Ihatire kumenya imigambi ya Yehova
“Nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye.”—KUVA 33:13.
1, 2. (a) Kuki Mose yakoze ibyo yakoze igihe yabonaga Umunyegiputa arenganya Umuheburayo? (b) Mose yari akeneye kumenya iki kugira ngo abe akwiriye gukoreshwa na Yehova?
MOSE yari yararerewe kwa Farawo, kandi yari yarigishijwe ubwenge bwose abategetsi bo muri Egiputa babonaga ko ari ubw’agaciro. Icyakora, Mose yari azi ko atari Umunyegiputa. Ababyeyi be bari Abaheburayo. Igihe yari afite imyaka 40, yagiye kureba uko abavandimwe be b’Abisirayeli bari bamerewe. Igihe Mose yabonaga Umunyegiputa agirira nabi Umuheburayo, ntiyabirebereye gusa. Yishe uwo Munyegiputa. Mose yahisemo kujya mu ruhande rw’ubwoko bwa Yehova, kandi yatekereje ko Imana yamukoreshaga ngo abohoze abavandimwe be (Ibyakozwe 7:21-25; Abaheburayo 11:24, 25). Iyo nkuru imaze kumenyekana, abo mu muryango w’ibwami wo muri Egiputa batangiye kubona ko Mose ari ikigande, kandi byabaye ngombwa ko ahunga kugira ngo akize amagara ye (Kuva 2:11-15). Mose yagombaga kubanza kumenya neza imigambi ya Yehova kugira ngo Imana ibone uko imukoresha. Mbese Mose yari kwemera kwigishwa?—Zaburi 25:9.
2 Mu myaka 40 yakurikiyeho, Mose yari impunzi n’umushumba. Aho kugira ngo Mose abe umurakare bitewe n’uko bene wabo b’Abaheburayo batamwemeye, yemeye ibyo Imana yaretse bikamubaho. N’ubwo hashize imyaka myinshi Mose atemerwa, yemeye ko Yehova amubumba. Nyuma y’aho yanditse atagamije kwihimbaza ahubwo ayobowe n’umwuka wera w’Imana, ati “uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose” (Kubara 12:3). Yehova yakoreshje Mose mu buryo buhambaye. Niba natwe twifuza kuba abagwaneza, Yehova azaduha umugisha.—Zefaniya 2:3.
Ahabwa inshingano
3, 4. (a) Ni iyihe nshingano Yehova yahaye Mose? (b) Ni iyihe nkunga Mose yahawe?
3 Umunsi umwe, marayika wa Yehova yavuganiye na Mose hafi y’umusozi Horebu, mu mwigimbakirwa wa Sinayi. Yabwiye Mose ati “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki” (Kuva 3:2, 7, 8). Imana yari ifitiye Mose inshingano, kandi yagombaga gusohozwa nk’uko Yehova yabitegetse.
4 Marayika wa Yehova yakomeje agira ati “none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.” Mose yarajijinganyije. Yumvaga adakwiriye, kandi rwose ntiyari kubishobora yishingikirije ku bushobozi bwe. Icyakora Yehova yijeje Mose ati “ni ukuri nzabana nawe” (Kuva 3:10-12). Yehova yahaye Mose ubushobozi bwo gukora ibitangaza byari kugaragaza ko mu by’ukuri yari yatumwe n’Imana. Mukuru wa Mose witwaga Aroni ni we wari kumubera umuvugizi. Yehova yari kubigisha ibyo bagombaga kuvuga no gukora (Kuva 4:1-17). Mbese Mose yari gusohoza iyo nshingano mu budahemuka?
5. Kuki imyifatire y’Abisirayeli yabereye Mose ikibazo?
5 Mu mizo ya mbere, abakuru b’Abisirayeli bemeye ibyo Mose na Aroni bababwiye (Kuva 4:29-31). Ariko bidatinze, “abatware bo mu Bisirayeli” bashinje Mose na mukuru we ko ari bo batumye Farawo n’abagaragu be ‘babanga urunuka’ (Kuva 5:19-21; 6:9). Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, bagize ubwoba babonye amagare y’intambara y’Abanyegiputa abakurikiye. Abisirayeli bumvise ari nk’aho bagushijwe mu mutego kubera ko imbere yabo hari Inyanja Itukura n’amagare y’intambara ari inyuma yabo, batangira kwitakana Mose. Wowe uba warabyifashemo ute? N’ubwo Abisirayeli batari bafite amato, Mose ayobowe na Yehova yabwiye abantu ngo begeranye utuntu twabo bitegure kugenda. Hanyuma Imana yigijeyo amazi y’Inyanja Itukura, haboneka ubutaka bwumutse maze Abisirayeli bashobora kwambuka.—Kuva 14:1-22.
Ikibazo cyari gikomeye kuruta kubohorwa
6. Ni iki Yehova yatsindagirije igihe yahaga Mose inshingano?
6 Igihe Yehova yahaga Mose inshingano, yatsindagirije uburemere bw’izina ry’Imana. Kubaha iryo zina na nyiraryo byari iby’ingenzi cyane. Igihe Mose yabazaga Yehova izina rye, Yehova yaramubwiye ati “nzaba icyo nzaba cyo.” Nanone kandi, Mose yagombaga kubwira Abisirayeli ati “Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.” Yehova yongeyeho ati “iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.” (Kuva 3:13-15, gereranya na NW.) Na n’ubu Yehova riracyari izina ry’Imana abagaragu bayo hirya no hino ku isi bayimenyeraho.—Yesaya 12:4, 5; 43:10-12.
7. Ni iki Imana yabwiye Mose gukora n’ubwo Farawo yagaragaje ubwirasi?
7 Mose na Aroni bagiye imbere ya Farawo bamugezaho ubutumwa bwabo mu izina rya Yehova. Ariko Farawo yabashubije afite ubwirasi ati “Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka [“Yehova,” NW ] , kandi ntabwo narekura Abisirayeli” (Kuva 5:1, 2). Farawo yinangiye umutima ubundi arabeshya, ariko Yehova yakomeje gutuma Mose ngo amugezeho ubutumwa incuro nyinshi (Kuva 7:14-16, 20-23, 26, 27; 8:16). Mose yabonaga ko Farawo yari yararakaye. Ese gukomeza kujya kumubwira hari icyo byari gutanga? Abisirayeli bari bafite amashyushyu yo gucungurwa. Farawo yari yaranze kuva ku izima. Wowe uba warabyifashemo ute?
8. Ni izihe nyungu zaturutse ku buryo Yehova yakemuye ikibazo cya Farawo, kandi ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka?
8 Mose yongeye kujyana ubundi butumwa agira ati “Uwiteka, Imana y’Abaheburayo iravuze iti: reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.” Nanone Imana yaravuze iti “none mba ndambuye ukuboko kwanjye, nkaguterana mugiga n’abantu bawe ukarimburwa mu isi, ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose” (Kuva 9:13-16). Igihe Yehova yasohorezaga urubanza kuri Farawo wari warinangiye umutima, yari afite umugambi wo kugaragaza imbaraga ze mu buryo bwari kuzabera akabarore abantu bose biha kumurwanya. Muri abo harimo Satani, uwo nyuma y’aho Yesu yaje kwita “umutware w’ab’iyi si” (Yohana 14:30; Abaroma 9:17-24). Nk’uko byari byarahanuwe, izina rya Yehova ryamamaye mu isi yose. Kwihangana kwe byatumye Abisirayeli hamwe n’ikivunge cy’abantu bifatanyije na bo gusenga Yehova barokoka (Kuva 9:20, 21; 12:37, 38). Kuva icyo gihe, gutangaza izina rya Yehova byagiriye akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bayobotse ugusenga k’ukuri.
Yakoranye n’abantu batagonda ijosi
9. Ni gute bene wabo wa Mose basuzuguye Yehova?
9 Abaheburayo bari bazi izina ry’Imana. Mose yararikoreshaga iyo yabaga avugana na bo, ariko si ko buri gihe bagaragarizaga nyir’iryo zina icyubahiro akwiriye. Nyuma gato y’aho Yehova abohoreye Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza akabavana muri Egiputa, byagenze bite ubwo batahitaga babona amazi yo kunywa? Bitotombeye Mose. Nyuma y’aho bijujutiye ibyokurya. Mose yababuriye ko atari we na Aroni bitotomberaga ahubwo ko ari Yehova bitotomberaga (Kuva 15:22-24; 16:2-12). Bageze ku Musozi Sinayi, Yehova yahaye Abisirayeli Amategeko, agerekaho n’ibitangaza ndengakamere. Nyamara abantu bararenze basuzugura Imana, bakora inyana y’izahabu barayisenga, barangije babyita ko ari “umunsi mukuru w’Uwiteka.”—Kuva 32:1-9.
10. Kuki ibyo Mose yasabye byanditswe mu Kuva 33:13 bishishikaza cyane abagenzuzi b’Abakristo bo muri iki gihe?
10 Mose yari kwitwara ate kuri ubwo bwoko Yehova ubwe yivugiye ko butagondaga ijosi? Mose yasabye Yehova ati “nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha” (Kuva 33:13). Abagenzuzi b’Abakristo bita ku Bahamya ba Yehova bo muri iki gihe, baragira umukumbi wicisha bugufi rwose. N’ubwo bimeze bityo ariko, na bo barasenga bati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe” (Zaburi 25:4). Kumenya inzira za Yehova bituma abungeri bashobora gukemura ibibazo mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana, kandi buhuje na kamere ya Yehova.
Icyo Yehova yiteze ku bwoko bwe
11. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Mose, kandi kuki adushishikaza?
11 Icyo Yehova yari yiteze ku bwoko bwe cyavuzwe mu magambo ku Musozi Sinayi. Nyuma yaho Mose yahawe ibisate bibiri by’amabuye byanditsweho Amategeko Icumi. Akimanuka ku musozi, yabonye Abisirayeli basenga ya nyana ya zahabu, maze umujinya utuma ajugunya hasi ibyo bisate by’amabuye birajanjagurika. Yehova yongeye kwandika Amategeko Icumi ku bisate by’amabuye Mose yari yabaje (Kuva 32:19; 34:1). Ayo Mategeko yari atarahinduka uhereye igihe bayaherewe bwa mbere. Mose yagombaga kuyakurikiza. Nanone Imana yasobanuriye Mose kamere yayo mu buryo bwumvikana neza cyane, bityo iba yeretse Mose uko yagombaga kwitwara kuko yari ahagarariye Yehova. Abakristo ntibagengwa n’Amategeko ya Mose, ariko ibyo Yehova yabwiye Mose bikubiyemo amahame menshi y’ibanze atarigeze ahinduka, kandi akireba abasenga Yehova bose (Abaroma 6:14; 13:8-10). Reka turebe amwe muri ayo mahame.
12. Kuba Yehova ashaka gusengwa nta kindi abangikanyijwe na cyo byagombye kuba byaragize izihe ngaruka ku Bisirayeli?
12 Senga Yehova wenyine nta kindi umubangikanyije na cyo. Abisirayeli bari bahibereye igihe Yehova yatangazaga ko ashaka ko bamusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo (Kuva 20:2-5). Abisirayeli bari barabonye ibihamya bihagije by’uko Yehova ari we Mana y’ukuri (Gutegeka 4:33-35). Uko ibyo andi mahanga yakoraga byari biri kose, Yehova yari yarabasobanuriye neza ko atari kuzihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusenga ibigirwamana cyangwa ubupfumu mu bwoko bwe. Ntibagombaga kumwiyegurira byo kurangiza umuhango gusa. Bose bagombaga gukunda Yehova n’umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose n’imbaraga zabo zose (Gutegeka 6:5, 6). Ibyo byari kugaragarira mu byo bavugaga, ibyo bakoraga, mbese byari kugaragarira mu mibereho yabo yose (Abalewi 20:27; 24:15, 16; 26:1). Yesu Kristo na we yagaragaje neza ko Yehova ashaka ko tumusenga nta kindi tumubangikanyije na cyo.—Mariko 12:28-30; Luka 4:8.
13. Kuki Abisirayeli bagombaga kumvira Yehova badaca ku ruhande, kandi se muri iki gihe ni iki cyagombye kudusunikira kumwumvira (Umubwiriza 12:13)?
13 Umvira amategeko ya Yehova udaca ku ruhande. Abisirayeli bari bakeneye kwibutswa ko igihe bagirana isezerano na Yehova, bahigiye ko bari kuzamwumvira muri byose. Bari bafite umudendezo usesuye, ariko mu bintu Yehova yari yarabategetse bagombaga kumwumvira badaciye ku ruhande. Kubigenza batyo byari gutanga igihamya cy’urukundo bakundaga Imana kandi byari kubagirira akamaro bo n’urubyaro rwabo, kubera ko ibyo Yehova yabasabaga byose byari ibyo gutuma bagubwa neza.—Kuva 19:5-8; Gutegeka 5:27-33; 11:22, 23.
14. Ni gute Imana yafashije Abisirayeli gusobanukirwa akamaro ko kwimiriza imbere ibintu byo mu buryo bw’umwuka?
14 Jya wimiriza imbere ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Abisirayeli ntibagombaga kwemera ko gushaka ibyo bakeneraga mu buryo bw’umubiri bibatwara igihe kinini ku buryo babura icyo kwita ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka. Imibereho y’Abisirayeli ntiyagombaga kwibanda gusa ku kwiruka inyuma y’iby’isi. Yehova yari yarashyizeho igihe buri cyumweru yavugaga ko cyari igihe cyera, cyagombaga guharirwa gusa ibikorwa byabaga bifitanye isano no gusenga Imana y’ukuri (Kuva 35:1-3; Kubara 15:32-36). Buri mwaka habaga hari ikindi gihe cyagenewe guterana kwera (Abalewi 23:4-44). Ibyo bihe byatumaga babona uburyo bwo kongera kuvuga ibikorwa by’imbaraga Yehova yakoze, bakibutswa inzira ze kandi bakamushimira ibyiza byose yabakoreye. Iyo abantu bagaragazaga ko biyeguriye Yehova, byatumaga barushaho kumutinya no kumukunda, kandi byabafashaga kugendera mu nzira ze (Gutegeka 10:12, 13). Amahame meza akubiye muri ayo mabwiriza agirira akamaro ubwoko bw’Imana muri iki gihe.—Abaheburayo 10:24, 25.
Tugomba gusobanukirwa imico ya Yehova
15. (a) Kuki gusobanukirwa imico ya Yehova byagiriye Mose akamaro? (b) Ni ibihe bibazo bishobora kudufasha gutekereza cyane kuri buri muco wa Yehova?
15 Gusobanukirwa imico ya Yehova byari gufasha Mose kumenya uko yagombaga kwitwara ku bwoko bw’Imana. Mu Kuva 34:5-7 havuga ko Imana yanyuze imbere ya Mose maze ikamubwira iti “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.” Fata igihe utekereze kuri ayo magambo. Ibaze uti ‘ni iki buri muco usobanura? Ni gute Yehova awugaragaza? Ni gute abagenzuzi b’Abakristo bagaragaza uwo muco? Ni gute wagombye kugira ingaruka ku byo buri wese muri twe akora?’ Reka turebe ingero nke gusa.
16. Twakora iki kugira ngo turusheho gusobanukirwa imbabazi za Yehova, kandi kuki ari iby’ingenzi?
16 Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi.” Niba ufite igitabo Étude perspicace des Écritures, kuki utasoma ibyo kivuga ku “mbabazi”? Ushobora no gukora ubushakashatsi kuri iyo ngingo wifashishije Index des publications de la Société Watch Tower, cyangwa Watchtower Library (CD-ROM).a Koresha amashakiro kugira ngo ubone imirongo y’Ibyanditswe ivuga ku mbabazi. Uzibonera ko uretse kuba imbabazi za Yehova zituma yoroshya igihano rimwe na rimwe, ubundi zinakubiyemo impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Ni zo zituma Imana igira icyo ikora kugira ngo itabare ubwoko bwayo. Ibyo bigaragazwa n’uko Imana yagiye iha Abisirayeli ibyo babaga bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka igihe bari mu rugendo bajya mu Gihugu cy’Isezerano (Gutegeka 1:30-33; 8:4). Yehova yagiraga ibambe agatanga imbabazi iyo amakosa yabaga yakozwe. Yagiriye imbabazi ubwoko bwe bwa kera. Mbega ukuntu abagaragu be bo muri iki gihe bagombye kurushaho kugaragarizanya impuhwe!—Matayo 9:13; 18:21-35.
17. Ni gute iyo dusobanukiwe uko Yehova agira ibambe biteza imbere ugusenga k’ukuri?
17 Imbabazi za Yehova zigendana n’ibambe. Wasobanura ko ibambe ari iki? Gereranya n’imirongo y’Ibyanditswe ivuga ko Yehova agira ibambe. Bibiliya igaragaza ko kuba Yehova agira ibambe bikubiyemo kuba yita mu buryo bwuje urukundo ku batishoboye bari mu bwoko bwe (Kuva 22:25, 26). Mu gihugu icyo ari cyo cyose, abimukira ndetse n’abandi, bashobora kuba batagira kivurira. Igihe Yehova yigishaga ubwoko bwe kutarobanura ku butoni no kugaragariza ineza bene abo bantu, yabibukije ko na bo bari barigeze kuba abimukira muri Egiputa (Gutegeka 24:17-22). Bite se kuri twe abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe? Iyo tugize ibambe bituma twunga ubumwe kandi bikarehereza abandi ku gusenga Yehova.—Ibyakozwe 10:34, 35; Ibyahishuwe 7:9, 10.
18. Ibyo Yehova yabwiye Abisirayeli kwirinda mu mishyikirano bagiranaga n’abantu bo mu yandi mahanga bitwigisha iki?
18 Icyakora, Abisirayeli ntibagombaga kwita ku bantu bo mu bindi bihugu ngo babirutishe gukunda Yehova n’amahame ye akiranuka. Ni yo mpamvu Abisirayeli babwiwe ko batagombaga gukurikiza inzira z’amahanga yari abakikije, imihango y’amadini yayo n’imibereho yayo y’ubwiyandarike (Kuva 34:11-16; Gutegeka 7:1-4). Ibyo natwe biratureba muri iki gihe. Tugomba kuba ubwoko bwera nk’uko Imana yacu Yehova na yo ari iyera.—1 Petero 1:15, 16.
19. Ni gute gusobanukirwa uko Yehova abona ibyaha birinda ubwoko bwe?
19 Kugira ngo Mose asobanukirwe inzira za Yehova, Yehova yamusobanuriye neza ko n’ubwo atemera icyaha, atinda kurakara. Aha abantu igihe gihagije kugira ngo bige ibyo abasaba kandi babishyire mu bikorwa. Iyo umunyabyaha yihannye, Yehova aramubabarira, ariko ntabura guhana abakoze ibyaha bikomeye bakwiriye guhanwa. Yaburiye Mose ko abo mu bihe byari kuzakurikiraho bari kuzamererwa neza cyangwa nabi bitewe n’ibyo Abisirayeli bakoze. Gusobanukirwa neza inzira za Yehova bishobora kurinda abagize ubwoko bw’Imana gushinja Imana ibibazo baba bikururiye, cyangwa bikabarinda gutekereza ko Imana izarira.
20. Ni iki cyadufasha kubana neza na bagenzi bacu duhuje ukwizera hamwe n’abo tubwiriza (Zaburi 86:11)?
20 Niba wifuza kurushaho kumenya Yehova n’inzira ze, komeza ukore ubushakashatsi kandi utekereze ku byo usoma muri Bibiliya. Suzumana ubwitonzi ibintu binyuranye bishishikaje bigize kamere ya Yehova. Tekereza uko wakwigana Imana kandi ukarushaho gahuza imibereho yawe n’umugambi wayo kandi ubishyire mu isengesho. Ibyo bizagufasha kwirinda imitego, bigufashe kubana neza na bagenzi bawe muhuje ukwizera, kandi ubone uko ufasha abandi kumenya Imana yacu ihebuje no kuyikunda.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byose byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Wize iki?
• Kuki byari iby’ingenzi ko Mose agira umuco w’ubugwaneza, kandi se kuki ari iby’ingenzi kuri twe?
• Kuba Farawo yaragejejweho ijambo rya Yehova incuro nyinshi byagize izihe ngaruka nziza?
• Ni ayahe mahame y’ingenzi Mose yigishijwe atureba natwe?
• Ni gute twarushaho gusobanukirwa imico ya Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Mose yatangarije Farawo ijambo rya Yehova mu budahemuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Yehova yamenyesheje Mose ibyo ashaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Jya utekereza ku mico ya Yehova