Yehova aduhumuriza mu makuba yacu yose
“Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 KOR 1:3, 4.
1, 2. Yehova aduhumuriza ate mu mibabaro yacu? Ijambo rye ritwizeza iki?
HARI umusore waganiriye n’umusaza w’itorero washatse, amubwira impungenge ze. Uwo musore yari afite ikibazo ku bivugwa mu 1 Abakorinto 7:28, hagira hati “abashyingiranwa bazagira imibabaro mu mubiri wabo.” Yabajije uwo musaza ati “iyo ‘mibabaro’ ni iyihe? Ninshaka, nzahangana na yo nte?” Mbere yo kumusubiza, uwo musaza yabanje kumusaba gusuzuma ikindi kintu Pawulo yanditse, avuga ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Kor 1:3, 4.
2 Yehova ni Data udukunda, kandi araduhumuriza iyo turi mu makuba. Ushobora kuba wibuka igihe wagiraga imibabaro, maze Imana ikagufasha kandi ikakuyobora ikoresheje Ijambo ryayo. Dushobora kwiringira rwose ko itwifuriza ibyiza, nk’uko yabyifurizaga abagaragu bayo ba kera.—Soma muri Yeremiya 29:11, 12.
3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Iyo tuzi impamvu duhura n’ibibazo, kubyihanganira biratworohera. Ni na ko bimeze ku mibabaro abashakanye bahura na yo. None se ni ibihe bintu bishobora gutera “imibabaro mu mubiri,” nk’uko Pawulo yabivuze? Ni izihe ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe, zishobora kudufasha kubona ihumure dukeneye? Nimucyo dusuzume ibisubizo by’ibyo bibazo, turebe n’uko byadufasha kwihanganira ibigeragezo.
“IMIBABARO MU MUBIRI”
4, 5. Ni ibihe bintu bishobora gutuma abashakanye bagira “imibabaro mu mubiri”?
4 Yehova amaze kurema umugabo n’umugore ba mbere, yaravuze ati ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Intang 2:24). Kubera ko tudatunganye, iyo abantu bashyingiranywe bashobora guhura n’ibibazo mu rugo rwabo rushya (Rom 3:23). Ubutware bw’ababyeyi buba bugiye gusimburwa n’ubutware bw’umugabo. Imana yahaye umugabo uburenganzira bwo kuba umutware w’umugore we (1 Kor 11:3). Iryo hinduka rikunze kugora abagabo n’abagore bagishakana. Ijambo ry’Imana rivuga ko umugore agomba kwemera kuyoborwa n’umugabo we, aho kuyoborwa n’ababyeyi be. Abantu bagishakana bakunze guhura n’imibabaro ituruka ku miryango bashatsemo.
5 Nanone bongera kugira imihangayiko iyo bitegura umwana wabo wa mbere. Nubwo baba bishimye, baba bahangayitse bibaza niba umwana na nyina bazakomeza kugira ubuzima bwiza. Nanone baba bazi ko amafaranga basanzwe bakoresha agiye kwiyongera. Iyo umwana avutse, baba bagomba kugira ibindi bintu bahindura. Iyo umugore amaze kubyara amara igihe kinini yita ku ruhinja. Hari igihe umugabo atekereza ko umugore we atakimwitayeho, kubera ko aba amara igihe kinini yita ku mwana. Inshingano z’umugabo na zo ziriyongera, kubera ko aba yungutse undi muntu agomba kwitaho.
6-8. Ni mu buhe buryo kubura urubyaro bishobora guteza imihangayiko?
6 Hari indi mibabaro abashakanye bashobora guhura na yo. Hari igihe bifuza kubyara ariko ntibikunde. Iyo umugore adatwise, bishobora kumutera agahinda kenshi cyane. Birumvikana ko gushaka no kubyara bitabuza umuntu guhura n’imihangayiko. Ariko iyo umuntu yifuza urubyaro akarubura, bimutera “imibabaro mu mubiri” (Imig 13:12). Mu bihe bya Bibiliya, kuba ingumba byari igisebo. Umugore wa Yakobo witwaga Rasheli yababazwaga n’uko mukuru we yari afite abana (Intang 30:1, 2). Abamisiyonari bakorera umurimo mu bihugu bifite umuco wo kubyara abana benshi, abantu bahora bababaza impamvu badafite abana. Nubwo bagerageza gusubiza babigiranye amakenga, usanga abantu bababwira bati “yooo! Disi tuzabasengera!”
7 Reka dusuzume urugero rwa mushiki wacu wo mu Bwongereza wifuzaga urubyaro ariko ntarubone. Yarababaye cyane amaze kumenya ko atazigera abyara muri iyi si iyoborwa na Satani. We n’umugabo we bahisemo gushaka umwana barera. Yaravuze ati “n’ubundi ntibyambuzaga kubabara. Nari nzi ko kurera umwana ntabyaye, byari bitandukanye no kurera uwo nibyariye.”
8 Bibiliya ivuga ko Umukristokazi “azarindwa binyuze mu kubyara abana” (1 Tim 2:15). Ariko ibyo ntibisobanuye ko kubyara ari byo bizatuma abona ubuzima bw’iteka. Ahubwo iyo umugore afite abana agomba kwitaho n’inshingano z’urugo agomba gusohoza, bituma atabona umwanya wo kujya mu mazimwe no kwivanga mu bitamureba (1 Tim 5:13). Icyakora, ntibimubuza guhura n’ibibazo by’urushako.
9. Ni iyihe mibabaro yindi igera ku bashatse?
9 Nanone umuntu washatse ashobora guhura n’imibabaro bitewe no gupfusha uwo bashakanye. Icyo ni ikibazo gikomeye benshi mu bashatse bahura na cyo nubwo baba batarigeze babiteganya. Abakristo biringira badashidikanya isezerano rya Yesu ry’umuzuko (Yoh 5:28, 29). Iryo sezerano rihumuriza cyane uwapfakaye. Ubwo ni ubundi buryo Data udukunda akoreshamo Ijambo rye, agafasha abagerwaho n’imibabaro kandi akabahumuriza. Reka dusuzume uko Yehova yagiye ahumuriza abagaragu be.
IHUMURE MU BIHE BY’AMAKUBA
10. Igihe Hana yari ahangayitse, yahumurijwe ate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
10 Umugore wa Elukana witwaga Hana yari afite ikibazo gikomeye. Yari ingumba kandi mukeba we Penina yari yarabyaye. (Soma muri 1 Samweli 1:4-7.) Penina yakwenaga Hana “buri mwaka.” Ibyo byababazaga Hana cyane. Yasenze Yehova kugira ngo amuhumurize. Koko rero, ‘yamaze umwanya munini asengera imbere ya Yehova.’ Ese yari yiteze ko Yehova yari kumuha icyo yasabye? Ashobora kuba yari abyizeye, kuko amaze gusenga ‘ntiyongeye kugaragaza umubabaro ukundi’ (1 Sam 1:12, 17, 18). Yari yizeye ko Yehova yashoboraga gutuma abyara cyangwa akamuhumuriza mu bundi buryo.
11. Isengesho ryadufasha rite kubona ihumure?
11 Igihe cyose tuzaba tukiri muri iyi si iyobowe na Satani, tuzahura n’imihangayiko kubera ko tudatunganye (1 Yoh 5:19). Kumenya ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose,” biradushimisha cyane. Isengesho rizadufasha guhangana n’ibibazo n’imibabaro duhura na yo. Hana yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova. Iyo duhangayitse, tuba tugomba gukora ibirenze kubwira Yehova ibibazo dufite. Tuba tugomba kumwinginga, tukamusenga dushyizeho umwete kandi tubikuye ku mutima.—Fili 4:6, 7.
12. Ni iki cyafashije umupfakazi witwaga Ana kugira ibyishimo?
12 Niyo twaba dufite agahinda kenshi gaterwa no kubura urubyaro cyangwa gupfusha uwo twakundaga, dushobora kubona ihumure. Igihe Yesu yavukaga, hariho umuhanuzikazi witwaga Ana wari warashatse umugabo bamarana imyaka irindwi gusa, hanyuma arapfakara. Bibiliya ntivuga niba yari yarabyaye. Ariko se ni iki Ana yakomeje gukora kugeza ku myaka 84? Muri Luka 2:37 hagira hati “ntiyigeraga abura mu rusengero, akora umurimo wera ku manywa na nijoro, yiyiriza ubusa kandi asenga yinginga.” Gusenga Yehova byahumurizaga Ana kandi bigatuma yishima.
13. Tanga urugero rugaragaza ko incuti nziza zishobora kuduhumuriza mu gihe bene wacu badutengushye.
13 Iyo twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu, batubera incuti nziza (Imig 18:24). Igihe Paula yari afite imyaka itanu, nyina yaretse ukuri. Ibyo byaramubabaje cyane kandi kwihanganira icyo kigeragezo byaramugoye. Icyakora hari umupayiniya witwa Ann wiyemeje kumwitaho mu buryo bw’umwuka. Paula agira ati “nubwo Ann atari mwene wacu, urukundo yangaragarije rwamfashije gukomeza gukorera Yehova.” Paula aracyakorera Yehova mu budahemuka. Nanone yishimira ko nyina yagarutse mu kuri bakaba bateranira hamwe. Ann na we arishimye cyane kuko yabereye Paula nyina wo mu buryo bw’umwuka.
14. Abahumuriza abandi babona iyihe migisha?
14 Igishishikaje ni uko iyo twitaye ku bandi, tukabakorera ibyiza, bidufasha kwihanganira ibibazo byacu. Bashiki bacu, baba abashatse cyangwa abaseribateri, bibonera ko iyo bakorana na Yehova bageza ubutumwa bwiza ku bandi, bituma bagira ibyishimo byinshi. Biyemeje guhesha Imana ikuzo bakora ibyo ishaka. Hari n’ababona ko kubwiriza bituma bagubwa neza. Twese dushobora kugaragariza abandi ko tubitayeho tubagezaho ubutumwa bwiza. Kandi iyo tugiriye neza abavandimwe na bashiki bacu turushaho kunga ubumwe (Fili 2:4). Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza ku birebana n’ibyo. Yitaye ku bari bagize itorero ry’i Tesalonike, ababera nk’‘umubyeyi ugaburira abana be,’ ababera nka se wo mu buryo bw’umwuka.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 11, 12.
IHUMURE MU MURYANGO
15. Inshingano yo kwigisha abana ukuri ireba nde mbere na mbere?
15 Twahumuriza dute imiryango yo mu itorero ryacu? Hari igihe abantu bashya basaba ababwiriza bamenyereye kubigishiriza abana babo Bibiliya. Ubundi Ibyanditswe bivuga ko inshingano yo kwigisha abana ireba ababyeyi babo (Imig 23:22; Efe 6:1-4). Ariko hari igihe biba ngombwa ko biyambaza abandi bakabibafashamo. Icyakora ibyo ntibyambura ababyeyi iyo nshingano. Baba bagomba gukomeza kuganira n’abana babo buri gihe.
16. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe twigisha abana batari abacu?
16 Niba umubyeyi adusabye kwigisha umwana we Bibiliya, tuba tugomba kwitwararika kugira ngo tutigarurira inshingano ze. Hari igihe Umuhamya ashobora gusabwa kwigisha Bibiliya abana bafite ababyeyi batizera. Uwo Muhamya aba agomba kuzirikana ko kwigisha abo bana Bibiliya bitamugira umubyeyi wabo. Byaba byiza uwo Muhamya abigishirije iwabo, ababyeyi babo bahari cyangwa hari undi Muhamya ukuze mu buryo bw’umwuka, cyangwa akabigishiriza ahantu abantu bose bareba. Ibyo bizatuma hatagira umuntu utekereza ko twigisha abana ibintu bidakwiriye. Tuba twiringiye ko igihe kizagera ababyeyi babo bagasohoza inshingano Imana yabahaye yo kwigisha abana babo.
17. Abana bahumuriza bate abagize umuryango wabo?
17 Abana bitoza gukunda Imana no gukurikiza ibyo ibasaba, bashobora guhumuriza abagize umuryango wabo. Babahumuriza iyo bubaha ababyeyi babo kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye. Bashobora no kubafasha mu buryo bw’umwuka. Mbere y’Umwuzure, umuhungu wa Seti witwaga Lameki, yasengaga Yehova. Yise umwana we Nowa kubera ko yagize ati “uyu ni we uzatuzanira ihumure mu mirimo yacu n’imiruho y’amaboko yacu, iterwa n’ubutaka Yehova yavumye.” Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe Yehova yavanagaho umuvumo yari yaravumye ubutaka (Intang 5:29; 8:21). Abana bakomeza kubera Yehova indahemuka bashobora guhumuriza abagize imiryango yabo, bakabafasha kwihanganira ibigeragezo no kuzarokoka irimbuka rikomeye kuruta Umwuzure.
18. Ni iki kizadufasha kwihangana mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
18 Isengesho, gutekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya no kugirana ubucuti n’abagize ubwoko bwa Yehova, bifasha abantu benshi bahanganye n’ibigeragezo kubona ihumure. (Soma muri Zaburi ya 145:18, 19.) Kumenya ko Yehova ari we uduha ihumure nyakuri, bizadufasha kwihanganira ikigeragezo cyose twahura na cyo, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.