Igice cya 34
Ubwiru Buteye Ubwoba Buhishurwa
1. (a) Ni iyihe myifatire Yohana yagize abonye maraya ukomeye n’icyari kimuhetse giteye ubwoba, kandi kuki? (b) Ni iyihe myifatire y’abo mu itsinda rya Yohana mu gihe babona ibibaho byuzuza iyerekwa ry’ubuhanuzi?
NI IYIHE myifatire Yohana yagize abonye maraya ukomeye n’icyari kimuhetse giteye ubwoba? Yohana ubwe arasubiza agira ati ‘Naramubonye ndatangara cyane’ (Ibyahishuwe 17:6b). Nta kuntu mu bitekerezo by’umuntu ubwaho hari kuzamo ishusho nk’iyo. Nyamara kandi, dore rwose mu butayu, hari maraya w’akahebwe wicaye ku nyamaswa itukura! (Ibyahishuwe 17:3) Muri iki gihe, abo mu itsinda rya Yohana na bo batangazwa cyane n’uruhererekane rw’ibintu bibaho ubu bisohoza iyerekwa ry’ubwo buhanuzi. Iyaba abantu b’iyi si bashoboraga kubona iryo yerekwa, bakwiyamirira bati ‘Ntibishoboka!’ kandi abategetsi na bo bakungamo bati ‘Ntibibaho!’ Ariko kandi, iby’iryo yerekwa byasohoye mu buryo butangaje muri iki kinyejana cya 20. Ubwoko bw’Imana bwagize uruhare mu buryo bugaragara mu isohozwa ry’iryo yerekwa, kandi ibyo bikaba bibahamiriza ko ubwo buhanuzi buzakomeza gusohozwa kugeza ku ndunduro yabwo itangaje.
2. (a) Marayika abonye Yohana atangaye yamubwiye iki? (b) Ni iki abo mu itsinda rya Yohana bahishuriwe, kandi se bahishuriwe mu buhe buryo?
2 Marayika yaje kubona ko Yohana atangaye. Dore uko Yohana akomeza abivuga: “Maraik’ arambaz’ ati: N’ iki kigutangaje? Reka nkumener’ ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamasw’ imuhetse, ifit’ imitw’ irindwi n’amahembe cumi” (Ibyahishuwe 17:7). Dorere! Marayika agiye guhishura iryo banga! Uko Yohana yagatumbiriye, marayika aramusobanurira ibice binyuranye by’iryo yerekwa n’ibintu bitangaje byenda kubaho. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abo mu itsinda rya Yohana bari munsi y’ubuyobozi bw’abamarayika bahishurirwa ubusobanuro bw’ubuhanuzi. “Gusobanura s’ ukw’Imana se?” Kimwe na Yozefu wari indahemuka, natwe ni uko tubyizera. (Itangiriro 40:8; gereranya na Danieli 2:29, 30.) Mu buryo runaka, abagaragu b’Imana bafite umwanya w’ibanze muri iryo yerekwa mu gihe Yehova abaha ubusobanuro bwaryo n’ubw’ingaruka zaryo ku buzima bwabo (Zaburi 25:14). Mu gihe gikwiriye, yafunguye ubwenge bwabo kugira ngo basobanukirwe ubwiru bw’uwo mugore n’ubw’inyamaswa.—Zaburi 32:8.
3, 4. (a) Ni iyihe disikuru y’abantu bose perezida wa Sosayiti yatanze mu wa 1942, kandi ni iki yitiriye ya nyamaswa itukura? (b) Ni ayahe magambo ya marayika perezida Knorr yibanzeho?
3 Guhera ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nzeri 1942, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari igeze aho rukomeye, Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu Ikoraniro rya Gitewokarasi ry’Isi Nshya. Umugi wa Cleveland, Ohio, ni wo wari isangano ryahurirwagaho n’indi migi irenga 50 yakurikiranaga iryo koraniro kuri telefone, kandi umubare munini w’abateranye wageze ku 129.699. Andi makoraniro afite porogaramu nk’iyo yabereye mu mpande z’isi yose, aho agahenge kabonekaga muri ibyo bihe by’intambara. Muri icyo gihe, benshi mu bagaragu ba Yehova bari biteze ko intambara izakaza umurego ikageza kuri Harmagedoni, intambara y’Imana. Ni yo mpamvu umutwe wa disikuru y’abantu bose wavugaga ngo “Mbese, Amahoro y’Ejo Azaramba?,” wateye amatsiko menshi. Ni gute N. H. Knorr, perezida mushya wa Sosayiti Watch Tower, yashoboraga gutanga disikuru ku byerekeye amahoro kandi hari ikindi kinyuranye n’ibyo cyasaga n’aho gitegereje amahanga?a Ni uko abo mu itsinda rya Yohana ‘barushagaho kwita’ kw’ijambo ry’ubuhanuzi ry’Imana.—Abaheburayo 2:1; 2 Petero 1:19.
4 Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Amahoro y’Ejo Azaramba?” yatanze ubuhe busobanuro ku buhanuzi? Mu kugaragaza neza ko inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe 17:3 yari Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, perezida Knorr yakomeje avuga ibyo guhindagana kw’imikorere yawo ashingiye ku magambo marayika abwira Yohana agira ati “Iyo nyamasw’ ubonye, yahozeho, nyamara ntikiriho, kand’ igiye kuzamuka iv’ i kuzimu, ijye kurimbuka.”—Ibyahisuwe 17:8a.
5. (a) Ni mu buhe buryo umuntu yavuga ko ‘inyamaswa yahozeho’ kandi ikaza kuba “itakiriho”? (b) Perezida Knorr yashubije ate ikibazo cyabazaga ngo “Mbese, Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga uzaguma mu rwobo?”
5 ‘Iyo nyamaswa yahozeho.’ Koko rero, yari yarahozeho guhera ku wa 10 Mutarama 1920, mu buryo bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, kandi ibihugu 63 byagiye biwubamo mu gihe runaka. Ariko, Ubuyapani, n’Ubutaliyani, byagiye biwuvamo urusorongo, hanyuma Uburusiya buwirukanwamo. Muri Nzeri 1939, umutegetsi w’igitugu w’Umunazi wo mu Budage ashoza Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.b Uwo Muryango w’Ubumwe bw’Amahanga umaze kunanirwa guhamya amahoro ku isi, wahise ugwa mu rwobo rwo kudakora. Mu wa 1942, iby’uwo muryango byari byararangiye. Ni muri icyo gihe gikomeye nyine—bitari mbere cyangwa nyuma y’aho—Yehova yumvishije ubwoko bwe ubusobanuro bw’iryo yerekwa mu buryo bwuzuye neza. Mu ikoraniro rya Gitewokarasi ry’Isi Nshya, perezida Knorr, ahuje n’ubuhanuzi, yashoboraga gutangaza ko iyo ‘nyamaswa itakiriho.’ Nyuma yabajije iki kibazo ati “Mbese, Umuryango w’Ubumwe bw’amahanga uzaguma mu rwobo?” Asubira mu magambo yo mu Byahishuwe 17:8 yarashubije ati “Ubwifatanye bw’ amahanga yo mu isi buzongera kubaho.” Koko rero, ibyo ni ko byagenze—kugira ngo bihamye Ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova!
Izamuka Iva Ikuzimu
6. (a) Ni ryari inyamaswa itukura yazamutse iva mu rwobo, kandi izina ryayo rishya ni irihe? (b) Kuki mu by’ukuri Umuryango w’Abibumbye ari inyamaswa itukura yongeye kubaho?
6 Koko rero, inyamaswa itukura yongeye kuzamuka iva ikuzimu. Ku wa 26 Kamena 1945, i San Francisco, mu ijwi ry’urusaku rw’ibyuma by’umuziki [fanfares] ibihugu 50 byemeje amahame remezo y’Umuryango w’Abibumbye wari ufite intego yo “kubumbatira amahoro n’umutekano mpuzamahanga.” Hari byinshi Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga wari uhuriyeho n’Umuryango w’Abibumbye (O.N.U.). Kuri iyo ngingo igitabo The World Book Encyclopedia kiragira kiti “Ku bintu bimwe na bimwe O.N.U. isa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga washyizweho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. . . . Umubare munini w’ibihugu byashinze O.N.U. ni byo byari byarashinze Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga (S.D.N.). Kimwe na S.D.N., O.N.U. yashyizweho kugira ngo ibumbatire amahoro hagati y’amahanga. Imiryango y’ingenzi ishamikiye kuri O.N.U. isa ahanini n’iy’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga.” Mu by’ukuri rero, O.N.U. ni ya nyamaswa itukura yongeye kubaho. Ibihugu biyigize bigera ku 160, biruta 63 byari bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ Amahanga. Yihaye kandi inshingano ziruta iz’uwo wundi.
7. (a) Ni mu buhe buryo abatuye isi batangajwe no kubona inyamaswa itukura yongera kubaho? (b) Ni iyihe ntego O.N.U. itashoboye kugeraho kandi ibyo umunyabanga mukuru wayo yabivuzeho iki?
7 O.N.U. igitangira yari itezweho byinshi. Ibyo byuzuzaga aya magambo akurikira yavuzwe na marayika ngo “Abari mw isi, amazina yab’ atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babony’ iyo nyamaswa yahozeho, ikab’ itakiriho, kand’ ikazongera kubaho” (Ibyahishuwe 17:8b). Abatuye isi batangariye icyo gihangange cyari cyadutse gikorera ku cyicaro cyacyo gikomeye kiri ku nkombe z’umugezi East River, i New York. Nyamara, [kugera ku] mahoro n’umutekano by’ukuri birenze ubushobozi bwa O.N.U. Muri iki gihe cy’ibitwaro bya kirimbuzi bya kidayimoni, amahoro mu isi yashoboye kubumbatirwa gusa mu gutinyana bitewe n’ “ubushobozi bwo kurimburana”—ari byo MAD, mu magambo ahinnye—kandi guhiganwa mu gucura intwaro ntibihwema gukaza umurego mu buryo burenze urugero. Mu wa 1985, nyuma y’imyaka igera kuri 40 y’imihati y’Umuryango w’Abibumbye, umunyamabanga mukuru wawo, Javier Pérez de Cuéllar, yinubye agira ati “Tugeze mu gihe gishya cyo gusamarira ibintu by’agakabyo, kandi ntituzi uko twabyifatamo.”
8, 9. (a) Kuki O.N.U. idafite umuti w’ibibazo, kandi dukurikije iteka ry’Imana, izagerwaho n’iki vuba aha? (b) Kuki amazina y’abashinze O.N.U. n’ay’abayishimagiza atanditse mu “gitabo cy’ubugingo” cy’Imana? (c) Ubwami bwa Yehova buzasohoza iki?
8 O.N.U. nta muti w’ibibazo ifite. Kubera iki? Kubera ko Nyiri Ugutanga Ubuzima kuri bose atari we wayishinze. Ukubaho kwayo kuzaba ukw’igihe gito, kuko ‘ijya kurimbuka’ nk’uko iteka yaciriweho ryanditse mu gitabo cy’ubugingo cy’Imana riri. Ni gute abantu b’abanyabyaha kandi bapfa, benshi muri bo batuka izina ry’Imana, bashobora gukoresha O.N.U. bagasohoza icyo Yehova Imana ubwe ari hafi gusohoza, nk’uko yabyivugiye, bitanyuriye ku bantu ahubwo binyuriye mu Bwami bwa Kristo we?—Danieli 7:27; Ibyahishuwe 11:15.
9 Mu by’ukuri, O.N.U. ni [ubwami bw’]igitutsi bw’icyiganano cy’Ubwami bwa Mesiya w’Imana bwashinzwe Umwami w’amahoro, Yesu Kristo—nyir’ubutegetsi butazagira iherezo (Yesaya 9:6, 7). N’ubwo O.N.U. yashobora gushyiraho amahoro y’igihe gito, intambara ntizatinda kugaruka. Ibyo biri muri kamere y’abantu b’abanyabyaha. ‘Amazina yabo ntiyigeze yandikwa mu gitabo cy’ubugingo, uhereye k’ukuremwa kw’isi.’ Ubwami bwa Yehova na Kristo ntibuzashyiraho amahoro y’iteka ku isi gusa, ahubwo binyuriye ku gitambo cy’ubucunguzi cya Yesu, buzanazura abapfuye, abakiranutsi n’abakiranirwa bibukwa n’Imana (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Muri abo, harimo n’abantu bagomba kubanza kugaragaza ko bumvira. Birumvikana ko mu muzingo w’igitabo cy’ubugingo cy’Imana hatazandikwamo amazina y’abayoboke ba Babuloni Ikomeye bayihambiraho hamwe n’abakomeje gusenga inyamaswa.—Kuva 32:33; Zaburi 86:8-10; Yohana 17:3; Ibyahishuwe 16:2; 17:5.
Amahoro n’Umutekano—Icyiringiro cy’Ubusa
10, 11. (a) O.N.U. yatangaje iki mu wa 1986, kandi ibyo byatanze iki? (b) “Imiryango y’amadini” yateraniye Assize, mu Butaliyani kugira ngo isabe amahoro ni ingahe, kandi se Imana yumva amasengesho nk’ayo? Sobanura.
10 Mu muhati wawo wo gutera abantu inkunga yo kugira ibyiringiro, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umwaka wa 1986 wari “Umwaka w’Amahoro ku Isi Yose,” bawuha umutwe uvuga ngo “Kubumbatira Amahoro n’Imibereho Izaza ku Bantu.” Ibihugu byari mu mirwano byasabwe gushyira intwaro hasi mu gihe cy’umwaka. Ibyo bihugu byabyakiriye bite? Dukurikije raporo yatanzwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Byerekeye Amahoro Mpuzamahanga, abantu bagera kuri miriyoni eshanu bapfuye bahitanywe n’ingaruka z’intambara muwa 1986 wonyine! N’ubwo hacuzwe ibiceri by’amafaranga bidasanzwe kandi hagacapwa n’amatembure y’urwibutso, ibihugu byinshi nta kintu kigaragara byakoze kugira ngo bigere kuri iyo ntego y’amahoro mu wa 1986. Ariko kandi, amadini y’isi—ahora ahangayikishijwe no kugirana imishyikirano myiza na O.N.U.—yamamaje cyane uwo mwaka mu buryo bwose. Ku wa 1 Mutarama 1986, Papa Yohana Paulo wa Kabiri yashimagije icyo gikorwa cya O.N.U. maze uwo mwaka mushya awita uw’amahoro. No ku wa 27 Ukwakira, yahuje abayobozi b’amadini menshi y’isi abakoranyiriza ahitwa Assize, mu Butaliyani kugira ngo basenge basaba amahoro.
11 Mbese Imana yumva amasengesho nk’ayo yo gusaba amahoro? Ni iyihe Mana abo bayobozi b’amadini basengaga? Iyo uza kubaza icyo kibazo utwo dutsiko tw’amadini, twari kuguha ibisubizo bitandukanye. Mbese hariho urutonde rwa za miriyoni nyinshi z’imana zishobora kumva kandi zigasubiza amasengesho avuzwe mu buryo bwinshi bunyuranye? Abenshi mu bari aho basenze ubutatu bwa Kristendomu.c Ababuda, abahindu n’abandi bagiye batondagura amasengesho baturaga imana zitabarika. “Imiryango y’amadini” 12 yose hamwe yari yahakoraniye kandi ihagarariwe n’abanyacyubahiro nka Acidikoni w’Umwangilikani w’i Canterbury, Dalai Lama w’Umubuda, umwe mu bayobozi ba Orutodogisi yo mu Burusiya, perezida w’ishyirahamwe ry’Ahera h’Abashinto b’i Tokyo, Abanyafurika b’idini ya gihanga, n’Abahindi babiri bo muri Amerika n’imitamirizo yabo y’amababa. Urebye kari agatsiko kagizwe n’amasura anyuranye kari kahuruje abanyamakuru ba televiziyo ku buryo butangaje. Hari rimwe muri ayo matsinda ryasenze amasaha 12 yose ritaruhuka. (Gereranya na Luka 20:45-47.) Ariko se hari isengesho na rimwe muri ayo ryaba ryarazamutse rikarenga ibicu by’imvura byazereraga hejuru y’iryo koraniro? Ashwi da! Bitewe n’impamvu zikurikira:
12. Ni kuki Imana itashubije amasengesho y’amahoro yavuzwe n’abayobozi b’amadini b’isi?
12 Mu kunyuranya n’ ‘abagendera mu izina rya Yehova,’ nta n’umwe muri abo bayobozi b’amadini wigeze asenga Yehova, Imana nzima, ifite izina rigaragara incuro 7.000 mu nyandiko y’umwimerere ya Bibiliya (Mika 4:5, Yesaya 42:8, 12).d Muri rusange ntibigeze begera Imana mu izina rya Yesu kuko abenshi muri bo batanemera Yesu Kristo (Yohana 14:13; 15:16). Nta n’umwe muri bo usohoza ibyo Imana ishaka [ko bikorwa] muri iki gihe: ari byo gutangaza ko O.N.U. atari yo cyiringiro rukumbi cy’ukuri ku bantu, ko ahubwo ari Ubwami bw’Imana bugiye kuza, ubu bukaba bubwirizwa mu isi yose (Matayo 7:21-23; 24:14; Mariko 13:10). Amenshi muri ayo madini babereye abayobozi, yivanze mu ntambara zamennye amaraso mu mateka y’isi, harimo n’intambara ebyiri z’isi yose zo muri iki kinyejana. Abantu nk’abo Imana irababwira iti “Ndetse ni munseng’ amashengesho menshi sinzayumva; ibiganza byanyu byuzuy’ amaraso.”—Yesaya 1:15; 59:1-3.
13. (a) Kuki byumvikana rwose ko abayobozi b’amadini b’isi bifatanya na O.N.U. mu gusaba amahoro? (b) Dukurikije uko Imana yabivuze, gusaba amahoro mu rusaku rwinshi bizageza ku yihe ndunduro?
13 Ku rundi ruhande birumvikana rwose ko abayobozi b’amadini bo mu isi bifatanya n’Umuryango w’Abibumbye mu gusaba amahoro muri iki gihe. Mu by’ukuri bakwishimira koshyoshya O.N.U. ku bw’inyungu zabo, cyane cyane muri iki gihe ubwo abenshi mu bayoboke bayo bazibukira icyitwa idini. Kimwe n’abayobozi b’abahemu bo muri Isirayeli ya kera barangurura amajwi bagira bati “N’amahoro N’amahoro; ariko rero nta mahor’ ari ho” (Yeremiya 6:14). Nta gushidikanya ko bazakomeza gusaba amahoro n’urusaku rwinshi, bakanashyigikira itangazo rya nyuma intumwa Paulo yahanuye muri aya magambo ngo “Umunsi w’Umwami wac’ uzaza nk’uk’ umujur’ aza n’ijoro. Ubgo bazaba bavuga bati: N’ amahoro, nta kibi kiriho; ni bgo kurimbuka kuzabatungura, nk’ukw’ ibise bitungur’ umugor’ utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.”—1 Abatesalonike 5:2, 3.
14. Ni mu buhe buryo urusaku ruzarangururwa rugira ruti “N’ amahoro [n’umutekano!],” kandi umuntu yakora iki kugira ngo atazashukwa n’urwo rusaku?
14 Ni mu buhe buryo urwo rusaku rukomeye cyane ruzarangurura rugira ruti “N’ amahoro [n’umutekano!]”? Iyo nteruro igaragaza ko ruzarangurura mu buryo bwumvikana kandi rugahita rukurikirwa n’irimbuka ritunguye ry’abazaba baruvugije. Bizaba ari mu buryo burenze andi magambo yose yatangajwe mbere n’abategetsi b’isi. Nta gushidikanya ko ruzarangururirwa ku isi yose. Nyamara bizaba ari nk’igikingirizo gusa. Mu by’ukuri nta kizaba cyarahindutse. Hazaba hakiriho ubwikunde, inzangano ubwicanyi, ingo zisenyuka, ubusambanyi, indwara, agahinda n’urupfu. Ni yo mpamvu urwo rusaku ruzaza ruzashuka abatarakangukiye ubuhanuzi bwa Bibiliya. Ariko woweho ntushobora kuzashukwa nukomeza kuba maso ku busobanuro bw’ibiba mu isi kandi ukita ku miburo y’ubuhanuzi bw’Ijambo ry’Imana.—Mariko 13:32-37; Luka 21:34-36.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a J. F. Rutherford yapfuye ku wa 8 Mutarama 1942, maze asimburwa na N. H. Knorr.
b Ku wa 20 Ugushyingo 1940, Ubudage, Ubuyapani, Ubutaliyani na Hongiriya byashyize umukono ku masezerano y’ “Umuryango mushya w’Amahanga.” Hashize iminsi ine, Vatikani ivugira kuri radio misa n’isengesho ryo gusabira idini amahoro no gusaba gahunda nshya y’ibintu. Uwo muryango mushya ntiwigeze ubaho.
c Igitekerezo cy’ubutatu gikomoka muri Babuloni ya kera, ahasengerwaga ubutatu bugizwe n’imana eshatu, ari zo Shamash imana y’izuba, Sin imana y’ukwezi na Ishta umwamikazi w’inyenyeri. Misiri yakurikije urwo rugero isenga Osiris, Isis, na Horus, Assur, imana y’ibanze y’Abashuri, ishushanywa ifite imitwe itatu. Mu buryo nk’ubwo, muri za kiliziya zimwe na zimwe z’Abagatolika haboneka ibishushanyo by’Imana ifite imitwe itatu.
d Inkoranyamagambo y’Icyongereza yitwa Webster’s Third New International Dictionary, 1981 itanga ubusobanuro kuri Yehova Imana ivuga ko ari “Imana y’ikirenga yemewe kandi ikaba ari yo Mana yonyine Abahamya ba Yehova basenga.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 250]
Ibinyuranye n’“Amahoro”
N’ubwo umwaka wa 1986 O.N.U. yatangaje ko ari Umwaka w’Amahoro ku Isi Yose, isiganwa ryo kwiyahura mu gucura intwaro za kirimbuzi ryakajije umurego. Raporo y’Ingengo y’Imari mu bya Gisirikare no mu by’Imibereho Myiza y’Abaturage (mu Cyongereza) y’umwaka wa 1986 itanga ubu busobanuro butera kwibaza:
Mu wa 1986, ingengo y’imari mu bya gisirikare y’isi yose yageze kuri miliyari 900 z’amadolari.
Amafaranga isi itanga mu isaha imwe gusa mu bya gisirikare yaba ahagije kugira ngo hakingirwe abantu bagera kuri miriyoni 3,5 bapfa buri mwaka bazize indwara zandura zishobora kubonerwa urukingo ntizihitane abantu.
Mu isi yose, umuntu umwe kuri batanu ni umukene nyakujya. Abantu bashonje bose, bashobora kugaburirwa umwaka wose hakoreshejwe amafaranga amahanga atanga ku ntwaro mu minsi ibiri.
Imbaraga z’ibitwaro byose bya kirimbuzi byo mu isi, ni incuro 160.000.000 kuruta imbaraga z’uguturika kwabereye i Tchernobyl [mu Burusiya].
Muri iki gihe, ibombe imwe y’ibitwaro bya kirimbuzi, ifite imbaraga yo kurimbura incuro 500 kuruta ibombe yajugunywe i Hiroshima mu wa 1945.
Umurundo w’intwaro za kirimbuzi muri iki gihe, ushobora kurimbura za Hiroshima zirenga miriyoni. Zifite ubushobozi bwo kurimbura bungana n’ubwakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yahitanye abantu 38.000.000, ubukubye incuro 2.700.
Intambara zagiye zirushaho kuba nyinshi no kurimbura. Mu kinyejana cya 18, zahitanye abantu bagera kuri miriyoni 4,4, mu kinyejana cya 19 zihitana miriyoni 8,3, na ho mu myaka 86 y’ikinyejana cya 20, zihitana miriyoni 98,8. Kuva mu kinyejana cya 18, umubare w’abaguye ku rugamba wiyongereye incuro 6 kuruta uko abaturage b’isi bagiye biyongera. Mu kinyejana cya 20, abaguye ku rugamba bikubye incuro cumi kuruta abapfuye mu kinyejana cya 19.
[Amafoto yo ku ipaji ya 247]
Nk’uko byari byarahanuwe ku byerekeye inyamaswa itukura, Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga wagiye i kuzimu mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ariko wongeye kubaho mu buryo bw’Umuryango w’Abibumbye
[Amafoto yo ku ipaji ya 249]
Mu gushyigikira “Umwaka w’Amahoro” watangajwe na O.N.U., abahagarariye amadini y’isi bahuriye Assize ho mu Butaliyani, bahavugira amasengesho menshi y’urusobe; ariko muri bo nta n’umwe wasenze Imana nzima Yehova