-
Duhorane ubumwe bwa gikristo mu mishyikirano y’ubucuruziUmunara w’Umurinzi—1987 | 1 Gicurasi
-
-
Uburemere bw’amasezerano nyayo
5. Uko Aburahamu yagenje igihe agura umurima byerekana bite agaciro k’amasezerano nyayo?
5 Kugira ngo hatazagira ingorane zizavuka mu mishyikirano y’ubucuruzi, reba nk’ukuntu Aburahamu yaguze umurima. “Aburahamu. . . agerera Efuroni ifez’ avuze, Abaheti bamwumva, shekeli maganane z’ifeza, zemerwa n’abagenza. Nukw’ isambu ya Efuroni yar’ i Makipela . . . yo n’ubuvumo burimo . . . bikomerezwa Abrahamu, kuba gakondo ye, imbere y’Abaheti, imbere y’abinjiraga mw’ irembo ry’umudugudu wabo wose.” Nta bwo byari ubwumivikane bwa rwihishwa, ahubwo ni amasezerano nyayo imbere y’abagabo. Nta ngorane zavuye ku cyari cyaguzwe n’igiciro cyacyo.—Itangiriro 23:2-4, 14-18.
6. Abakristo bashobora kwandikisha bate ku mugaragaro ubuguzi bukomeye?
6 Abakristo na bo rero bazagira ubwenge bwo kugenza batyo, bandikisha ku mugaragaro ibyo bakoranye. Niba ari ubuguzi, ibice byombi bigomba kwerekana mu nyandiko icyagurishijwe, ikiguzi, uburyo kizarihwa, igihe n’ukuntu ikintu kizatangirwa n’ibindi byose bumvikanyeho. Niha ari akazi umwe yakoreye undi, abakristo bombi bagomba gushyira mu nyandiko ikigomba gukorwa, igihe kizarangirira, igiciro bumvikanyeho b’ibindi byerekeranye n’uwo murimo, Ibice byombi bigomba kubona ikopi y’urupapuro iriho itariki kandi isinye. Amasezerano nk’ayo ni ingenzi ku buryo yihariye cyane cyane iyo hari ubufatanye nu by’ubucuruzi. Azafasha ibice byombi kumva neza imishyikirano yabo no kubaho bakurikije iyi nama ya Yesu ngo “Ahubg’ ijambo ryanyu ribe, Ye, ye; Oya, oya” (Matayo 5:37). Mu bibazo by’insobe, byaba byiza kwitabaza ubizobereyemo akabafasha gukora amasezerano yanditse.
-
-
Duhorane ubumwe bwa gikristo mu mishyikirano y’ubucuruziUmunara w’Umurinzi—1987 | 1 Gicurasi
-
-
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Aburahamu yaguze umurima na Efuroni habaye amasezerano agaragara
-