhe bumenyi Henoki yari afite (Abaroma 10:14, 17; 1 Timoteyo 2:4)? Nta gushidikanya, agomba kuba yari azi neza ibintu byari byarabereye muri Edeni. Birashoboka nanone ko yari yarumvise uko ubuzima bwari bumeze mu busitani bwa Edeni, bushobora kuba bwari bukiriho ariko abantu batemerewe kubwinjiramo (Itangiriro 3:23, 24). Kandi yari azi umugambi w’Imana w’uko abakomotse kuri Adamu bari kuzuzura isi bagahindura uyu mubumbe wose nka Paradizo ya mbere (Itangiriro 1:28). Nta gushidikanya kandi ko yafatanaga uburemere isezerano rya Yehova rihereranye n’urubyaro rwari kuzamenagura Satani umutwe kandi rugakuraho ingaruka mbi zose zaturutse ku binyoma bya Satani (Itangiriro 3:15). Koko rero, ubuhanuzi bwa Henoki bwahumetswe bwanditswe mu gitabo cya Yuda, buvuga iby’irimbuka ry’urubyaro rwa Satani. Kubera ko Henoki yari afite ukwizera, tuzi ko yasengaga Yehova, yiringiye ko ‘agororera abamushaka’ by’ukuri (Abaheburayo 11:6). Bityo rero, n’ubwo Henoki atari afite ubumenyi bwose twe dufite, yari afite ubumenyi buhagije kugira ngo agire urufatiro rw’ukwizera kutajegajega. Uko kwizera ni ko kwamufashije gukomeza gushikama mu bihe by’umuvurungano.
Igane urugero rwa Henoki
15, 16. Ni gute twakwigana Henoki?
15 Kubera ko natwe twifuza gushimisha Yehova muri ibi bihe by’umuvurungano, tugomba gukurikiza urugero rwa Henoki. Tugomba kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova n’imigambi ye kandi tukabukomeraho. Ariko si ibyo gusa. Tugomba kureka ubwo bumenyi nyakuri bukayobora imibereho yacu yose (Zaburi 119:101; 2 Petero 1:19). Tugomba kuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana kandi buri gihe tukihatira kuyishimisha mu byo dutekereza byose n’ibyo dukora byose.
16 Nta wundi muntu wo mu gihe cya Henoki tuzi wakoreraga Yehova; ariko uko bigaragara agomba kuba yari wenyine cyangwa akaba yari umwe muri bake cyane. N’ubwo natwe turi bake cyane ibyo ntibiduca intege. Yehova azadushyigikira uko uwaturwanya yaba ari kose (Abaroma 8:31). Henoki yatanze umuburo abigiranye ubutwari w’uko abantu batubaha Imana bari hafi kurimburwa. Natwe turangwa n’ubutwari mu gihe tubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” n’ubwo abantu badukoba, bakaturwanya kandi bakadutoteza (Matayo 24:14). Henoki ntiyabayeho igihe kingana n’icy’abantu benshi bo mu gihe cye. Ariko rero, ibyiringiro bye ntibyari muri iyo si. Yari ahanze amaso ikintu gifite agaciro kenshi kurushaho (Abaheburayo 11:10, 35). Natwe duhanze amaso isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Ku bw’ibyo rero, ntidukoresha iby’iyi si ngo turenze urugero (1 Abakorinto 7:31). Ahubwo imbaraga zacu n’ibyo dutunze tubikoresha mbere na mbere mu murimo dukorera Yehova.
17. Ni ubuhe bumenyi dufite Henoki atari afite, none se twagombye gukora iki?
17 Henoki yizeraga ko Imbuto Imana yasezeranyije yari kuzaboneka mu gihe Yehova yagennye. Ubu hashize imyaka igera hafi ku 2.000 iyo Mbuto, ari yo Yesu Kristo, ibonetse, igatanga incungu kandi ikatwugururira inzira twe n’abo bahamya b’indahemuka ba kera, urugero nka Henoki, kugira ngo tuzaragwe ubuzima bw’iteka. Iyo Mbuto, ubu ikaba ari Umwami uganje w’Ubwami bw’Imana, yirukanye Satani mu ijuru imuhananturira ku isi, none twibonera imivurungano ibyo byateje (Ibyahishuwe 12:12). Koko rero, ubu tuzi ibintu byinshi kurusha ibyo Henoki yari azi. Ubwo rero, nimucyo natwe tugire ukwizera kutajegajega nk’uko yari afite. Nimucyo icyizere dufitiye isohozwa ry’amasezerano y’Imana kijye kigira ingaruka ku byo dukora byose. Nimucyo tugendane n’Imana nk’uko Henoki yagendanaga na yo n’ubwo turi mu bihe by’umuvurungano.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa 1, ipaji ya 228, paragarafu ya 4; cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Mbere y’igihe cya Enoshi, Yehova yari yaravuganye na Adamu. Abeli yatuye Yehova ituro araryemera. Ndetse Imana yavuganye na Kayini mbere y’uko uburakari burimo ishyari butuma yishora mu bwicanyi. Bityo rero uko gutangira “kwambaza izina rya Yehova” bigomba kuba byari mu buryo bushya, budafite aho buhuriye no gusenga kutanduye.
Ni gute wasubiza?
• Kugendana n’Imana bisobanura iki?
• Kuki kugendana n’Imana ari bwo buryo bwiza bwo kubaho?
• Ni iki cyafashije Henoki kugendana n’Imana n’ubwo yabayeho mu bihe by’umuvurungano?
• Ni gute twakwigana Henoki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kwizera ni ko kwatumye ‘Henoki akomeza kugendana n’Imana’
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Twiringiye tudashidikanya ko amasezerano ya Yehova azasohora
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]
Umugore uri iburyo: FAO photo/B. Imevbore; inzu ihirima: San Hong R-C Picture Company