-
Igihugu cy’AbakurambereTumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
-
-
Gusobanukirwa imiterere y’uturere bifasha umuntu kurushaho gusobanukirwa ibintu byagiye biba mu mibereho ya Isaka na Yakobo. Urugero, igihe Aburahamu yari akiri i Berisheba, waba uzi aho yohereje umugaragu we ngo ajye gushakira Isaka umugore? Sa n’uzamuka werekeza muri Mezopotamiya (izina risobanurwa ngo “Igihugu gikikijwe n’inzuzi”), ujye ahitwa i Padanaramu. Noneho ugerageze kwiyumvisha urugendo ruruhije Rebeka yagenze ku ngamiya akagera ahitwa i Negebu, hashobora kuba hari hafi y’i Kadeshi, ajya gusanganira Isaka.—It 24:10, 62-64.
-