Ha agaciro gakwiriye impano y’ubuzima ufite
‘Amaraso ya Kristo azahumanura imitima yanyu ayezeho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho.’—ABAHEBURAYO 9:14.
1. Ni iki kigaragaza ko tubona ko ubuzima bufite agaciro kenshi?
BARAMUTSE bagusabye kugena agaciro ubuzima bwawe bufite, wavuga ko kangana iki? Tubona ko ubuzima bufite agaciro kenshi cyane, bwaba ubuzima bwacu bwite cyangwa ubw’abandi. Ibyo bigaragazwa n’uko tujya kwa muganga iyo turwaye, cyangwa tukisuzumisha buri gihe ngo turebe niba turi bazima. Twifuza gukomeza kubaho kandi dufite amagara mazima. Ndetse n’abantu bageze mu za bukuru cyangwa bamugaye, abenshi ntibifuza gupfa; bashaka gukomeza kubaho.
2, 3. (a) Mu Migani 23:22 hagaragaza ko dufite iyihe nshingano? (b) Ni mu buhe buryo hari icyo tugomba Imana nk’uko bivugwa mu Migani 23:22?
2 Uko uha ubuzima agaciro bigira ingaruka ku mishyikirano ugirana n’abandi. Urugero, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “umvira so wakubyaye, kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru” (Imigani 23:22). Iryo jambo ngo “umvira,” si ukumva amagambo gusa, ahubwo uwo mugani ushaka kuvuga ko wumva hanyuma ugakora ibihuje n’ibyo wumvise (Kuva 15:26; Gutegeka 7:12; 13:19; 15:5; Yosuwa 22:2; Zaburi 81:14). Ni izihe mpamvu Ijambo ry’Imana riduha zo kumvira? Ntiwumvira so na nyoko kubera ko gusa bakuruta mu myaka cyangwa babonye byinshi kukurusha. Impamvu itangwa ni uko “bakubyaye.” Izindi Bibiliya zihindura uwo murongo ngo “umvira so waguhaye ubuzima.” Birumvikana rero ko niba uha ubuzima bwawe agaciro, uzumva ko hari n’icyo ugomba isoko y’ubuzima bwawe.
3 Niba uri Umukristo w’ukuri, birumvikana ko wemera ko Yehova ari we Soko y’ikirenga y’ubuzima bwawe. Ni we waguhaye “ubugingo” cyangwa ubuzima, ni we utuma ushobora ‘kugenda’ kandi ukagira ibyiyumvo; none ‘uriho’ kandi ushobora gutekereza ku by’igihe kizaza cyangwa ukiteganyiriza ubuzima bwawe bw’igihe kizaza, hakubiyemo n’ubuzima bw’iteka (Ibyakozwe 17:28; Zaburi 36:10; Umubwiriza 3:11). Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Migani 23:22, birakwiriye ‘kumvira’ Imana, tukifuza gusobanukirwa neza uko ibona ubuzima kandi tugakora ibihuje n’ubwo bumenyi, aho kwita ku kuntu abandi babona ubuzima.
Garagaza ko wubaha ubuzima
4. Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, byagaragaye bite ko ari ngombwa kubaha ubuzima?
4 Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, Yehova yagaragaje neza ko atigeze areka ngo abantu bakoreshe ubuzima (cyangwa babufate nabi) uko bishakiye. Kayini yazabiranyijwe n’uburakari n’ishyari, bituma akuraho ubuzima butariho urubanza bwa murumuna we Abeli. Mbese utekereza ko Kayini yari afite uburenganzira bwo gufata umwanzuro nk’uwo ku buzima? Imana ntiyatekerezaga ko afite ubwo burenganzira. Yahamagaje Kayini ngo yisobanure iramubaza iti “icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka” (Itangiriro 4:10). Zirikana ko amaraso ya Abeli yari yamenetse ku butaka ari yo yagereranyaga ubuzima bwe bwakenyutse bitewe n’urugomo, kandi ko ayo maraso yatakambiraga Imana ashaka guhorerwa.—Abaheburayo 12:24.
5. (a) Ni iki Imana yabuzanyije mu gihe cya Nowa, kandi se byarebaga nde? (b) Ni mu buhe buryo iryo tegeko ryari intambwe ikomeye?
5 Nyuma y’Umwuzure, umuryango w’abantu watangiye bundi bushya, ugizwe n’abantu umunani gusa. Mu magambo Imana yavuze areba abantu bose, yahishuye byinshi ku birebana n’uko ibona ubuzima n’amaraso. Yavuze ko abantu bashoboraga kurya inyama z’inyamaswa, ariko yarababujije iti “ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi. Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo” (Itangiriro 9:3, 4). Hari Abayahudi bumvaga ko uwo murongo usobanura ko abantu batagombaga kurya inyama cyangwa amaraso by’inyamaswa ikiri nzima. Ariko nyuma yaho byaragaragaye neza ko icyo Imana yabuzanyaga aho ngaho, ari ukurya amaraso ugamije kubeshaho ubuzima. Byongeye kandi, itegeko Imana yatanze binyuriye kuri Nowa, ryari intambwe ikomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana uhambaye ufitanye isano n’amaraso; umugambi uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.
6. Binyuriye kuri Nowa, ni gute Imana yatsindagirije uko ibona agaciro k’ubuzima?
6 Imana yakomeje igira iti “kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese. Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo” (Itangiriro 9:5, 6). Uhereye kuri ayo magambo yabwirwaga abantu bose, ushobora kwibonera ko Imana ibona ko amaraso y’umuntu agereranya ubuzima bwe. Umuremyi ni we uha umuntu ubuzima, kandi nta wugomba kumwambura ubwo buzima bugereranywa n’amaraso. Iyo umuntu abaye nka Kayini akica undi, Umuremyi afite uburenganzira bwo ‘kumuhorera,’ akambura uwo mwicanyi ubuzima bwe.
7. Kuki twagombye gushishikazwa n’amagambo Imana yabwiye Nowa ku birebana n’amaraso?
7 Binyuriye kuri ayo magambo, Imana yategetse abantu kudakoresha nabi amaraso. Mbese wigeze wibaza impamvu? Ubundi se ni iki gituma Imana ibona amaraso ityo? Mu by’ukuri, igisubizo gifitanye isano n’imwe mu nyigisho z’ingenzi kurusha izindi zo muri Bibiliya. Ni yo pfundo ry’ubutumwa bwa gikristo, n’ubwo amadini menshi yahisemo kuyirengagiza. Iyo nyigisho ni iyihe, kandi se ni mu buhe buryo ifitanye isano n’ubuzima bwawe, imyanzuro ufata n’ibikorwa byawe?
Amaraso yagombaga gukoreshwa ate?
8. Mu Mategeko, ni iyihe mipaka Yehova yashyizeho mu birebana no gukoresha amaraso?
8 Yehova yatanze ibindi bisobanuro birambuye ku birebana n’ubuzima n’amaraso igihe yahaga Abisirayeli Amategeko. Icyo gihe yateye indi ntambwe mu isohozwa ry’umugambi we. Ushobora kuba uzi ko Amategeko yasabaga guha Imana amaturo, urugero nk’amaturo y’impeke, amavuta na vino (Abalewi 2:1-4; 23:13; Kubara 15:1-5). Nanone hari ibitambo by’amatungo. Imana yavuze iby’ibyo bitambo igira iti “ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo. Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso.’” Yehova yongeyeho ko umuntu, wenda nk’umuhigi cyangwa umworozi, niyica inyamaswa ashaka kuyirya, yagombaga kuyivusha amaraso akayatwikiriza umukungugu. Kubera ko isi ari intebe y’ibirenge by’Imana, iyo umuntu yasukaga amaraso ku butaka, yabaga agaragaje ko yemera ko ubuzima busubiye kuri Nyir’ugutanga ubuzima.—Abalewi 17:11-13; Yesaya 66:1.
9. Ni ubuhe buryo bumwe rukumbi bwo gukoresha amaraso bwari bwemewe mu Mategeko, kandi se intego yabwo yari iyihe?
9 Iryo tegeko ntiryari imihango y’idini gusa idafite icyo iturebaho. Mbese wazirikanye impamvu Abisirayeli batagombaga kurya amaraso? Imana yaravuze iti “ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso.’” Impamvu yari iyihe? “Nanjye [amaraso] nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu.” Ese urabona ko ibyo bidufasha gusobanukirwa neza impamvu Imana yabwiye Nowa ko abantu batagomba kurya amaraso? Umuremyi ubwe yahisemo kubona ko amaraso afite agaciro kenshi cyane, ayagenera umugambi wihariye washoboraga kuzakiza ubuzima bw’abantu benshi. Amaraso yagombaga kuzagira uruhare rukomeye mu gutwikira ibyaha (yari kuzaba impongano). Koko rero, mu gihe cy’Amategeko, uburyo bumwe rukumbi bwari bwemewe n’Imana bwo gukoresha amaraso, kwari ukuyasuka ku gicaniro kugira ngo abe impongano y’ubuzima bw’Abisirayeli basabaga Yehova kubababarira.
10. Kuki amaraso y’amatungo atashoboraga guhesha abantu kubabarirwa mu buryo bwuzuye, ariko se, ni iki ibitambo byasabwaga mu Mategeko byibutsaga?
10 Icyo gitekerezo kiboneka no mu Bukristo. Igihe intumwa y’Umukristo Pawulo yavugaga kuri iyo gahunda yashyizweho n’Imana iboneka mu Mategeko, yaranditse ati “ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha” (Abaheburayo 9:22). Pawulo yagaragaje neza ko ibitambo byasabwaga bitatumye Abisirayeli baba abantu batunganye, batagira icyaha. Yaranditse ati “ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye. Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!” (Abaheburayo 10:1-4). Icyakora ibyo bitambo byari bifite akamaro. Byibutsaga Abisirayeli ko bari abanyabyaha, kandi ko hari ikindi kintu bari bakeneye kugira ngo babashe kubabarirwa mu buryo bwuzuye. Ariko se niba amaraso yagereranyaga ubuzima atarashoboraga gukuraho burundu ibyaha by’abantu, hari andi maraso yashoboraga kubikuraho burundu?
Nyir’ugutanga ubuzima yarabikemuye
11. Tuzi dute ko ibitambo by’amaraso y’amatungo byari bifite ikindi kintu bishushanya?
11 Amategeko yerekezaga ku kintu mu by’ukuri cyari kuzagira ingaruka mu rugero rwagutse cyane kurushaho mu gusohoza ibyo Imana ishaka. Pawulo yarabajije ati “none se amategeko yazanywe n’iki?” Yarashubije ati “yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki [ari we Mose], na we ayahe abantu” (Abagalatiya 3:19). Nanone Pawulo yaranditse ati ‘amategeko ni igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo.’—Abaheburayo 10:1.
12. Ku birebana n’amaraso, ni gute tubona ko umugambi w’Imana wagendaga urushaho gusobanuka?
12 Nk’uko twamaze kubibona, ibuka ko mu gihe cya Nowa Imana yategetse ko abantu bashoboraga kurya inyama z’inyamaswa kugira ngo babeho, ariko ko batashoboraga kurya amaraso. Nyuma y’aho Imana yavuze ko “ubugingo bw’inyama buba mu maraso.” Koko rero, Imana yahisemo kubona ko amaraso agereranya ubuzima, maze iravuga iti “nanjye [amaraso] nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu.” Icyakora, umugambi w’Imana wagombaga kugenda usobanuka mu buryo buhebuje. Amategeko yari igicucu cy’ibintu byiza bizaza. Ibyo bintu byiza byari ibihe?
13. Kuki urupfu rwa Yesu rufite agaciro?
13 Ibyo bintu byiza byerekezaga ku rupfu rwa Yesu Kristo. Uzi ko Yesu yababajwe hanyuma akamanikwa. Yapfuye nk’umugizi wa nabi. Pawulo yaranditse ati ‘tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Abaroma 5:6, 8). Kristo amaze kudupfira, yatanze incungu yo gutwikira ibyaha byacu. Iyo ncungu ni yo ubutumwa bwa gikristo bushingiyeho (Matayo 20:28; Yohana 3:16; 1 Abakorinto 15:3; 1 Timoteyo 2:6). Ibyo se bihuriye he n’amaraso n’ubuzima, kandi se ni gute bifitanye isano n’ubuzima bwawe?
14, 15. (a) Ni gute ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya butsindagiriza urupfu rwa Yesu mu Befeso 1:7? (b) Ni iki gishobora kwisoba umuntu kivugwa mu Befeso 1:7?
14 Amadini amwe n’amwe atsindagiriza cyane urupfu rwa Yesu, ugasanga abayoboke bayo bavuga ngo “Yesu yaramfiriye.” Irebere uko ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya buhindura mu Befeso 1:7: “binyuriye kuri we no ku rupfu rwe twaracunguwe, ni ukuvuga ko twababariwe ibyaha byacu” (The American Bible, yahinduwe na Frank Scheil Ballentine, 1902). “Urupfu rwa Kristo ni rwo rwatubatuye, kandi rutuma ibyaha byacu bibabarirwa” (Today’s English Version, 1966). “Binyuriye muri Kristo no mu gitambo cy’ubuzima bwe twarabohowe, uko kubohorwa gusobanura kubabarirwa ibyaha” (The New Testament, yahinduwe na William Barclay, 1969). “Ibyaha byacu bibabarirwa binyuriye ku rupfu rwa Kristo, kandi ni rwo rutubatura” (The Translator’s New Testament, 1973). Ushobora kubona ko ubwo buhinduzi butsindagiriza urupfu rwa Yesu. Hari abashobora kuvuga bati ‘ariko urupfu rwa Yesu rufite agaciro. None se uko iyo mirongo ihinduye urabigaya ho iki?’
15 Mu by’ukuri uramutse ushobora kubona ubuhinduzi nk’ubwo gusa, hari ikintu cy’ingenzi cyane cyakwisoba, kandi ibyo bishobora gutuma udasobanukirwa neza ubutumwa bwa Bibiliya. Ubwo buhinduzi bupfukirana ukuri k’uko mu mwandiko w’umwimerere wo mu Befeso 1:7 harimo ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “amaraso.” Bityo rero, Bibiliya nyinshi zihindura uwo murongo mu buryo buhuje n’umwandiko w’umwimerere, urugero nka Bibiliya Yera igira iti ‘ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.’
16. Ubuhinduzi buvuga ngo “amaraso ye” bwagombye gutuma dutekereza ku ki?
16 Ubuhinduzi buvuga ngo “amaraso ye” bufite icyo busobanura gikomeye kandi bwagombye gutuma dutekereza cyane. Hari hakenewe ibirenze urupfu gusa, kabone n’iyo rwaba urupfu rw’umuntu utunganye Yesu. Yashohoje ibyashushanywaga n’Amategeko, by’umwihariko ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano. Kuri uwo munsi wihariye, amatungo yategetswe mu Mategeko yaratambwaga. Hanyuma umutambyi mukuru yafataga ku maraso yayo akayajyana Ahera Cyane h’ihema ry’ibonaniro cyangwa h’urusengero, yahagera akayamurikira Imana, nk’aho mbese yaba ahagaze imbere y’Imana.—Kuva 25:22; Abalewi 16:2-19.
17. Ni mu buhe buryo Yesu yashohoje icyo ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga?
17 Nk’uko Pawulo yabisobanuye, Yesu yashohoje icyo ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga. Yabanje kuvuga ko umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yinjiraga Ahera Cyane rimwe mu mwaka afite amaraso “yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana” (Abaheburayo 9:6, 7). Nk’uko byagendaga ku Munsi w’Impongano, Yesu na we amaze kuzuka ari umwuka, yinjiye mu ijuru ubwaho. Kubera ko yari umwuka adafite umubiri w’inyama n’amaraso, yashoboraga guhagarara “imbere y’Imana ku bwacu.” Ni iki yamurikiye Imana? Si ikintu kigaragarira amaso, ahubwo ni ikintu gifite agaciro kenshi cyane. Pawulo yakomeje agira ati ‘Kristo amaze kuza ari umutambyi mukuru ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi byeza umubiri ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yacu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?’ Ni koko, Yesu yamurikiye Imana agaciro k’amaraso ye.—Abaheburayo 9:11-14, 24, 28; 10:11-14; 1 Petero 3:18.
18. Kuki Abakristo bagombye gufatana uburemere ibyo Bibiliya ivuga ku maraso?
18 Uko kuri Imana yaduhishuriye kudufasha gusobanukirwa mu buryo bwuzuye icyo Bibiliya ivuga ku maraso: impamvu Imana iyabona nk’uko iyabona, uko twagombye kuyabona n’impamvu tugomba kubaha amategeko Imana yatanze abuzanya ibihereranye n’imikoreshereze y’amaraso. Nusoma ibitabo byo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, uzabona imirongo myinshi ivuga iby’amaraso ya Kristo. (Reba agasanduku.) Iyo mirongo igaragaza neza ko buri Mukristo yagombye kwizera ‘amaraso [ya Yesu]’ (Abaroma 3:25). Dushobora kubabarirwa ibyaha kandi tukagirana amahoro n’Imana binyuriye gusa ku ‘maraso’ Yesu yamennye (Abakolosayi 1:20). Ibyo ni ko bimeze cyane cyane ku bantu Yesu yagiranye na bo isezerano ryihariye ryo kuzategekana na we mu ijuru (Luka 22:20, 28-30; 1 Abakorinto 11:25; Abaheburayo 13:20). Ni na ko bimeze kandi ku bagize imbaga y’“abantu benshi” muri iki gihe, bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje bakagira ubuzima bw’iteka mu isi izaba yahindutse paradizo. Mu buryo bw’ikigereranyo, ‘bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.’—Ibyahishuwe 7:9, 14.
19, 20. (a) Kuki Imana yahisemo gushyiraho imipaka mu birebana n’imikoreshereze y’amaraso, kandi se twe twagombye kubibona dute? (b) Ku bw’ibyo se, ni iki twagombye gushishikarira kumenya?
19 Biragaragara neza ko Imana ibona ko amaraso ari ikintu cyihariye. Natwe ni uko twagombye kuyabona. Kubera ko Umuremyi ashishikazwa cyane n’ubuzima, afite uburenganzira bwo gushyiriraho abantu imipaka mu birebana n’uko bashobora gukoresha amaraso. Kubera ko ndetse yita cyane ku buzima bwacu, yagennye ko amaraso akoreshwa mu buryo bumwe rukumbi bw’ingenzi cyane, buzatuma ubuzima bw’iteka bushoboka. Ubwo buryo bufitanye isano n’amaraso ya Yesu y’igiciro cyinshi. Mbega ukuntu dushobora gushimira ko Yehova Imana yakoze ibidufitiye akamaro akoresha amaraso, ni ukuvuga amaraso ya Yesu, muri ubwo buryo burokora ubuzima! Kandi se mbega ukuntu twagombye gushimira Yesu kuba yaramennye amaraso ye ngo atubere igitambo! Mu by’ukuri, dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo intumwa Yohana yari afite ubwo yandikaga ati “kuri Yesu Kristo . . . udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.”—Ibyahishuwe 1:5, 6.
20 Imana yacu izi byose, ari na yo Nyir’ugutanga ubuzima, yamaze igihe kirekire izirikana uwo mugambi wo kurokora ubuzima. Ubwo rero dushobora kwibaza tuti ‘ibyo byagombye kugira izihe ngaruka ku myanzuro n’ibikorwa byacu?’ Igice gikurikira kizasuzuma icyo kibazo.
Ni gute wasubiza?
• Duhereye ku nkuru ya Abeli na Nowa, tumenya ko Imana ibona ite amaraso?
• Binyuriye ku Mategeko, ni iyihe mipaka Imana yashyizeho mu birebana n’imikoreshereze y’amaraso, kandi kuki?
• Ni mu buhe buryo Yesu yashohoje icyo ibyakorwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga?
• Ni mu buhe buryo amaraso ya Kristo ashobora gukiza ubuzima bwacu?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]
NI AMARASO YA NDE AROKORA UBUZIMA?
‘Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana iryo yaguze amaraso [“y’Umwana wayo bwite,” NW].’—Ibyakozwe 20:28.
“Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we?”—Abaroma 5:9.
“Nta byiringiro [mwari] mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.”—Abefeso 2:12, 13.
“Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso . . . [“Yesu yamennye ku giti cy’umubabaro,” NW] imwiyungisha n’ibintu byose.”—Abakolosayi 1:19, 20.
“Nuko bene Data, . . . dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu.”—Abaheburayo 10:19.
‘Ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, si ibyangirika, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo.’—1 Petero 1:18, 19.
“Iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.”—1 Yohana 1:7.
“Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe.”—Ibyahishuwe 5:9.
“Umurezi wa bene data ajugunywe hasi . . . Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo.”—Ibyahishuwe 12:10, 11.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Binyuriye ku Mategeko, Imana yagaragaje neza ko amaraso yashoboraga kugira uruhare mu kubabarirwa ibyaha
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Binyuriye ku maraso ya Yesu, ubuzima bw’abantu benshi bwashoboraga kurokoka