Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
UBUZIMA bwa Yakobo bwaranzwe n’amakimbirane ndetse n’amakuba. Kubera ko uwo bavukanye ari impanga yamurakariye cyane agashaka kumwica, byatumye Yakobo ahunga. Aho kugira ngo ashyingiranwe n’umugore yakundaga, babanje kumushyingira ku mayeri undi mugore kandi amaherezo byaje kumuviramo gushaka abagore bane binamuzanira ibindi bibazo byinshi (Itangiriro 30:1-13). Yamaze imyaka 20 akorera umuntu wamuryaga imitsi. Yakiranye n’umumarayika bimuviramo ubumuga yamaranye igihe cy’ubuzima bwe bwose. Umukobwa we yafashwe ku ngufu, abahungu be bica abantu benshi kandi yaririye umwana we yakundaga cyane wabuze, ndetse n’urupfu rw’umugore we rwaramushegeshe. Kubera ko inzara yatumye biba ngombwa ko asuhuka ageze mu za bukuru, na we ubwe yiyemereye ko imyaka ye yabaye “mike na mibi” (Itangiriro 47:9). N’ubwo bwose ibyo byamubayeho, Yakobo yari umuntu witaga ku bintu byo mu buryo bw’umwuka kandi wizeraga Imana. Kuba Yakobo yariringiye Imana yaba yaribeshyaga? Ni irihe somo dushobora kwigira ku bintu bimwe na bimwe byabaye kuri Yakobo?
Yakobo yari atandukanye cyane na mukuru we
Intandaro y’amakimbirane yabaye hagati ya Yakobo na mukuru we, ni uko Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka, mu gihe Esawu we yabisuzuguraga. Yakobo yari ashishikajwe n’isezerano ryahawe Aburahamu kandi yari yaritangiye kwita ku muryango we Imana yari yaragennye ko ari wo uzaragwa iryo sezerano. Ku bw’ibyo, Yehova yaramukunze. Yakobo yari “ntamakemwa,” iryo jambo rikaba ryumvikanisha ko yari yarahebuje mu by’umuco. Ariko ibinyuranye n’ibyo, Esawu we ntiyafatanaga uburemere umurage we wo mu buryo bw’umwuka, ku buryo yawugurishije Yakobo ku giciro gito cyane. Igihe Yakobo yajyaga gusaba ibyo yari amaze kugura, kandi Imana na yo ikaba yaremeraga ko byari ibye maze agahabwa umugisha ubundi mbere wari ugenewe mukuru we, Esawu yararakaye cyane yiyemeza kwihorera. Nuko Ibyo bituma Yakobo ahunga, asiga ibyo yakundaga byose, ariko ibyakurikiyeho byaramuhumurije cyane.—Malaki 1:2, 3; Itangiriro 25:27-34; 27:1-45.
Imana yeretse Yakobo mu nzozi abamarayika bazamukaga kandi bakamanuka ku rwego rwavaga ku isi rukagera mu ijuru maze imubwira ko izamurinda we n’urubyaro rwe, igira iti “muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”—Itangiriro 28:10-15.
Mbega amagambo ahumuriza! Yehova yemeje ko isezerano yari yarahaye Aburahamu na Isaka ryari kuzakungahaza umuryango wa Yakobo mu buryo bw’umwuka. Yakobo yamenye ko abamarayika bashobora gufasha abo Imana yemera, kandi yijejwe ko Imana yari kuzamurinda. Kugira ngo agaragaze ugushimira, Yakobo yarahiriye kuba indahemuka kuri Yehova.—Itangiriro 28:16-22.
Yakobo ntiyigeze na rimwe ashaka kwambura Esawu umurage we. Mbere y’uko abo bahungu bombi bavuka, Yehova yari yaravuze ko ‘umukuru yari kuzaba umugaragu w’umuto’ (Itangiriro 25:23). Hari ushobora kwibaza ati ‘ese ntibyari kurushaho koroha iyo Imana iza gutuma Yakobo avuka mbere?’ Ibyakurikiyeho bituma tumenya ukuri kw’ingenzi. Imana ntiha imigisha abumva ko bayikwiriye, ahubwo igaragariza ubuntu butagira akagero abo yitoranyirije. Bityo, ubutware bwo kuba umwana w’imfura bwahawe Yakobo, ntibwahabwa mukuru we kuko atabuhaga agaciro. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko ishyanga ry’Abayahudi kavukire ryagaragaje imyifatire nk’iya Esawu, ryasimbujwe Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Abaroma 9:6-16, 24). Muri iki gihe kugirana na Yehova imishyikirano myiza ntibyigera na rimwe byizana gutya gusa nta mihati umuntu ashyizeho, n’aho yaba ari umuntu wavukiye mu muryango utinya Imana. Abashaka kuzahabwa imigisha y’Imana bagomba kwihatira kuba abantu bubaha Imana, baha by’ukuri agaciro ibintu by’umwuka.
Yakirwa na Labani
Ageze i Padanaramu aho yari agiye gushaka umugore muri bene wabo, Yakobo yahuriye na mubyara we Rasheli, umukobwa wa Labani, ku iriba, maze Yakobo ahirika igitare kinini cyari gitwikiriye iriba kugira ngo yuhire amatungo Rasheli yaragiraga.a Rasheli yahise yirukira mu rugo ajya kubabwira ko Yakobo yaje, maze Labani ahita yiruka ajya kumusanganira. Niba Labani yaragiye atekereza ku butunzi umuryango we wahawe n’umugaragu wa Aburahamu, yaramanjiriwe kubera ko Yakobo yari yaje imbokoboko. Ariko biragaragara ko Labani yabonye rwose ko hari ikintu yashoboraga kumukuraho, kuko yari abonye umukozi w’umunyamwete.—Itangiriro 28:1-5; 29:1-14.
Yakobo yababariye inkuru ye. Ntituzi niba yarababwiye amayeri yakoresheje kugira ngo ahabwe ubutware bwo kuba umwana w’imfura, ariko Labani amaze kumva “ibyabaye byose,” yaramubwiye ati “ni ukuri uri amaraso yanjye n’ubura bwanjye.” Hari intiti yavuze ko iyo nteruro ishobora kumvikanisha ko Labani yari yishimiye guha ikaze Yakobo anamusaba kuguma aho cyangwa se ikumvikanisha ko isano bari bafitanye ari ryo ryatumye Labani yemera ko aba iwe. Uko byaba biri kose, bidatinze Labani yahise atekereza ukuntu yari kuzakoresha mwishywa we kugira ngo agire icyo amukuraho.
Labani yavuze ikintu cyari kuzatuma atumvikana na mwishywa we mu myaka 20 yari kuzakurikiraho. Yaramubajije ati “kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?” N’ubwo bwose Labani yashatse kugaragaza ko yitaye kuri mwishywa we, ntibari bakibana nk’umwishywa na nyirarume ahubwo babanaga nk’umukozi n’umukoresha. Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli yarashubije ati “ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”—Itangiriro 29:14-20.
Amasezerano yo kubana umuhungu yagiranaga n’umukobwa, yagiraga agaciro ari uko umuhungu amaze gutanga inkwano kwa sebukwe. Nyuma y’aho, amategeko ya Mose yategetse ko umugabo wari kuba yafashe ku ngufu umwari yagombaga gutanga inkwano ingana na shekeli 50 z’ifeza. Umuhanga witwa Gordon Wenham yemera ko iyo yari yo “nkwano ihenze cyane kurusha izindi,” ariko ko ubusanzwe inkwano yari ifite agaciro gake cyane kurusha iyo (Gutegeka 22:28, 29). Yakobo ntiyari ashoboye gutanga iyo nkwano. Yasabye Labani kuzamukorera imyaka irindwi. Wenham akomeza agira ati “kubera ko muri Babuloni ya kera ba nyakabyizi bahembwaga hagati y’igice cya shekeli na shekeli imwe ku kwezi (ni ukuvuga kuva kuri shekeli 42 kugeza kuri shekeli 84 mu myaka irindwi yuzuye), Yakobo yari ahaye Labani inkwano itubutse kugira ngo azamushyingire Rasheli.” Labani yahise abyemera.—Itangiriro 29:19.
Imyaka irindwi yahise nk’aho ari “iminsi mike” kuri Yakobo kubera ko yakundaga cyane Rasheli. Nyuma y’aho, yasabye ko bamushyingira umugeni we, ariko ntiyatekerezaga na gato ko Labani yamuriganya. Tekereza ukuntu bukeye bw’aho yakubiswe n’inkuba igihe yasangaga atararanye na Rasheli ahubwo yararanye na Leya! Yakobo yarabajije ati “wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?” Labani yaramushubije ati “iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru. Mara iminsi irindwi y’uwo, tubone kugushyingira n’uriya iyindi myaka irindwi uzatenda” (Itangiriro 29:20-27). Kubera ko Yakobo atari afite kirengera kandi akaba yari mu maboko ya Labani, niba koko yarashakaga Rasheli nta kundi yari kubigenza kutari ukwemera ibyo yasabwaga.
Imyaka irindwi yakurikiyeho ntiyari kimwe n’iya mbere: yo yabaye mibi cyane kurushaho. Ni gute Yakobo yashoboraga kwirengagiza uburiganya bwa Labani? Bite se ku bihereranye na Leya wagize uruhare muri ubwo buriganya? Birumvikana ko Labani atari yitaye ku mahari yari kuzavuka hagati ya Rasheli na Leya mu gihe cyari kuzakurikiraho. Yari ashishikajwe n’inyungu ze bwite gusa. Ku nzika Rasheli yari afite hiyongereyeho ishyari aho Leya abyariye abahungu bane yikurikiranya, mu gihe Rasheli we yari akomeje kuba ingumba. Hanyuma kubera ko Rasheli yashakiraga abana hasi kubura hejuru, yamuhaye umuja we kugira ngo amubyarire abana. Leya yagize ishyari maze na we abigenza atyo. Yakobo yagiye kubona asanga afite abagore 4, abana 12, kandi asanga afite n’ibindi byose uretse ibyishimo mu muryango. Icyakora, Yehova yari atangiye kumugira ishyanga rikomeye.—Itangiriro 29:28–30:24.
Yehova yaramukungahaje
N’ubwo bwose Yakobo yahuye n’ibigeragezo, yabonye ko Imana yari kumwe na we nk’uko yabimusezeranyije. Labani na we yarabibonaga, kuko amatungo make yari afite igihe Yakobo yazaga, yororotse akagwira mu gihe mwishywa we yayaragiraga. Kubera ko Labani atashakaga ko Yakobo agenda, yamusabye kumubwira igihembo yifuzaga guhabwa ariko agakomeza kumukorera. Yakobo yamusabye kuzamuha amatungo yose afite amabara yihariye yari kuzavukira mu mukumbi wa Labani. Bavuga ko muri ako karere intama zabaga zisa n’ibitare naho ihene zigasa n’igikara cyangwa ubugondo; wasangaga izifite amabara avanze ari nke cyane. Kubera ko Labani yatekerezaga ko yari agiye kubyungukiramo, yahise abyemera ndetse ahita afata amatungo ye yose afite amabara avanze, ayimurira kure kugira ngo atazagira aho ahurira n’umukumbi Yakobo yari gusigara aragira. Biragaragara ko yibwiraga ko Yakobo nta nyungu yari gukura muri ayo masezerano bagiranye, kuko yibwiraga ko atari kuzabona nibura 20 ku ijana by’amatungo yabaga yavutse; icyo kikaba cyari igihembo cy’abashumba bose bo muri icyo gihe. Icyakora Labani yarishukaga kuko Yehova yari kumwe na Yakobo.—Itangiriro 30:25-36.
Yehova yahaye Yakobo umugisha, maze uko yabanguriraga umukumbi we ukamubyarira amatungo ashishe kandi akomeye afite n’amabara yifuzaga (Itangiriro 30:37-42). Uburyo Yakobo yakoresheje abangurira, ntibwari bwo. Icyakora, intiti yitwa Nahum Sarna yatanze ibisobanuro igira iti “umuntu agiye kubisobanura mu buryo bwa siyansi, kugira ngo amatungo yifuzwaga aboneke, byari kugerwaho ufashe amatungo y’ibara rimwe ariko afite akoko k’amatungo afite amabara avanze ukayabangurira, kandi bene ayo matungo ushobora kuyamenyera ku gihagararo cyayo.”
Labani amaze kubona uko byagenze, yagerageje guhindura ibyo bari bumvikanyeho birebana n’amatungo yagombaga kuba aya mwishywa we, ni ukuvuga ay’ibihuga, ay’ibitobo, n’ay’ubugondo. Labani yashakaga inyungu ze bwite, ariko n’ubwo yicaraga ahindura amasezerano bagiranye bwose, Yehova yakoze ku buryo Yakobo akomeza kugwiza ubutunzi. Nta kindi Labani yari gukora uretse guhekenya amenyo. Bidatinze Yakobo aba amaze kugira ubutunzi bwinshi cyane, imikumbi, abagaragu, ingamiya n’indogobe; atabikesheje ubwenge bwe ahubwo ari ukubera ko Yehova yari amushyigikiye. Nyuma yaje gusobanurira Rasheli na Leya ati “so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. . . . Imana yatse so amatungo ye, i[r]ayampa.” Yehova kandi yijeje Yakobo ko Yabonye ibyo Labani yamugiriraga byose kandi ko Yakobo atagombaga guhangayika. Imana yaramubwiye iti “subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”—Itangiriro 31:1-13; 32:9.
Yakobo amaze gucika uwo muriganya Labani, yasubiye iwabo. N’ubwo hari hashize imyaka 20, yari agitinya Esawu, kandi yarushijeho kumutinya ubwo yumvaga ko Esawu aje kumusanganira azanye n’abantu magana ane. Yakobo yari kubyifatamo ate? Kuko buri gihe yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi akaba yariringiraga Imana, ibyo yakoraga byose yabaga asunitswe no kwizera. Yarasenze, yemera ko atari akwiriye ubuntu Yehova yamugiriye kandi atakambira Imana ashingiye ku isezerano Imana yari yaramuhaye ry’uko we n’umuryango we yari kuzabakiza ukuboko kwa Esawu.—Itangiriro 32:2-12.
Hanyuma habaye ikintu atari yiteze. Umuntu atari azi, yaje kumenya nyuma ko yari umumarayika, yakiranye na Yakobo ijoro ryose maze akora ku mutsi w’inyonga y’itako rya Yakobo urareguka. Nyuma umuhanuzi Hoseya yavuze ko Yakobo ‘yinginze marayika arira’ (Hoseya 12:2-4; Itangiriro 32:24-29). Yakobo yari azi ko abamarayika bagiye baboneka mbere y’aho, babaga bazanye ubutumwa bw’ukuntu isezerano rya Aburahamu rizasohora binyuriye ku mbuto ya Aburahamu. Ku bw’ibyo, yakiranye na marayika yivuye inyuma maze ahabwa umugisha. Icyo gihe Imana yahinduye izina rye imwita Isirayeli, bisobanura ngo “Wakiranije Imana.”
Mbese nawe witeguye gukirana?
Gukirana n’umumarayika no kujya guhura na Esawu si byo bibazo byonyine Yakobo yahanganye na byo. Icyakora ibintu twasuzumye muri iki gice bigaragaza uwo yari we. Mu gihe Esawu we atashakaga no kwihanganira inzara y’akanya gato kugira ngo aramire ubutware bw’uko yari umwana w’imfura, Yakobo we yarwanye intambara mu buzima bwe bwose kugira ngo abone imigisha, kugeza n’aho akirana n’umumarayika. Nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, Imana yaramurinze kandi iramuyobora, akomokwaho n’ishyanga rikomeye kandi aba sekuruza wa Mesiya.—Matayo 1:2, 16.
Mbese witeguye kwihata uko ushoboye kose kugira ngo Yehova akwemere, usa n’ukirana kugira ngo ubibone nk’uko Yakobo yabigenje? Muri iyi minsi, abantu bose bifuza gukora ibyo Imana ishaka bahura n’ibibazo ndetse n’ingorane nyinshi, kandi rimwe na rimwe gufata imyanzuro iboneye biba intambara. Icyakora, urugero rwiza rwa Yakobo rudushishikariza cyane gukomera ku cyizere dufite cy’uko Yehova azatugororera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibyabaye icyo gihe byasaga n’ibyabaye igihe nyina wa Yakobo, Rebeka, yuhiraga ingamiya za Eliyezeri. Icyo gihe Rebeka yahise yiruka ajya mu rugo kubabwira iby’uwo munyamahanga waje. Labani abonye ibyo bintu by’izahabu mushiki we yahaweho impano, yiruka ajya gusanganira Eliyezeri.—Itangiriro 24:28-31, 53.
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Mu buzima bwe bwose, Yakobo yarwanye intambara kugira ngo abone imigisha