ISOMO RYA 39
Uko Imana ibona ibirebana n’amaraso
Amaraso ni ingenzi cyane. Nta wushobora kubaho atayafite. Imana ifite uburenganzira bwo guha abantu amabwiriza arebana no gukoresha amaraso kuko ari yo yabaremye. Ni iki yavuze ku birebana n’amaraso? Ese kuyarya cyangwa kuyaterwa birakwiriye? Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana n’ikibazo cy’amaraso?
1. Yehova abona ate amaraso?
Yehova yabwiye abamusengaga ati: “Ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima ni amaraso yacyo” (Abalewi 17:14). Yehova abona ko amaraso agereranya ubuzima. Ubwo rero, kubera ko ubuzima ari impano yera Imana yaduhaye, amaraso na yo ni ayera.
2. Ni ubuhe buryo bwo gukoresha amaraso Imana itemera?
Yehova yari yarategetse abagaragu be babayeho mbere y’Ubukristo kutarya amaraso. (Soma mu Ntangiriro 9:4 no mu Balewi 17:10.) Yashimangiye iryo tegeko igihe inteko nyobozi yahaga Abakristo amabwiriza yo “kwirinda amaraso.”—Soma mu Byakozwe 15:28, 29.
Kwirinda amaraso bisobanura iki? Umuganga agusabye kwirinda inzoga, birumvikana ko utayinywa. Ariko se wakwemera kurya ibiryo birimo inzoga cyangwa ukemera kuyiterwa mu mitsi? Birumvikana ko utabikora. Ubwo rero, itegeko ry’Imana ryo kwirinda amaraso risobanura ko tutagomba kunywa amaraso cyangwa kurya inyama z’itungo ritavushijwe. Nanone ntitugomba kurya ibiryo birimo amaraso.
Bite se ku birebana no gukoresha amaraso mu buvuzi? Hari uburyo bwo kuvura burenga ku itegeko ry’Imana mu buryo bugaragara. Muri ubwo buryo harimo guterwa amaraso yuzuye cyangwa kimwe mu bice bine by’ingenzi biyagize. Ibyo bice ni insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi. Hari ubundi buryo bwo kuvura hakoreshejwe amaraso, amategeko y’Imana atagira icyo avugaho mu buryo bweruye. Urugero, hari uburyo bwo kuvura hakoreshejwe uduce duto twavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso. Nanone hari uburyo bwo kuvura umuntu hakoreshejwe amaraso ye bwite. Ku birebana n’ubwo buryo itegeko ry’Imana ritagira icyo rivugaho mu buryo bweruye, buri wese agomba kwifatira umwanzuro wo kubukoresha cyangwa kutabukoresha.a—Abagalatiya 6:5.
IBINDI WAMENYA
Suzuma uko wafata umwanzuro ku birebana no kuvurwa hakoreshejwe amaraso.
3. Jya ufata imyanzuro ishimisha Yehova mu bijyanye no kwivuza
Wakora iki ngo ufate imyanzuro ijyanye no kwivuza, ihuje n’uko Imana ibona amaraso? Murebe VIDEWO, hanyuma musuzume akamaro ko gukurikiza inama ziri hasi aha:
Jya usenga Yehova umusaba ubwenge.—Yakobo 1:5.
Jya ushakisha amahame ya Bibiliya avuga ku maraso, utekereze n’uko wayakurikiza.—Imigani 13:16.
Jya umenya uburyo bwo kwivuza hadakoreshejwe amaraso, buboneka mu gace k’iwanyu.
Jya umenya uburyo bwo kwivuza, wowe ubona ko budakwiriye.
Jya ufata umwanzuro uzatuma umutimanama wawe utagucira urubanza. Ibyakozwe 24:16.b
Zirikana ko nta muntu n’umwe ukwiriye kugufatira umwanzuro ku bibazo bifitanye isano n’umutimanama, n’iyo yaba ari uwo mwashakanye, umusaza w’itorero cyangwa ukwigisha Bibiliya.—Abaroma 14:12.
Andika umwanzuro wafashe.
4. Abahamya ba Yehova bifuza kuvurwa neza
Umuntu ashobora gukurikiza itegeko ry’Imana ryo kwirinda amaraso kandi akavurwa neza bitabaye ngombwa ko ayaterwa. Murebe VIDEWO.
Musome muri Tito 3:2, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kuki twagombye kuganira n’abaganga dutuje kandi tububashye?
Ibitemewe |
Ibyo Umukristo yifatiraho umwanzuro |
---|---|
A. Umushongi |
Uduce tuvanwa mu mushongi |
B. Insoro zera |
Uduce tuvanwa mu nsoro zera |
C. Udufashi |
Uduce tuvanwa mu dufashi |
D. Insoro zitukura |
Uduce tuvanwa mu nsoro zitukura |
5. Ibirebana n’uduce duto tuvanwa mu bice by’ingenzi bigize amaraso
Amaraso agizwe n’ibice bine by’ingenzi ari byo insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi. Ibyo bice by’ingenzi bigizwe n’utundi duce duto twinshi.c Tumwe muri utwo duce dukoreshwa mu miti irwanya indwara zitandukanye, cyangwa mu miti ituma amaraso adakomeza kuva.
Ku bijyanye n’uduce duto twavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, buri Mukristo agomba kwifatira umwanzuro ashingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya. Bamwe bashobora gufata umwanzuro wo kutemera uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe utwo duce duto. Abandi bo bashobora kumva ko umutimanama wabo ubibemerera.
Mu gihe ugiye gufata umwanzuro, jya wibaza uti:
“Nasobanurira nte muganga, impamvu nemeye cyangwa nanze kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso?”
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Guterwa amaraso bitwaye iki?”
Wowe ubitekerezaho iki?
INCAMAKE
Yehova yifuza ko twirinda gukoresha amaraso mu buryo budakwiriye.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki Yehova abona ko amaraso ari ayera?
Ni iki kitwemeza ko itegeko ry’Imana rirebana n’amaraso, rinareba ibyo kuyaterwa?
Ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana no kuvurwa hakoreshejwe amaraso?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Ni iki wagombye gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo kwemera kuvurwa hakoreshejwe amaraso yawe bwite?
“Ibibazo by’abasomyi” (Umunara w’Umurinzi, 15 Ukwakira 2000)
Ni iki wagombye gutekerezaho mbere yo kwemera kuvurwa hakoreshejwe uduce duto tuvanwa mu bice by’ingenzi bigize amaraso?
Ni iki cyatumye umuganga yemera ko uko Yehova abona amaraso, bikwiriye?
“Nemeye uko Imana ibona amaraso” (Nimukanguke!, 8 Ukuboza 2003)
Menya uko abasaza baba muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, bafasha abavandimwe na bashiki bacu.
a Reba Isomo rya 35, rivuga ngo “Uko twafata imyanzuro myiza.”
b Reba ingingo ya 5 ivuga ngo “Ibirebana n’uduce duto tuvanwa mu bice by’ingenzi bigize amaraso,” n’Ibisobanuro bya 3, bivuga ngo “Uburyo bwo kuvura hakoreshejwe amaraso.”
c Hari abaganga babona ko ibice bine by’ingenzi bigize amaraso ari kimwe n’utwo duce duto. Bityo rero, wagombye gusobanurira neza umuganga umwanzuro wafashe wo kudaterwa amaraso yuzuye cyangwa insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi.