Nta Wukwiriye Kugira Icyo Aryoza Yehova
“Nkuko se w’aban’ abagirir’ ibambe, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] arigirir’ abamwubaha [abamutinya, MN]. Kukw az’ imiremerwe yacu, yibuka ko tur’ umukungugu.”—ZABURI 103:13, 14.
1, 2. Aburahamu yari muntu ki, kandi ni gute umuhungu wabo yaje gutura mu mudugudu wari warononekaye mu by’umuco w’i Sodomu?
NTA bwo Yehova ari we waryozwa ibyago bishobora kutugeraho biturutse ku makosa yacu. Ku byerekeye icyo kibazo, reka dusuzume ibyabaye mbere y’imyaka igera ku 3.900 ishize. Aburahamu (Aburamu), incuti y’Imana, hamwe n’umuhungu wabo, Loti, baje kugira ubutunzi bwinshi (Yakobo 2:23). Koko rero, ubutunzi bwabo n’imikumbi yabo byari byinshi ku buryo ‘icyo gihugu kitabakwiriye kugituranamo.’ Byogeye kandi, havutse intonganya hagati y’abashumba b’abo bagabo bombi (Itangiriro 13:5-7). Byajyaga kugenda bite rero kugira ngo icyo kibazo gikemuke?
2 Kugira ngo izo ntonganya zihoshe, Aburahamu yatanze igikerezo cy’uko habaho gutandukana, kandi aharira Loti kugira ngo abe ari we ubanza guhitamo aho ashaka kwerekera. N’ubwo Aburahamu ari we wari mukuru, kandi bikaba byari bikwiriye ko umuhungu wabo yamureka akaba ari we uhitamo akarere keza, Loti ni we wahisemo ahari heza cyane kurusha ahandi—ni ukuvuga ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, kinese hose. Nyamara kandi, amaso yaramushutse, kuko hafi y’aho hari imidugudu yononekaye mu by’umuco, ari yo Sodomu na Gomora. Loti n’umuryango we baje kwimukira i Sodomu, maze bituma bajya mu kaga ko kuba barashoboraga guhenebera mu by’umwuka. Byongeye kandi, baje gufatwaho iminyago ubwo umwami Kedorulaomeri hamwe n’abo bari bafatanije baneshaga umwami w’i Sodomu. Aburahamu n’abantu be baje kubabohoza, ariko Loti n’umuryango we bisubirira i Sodomu.—Itangiriro 13:8-13; 14:4-16.
3, 4. Ni iki cyabaye kuri Loti n’abagize umuryango we ubwo Imana yarimburaga Sodomu na Gomora?
3 Kubera ko i Sodomu n’i Gomora hari higanje ubusambanyi bw’akahebwe no guhenebera mu by’umuco, Yehova yaje gufata icyemezo cyo kurimbura iyo midugudu. Ku bw’imbabazi ze, yohereje abamarayika babiri kugira ngo bavane Loti, umugore we hamwe n’abakobwa be babiri i Sodomu. N’ubwo bari bahawe itegeko ryo kutareba inyuma, umugore wa Loti we yarabikoze, wenda abitewe no kubabazwa n’ubutunzi yari asize inyuma. Yahise ahinduka inkingi y’umunyu.—Itangiriro 19:1-26.
4 Mbega ukuntu Loti n’abakobwa be batakaje byinshi! Abo bakobwa basize abagabo bari bagiye kubarongora. Loti na we yari amaze gutakaza umugore we hamwe n’ubutunzi bwe bwose. Koko rero, kuri we nta kindi cyari gisigaye kitari ukubana n’abakobwa be mu buvumo (Itangiriro 19:30-38). Ibyari byarigeze gusa n’aho ari byiza kuri we byari bihindutse ibindi. Ariko kandi, n’ubwo bigaragara ko yari yaribeshye bikomeye, ntiyabuze kwitwa “Loti, umukiranutsi” nyuma y’aho (2 Petero 2:7, 8). Kandi rero, nta gushidikanya ko Yehova Imana atari we wajyaga kuryozwa amakosa ya Loti.
‘Ni Nde Ubasha Kwitegereza Kujijwa?’
5. Ni gute Dawidi yumvaga ibihereranye no gukora amakosa n’ubwibone?
5 Kubera ko tudatunganye kandi tukaba abanyabyaha, twese dukora amakosa (Abaroma 5:12; Yakobo 3:2). Kimwe na Loti, natwe dushobora gushukwa n’ibigaragarira amaso ko ari byiza maze tukaba twakwibeshya. Ni yo mpamvu umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yinginze agira ati “Ni nd’ ubasha kwitegereza kujijwa kwe, ntumbarehw ibyaha byanyihishe. Kand’ ujy’urind’ umugaragu wawe gukor’ ibyaha by’ibyitumano, byē kuntwara, uko ni ko nzatungana rwose, urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda” (Zaburi 19:12, 13). Dawidi yari azi ko yashoboraga kuba yarakoze ibyaha ntabimenye. Ni yo mpamvu yasabye imbabazi z’ibyaha byaba byaramwihishe ntamenye ko yabikoze. Ubwo yakoraga ikosa rikomeye bitewe n’uko yaretse kamere ye idatunganye ikamukoresha ibibi, yihutiye gushaka ubufasha bwa Yehova. Yashakaga ko Imana imurinda ibyaha by’ibyitumano. Nta bwo Dawidi yashakaga ko ubwibone bwakwiganza muri kamere ye. Ahubwo, yifuzaga ko kwiyegurira Yehova Imana kwe kwaba kuzuye.
6. Ni ukuhe guhumurizwa dushobora kuvana muri Zaburi 103:10-14?
6 Natwe abiyeguriye Yehova muri iki gihe kugira ngo tumukorere, ntidutunganye, bityo rero tukaba dukora amakosa. Urugero, kimwe na Loti, dushobora guhitamo nabi aho dutura. Wenda se dushobora kurangara maze umwanya wo kwagura umurimo dukorera Imana ukaba waducika. Yehova abona ayo makosa, ariko azi abafite umutima ubogamiye ku gukora ibyo gukiranuka. Ndetse n’ubwo twakora icyaha gikomeye, ariko tukihana, Yehova aduha imbabazi n’ubufasha kandi agakomeza kutubonamo abantu bamwubaha. Dawidi yaravuze ati “Ntiyatugiriy’ ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituy’ ibihwanye no gukiranirwa kwacu. Nkukw ijuru ryitaruy’ isi, ni kw imbabaz’ agirir’ abamwubaha zingana. Nkukw ahw izuba rirasira hitaruy’ aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yac’ ibicumuro byacu. Nkuko se w’aban’ abagirir’ ibambe, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] arigirir’ abamwubaha. Kukw az’ imimererwe yacu, yibuka ko tur’ umukungugu” (Zaburi 103:10-14). Nanone kandi, Data wa twese wo mu ijuru w’umunyambabazi ashobora gutuma twikosora cyangwa akaba yakongera kuduha uburyo bwo kwagura umurimo wacu wera, kugira ngo tumusingize.
Kugira Icyo Turyoza Imana Ni Ugukosa
7. Kuki tugerwaho n’imibabaro?
7 Iyo ibintu bitagenze neza, abantu, muri kamere yabo, babangukirwa no gushaka kubigereka ku bandi cyangwa ku kintu runaka. Bamwe ndetse usanga babigereka ku Mana. Ariko kandi, nta bwo Yehova ari we uteza abantu ibyago. Akora ibyiza, nta bwo akora ibibi. Koko rero, “ategek’ izuba rye kurasir’ ababi n’abeza, kand’ abakiranuka n’abakiranirwa abavubir’ imvura” (Matayo 5:45). Impamvu y’ingenzi ituma tugerwaho n’ibyago ni uko turi mu isi igengwa n’amahame ashingiye ku bwikunde kandi ikaba itegekwa na Satani Umwanzi.—1 Yohana 5:19.
8. Ni iki Adamu yakoze ubwo ibintu byari bimaze kumukomerana?
8 Kuba Yehova Imana twamugerekaho ingorane zitugeraho ziturutse ku makosa yacu, byaba ari ubupfapfa kandi ari ukwikururira akaga. Kubigenza dutyo bishobora no kutuvutsa ubuzima bwacu. Umuntu wa mbere, Adamu, yagombye kuba yariyumvishije ko ibyiza byose yari afite yabikeshaga Imana. Ni koko, yagombye kuba yarashimiye Yehova mu buryo bwimbitse kubera ubuzima ubwabwo yari yaramuhaye hamwe n’imigisha yari afite mu buturo bwe bwari bumeze nka pariki, ari bwo ngobyi ya Edeni (Itangiriro 2:7-9). Ariko se, Adamu yabyifashemo ate ubwo ibintu byari bigeze mu mahina bitewe n’uko yasuzuguye Yehova maze akarya imbuto yabuzanyijwe? Adamu yitotombeye Imana agira ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya” (Itangiriro 2:15-17; 3:1-12). Mu by’ukuri, nta bwo twagombye kugira icyo turyoza Yehova nk’uko Adamu yabigenje.
9. (a) Mu gihe twaba tugezweho n’ingorane biturutse ku migirire yacu irangwamo ubwenge buke, ni iki gishobora kuduhumuriza? (b) Dukurikije uko mu Migani 19:3 havuga, ni iki abantu bamwe na bamwe bakora iyo bagezweho n’ingorane bikururiye?
9 Mu gihe tugezweho n’ingorane biturutse ku migirire yacu irangwamo ubwenge buke, kumenya ko Yehova azi intege nke zacu kurusha uko tubizi kandi ko azatuvana mu ngorane twaba turimo nitutamunamukaho, bishobora kuduhumuriza. Twagombye kwishimira ubufasha Imana iduha, kandi ntitwigere na rimwe tuyigerekaho ingorane twaba twikururiye. Kuri ibyo, umugani urangwamo ubwenge uragira uti “Ubupfapfa bg’umuntu bumuyoby’ inzira ye; kand’ umutima we winubir’ Uwiteka [Yehova, MN]” (Imigani 19:3). Ubundi buhinduzi bugira buti “Ubujiji bw’umuntu buburizamo ibyo akora maze akitotombera Yehova.”—Byington.
10. Ni gute ubupfapfa bw’Adamu ‘bwamuyobeje inzira ye’?
10 Dukurikije uko uwo mugani ubivuga, Adamu yakoze igikorwa cyari gishingiye ku bwikunde maze imitekerereze ye y’ubupfapfa ‘imuyobya inzira ye.’ Umutima we wavuye kuri Yehova Imana, maze yihangira inzira ye bwite irangwamo ubwikunde no kuba nyamwigendaho. Koko rero, Adamu yabaye indashima kugeza n’aho yinubira Umuremyi we, maze yihindura atyo umwanzi w’Isumba Byose! Icyaha cya Adamu cyamuganishije mu kaga, kitaretse n’umuryango we. Mbega ukuntu ibyo birimo umuburo! Abumva ko ingorane bahura na zo bakwiriye kuziryoza Yehova, bagombye kwibaza bati Mbese, nemera ko ibyiza mbona mbikesha Imana? Mbese, kuba ndiho no kuba ndi umwe mu biremwa bye, ndabimushimira? Mbese aho ingorane ngira ntizaba zituruka ku makosa yanjye bwite? Mbese ye, ngaragaza ko nkwiriye kwemerwa na Yehova cyangwa kubona ubufasha bwe nkurikiza inama aduha binyuriye mu Ijambo rye ryahumetswe, Bibiliya?
Akaga Gashobora no Kugera ku Bagaragu b’Imana
11. Ni uruhe rubanza abayobozi b’idini ya Kiyahudi bo mu kinyejana cya mbere bishyizeho imbere y’Imana?
11 Abayobozi b’idini ya Kiyahudi bo mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu bihandagazaga bavuga ko bakorera Imana nyamara bakirengagiza ijambo ryayo ry’ukuri maze bakishingikiriza ku buhanga bwabo bwite (Matayo 15:8, 9). Kubera ko Yesu Kristo yashyiraga ahabona imitekerereze yabo ikocamye, baramwishe. Nyuma y’aho, barakariye cyane abigishwa be (Ibyakozwe 7:54-60). Ukuyoba kw’abo bantu kwari gukabije ku buryo bageze n’aho barakarira Imana ubwayo.—Gereranya n’Ibyakozwe 5:34, 38, 39.
12. Ni uruhe rugero rugaragaza ko no mu bagize itorero rya Gikristo hari abajya bagerageza kuryoza Yehova iby’ingorane zabo?
12 Hari ubwo bamwe mu bagize itorero rya Gikristo na bo bajya bagira imitekerereze ishobora kubakururira akaga, mu gihe bagerageza kuryoza Imana iby’ingorane zabo. Urugero, abasaza bo mu itorero rimwe basanze ari ngombwa guha umugore umwe ukiri muto washatse inama zishingiye ku Byanditswe mu bugwaneza ariko nta kujenjeka ku bihereranye no kwifatanya n’umugabo w’isi. Igihe kimwe bari mu kiganiro, yaje kwinubira Imana avuga ko itamufasha kunanira ibishuko biterwa no gukomeza kwifatanya n’uwo mugabo. Yageze n’aho avuga ko rwose yari yararakariye Imana! Imihati yakozwe mu gukomeza kungurana na we ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe no kumuha ubufasha kenshi yabaye impfabusa, maze nyuma y’aho aza gucibwa mu itorero rya Gikristo azize ubwiyandarike.
13. Kuki tugomba kwirinda ingeso yo kwitotomba?
13 Kugira ingeso yo kwitotomba bishobora gutuma umuntu agera aho akaba yakwinubira Imana. “Abantu batubah’ Imana” bari baraseseye mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere bari bafite iyo ngeso mbi, kandi bari bafite n’indi mitekerereze ihumanya mu buryo bw’umwuka. Nk’uko umwigishwa Yuda yabivuze, abo bantu “bahindur[ag]’ ubuntu bg’Imana yac’ isoni nke, bakīhakana Yesu Kristo, ni we wenyine Data-buja n’Umwami wacu.” Nanone, Yuda yaravuze ati “Abo n’ abitotomba n’ababubura, bagenda bakurikiz’ irari ryabo” (Yuda 3, 4, 16). Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bagomba gusengana ubwenge kugira ngo bagire umutima ushima, aho kugira ingeso yo kwitotomba ishobora gutuma basharirirwa bakaba bareka kwizera Imana kandi bakaba bahungabanya imishyikirano bafitanye na yo.
14. Mu gihe umuntu yaba ababajwe na mugenzi we w’Umukristo, hari ubwo yabyifatamo ate, ariko se, ni kuki iyo myifatire yaba idakwiriye?
14 Hari ubwo wenda wakwibwira ko ibyo bidashobora kukugeraho. Nyamara kandi, iyo ibintu bitugendekeye nabi, byaba biturutse ku makosa yacu ubwacu cyangwa se ku y’abandi, bishobora gutuma twinubira Imana. Urugero, umuntu ashobora kubabazwa n’ibyo umwe muri bagenzi be basangiye ukwizera avuga cyangwa akora. Uwo wababajwe—wenda ashobora kuba ari umaze imyaka myinshi akorera Yehova mu budahemuka—noneho akaba yavuga ati ‘Igihe cyose uriya muntu azaba akiri mu itorero, sinzasubira mu materaniro.’ Hari n’ubwo ibyo bintu bishobora kuba byaramubabaje cyane ku buryo yibwira mu mutima we ati ‘Niba bikomeje kumera bityo, hehe no kongera kwifatanya n’itorero.’ Ariko se, birakwiriye ko Umukristo yagira imyifatire imeze ityo? Niba yarababajwe n’undi muntu udatunganye, kuki yarakarira itorero ryose ry’abantu bemerwa n’Imana kandi bayikorera mu budahemuka? Kuki uwo muntu wiyeguriye Yehova yareka gukora ibyo Imana ishaka, kandi akayirakarira? Mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge kudatuma hagira umuntu cyangwa imimerere yasenya imishyikirano myiza dufitanye na Yehova! Mu by’ukuri, byaba ari ubupfu, ndetse byaba ari no gucumura turamutse turetse gusenga Yehova Imana tubitewe n’impamvu iyo ari yo yose.—Yakobo 4:17.
15, 16. Ni iki Diotirefe yashinjwaga, ariko se, ni gute Gayo yabyitwayemo?
15 Tekereza iyo ujya kuba uri mu itorero rimwe n’irya Gayo, Umukristo warangwagaho urukundo. Yari “ukiranuka mu by’ [a]kora” acumbikira abashyitsi babaga baje gusura bagenzi babo basangiye ukwizera—kandi ari abanyamahanga! Uko bigaragara ariko, muri iryo torero harimo umuntu w’umwibone witwaga Diotirefe. Nta kintu na kimwe cyabaga giturutse kuri Yohana, imwe mu ntumwa za Yesu Kristo, yakiraga neza. Ndetse, Diotirefe yanavugaga Yohana amagambo mabi y’ubupfu. Iyo ntumwa yaravuze iti “Nyamar’ ibyo ntibimunyura, ahubg’ arengahw akanga no gucumbikira bene Data; n’ababishak’akababuza, akabaca mu itorero.”—3 Yohana 1, 5-10.
16 Yohana yari afite umugambi wo kuzibutsa ibyo Diotirefe yakoraga, mu gihe yari kuba aje gusura itorero. Muri icyo gihe, Gayo n’abandi Bakristo bakundaga gucumbikira abashyitsi muri iryo torero, babyifashemo bate? Nta na hamwe Ibyanditswe bigaragaza ko hari uwaba yaragize ati “Igihe cyose Diotirefe azaba akiri mu itorero, sinzongera kuribamo. Ntimuzongera kumbona mu materaniro.” Nta gushidikanya, Gayo n’abandi nkawe bakomeje gushikama. Nta bwo baretse ngo hagire ikintu na kimwe kibabuza gukora ibyo Imana ishaka, kandi nta n’ubwo barakariye Yehova. Rwose, nta bwo bigeze batsindwa n’uburinganya bwa Satani Umwanzi, we wari kunezezwa n’uko baretse ubudahemuka bwabo kuri Yehova kandi bakamwinubira.—Abefeso 6:10-18.
Ntukigere na Rimwe Urakarira Yehova!
17. Mu gihe twaba tubabajwe cyangwa tutanyuzwe n’umuntu cyangwa se imimerere runaka, ni gute twagombye kubyifatamo?
17 N’ubwo mu itorero hagira umuntu cyangwa imimerere idashimisha cyangwa ikababaza umugaragu w’Imana, uwo yaba ayobye inzira ye aramutse aretse kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova. Abigenje atyo yaba adakoresheje neza ubwenge bwe (Abaheburayo 5:14). Nimucyo rero twiyemeze guhangana n’ibigeragezo byose dukomeza gushikama. Dukomeze kuba indahemuka kuri Yehova Imana, kuri Yesu Kristo no ku itorero rya Gikristo (Abaheburayo 10:24, 25). Nta handi ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka gushobora kuboneka.
18. N’ubwo tutasobanukirwa imigenzereze ya Yehova Imana buri gihe, ni iki nyamara dushobora kumwiringiraho?
18 Kandi rero, wibuke ko Yehova atigera na rimwe agira uwo yohesha ibibi (Yakobo 1:13). Imana, yo rukundo, ikora ibyiza, cyane cyane ariko ikabikorera abayikunda (1 Yohana 4:8). N’ubwo tutasobanukirwa imigenzereze y’Imana buri gihe, dushobora kwizera ko Yehova Imana atazigera na rimwe abura kugirira abagaragu be neza. Petero yanditse agira ati “Nuko mwicishe bugufi, muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngw ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikorez’ amaganya yanyu yose; kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6, 7). Ni koko, Yehova yita ku bwoko bwe by’ukuri.—Zaburi 94:14.
19, 20. Ni iki twagombye gukora, ni ubwo rimwe na rimwe tujya dushegeshwa n’ibigeragezo duhura na byo?
19 Ku bw’ibyo rero, ntugatume hagira ikintu na kimwe cyangwa umuntu uwo ari we wese ukugusha. Ibyo umwanditsi wa Zaburi yabivuze neza ati “Abakund’ amategeko yawe bagir’ amahoro menshi; nta kigusha bafite” (Zaburi 119:165). Twese duhura n’ibigeragezo, kandi rimwe na rimwe bishobora kudushavuza no kuduca intege mu buryo runaka. Ariko kandi, ntugatume na rimwe hagira ugusharira kose gushinga umuzi mu mutima wawe, cyane cyane wirinda kurakarira Yehova (Imigani 4:23). Ku bw’ubufasha bwe, no ku bw’inama zishingiye ku Byanditswe, ihatire gukemura ibibazo bishobora gukemuka, ibitarakemuka ubyihanganire.—Matayo 18:15-17; Abefeso 4:26, 27.
20 Ntugatume na rimwe ibyiyumvo byawe bigutera gukora iby’ubupfu, bityo ukaba wagoreka inzira yawe. Jya uvuga kandi ukore mu buryo bunezeza umutima w’Imana (Imigani 27:11). Iyambaze Yehova umusengana umwete, umenye ko rwose akwitaho, wowe mugaragu we, kandi ko azaguha ubwenge ukeneye kugira ngo ugume mu nzira y’ubuzima (Imigani 3:5, 6). Ikirenze ibyo byose, ntuzigere na rimwe urakarira Yehova. Mu gihe ibintu bitagenze neza, buri gihe ujye wibuka ko bidakwiriye kuryozwa Yehova.
Ni Gute Wasubiza
◻ Ni irihe kosa Loti yakoze, ariko se Imana yamubonaga ite?
◻ Ni gute Dawidi yumvaga ibihereranye no gukora amakosa n’ubwibone?
◻ Mu gihe ibintu bitagenze neza, kuki tutagombye kubiryoza Imana?
◻ Ni iki kizadufasha kwirinda kurakarira Yehova?