Umuremyi wawe—Menya uko ateye
“Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka [“Yehova,” NW ].—KUVA 33:19.
1. Kuki Umuremyi akwiriye guhabwa icyubahiro?
INTUMWA Yohana, umwanditsi w’igitabo cya nyuma cyo muri Bibiliya, yanditse amagambo yimbitse ku bihereranye n’Umuremyi agira ati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:11). Nk’uko igice kibanziriza iki cyabigaragaje, ibintu siyansi yo muri iki gihe yagezeho, akenshi bituma umuntu arushaho kugira impamvu zo kwemera ko hariho Umuremyi w’ibintu byose.
2, 3. (a) Ni iki abantu bagomba kumenya ku bihereranye n’Umuremyi? b) Kuki gutekereza ko umuntu yahura n’Umuremyi imbona nkubone bidahuje n’ubwenge?
2 Nk’uko kwemera ko Umuremyi abaho ari iby’ingenzi, ni na ko ari iby’ingenzi kumenya uko ateye—kumenya ko ari umuntu ubaho koko, ufite kamere hamwe n’imigenzereze imureherezaho abantu. Uko urugero ibyo wabikozemo rwaba rungana kose, mbese ntibyakugirira akamaro uramutse umumenye neza kurushaho? Ibyo ntibisaba guhura na we imbonankubone, nk’uko duhura n’abandi bantu.
3 Yehova ni Isoko y’inyenyeri, izuba ryacu rikaba ari inyenyeri ifite ubunini buciriritse rwose. Mbese, watekereza ibyo kugerageza guhura n’izuba uryegereye? Oya rwose! Ndetse usanga abantu benshi bitondera cyane ibihereranye no kuba barirebamo, cyangwa ngo bamare igihe kirekire bitegeye imirasire yaryo yotsa. Ibipimo by’ubushyuhe bwo mu nda yaryo bugera kuri dogere 15.000.000). Buri sogonda, iryo tanura ritanga ubushyuhe, rifata amatoni agera muri miriyoni enye y’ibintu runaka rikayahinduramo ingufu. Agace gato cyane k’izo ngufu ni ko katugeraho mu buryo bw’ubushyuhe n’urumuri, ariko icyo gipimo usanga ari cyo kibeshaho ubuzima bwose hano. Ibyo bintu by’ibanze byagombye kutwumvisha imbaraga zihambaye z’Umuremyi. Mu buryo bukwiriye, Yesaya yashoboraga kwandika avuga ko “[Umuremyi] afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha.”—Yesaya 40:26.
4. Ni iki Mose yasabye, kandi se, ni gute Yehova yamushubije?
4 Ariko se, waba uzi ko hashize amezi make nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu Misiri mu mwaka wa 1513 M.I.C., Mose yinginze Umuremyi agira ati “nyereka ubwiza bwawe burabagirana” (Kuva 33:18)? Mu gihe wibuka ko Imana ari yo Soko y’izuba, ushobora kwiyumvisha impamvu yabwiye Mose iti “ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso; ngo abeho.” Umuremyi yemereye Mose kwikinga ahantu runaka ku Musozi wa Sinayi mu gihe Umuremyi ‘yamunyuragaho.’ Icyo gihe Mose yabonye “mu mugongo” h’Imana mu buryo runaka, mu buryo bw’uko yabonye ibikezikezi by’ubwiza bw’Imana, cyangwa by’ukuhaba kwayo, ubwo yari imaze guhita.—Kuva 33:20-23; Yohana 1:18.
5. Ni mu buhe buryo Umuremyi yahaye Mose ibyo yamusabye, kandi se ibyo byagaragaje iki?
5 Icyifuzo Mose yari afite cyo kurushaho kumenya neza Umurenyi nticyaburijwemo. Uko bigaragara, binyuriye ku mumarayika, Imana yanyuze aho Mose yari ari maze iravuga iti “Uwiteka [“Yehova,” NW ] , Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa” (Kuva 34:6, 7). Ibyo bitugaragariza ko kurushaho kumenya neza Umuremyi wacu, bidakubiyemo kubona isura y’umubiri, ko ahubwo bikubiyemo kwiyumvisha mu rugero rwuzuye uko ateye, kamere ye hamwe n’ibintu bimuranga.
6. Ni gute gahunda y’umubiri wacu yo kwirinda indwara ari itangaje?
6 Uburyo bumwe dushobora kubikoramo, ni ukumenya kamere y’Imana binyuriye ku byo yaremye. Suzuma gahunda y’umubiri wawe yo kwirinda indwara. Igazeti yitwa Scientific American yanditse mu nomero yibandaga ku bihereranye n’ubushobozi umubiri ufite bwo kwirinda indwara igira iti “guhera mbere yo kuvuka kugeza ku gupfa, gahunda y’umubiri yo kwirinda indwara ikora ubudahwema. Itsinda rya za molécules (soma molekile) zinyuranye hamwe n’ingirabuzima fatizo . . . riturinda indiririzi hamwe n’izindi mikorobe zitera indwara. Hatariho abo basirikare, abantu ntibabaho.” Mbese iyo gahunda yakomotse he? Hari ingingo imwe yo muri iyo gazeti yagize iti “itsinda rihebuje ry’ingirabuzima fatizo zikorana hagati yazo mu buryo buhambaye, zikaba ari zo zirinda umubiri za mikorobe hamwe na za virusi ziba zishaka kuwangiza, rituruka ku ngirabuzima fatizo nke za mbere, ziboneka ku ncuro ya mbere hashize ibyumweru bigera hafi ku icyenda nyuma y’isama.” Umugore utwite agenda aha urusoro ruba rurimo rukurira mu nda ye ubushobozi runaka bwo kwirinda indwara. Nanone kandi, nyuma y’aho agenda aha umwana we ingirabuzima fatizo zishinzwe kurwanya indwara hamwe n’ibindi bintu by’ingirakamaro byo mu rwego rwa shimi binyuriye ku mashereka ye.
7. Ni iki twagombye gusuzuma ku bihereranye na gahunda y’umubiri wacu yo kwirinda indwara, kandi se ibyo biganisha ku wuhe mwanzuro?
7 Ufite impamvu zumvikana zo kuvuga ko gahunda y’umubiri wawe yo kwirinda indwara isumba ikindi kintu icyo ari cyo cyose ubuvuzi bwo muri iki gihe bushobora gutanga. Ku bw’ibyo rero, ibaze uti ‘mbese ibyo byaba byerekana iki ku wabaye Inkomoko y’iyo gahunda, akaba ari na we Nyir’ukuyishyiraho?’ Iyo gahunda ‘iboneka ku ncuro ya mbere hashize ibyumweru bigera hafi ku icyenda nyuma y’isama,’ kandi ikaba yiteguye kurinda uruhinja rwavutse, nta gushidikanya ko igaragaza ubwenge hamwe no gutekereza ku bintu mbere y’igihe. Ariko se, dushobora kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’Umuremyi duhereye kuri iyo gahunda? Ni iki abenshi muri twe bavuga ku bihereranye na Albert Schweitzer hamwe n’abandi mu mibereho yabo bitangiye kwita ku batagira kivurira mu bihereranye n’ubuvuzi? Ubusanzwe, bene abo bantu barangwa n’impuhwe bita ku bandi, tubavugaho ko ari abanyangeso nziza. Mu buryo nk’ubwo se, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata ku bihereranye n’Umuremyi wacu, we uha abakire n’abakene gahunda y’umubiri yo kwirinda indwara? Uko bigaragara, twavuga ko yuje urukundo, atarobanura ku butoni, agira impuhwe kandi arangwa n’ubutabera. Mbese, ibyo ntibihuje neza n’ibisobanuro Mose yumvise ku bihereranye n’Umuremyi?
Ahishura Uko Ateye
8. Ni mu buhe buryo bwihariye Yehova aduhishuriramo uko ateye?
8 Ariko kandi, hari ubundi buryo bwo kurushaho kumenya neza Umuremyi wacu—tumumenya binyuriye kuri Bibiliya. Ibyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye bitewe n’uko hari ibintu bimwerekeyeho siyansi n’isanzure ry’ikirere bidashobora guhishura na busa, hakaba hari n’ibindi bintu bisobanutse neza cyane muri Bibiliya. Urugero rw’ibyo twabanje kuvuga, ni izina bwite ry’Umuremyi. Bibiliya ni yo yonyine ihishura izina ry’Umuremyi hamwe n’icyo risobanura. Mu nyandiko za Bibiliya zandikishijwe intoki z’Igiheburayo, izina rye ribonekamo incuro zigera ku 7.000 ari inyajwi enye z’Igiheburayo zishobora guhindurwamo YHWH cyangwa JHVH, zikaba zikunze gusomwa ngo Yehova mu Kinyarwanda.—Kuva 3:15; 6:3, NW.
9. Ni iki izina bwite ry’Umuremyi risobanura, kandi se, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata duhereye kuri ibyo?
9 Kugira ngo tumenye Umuremyi neza kurushaho, ni ngombwa ko dusobanukirwa ko atari ikintu cyo mu bitekerezo gusa, abantu bakunze kwita “Inkomoko y’Ibibaho Byose” cyangwa izina ridasobanutse rya “Ndiho.” Izina rye bwite rirabigaragaza. Ni ubwoko bw’inshinga y’Igiheburayo isobanurwa ngo “kuba” cyangwa ‘kwigaragaza ko ari.’a (Gereranya n’Itangiriro 27:29; Umubwiriza 11:3, NW.) Izina ry’Imana risobanurwa ngo “Ituma Biba,” kandi ritsindagiriza ko ateganya imigambi akanayisohoza. Iyo tumenye izina ryayo kandi tukarikoresha, dushobora kurushaho gusobanukirwa ko isohoza amasezerano yayo, kandi ko ikora ibikenewe byose kugira ngo umugambi wayo usohore.
10. Ni ubuhe bumenyi bw’ingenzi bwimbitse dushobora kuvana mu nkuru yanditswe mu Itangiriro?
10 Bibiliya ni yo soko y’ubumenyi ku byerekeye imigambi y’Imana hamwe na kamere yayo. Inkuru yanditswe mu Itangiriro, ihishura ko hari igihe runaka abantu bari bafitanye n’Imana imishyikirano y’amahoro, kandi bakaba bari bafite ibyiringiro byo kuzagira imibereho irambye kandi ifite ireme (Itangiriro 1:28; 2:7-9). Mu buryo buhuje n’icyo izina rya Yehova risobanura, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azakuraho imibabaro no gushoberwa abantu bamaze igihe kirekire bahanganye na byo. Ku bihereranye no gusohozwa kw’imigambi ye, dusoma ngo “isi yashyizwe mu bubata bwo gushoberwa, bidatururse ku bushake bwayo, ahubwo biturutse ku bushake bw’Umuremyi, we mu kuyirema atyo, wayihaye ibyiringiro by’uko igihe kimwe ishobora . . . kuzifatanya ku mudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”—Abaroma 8:20, 21, The New Testament Letters, yahinduwe na J. W. C. Wand.
11. Kuki twagombye gusuzuma inkuru zo muri Bibiliya, kandi se, ni ibihe bisobanuro birambuye ku bihereranye n’imwe muri izo nkuru?
11 Nanone kandi, Bibiliya ishobora kudufasha kurushaho kumenya neza Umuremyi wacu, kubera ko ihishura ibikorwa bye hamwe n’imyifatire ye mu byo yagiye igirira Isirayeli ya kera. Reka dusuzume urugero ruhereranye na Elisa na Naamani, umugaba w’ingabo z’Abasiriya barwanyaga ubwoko bwe. Mu gihe usoma iyo nkuru iri mu 2 Abami igice cya 5, uri bubone ko umukobwa w’umunyagano w’Umwisirayeli yavuganye ubutwari ababwira ko ibibembe bya Naamani byashoboraga gukira abifashijwemo na Elisa wo mu Isirayeli. Naamani yagiyeyo yiteze ko Elisa yari bumurambikeho ibiganza mu bu buryo bw’umuhango w’amayobera wo gukiza indwara. Ariko kandi, Elisa yahaye uwo Munyasiriya amabwiriza y’uko yagombaga kwiyuhagira mu Ruzi rwa Yorodani. N’ubwo byabaye ngombwa ko abagaragu ba Naamani bamwumvisha ko agomba kubyubahiriza, igihe yabikoraga yarakize. Naamani yatanze impano z’agaciro kenshi, Elisa arazanga. Nyuma y’aho, umuntu wabanaga na Elisa yakurikiye Naamani rwihishwa, maze aramubeshya kugira ngo yibonere ibintu bimwe na bimwe by’agaciro. Igikorwa cye cy’uburiganya cyatumye afatwa n’indwara y’ibibembe. Iyo ni inkuru ishishikaje ivuga ibihereranye na kamere y’abantu—inkuru dushobora kuvanaho isomo.
12. Ni iyihe myanzuro dushobora kugeraho ku bihereranye n’Umuremyi dufatiye ku nkuru ya Elisa na Naamani?
12 Iyo nkuru, igaragaza mu buryo bushishikaje ko n’ubwo Umuremyi Mukuru w’ijuru n’isi ari umuntu wo mu rwego rwo hejuru cyane, yemeye ibyo akana k’agakobwa gato kavuze, ibyo bikaba ari ibintu bihabanye cyane n’imitekerereze usanga imeze nk’ihame mu mico myinshi muri iki gihe. Nanone kandi, igaragaza ko Umuremyi adatonesha ubwoko bumwe gusa cyangwa ishyanga rimwe ryonyine (Ibyakozwe 10:34, 35). Igishishikaje kandi, ni uko aho kugira ngo Umuremyi abe yakwitega ko abantu bakoresha amagambo y’imitongero atagira epfo na ruguru—ibyo bikaba byari byogeye mu “bavuzi” bamwe na bamwe bo mu gihe cya kera, akaba ari na ko bimeze n’ubu—yagaragaje ubwenge buhebuje. Yari azi ukuntu yakiza ibibembe. Nanone kandi, yagaragaje ubumenyi bwimbitse hamwe n’ubutabera mu gihe atarekaga ngo igikorwa cyo kuriganya kigire icyo kigeraho. Nanone se, ibyo ntibihuje neza na kamere ya Yehova Mose yumvise? N’ubwo iyo nkuru yanditswe muri Bibiliya ari ngufi, mbega ukuntu dushobora kuyitahuriramo byinshi mu bihereranye n’uko Umuremyi wacu ateye!—Zaburi 33:5; 37:28.
13. Tanga urugero rw’ukuntu dushobora kuvana amasomo y’ingirakamaro mu nkuru za Bibiliya?
13 Izindi nkuru zihereranye n’ibikorwa Abisirayeli bakoze bigaragaza ko babuze ugushimira n’ukuntu Imana yabyifashemo, zigaragaza ko mu by’ukuri Yehova atwitaho. Bibiliya ivuga ko incuro nyinshi Abisirayeli bamugerageje, bakamutera agahinda kandi bakamubabaza (Zaburi 78:40, 41). Bityo rero, Umuremyi afite ibyiyumvo kandi yita ku byo abantu bakora. Nanone kandi, hari amasomo menshi tugomba kuvana mu nkuru zivuga iby’abantu bazwi cyane. Igihe Dawidi yatoranywaga kugira ngo abe umwami wa Isirayeli, Imana yabwiye Samweli iti “abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (1 Samweli 16:7). Ni koko, Umuremyi areba abo turi bo imbere mu mutima, aho kureba isura igaragarira amaso gusa. Mbega ukuntu ibyo bishimishije!
14. Mu gihe dusoma Ibyanditswe bya Giheburayo, ni iki twakora cyatugirira umumaro?
14 Ibitabo mirongo itatu n’icyenda byo muri Bibiliya byanditswe mbere y’igihe cya Yesu, kandi birakwiriye ko tubisoma. Ibyo ntitwagombye kubikora twishakira gusa kumenya inkuru za Bibiliya cyangwa amateka. Niba koko twifuza kumenya uko Umuremyi wacu ateye, tugomba gutekereza kuri izo nkuru, wenda tukibaza tuti ‘ni iki iyi nkuru ihishura ku bihereranye na kamere ye? Ni uwuhe muco we ugaragarira hano?’b Kubigenza dutyo, bishobora gufasha ndetse n’abemeragato kubona ko Bibiliya igomba kuba ari igitabo gikomoka ku Mana, bityo bikababera urufatiro rwo kurushaho kumenya neza Umwanditsi wayo wuje urukundo.
Umwigisha Mukuru Adufasha Kumenya Umuremyi
15. Kuki ibikorwa bya Yesu n’inyigisho ze byagombye kugira icyo bitwigisha?
15 Birumvikana ko abantu bashidikanya ko habaho Umuremyi, cyangwa abafite ibitekerezo bidafututse ku bihereranye n’Imana, bashobora kuba bazi bike ku byerekeye Bibiliya. Wenda wigeze guhura n’abantu badashobora kuvuga niba Mose yarabayeho mbere cyangwa nyuma ya Matayo, kandi bakaba basa n’aho badafite icyo bazi ku bihereranye n’ibikorwa bya Yesu hamwe n’inyigisho ze. Ibyo byo usanga bibabaje cyane, bitewe n’uko umuntu ashobora kumenya byinshi ku byerekeye Umuremyi binyuriye ku Mwigisha Mukuru, Yesu. Kubera ko yagiranaga imishyikirano ya bugufi n’Imana, yashoboraga guhishura uko Umuremyi wacu ateye (Yohana 1:18; 2 Abakorinto 4:6; Abaheburayo 1:3). Kandi ibyo yarabikoze. Mu by’ukuri, yigeze kuvuga ati “umbonye, aba abonye Data.”—Yohana 14:9.
16. Ni iki imishyikirano Yesu yagiranye n’umugore w’Umusamariyakazi igaragaza?
16 Reka dusuzume uru rugero. Igihe kimwe, ubwo Yesu yari yananijwe n’urugendo, yavuganye n’umugore w’Umusamariyakazi hafi y’i Sukara. Yamugejejeho ukuri kwimbitse, atsindagiriza ko ari ngombwa ‘gusengera Data mu mwuka no mu kuri.’ Abayahudi bo muri icyo gihe banenaga Abasamariya. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yesu yagaragaje ko Yehova yiteguye kwemera abagabo n’abagore bo mu mahanga yose bafite imitima itaryarya, nk’uko twabibonye mu bintu byabaye hagati ya Elisa na Naamani. Byagombye kutwizeza ko Yehova atarangwa n’urwango rw’abanyamadini b’intagondwa rwacengeye mu isi muri iki gihe, kandi ko atanarushyigikiye. Nanone kandi, dushobora kuzirikana ko Yesu yari yiteguye kwigisha umugore, kandi muri iyo mimerere, yari umugore wabanaga n’umugabo utari uwe. Aho kugira ngo Yesu amucire ho iteka, yamugaragarije icyubahiro, amukorera icyashoboraga kumufasha by’ukuri. Hanyuma y’ibyo, abandi Basamariya bateze Yesu amatwi maze baravuga bati ‘tumenye ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.’—Yohana 4:2-30, 39-42; 1 Abami 8:41-43; Matayo 9:10-13.
17. Ni uwuhe mwanzuro inkuru y’izuka rya Lazaro yerekezaho?
17 Reka dufate urundi rugero rw’ukuntu dushobora kumenya ibihereranye n’Umuremyi binyuriye ku kumenya neza ibikorwa bya Yesu n’inyigisho ze. Tekereza igihe Lazaro incuti ya Yesu yapfaga. Mbere y’aho, Yesu yari yaragaragaje ubushobozi bwe bwo kuzura abapfuye (Luka 7:11-17; 8:40-56). Ariko se, yabyifashemo ate igihe yabonaga Mariya mushiki wa Lazaro ari mu cyunamo? Yesu ‘yasuhuje umutima, arawuhagarika.’ Ntiyifashe nk’umuntu udafite icyo bimurebaho cyangwa ngo yitarure abandi; ‘yararize’ (Yohana 11:33-35). Kandi ibyo ntibyari uburyo bwo kugaragaza ibyiyumvo ibi byo kurangiza umuhango. Yesu yasunikiwe kugira igikorwa cyiza akora—yazuye Lazaro. Ushobora kwiyumvisha ukuntu ibyo byafashije intumwa gusobanukirwa ibyiyumvo by’Umuremyi hamwe n’ibikorwa bye. Nanone kandi, twe n’abandi byagombye kudufasha gusobanukirwa kamere y’Umuremyi n’imigenzereze ye.
18. Ni ibihe byiyumvo abantu bagombye kugira ku birebana no kwiga Bibiliya?
18 Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma tugira ipfunwe ryo kwiga Bibiliya no kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’Umuremyi wacu. Bibiliya si igitabo cya karahanyuze. Umuntu wayize akaza no kuba inkoramutima ya Yesu, ni Yohana. Nyuma y’aho yanditse agira ati “tuzi yuko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri, kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho” (1 Yohana 5:20). Zirikana ko gukoresha “ubwenge” kugira ngo ugire ubumenyi ku byerekeye “Iy’ukuri,” ni ukuvuga Umuremyi, bishobora kuyobora ku “bugingo buhoraho.”
Ni Gute Wafasha Abandi Kumumenya?
19. Ni iyihe ntambwe yatewe mu bihereranye no gufasha abantu b’abemeragato?
19 Ku bantu bamwe na bamwe, hasabwa ibihamya byinshi kugira ngo bemere ko hariho Umuremyi wuje impuhwe, utwitaho, no kugira ngo basobanukirwe uko ateye. Hariho abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi bagishidikanya ko hariho Umuremyi, cyangwa bakimufiteho ibitekerezo binyuranye n’ibiboneka muri Bibiliya. Ni gute wabafasha? Mu makoraniro y’intara n’amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova yabaye mu mwaka wa 1998/1999, hasohotse igikoresho gishya mu ndimi nyinshi kigira ingaruka nziza—icyo kikaba ari igitabo Y-a-il un Créateur qui se soucie de vous? (Mbese, Hariho Umuremyi Ukwitaho?)
20, 21. (a) Ni gute igitabo Créateur gishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza? (b) Vuga amakuru yo hirya no hino agaragaza ukuntu igitabo Créateur cyamaze kugaragara ko kigira ingaruka nziza?
20 Ni igitabo kizatuma urushaho kwizera Umuremyi wacu, kandi ukarushaho kwishimira kamere ye n’inzira ze. Kuki ibyo tutabishidikanyaho? Ni ukubera ko igitabo Y-a-il un Créateur qui se soucie de vous? cyagenewe cyane cyane kugera kuri izo ntego. Igitekerezo rusange kigenda kigaruka muri icyo gitabo, ni iki gikurikira: “ni iki gishobora gutuma ugira imibereho ifite ireme?” Ibikubiyemo bivugwa mu buryo butuma gishishikaza ndetse n’abantu bize amashuri menshi. Ariko kandi, gikomoza no ku byifuzo twese tugira. Kirimo ibintu bikurura kandi byemeza abasomyi bashidikanya ko hariho Umuremyi. Icyo gitabo, kizirikana ko atari ko abasomyi bose bemera Umuremyi. Abemeragato bazashishikazwa n’ukuntu ibyagezweho n’abashakashatsi mu bya siyansi hamwe n’ibitekerezo byabo bya vuba aha bivugwa muri icyo gitabo. Ibyo bihamya bifatika bizakomeza ukwizera kw’abantu basanzwe bemera Imana.
21 Mu gusuzuma icyo gitabo gishya, muzabona ko bimwe mu bice bikigize bigaragaza igitekerezo rusange ku bihereranye n’amateka ya Bibiliya mu buryo butsindagiriza ibintu bigize kamere y’Imana, ku buryo bifasha umusomyi kurushaho kumenya neza Imana. Abantu benshi barangije kugisoma, bagize icyo bavuga ku bihereranye n’ukuntu ibyo ari ko byabagendekeye. (Reba ingingo ikurikira ku ipaji ya 25-26.) Twifuza ko nawe ari uko byakugendekera, mu gihe umenya neza ibikubiye muri icyo gitabo kandi ukagikoresha kugira ngo ufashe abandi kurushaho kumenya neza Umuremyi wabo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igihe intiti y’Umuyezuwiti yitwaga M. J. Gruenthaner yari umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa The Catholic Biblical Quarterly, yerekeje kuri iyo nshinga ibyo yavuze bihereranye n’indi nshinga yo mu bwoko bwayo avuga ko “itigeze igaragaza igitekerezo cyo kubaho mu buryo bw’ibitekerezo bisa, ahubwo ko buri gihe igaragaza igitekerezo cyo kubaho nyakubaho, ni ukuvuga kwigaragaza mu buryo nyakuri.”
b Mu gihe ababyeyi babarira abana babo inkuru zo muri Bibiliya, bashobora gufasha urubyaro rwabo binyuriye mu kubaza bene ibyo bibazo. Muri ubwo buryo, abakiri bato bashobora kumenya Imana yabo, kandi bakitoza gutekereza ku Ijambo ryayo.
Mbese, Wazirikanye?
◻ Ni gute Mose yarushijeho kumenya neza Yehova ku Musozi Sinayi?
◻ Kuki kwiga Bibiliya bidufasha kumenya uko Imana iteye?
◻ Mu gihe dusoma Bibiliya, ni iki twakora kugira ngo turusheho kugirana n’Umuremyi wacu imishyikirano ya bugufi?
◻ Ni mu buhe buryo uteganya kuzakoresha igitabo Créateur?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ni iki gahunda y’umubiri wacu yo kwirinda indwara yumvikanisha ku bihereranye n’Umuremyi wacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Igice cy’Imizingo yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu, hamwe na za nyuguti enye zitwa Tetaragaramu (izina ry’Imana mu Giheburayo) zagaragajwe
[Aho ifoto yavuye]
Uburenganzira bwatanzwe na Shrine of the Book, Israel Museum, Jerusalem
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni irihe somo dushobora kuvana ku myifatire Yesu yagize igihe yabonaga Mariya ababaye?