Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
1-4. (a) Ni uwuhe mugambi Imana yari ifitiye abantu kuva kera hose? (b) Kuki abantu baje kutumvira? (Reba ibiri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Satani ni nde?”)
ISEZERANO rihereranye n’isi itarangwamo intambara rivugwa muri Yesaya 2:2-4 no muri Mika 4:1-4 ntiriduha gusa ibyiringiro bifite ishingiro byerekeranye n’igihe kizaza, ahubwo rifite n’icyo ritwigisha cy’ingenzi ku bihereranye n’Umuremyi wacu. Ni Imana ifite umugambi. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 2 ni bumwe mu ruhererekane rurerure rw’ubuhanuzi, buvugwa muri Bibiliya uhereye ku ipaji ibanza ukageza ku iheruka, kandi butwereka uburyo Imana izasohoza umugambi wayo wa kera.
2 Igihe Imana yaremaga abantu babiri ba mbere, yababwiye mu buryo butaziguye iby’umugambi yari ibafitiye. Mu Itangiriro igice cya 1, ku murongo wa 28, dusoma ngo ‘Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”’ Iyo duhuje iryo tegeko n’ibivugwa mu gice cy’Itangiriro gikurikiraho, ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde,” duhita dusobanukirwa neza ko umugambi Imana yari ifitiye abantu babiri ba mbere, hamwe n’urubyaro rwabo, wari uwo kwagura Paradizo kugira ngo irenge imbago z’ingobyi ya Edeni, ndetse ikazagera ubwo ikwira ku isi hose.a—Itangiriro 2:15.
3 Bagombaga kwishimira ubwo buturo bwabo bwa paradizo mu gihe kingana iki? Ibyanditswe bigaragaza ko umuntu yari yararemewe kubaho iteka ku isi. Urupfu rwari kugera ku bantu ari uko gusa basuzuguye umuremyi wabo, nk’uko bigaragara mu Itangiriro Igice cya 2, umurongo wa 16 n’uwa 17: “Uwiteka Imana iramutegeka iti ‘ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’” Birumvikana rero ko, iyo bakomeza kumvira bari gukomeza kubaho, bakabaho iteka, muri iyo mimerere ya paradizo.—Zaburi 37:29; Imigani 2:21, 22.
4 Nyamara ariko, marayika umwe waje kwitwa Satani (bivuga ngo “Urwanya”), yateye abo bantu bombi ba mbere gukoresha nabi umudendezo wabo mu guhitamo kutumvira Imana. (Yobu 1:6-12, gereranya no Gutegeka 30:19, 20.) Uwo marayika w’icyigomeke yakoze ku buryo Eva yibwira ko inzoka irimo ivuga, nuko abwira Eva, kandi binyuze kuri we, abwira na Adamu ko bari kurushaho kugira ubwenge kandi bakagira imibereho ikungahaye cyane baramutse banze kugandukira Imana Umutware w’Ikirengab (Itangiriro 3:1-19). Kubera ko bigometse ku mugaragaro, baciriweho iteka ryo gupfa. Mbese ibyo birashaka kuvuga ko umugambi Imana yari ifitiye abantu waburijwemo cyangwa wapfubye? Oya, ahubwo birashaka kuvuga ko hari gukenerwa ubundi buryo bwo gusohoza umugambi wa mbere w’Imana uhereranye no gukora ku buryo isi yose iba paradizo kandi igaturwaho n’abantu bumvira, ndetse bakabaho iteka ryose. Ibyo se byari kugerwaho bite?
Urubyaro rwasezeranyijwe
5, 6. (a) Ni iki Imana yasezeranyije ko kizakemura ibibazo biri ku isi byatewe n’ubwigomeke bwa Satani? (b) Ni iki Imana yasezeranyije Aburahamu?
5 Mu gucira urubanza abo bantu bari bamaze kwigomeka ku butware bwe, Yehova Imana yavuze ko yari gukora ku buryo habaho “urubyaro” rwari gusana ibyononwe na nyirabayazana w’uko kwigomeka. Mu mvugo y’ikigereranyo, Imana yabwiye inzoka, yari ihagarariye Satani, ko urwo rubyaro rwari kuyikomeretsa umutwe cyangwa se kuwujanjagura, bityo Satani ntakomeze kubaho ndetse n’ubwigomeke bugakomwa imbere. Uko ibihe byagiye bisimburana, uwo murongo wo mu Itangiriro wagiye usobanurwa mu buryo bwinshi kandi buvuguruzanya. Ariko, kubera ko ijambo “urubyaro” ryakoreshejwe mu bundi buhanuzi, andi masezerano ahereranye na rwo aduhishurira ibisobanuro byaryo.—Itangiriro 3:15.
6 Ijambo “urubyaro” akenshi usanga rifitanye isano rya bugufi n’isohozwa ry’umugambi Imana ifitiye isi muri rusange. Nk’uko bivugwa mu Itangiriro 22:18, Umuheburayo w’indahemuka Aburahamu yahawe iri sezerano ngo “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse gutyo.) Imana yagaragaje mu buryo bwihariye ko yitaye cyane kuri Aburahamu kubera ko uwo mugabo yayishakaga by’ukuri. Icyakora, n’ubwo Imana yagororeye Aburahamu mu buryo butaziguye, uyu murongo uragaragaza neza ko Imana ititaga kuri Aburahamu wenyine, cyangwa ku rubyaro rwe rwo mu buryo bw’umubiri rwonyine. Imana yazirikanaga umugambi wayo wa mbere uhereranye n’isi ya paradizo igomba guturwaho n’“amahanga yose.” Yarimo ihishurira Aburahamu ko kubera ubudahemuka bwe, yari kuzagira igikundiro cyo kubyara “urubyaro” amahanga yose yari kuzaherwamo imigisha.
7, 8. Ni mu buhe buryo haje kubaho isano rya bugufi hagati y’Urubyaro rwasezeranyijwe n’ibihereranye n’ubwami hamwe na Mesiya?
7 Aburahamu yari sekuruza w’amahanga menshi (Itangiriro 17:4, 5). Ariko Yehova Imana yahishuye mu buryo bugaragara neza uwo urwo Rubyaro rwasezeranyijwe rwari gukomokaho mu bana be, kugira ngo amahanga yose aheshwe umugisha (Itangiriro 17:17, 21). Umuhungu wa Aburahamu Isaka n’umwuzukuru we Yakobo, bombi bavugwagaho kuba bari mu gisekuruza urwo “rubyaro” rwagombaga gukomokamo. Rimwe mu mahanga yakomotse kuri Aburahamu ryari ishyanga rya Isirayeli, ryari rigizwe n’imiryango 12 yakomokaga ku bahungu ba Yakobo, umwuzukuru wa Aburahamu. Muri iryo shyanga ni ho urwo “rubyaro” rwagombaga guturuka.—Itangiriro 26:1, 4; 28:10, 13-15.
8 Ubuhanuzi bwa nyuma y’aho bwagaragaje ko hari urubyaro rwihariye, cyangwa se umutware, rwari kuzakomoka mu muryango wa Yuda. Mu Itangiriro 49:10 haragira hati “inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo ataraza [kugeza ubwo Shilo azazira, NW], uwo ni we amahanga azumvira.”3 Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Rashi yavuze ko interuro ngo “[kugeza ubwo Shilo azazira, NW]” ishaka kuvuga ngo “kugeza ubwo Umwami Mesiya azazira, we uzegurirwa ubwami.”4 Kimwe na Rashi uwo, abahanga benshi mu bya Bibiliya basobanukiwe ko ubu buhanuzi buhereranye na Mesiya.
9. (a) Ni iki Imana yasezeranyije Umwami Dawidi gihereranye n’Urubyaro? (b) Ni gute isezerano ryo mu Itangiriro 49:10 rihuje n’iryo muri Zaburi 72:7, 8?
9 Umutware wa mbere wakomotse mu gisekuruza cya Yuda, ni ukuvuga Umwami Dawidi, yahawe n’Imana iri sezerano ngo “Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose.” (2 Samweli 7:16). Nyuma y’aho Imana yaje gutanga iri sezerano ngo “nzaherako mpagarike urubyaro rwawe . . . kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose” (1 Ngoma 17:11, 12). Koko rero, umuhungu wa Dawidi ari na we wamuzunguye, ni ukuvuga Umwami Salomo, yubakiye Yehova inzu, cyangwa se urusengero, ariko nk’uko byagaragaye ntabwo yategetse iteka ryose. Ibyo ari byo byose, umwe mu rubyaro rwa Dawidi ni we wari kuba urya “Shilo,” cyangwa Mesiya, wahanuwe mu Itangiriro 49:10. Umwami Dawidi yagize icyo yandika ku bihereranye n’uwo Mesiya muri aya magambo ngo “mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira. Azatwara ahereye ku nyanja, ageze ku yindi nyanja, kandi ahereye kuri rwa Ruzi, ageze ku mpera y’isi.”—Zaburi 72:7, 8.
10. Ni iki cyagombaga gusohozwa n’Urubyaro rwasezeranyijwe mu Itangiriro 3:15, kandi se, ni gute ibyo bihuje n’isezerano ryasezeranyijwe Aburahamu?
10 Iyo dukurikiraniye hafi uko ibintu byagiye bihishurwa n’ubuhanuzi, dusobanukirwa neza ko imigisha yasezeranijwe Aburahamu—ngo “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha”—izashyira igasohora binyuze kuri uwo Mutware uzakomoka kuri Dawidi (Itangiriro 22:18). Muri ubwo buryo, ubuhanuzi buhereranye n’Urubyaro bwari bufatanyijwe n’ibyiringiro ishyanga rya Kiyahudi ryari rifite byo kuzabona Mesiya, ari na we wari kuzatwara isi mu mahoro asesuye. Koko rero, ni we “rubyaro” ruvugwa mu Itangiriro 3:15 rwari gukoma imbere igikorwa cya kera cyo kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana no gusana ibyo ubwo bwigomeke bwari kuzaba bwarononnye (Zaburi 2:5, 8, 9). Ibindi bibazo n’ibisobanuro bihereranye na Mesiya wasezeranyijwe bisuzumwa mu gice gifite umutwe uvuga ngo “Ni Nde Uzageza Amahanga Ku Mahoro?” Ariko noneho, nimucyo turebere hamwe ibihereranye n’imishyikirano Imana yaje kugirana n’abuzukuru ba Aburahamu.
Umugambi w’Amategeko y’isezerano
11-13. Ni izihe nyungu amahanga yaboneraga mu Mategeko y’isezerano, kandi se, zagombaga guhamaho iteka ryose?
11 Abisirayeli baje kuba ishyanga mu binyejana bike nyuma y’igihe cya Aburahamu. Imana yabatuye abo buzukuru b’uwo mutware w’umuryango bari mu bubata bwo muri Egiputa, nuko ibashinga undi mugabo w’indahemuka witwaga Mose yari yaratoranyije ngo abayobore, kandi igirana na bo isezerano ryihariye, cyangwa se igira icyo yumvikanaho na bo (Kuva 19:5, 6; Gutegeka 5:2, 3). Ayo Mategeko y’isezerano yahaga Abisirayeli ubuyobozi bwumvikana neza buhereranye n’uburyo Imana ishaka ko bayisenga. Yabateguriraga kuba ishyanga risenga muri ubwo buryo.
12 Tugomba kuzirikana ko kuva mu mizo ya mbere iryo sezerano ryari rifite ibyo rishingiyeho. Mbere yo guhishurira ishyanga rya Isirayeli Amategeko cumi n’isezerano ryose yari akubiyemo, Imana yarababwiye iti “none nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye: kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Kugira ngo Imana ikomeze ibakoreshe nk’amaronko yayo, bagombaga kuyumvira mu budahemuka. Ayo yari amagambo akubiye muri iryo sezerano.
13 Ingororano basezeranyijwe kubera ubudahemuka bwabo—ni ukuvuga iyo kuba ubwami bw’abatambyi, igaragaza ko Amategeko y’isezerano yari atihagije ubwayo, ahubwo ko yari umushorera wo kubageza ku butambyi bwari gufasha andi mahanga kumenya Imana y’ukuri. Kuva mu mizo ya mbere umugambi w’Imana wari uw’uko abantu bose, atari ishyanga rimwe gusa, bari guhabwa umugisha.—Itangiriro 22:18.
14. Ni izihe nyungu zindi zabonerwaga mu Mategeko y’isezerano?
14 Ubwo Amategeko y’isezerano yari atihagije ubwayo se, umugambi wayo wari uwuhe? Yashyiraga ahabona akanagaragaza, nta kwibeshya, imitekerereze yose y’ibinyoma ya kidini abantu bari baratangiye guhimba, ku giti cyabo, uhereye mu gihe cy’ubwigomeke bwo mu ngobyi ya Edeni (Gutegeka 18:9-13). Nanone kandi, yaberaga ishyanga rya Isirayeli uburinzi ku bihereranye n’ibikorwa hamwe n’ugusenga biteye ishozi by’amahanga yari abagose kubera ko yababuzaga kugirana na bo imishyikirano iyo ari yo yose (Gutegeka 7:1-6). Igihe cyose Isirayeli yari kuba ikurikiza ayo mategeko, byari kubafasha kuguma mu mimerere myiza ku bihereranye n’iby’idini, ari na yo yari gutuma babasha kumenya no kwakira Urubyaro rwasezeranyijwe, ari rwo Mesiya.
15, 16. Ni ayahe masomo yandi akomeye yo mu buryo bw’umwuka yari akubiye mu Mategeko y’isezerano yagaragazaga neza ko ayo Mategeko y’isezerano yari ay’igihe gito?
15 Amategeko y’isezerano yatsindagirizaga akamaro k’impongano, kubera ko yari akubiyemo n’umurimo usobanutse neza uhereranye no gutamba ibitambo byarangwaga mu iyobokamana rya Kiyahudi (Abalewi 1:1-17; 3:1-17; 16:1-34; Kubara 15:22-29). Kuva igihe Adamu na Eva bigomekaga, abantu batakaje ubutungane bwabo, ari na bwo bwari gutuma bashobora kubaho iteka ryose bafite ubuzima butunganye (Itangiriro 2:17). Ingaruka y’icyo cyaha cya mbere yabaye iy’uko urubyaro rwa Adamu na Eva (abo babyaye bose nyuma yo kwigomeka) barazwe kudatungana na kamere yo kubogamira ku cyaha (Itangiriro 8:21; Zaburi 51:7; Umubwiriza 7:20). Ukudatungana kwateye abantu kujya barwara, gusaza, no gupfa, ndetse habaho n’igisika hagati y’abantu n’Imana. (1 Abami 8:46; gereranya n’Amaganya 3:44.) Hari hakenewe ikintu cy’urufatiro kugira ngo ibyononwe bibashe gusanwa, ndetse no gukemura ikibazo cy’ukudatungana kw’abantu hamwe no gutanga impongano. Abantu bizera bakomeje kuzirikana ko ibyo bintu byari bikenewe.—Yobu 1:4, 5; Zaburi 32:1-5.
16 Amategeko y’isezerano yatsindagirizaga ko Imana yari ifite amahame akiranuka yagombaga kwitabwaho. Yari n’urufatiro rwo gusobanukirwa uburyo amahame akiranuka y’Imana ashobora gukurikizwa.c Ibitambo byateganywaga n’Amategeko y’isezerano ntibyashoboraga na rimwe kugira icyo bifashaho mu gusohoza umugambi wa kera Imana yari ifitiye abantu, kubera ko byari iby’igihe gito; byibutsaga abantu ko ari abanyabyaha ariko ntibyahanaguraga ibyaha habe no kubibuza gukorwa. Ku bw’ibyo rero, Amategeko yari umushorera wo gufasha iryo shyanga ryagizwe umuteguro w’abasenga Imana kugira ngo igihe nikigera bazabashe gusobanukirwa ibihereranye n’Urubyaro, n’uburyo urwo Rubyaro rwari gusana ibyononwe n’icyaha cya Adamu. Ni hehe Torah igaragaza ibyo bintu?
Isezerano ry’umuhanuzi umeze nka Mose
17, 18. Ni iki Imana yashakaga kuvuga mu isezerano ryayo ryo mu Gutegeka 18:15, 18, 19 rihereranye no guhagurutsa umuhanuzi?
17 Mu Gutegeka igice cya 18, ku murongo wa 15, Mose yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye, ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu: azabe ari we mwumvira.” Muri icyo gice nanone, ku murongo wa 18 n’uwa 19, Yehova yabwiye Mose, uwo yari yarashyiriyeho kuba umuhuza we n’ubwoko bwe, ati “nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bene wabo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose. Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhora.” Ubu buhanuzi se, bwagombaga kumvikana bute?
18 Birumvikana ko uwo muhanuzi uvugwa hano ari umuntu uzwi neza kandi wihariye. Interuro iragaragaza neza ko atari ihame rusange ryaba rihereranye n’ubushake bw’Imana bwo kwishimira gusa gukomeza guhagurukiriza ishyanga abahanuzi, nk’uko hari abajya babitekereza. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo umuhanuzi (na·viʼʹ) riri mu buke, mu buryo bwo kumugereranya na Mose, wari umuntu wihariye mu mateka y’iryo shyanga. Byongeye kandi, amagambo asoza icyo gitabo cyo Gutegeka, aragira ati “mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana” (Gutegeka 34:10-12). Birashoboka rwose ko uwanditse aya magambo yaba ari Yosuwa mwene Nuni, na we ubwe wari umuyobozi ukomeye n’umuhanuzi washyizweho n’Imana. Icyakora dukurikije amagambo ye bwite, nta gushidikanya na gato ko atabonaga ko ari we ubwe wasohorerwagaho n’amagambo ya Mose ahereranye n’umuhanuzi umeze nka Mose. None se, ni iki Imana yashakaga kuvuga mu gihe yasezeranyaga igikorwa cyo guhagurutsa umuhanuzi umeze nka Mose? Mose se, yari ameze ate?
Isezerano rishya ryahanuwe
19. (a) Ni mu buhe buryo Mose yari umuntu wihariye? (b) Umuhanuzi umeze nka Mose yari kuba ategerejweho gukora iki kindi?
19 Mose yari umuyobozi ukomeye; yari umuntu ushinga amategeko, umuhanuzi, umuntu ukora ibitangaza, umwigisha, n’umucamanza. Nanone yari umuhuza; ni we muhanuzi wenyine wabaye umuhuza w’isezerano ry’Imana n’abantu (aha ngaha turashaka kuvuga ishyanga rya Isirayeli). Mu by’ukuri umuhanuzi umeze nka we yari kuba ategerejweho gukora ibintu bimeze nk’ibyo yakoraga. Mbese ibyo birashaka kuvuga ko Imana yari ifite intego yo gusimbuza isezerano ry’Amategeko irindi sezerano? Rwose, ni cyo bishaka kuvuga. Binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, Imana yagaragaje neza mu buryo butaziguye iby’intego yayo yo kuzashyiraho irindi sezerano. Iryo sezerano rishya ryari gukenera undi muhuza mushya. Umuntu umeze nka Mose ni we wenyine wari kuba yujuje ibisabwa kugira ngo ashingwe iyo nshingano. Dusuzumye ibikubiye mu isezerano rishya, twarushaho gusobanukirwa neza inshingano z’umuhuza.
20, 21. (a) Ni irihe sezerano ryatanzwe muri Yeremiya 31:31-34? (b) Umugambi nyawo w’isezerano rishya wari uwuhe? (c) Ku bw’ibyo se, byari kugendekera bite Amategeko y’isezerano?
20 Hashize hafi imyaka 900 nyuma ya Mose, ni bwo Yeremiya yagejeje ku ishyanga rya Isirayeli ayo magambo y’Imana avuga ngo “dore, iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli, n’inzu ya Yuda: ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa; rya sezerano ryanjye bararyishe, . . . ni ko Uwiteka avuga. Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi, ngiri . . . Nzababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”d—Yeremiya 31:31-34.
21 Niba umuhanuzi umeze nka Mose ari we ugomba kuba umuhuza w’isezerano rishya, ni ibyumvikana rero ko ibintu byose bikubiye mu iyobokamana byasabwaga n’amategeko ya Mose bitagombaga guhamaho igihe cyose, ahubwo ko byagombaga kubaho gusa kugeza igihe isezerano rishya ryari gushyirirwaho. Mu by’ukuri, mu gihe Imana yari gushyiraho urufatiro rwo ‘kubabarira no guhanagura ibyaha byabo ku buryo bitongera kwibukwa ukundi,’ ntihari kongera gukenerwa ukundi umurimo uhereranye n’ibitambo byatambirwaga mu rusengero, bimwe byaheshaga abantu kubabarirwa kw’igihe gito gusa. Mu gihe isezerano ryari kuba rimaze gushyirwaho, imihango yajyanaga n’amategeko y’isezerano, nko kuziririza isabato n’iminsi mikuru, ntibyari gukomeza kugira ibisobanuro bimwe n’ibya mbere. Mu gihe cyabigenewe, nta gushidikanya ko Imana yari guhishura ibyagombaga gukorwa n’abemerewe kugengwa n’iryo sezerano rishya.—Amosi 3:7.
Imigisha ihabwa amahanga yose
22, 23. (a) Ku bihereranye n’amahanga, umugambi w’isezerano rishya wari uwuhe? (b) Ni gute ubundi buhanuzi bugaragaza iby’umugambi Imana yari ifitiye andi mahanga?
22 Gusobanukirwa ko uwo muhanuzi umeze nka Mose afitanye isano n’Urubyaro rwa Aburahamu ndetse ko ari bamwe, biradufasha kumva neza ikindi kintu cy’ingenzi cyane gihereranye n’isezerano rishya; cy’uko ryari kuba ari bwo buryo bwemewe, abantu bo mu mahanga yose bagomba gukoresha mu kuyoboka Imana y’ukuri. Kubera ko mu Itangiriro 22:18 havuga ko muri urwo “rubyaro” ari mo “amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,” birumvikana neza ko mu mateka ya kimuntu, hari kugera ubwo Imana idakomeza kujya ishyikirana n’ishyanga rimwe gusa mu buryo bwihariye, ni ukuvuga abuzukuru ba Aburahamu. Ishyanga rya Isirayeli rimaze gusohoza ya nshingano y’ingenzi cyane yo gutanga Urubyaro rwasezeranyijwe, hamaze no gushyirwaho isezerano rishya, abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose bagombaga kubona urubuga rwo kuyoboka Imana y’ukuri.
23 Birumvikana ko nta muntu n’umwe ukwiriye kugira icyo anenga ubutabera bw’Imana bwo kwemerera abantu b’umutima utaryarya bo muhanga yose kuyiyoboka. Uwo ni wo wari umugambi w’Imana uhereye kera kose, kandi hari n’ubuhanuzi bwinshi muri Bibiliya buhamya ko abantu bo mu mahanga yose bagombaga kubonera imigisha mu rubyaro rwa Aburahamu (Zekariya 8:20-23). Hari urugero rumwe tubona muri Zefaniya igice cya 3, ku murongo wa 9, aho Imana igira iti “ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.” Ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 2 bwavuzwe mu ntangiriro y’aka gatabo buratsindagiriza ubumwe burangwa mu gikorwa cyo kuyoboka Imana, kubera ko abantu bo mu mahanga yose bayihindukirira kugira ngo bayikorere mu kuri, biga kubana mu mahoro; nanone ubwo buhanuzi bunatsindagiriza igihe ibyo byagombaga kubaho: ‘bizabaho mu minsi y’imperuka’ (Yesaya 2:2). Ariko se iyo mvugo ngo ‘mu minsi y’imperuka’ irashaka kuvuga iki?
24. (a) Imvugo ngo ‘mu minsi y’imperuka’ irashaka kuvuga iki? (b) Ni ibiki bivugwa mu gitabo cya Ezekiyeli igice cya 38 n’icya 39?
24 Incuro nyinshi Ibyanditswe bivuga ibihereranye n’umunsi Imana izaciramo amahanga urubanza (Yesaya 34:2, 8; Yeremiya 25:31-35; Yoweli 4:2; Habakuki 3:12; Zefaniya 1:18; 3:8). Kuva igihe ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bwagomerwaga mu ngobyi ya Edeni, byagiye birushaho kugaragara neza ko umuntu adashobora kwitegeka mu buryo bugira ingaruka nziza. Ubutegetsi bw’abantu bwakunze kurangwamo icyuho gikomeye cyane, ari na byo byateye abantu imibabaro y’indengakamere. Abantu baramutse bemerewe gukomeza kwishyira bakizana uko bishakiye muri iki gihe cyiganjemo ubucuzi bw’ibitwaro bya kirimbuzi n’ibikorwa byogeye hose ku isi byo guhumanya ibidukikije, bashobora kwirimbura bo ubwabo hamwe n’ubuturo bwabo bwo ku isi. Ngiyo impamvu igiye gutuma Imana igira icyo ibikoraho, ikoresheje Mesiya wayo washyizweho, ari na we Rubyaro (Zaburi 2:1-11; 110:1-6). Umuhanuzi Ezekiyeli yagize icyo avuga ku ntambara ya nyuma Imana izarwana n’ubutegetsi bw’abantu. Mu gice cya 38 n’icya 39 by’igitabo cye, aravuga iby’intambara Imana irwana na “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” (Ezekiyeli 38:2). Muri rusange abantu bose bemera ko ubwo ari ubuhanuzi buhereranye n’iminsi y’imperuka. Iyo umuntu asuzumanye ubushishozi Ibyanditswe, asanga “Gogi” ari amahanga azaba yishyize hamwe akagaba igitero gikaze ku bwoko bw’Imana ku isi hose. Satani ni we uzategura icyo gitero abigiranye ubuhanga kandi ni we uzaba akiyoboye, ariko mu buryo butagaragara. Icyo gitero ni cyo kizatuma Imana ikoresha imbaraga ziteye ubwoba irimbure burundu izo ngabo za Satani.—Ezekiyeli 38:18-22.
25. Ni ibiki byahanuwe ko bizabaho nyuma yo kurimburwa kw’ibyitso bya Satani?
25 Nyuma yo kurimburwa kw’ibyitso bya Satani, imimerere y’ibintu yarangwaga kera mu ngobyi ya Edeni izongera gushyirwaho. Icyakora noneho, abantu bazaba bayoborwa n’isezerano rishya, bazumvira Imana (Yesaya 11:1-9; 35:1-10). Ntabwo abanyabyaha bazababarirwa gusa, ahubwo bazanagezwa ku gutungana gusesuye (Yesaya 26:9). Ingaruka izaba iy’uko bazagororerwa ubuzima bw’iteka (Zaburi 37:29; Yesaya 25:8). Muri icyo gihe, ndetse n’abapfuye, baba ari abapfuye ari indahemuka ku Mana cyangwa se za miriyari na za miriyari z’abantu bapfuye batarabona uburyo bwo kumenya ibihereranye n’ukuri kwayo, bazongera kubaho—bazazurwa (Danieli 12:2, 12, [12:2, 13, NW, JP]; Yesaya 26:19)! Mbese ibyo byiringiro by’igitangaza ntibyagombye kudutera kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana yo yagambiriye kuzakora ibintu nk’ibyo?
26. Ni iki kuza k’uwo muhanuzi umeze nka Mose kudutera gukora?
26 Iyo ni imwe gusa mu migisha iteganyirijwe abantu bo mu mahanga yose basobanukirwa kandi bagatega amatwi ijwi rya wa muhanuzi umeze nka Mose, ni ukuvuga Urubyaro ruzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi “kugeza aho ukwezi kuzashirira,” ari byo bishaka kuvuga ngo kugeza iteka ryose (Zaburi 72:7). Ku bihereranye n’uwo muhanuzi umeze nka Mose, mu Gutegeka 18:19 na ho haragira hati “kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhora.” Mbese witeguye gushaka akanya, gukoresha imihati ya ngombwa, kugira ngo umenye uwo Muhanuzi umeze nka Mose, ari we Mesiya, hanyuma ukiga n’ibihereranye n’ibyo Imana ishaka byose? Mbese wowe ubwawe uzihatira gusobanukirwa ibihereranye n’Imana y’ukuri?
a Inkuru yo mu gitabo cy’Itangiriro ivuga iby’ingobyi ya Edeni ntabwo ari umugani, ahubwo Edeni hari ahantu runaka kandi hagutse. Ibyanditswe bigaragaza ko aho hantu hari mu bibaya byo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, ahagana ku isoko y’imigezi ya Ufurate na Tigre (Itangiriro 2:7-14). Iyo ngobyi ya Edeni yari urugero rw’uburyo umuntu yagombaga kujya yita ku isi no kuyikorera.
b Niba ushaka gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ibihereranye n’uko kwigomeka, reba ibiri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kuki Imana ireka ibibi bikomeza kubaho?”
c Amategeko ya kera Mose yaje gushyira mu nyandiko ashingiye ku buryo bwo guhana amakosa yo gucumura ku mategeko—“ubugingo buhōrerwa ubundi, ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi”—agaragaza ihame ry’ingenzi ryashyizweho n’Imana ubwayo kugira ngo ikemure ikibazo gihereranye no guhesha abantu agakiza (Gutegeka 19:21). Umuntu wari utunganye, Adamu, ni we wabaye nyirabayazana w’umuvumo wageze ku bwoko bwa kimuntu, ku bw’ibyo rero hakaba hari hakenewe undi muntu utunganye kugira ngo abe impongano y’ibyononwe, atamba ubuzima bwe. Bityo rero, urupfu rwe rwari kuba impongano y’ibyaha bya Adamu mu buryo butunganye ndetse n’ingaruka zabyo zigera ku bantu. “Urubyaro” rwasezeranyijwe ni rwo rwonyine rwari kuzaza rukaba incungu yemewe n’amategeko, maze rukabatura abantu (Itangiriro 3:15). Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’uruhare urwo Rubyaro rufite mu mugambi w’Imana, reba igice kivuga ngo “Ni Nde Uzageza Amahanga Ku Mahoro?,” paragarafu ya 17 kugeza ku ya 20.
d Ibisobanuro byogeye bikunda gutangwa n’Abayahudi bo muri iki gihe, bivuga ko Yeremiya yarimo ahanura gusa ibihereranye n’ivugururwa cyangwa se kwemera bundi bushya iby’amategeko y’isezerano ya Isirayeli, nk’uko byagenze bamaze kuva mu bunyage i Babuloni mu wa 537 Mbere ya Yesu (Ezira 10:1-14). Ariko nanone ubuhanuzi ubwabwo ntibwemera bene ibyo bisobanuro. Imana yavuze mu buryo butaziguye ko ryagombaga kuba ari “isezerano rishya,” ntabwo ari isezerano rivuguruye gusa. Byongeye kandi, yatsindagirije ko ari isezerano ritandukanye n’iryo yasezeranye na bo igihe yabakuraga mu buretwa bwo muri Egiputa. Hari abagiye bavuga ko ryari “rishya” mu buryo bw’uko bagombaga noneho kujya bakurikiza iryo sezerano mu budahemuka, ariko amateka avuguruza icyo gitekerezo. Koko rero, kubera ko batakomeje kuba indahemuka, byatumye urusengero rwa kabiri rusenywa.—Gutegeka 18:19; 28:45-48.