“Babaga bayobowe n’umwuka wera”
“Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 PET 1:21.
INGINGO ZO GUTEKEREZAHO
Ni mu buhe buryo umwuka wera wagejeje ubutumwa bw’Imana ku banditsi ba Bibiliya?
Ni ibihe bintu bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana?
Ni iki ukwiriye gukora buri munsi kugira ngo ukomeze kwishimira Ijambo ry’Imana?
1. Kuki dukeneye Ijambo ry’Imana ryahumetswe?
TWAKOMOTSE he? Kuki turi ku isi? Turagana he? Kuki isi imeze itya? Bitugendekera bite iyo dupfuye? Abantu bo hirya no hino ku isi bibaza ibyo bibazo. Twari kumenya dute ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi by’ingenzi iyo tutaza kugira Ijambo ry’Imana ryahumetswe? Iyo tutaza kugira Ibyanditswe Byera, ibyo duhura na byo mu buzima ni byo byari kujya bitwigisha. Ese iyo tuza kuba twigishwa n’ibyo duhura na byo mu buzima, twari kujya tubona “amategeko ya Yehova” nk’uko umwanditsi wa zaburi yayabonaga?—Soma muri Zaburi ya 19:7.
2. Ni iki kizadufasha gukomeza kubona ko Bibiliya ari impano y’agaciro kenshi twahawe n’Imana?
2 Ikibabaje ni uko bamwe baretse urukundo bakundaga ukuri kwa Bibiliya rugakonja. (Gereranya n’Ibyahishuwe 2:4.) Ntibakomeje kugendera mu nzira ishimisha Yehova (Yes 30:21). Ibyo ntibikatubeho. Dushobora gukomeza gukunda Bibiliya n’inyigisho zayo kandi ni ko twagombye kubigenza. Bibiliya ni impano y’agaciro kenshi twahawe n’Umuremyi wacu udukunda (Yak 1:17). Ni iki kizadufasha kurushaho gukunda “ijambo ry’Imana”? Gutekereza ku birebana n’uko Imana yayoboye abantu kugira ngo bandike Bibiliya bizabidufashamo. Ibyo bikubiyemo gusuzuma bimwe mu bintu byinshi bitwemeza ko Bibiliya yahumetswe. Bizadushishikariza gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no gushyira mu bikorwa inama ritanga.—Heb 4:12.
NI MU BUHE BURYO “BABAGA BAYOBOWE N’UMWUKA WERA”?
3. Ni mu buhe buryo abahanuzi n’abanditsi ba Bibiliya babaga “bayobowe n’umwuka wera”?
3 Bibiliya yanditswe n’abantu 40 mu gihe cy’imyaka 1.610, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 98. Bamwe muri bo bari abahanuzi “babaga bayobowe n’umwuka wera.” (Soma muri 2 Petero 1:20, 21.) Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “bayobowe” ryumvikanisha igitekerezo cyo “kuvana ikintu ahantu ukijyanye ahandi,” kandi “rishobora guhindurwamo kujyanwa ahantu, gutwarwa cyangwa kwemera kujyanwa ahantu.”a Iryo jambo ryakoreshejwe mu Byakozwe 27:15 ryerekeza ku bwato bwahuye n’umuyaga ukabujyana cyangwa ukabwerekeza ahantu runaka. Abahanuzi n’abanditsi ba Bibiliya “babaga bayobowe n’umwuka wera” mu buryo bw’uko Imana yavuganaga na bo, ikabashishikaza, kandi ikabayobora ikoresheje imbaraga zayo. Ku bw’ibyo rero, ntibanditse ibitekerezo byabo ahubwo banditse ibitekerezo by’Imana. Rimwe na rimwe, abo bahanuzi n’abanditsi ntibabaga basobanukiwe ibyo bahanuraga cyangwa ibyo bandikaga (Dan 12:8, 9). Koko rero, “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.” Ku bw’ibyo, ntibibonekamo ibitekerezo by’abantu.—2 Tim 3:16.
4-6. Yehova yagejeje ate ubutumwa bwe ku banditsi ba Bibiliya? Tanga urugero.
4 Ariko se, ni mu buhe buryo umwuka wera wagezaga ku banditsi ba Bibiliya ubutumwa bw’Imana? Ese Imana yababwiraga ibyo bagombaga kwandika ijambo ku rindi, cyangwa yababwiraga ibitekerezo bashoboraga kuvuga mu magambo yabo? Reka turebe uko umucuruzi ashobora kwandika ibaruwa. Iyo ashaka ko hakoreshwa amagambo aya n’aya, we ubwe arayiyandikira cyangwa akabwira umukarani we amagambo agomba kwandika. Umukarani arayandika, yarangiza uwo mucuruzi agashyiraho umukono we. Hari n’igihe abwira umukarani ibitekerezo by’ingenzi, maze uwo mukarani akandika ibaruwa akoresheje imvugo ye n’amagambo yitoranyirije. Uwo mucuruzi ashobora gusoma iyo baruwa maze akereka uwo mukarani aho agomba gukosora. Hanyuma uwo mucuruzi ashyira umukono kuri iyo baruwa, kandi uwo ayoherereje abona ko ari we wayanditse.
5 Mu buryo nk’ubwo, hari ibintu byo muri Bibiliya byandikishijwe “urutoki rw’Imana” (Kuva 31:18). Hari n’igihe Yehova yabwiraga abanditsi ba Bibiliya ibyo bagombaga kwandika ijambo ku rindi iyo byabaga ari ngombwa ko babivuga nk’uko yabibabwiye. Urugero, mu Kuva 34:27 hagira hati “Yehova yongera kubwira Mose ati ‘wandike aya magambo, kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho.’” Nanone kandi, Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ati “andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.”—Yer 30:2.
6 Incuro nyinshi ariko, Imana ntiyabwiraga abanditsi ba Bibiliya amagambo bagombaga gukoresha. Yashyiraga ibitekerezo byayo mu mitima yabo no mu bwenge bwabo, bo ubwabo bakihitiramo amagambo babivugamo. Mu Mubwiriza 12:10 hagira hati “umubwiriza yarashakishije kugira ngo abone amagambo meza kandi yandike amagambo y’ukuri akwiriye.” Umwanditsi w’Ivanjiri Luka ‘yanditse [ibintu] uko bikurikirana neza, kuko byose yabigenzuye abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira’ (Luka 1:3). Imana yakoresheje umwuka wayo kugira ngo abantu badahindura ubutumwa bwayo bitewe no kudatungana kwabo.
7. Kuba Imana yarakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya bigaragaza bite ubwenge bwayo?
7 Kuba Imana yarakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya, bigaragaza ubwenge bwayo bwinshi. Amagambo ntaba akubiyemo ubutumwa gusa, ahubwo nanone aba arimo ibyiyumvo. Byari kugenda bite iyo Yehova akoresha abamarayika mu kwandika Bibiliya? Ese bari kugaragaza ibyiyumvo abantu bagira, urugero nk’ubwoba, agahinda ndetse no gucika intege? Kuba Imana yaremeye ko abantu badatunganye bihitiramo amagambo bari gukoresha kugira ngo bumvikanishe ibitekerezo yabagezagaho binyuze ku mwuka wera, byatumye ubutumwa bwayo bukora abantu ku mutima.
IMPAMVU ZITUMA TWEMERA KO BIBILIYA YATURUTSE KU MANA
8. Kuki umuntu yavuga ko Bibiliya itandukanye n’ikindi gitabo cyose cy’idini?
8 Hari ibintu byinshi bigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Bibiliya itandukanye n’ikindi gitabo cyose cy’idini kuko yo ituma tumenya Imana. Urugero, ibitabo by’idini ry’Abahindu bivuga ibihereranye n’imihango y’iryo dini, filozofiya, imigani y’imihimbano n’amategeko agenga iby’umuco. Ibitabo by’idini ry’Ababuda birimo amategeko abihaye Imana b’iryo dini bagomba gukurikiza. Nanone bisobanura imyizerere y’iryo dini n’inyigisho za Buda. Buda ntiyigeze yiyita imana kandi nta bintu byinshi yigeze avuga ku birebana n’Imana. Ibitabo by’idini rya Confucius bivuga ibirebana n’ibintu byabaye kera, amategeko agenga iby’umuco, bikavuga iby’ubumaji n’indirimbo. Nanone hari igitabo cy’Abisilamu kivuga ko hariho Imana imwe kandi ko iba izi ibizaba, ariko ntikivuga ko izina ry’Imana ari Yehova, kandi riboneka muri Bibiliya incuro zibarirwa mu bihumbi.
9, 10. Ni iki Bibiliya itwigisha ku bihereranye n’Imana?
9 Ibyinshi mu bitabo by’amadini bivuga ibintu bike cyane ku bihereranye n’Imana. Ariko Bibiliya yo idufasha kumenya Yehova Imana n’ibikorwa bye. Idufasha kumenya imico ye. Bibiliya ntihishura gusa ko Imana ifite imbaraga zitagereranywa, ubwenge n’ubutabera, ahubwo inahishura ko idukunda. (Soma muri Yohana 3:16; 1 Yohana 4:19.) Byongeye kandi, Bibiliya igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyak 10:34, 35). Kuba Bibiliya iboneka mu ndimi nyinshi bigaragaza ko ayo magambo ari ukuri. Abahanga mu by’indimi bavuga ko mu ndimi zigera ku 6.700 zivugwa ku isi, 100 muri zo ugereranyije zivugwa na 90 ku ijana by’abatuye isi. Nyamara kandi, Bibiliya yahinduwe, yaba yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi zisaga 2.400. Hafi buri muntu wese mu batuye isi ashobora nibura kubona ibice runaka bya Bibiliya.
10 Yesu yaravuze ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora” (Yoh 5:17). Bibiliya ivuga ko ‘uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, Yehova ari Imana.’ Ngaho tekereza ibintu byose yakoze (Zab 90:2). Bibiliya ni yo yonyine ituma tumenya ibyo Imana yakoze kera n’ibyo ikora muri iki gihe, kandi iduhishurira ibyo izakora mu gihe kizaza. Nanone kandi, Ibyanditswe bitubwira ibintu bishimisha Imana n’ibiyibabaza, bikanatwereka ukuntu dushobora kuyegera (Yak 4:8). Nimucyo rero twirinde ko imihangayiko cyangwa ikindi kintu cyose kidushishikaza bidutandukanya na yo.
11. Ni izihe nama zirangwa n’ubwenge ziboneka muri Bibiliya?
11 Ubwenge bwinshi kandi bwiringirwa buri muri Bibiliya, na bwo bugaragaza ko yaturutse ku Mana. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza kugira ngo amwigishe?” (1 Kor 2:16). Uwo murongo w’Ibyanditswe ushingiye ku byo umuhanuzi Yesaya yabajije abantu bo mu gihe cye, agira ati “ni nde wapimye umwuka wa Yehova, kandi se ni nde wamugira inama agatuma agira icyo amenya?” (Yes 40:13). Birumvikana ko nta n’umwe. Ntibitangaje rero kuba Ibyanditswe bitanga inama nziza cyane kurusha izindi ku bihereranye n’ishyingiranwa, abana, imyidagaduro, incuti, gukorana umwete, kuba inyangamugayo no mu birebana n’amahame mbwirizamuco. Nta nama mbi Bibiliya itanga. Abantu bo ntibafite ubwenge buhagije bwatuma batanga inama nziza buri gihe (Yer 10:23). Iyo bamaze kubona ko inama batangaga zidakwiriye, barazihindura cyangwa bakazihuza n’igihe. Bibiliya igira iti ‘ibyo abantu batekereza ni nk’umwuka gusa.’—Zab 94:11.
12. Abantu bagerageje bate gukuraho Bibiliya?
12 Ibyo amateka ahishura ku bihereranye n’imihati abantu bashyizeho kugira ngo bazimangatanye ubutumwa bwo muri Bibiliya, na byo bigaragaza ko Imana y’ukuri ari yo Mwanditsi wayo. Mu mwaka wa 168 Mbere ya Yesu, Umwami wa Siriya witwaga Antiochus wa IV yagerageje gushaka ibitabo by’Amategeko byahumetswe kugira ngo abitwike. Mu mwaka wa 303, Umwami w’Abami w’Abaroma witwaga Dioclétien yatanze itegeko ryo gusenya aho Abakristo bateraniraga no gutwika Ibyanditswe bakoreshaga. Ibyo byamaze imyaka igera ku icumi. Nyuma y’ikinyejana cya 11, abapapa bagiye bakora uko bashoboye kose kugira ngo abantu badasobanukirwa Bibiliya, banga ko ihindurwa mu ndimi zikoreshwa na rubanda rusanzwe. Nubwo Satani n’abambari be bashyizeho iyo mihati yose, na n’uyu munsi Bibiliya iracyariho. Yehova ntiyigeze yemera ko hagira umuntu ukuraho iyo mpano yahaye abantu.
IMPAMVU ZATUMYE ABANTU BENSHI BEMERA KO YATURUTSE KU MANA
13. Ni ibihe bintu bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe?
13 Hari ibindi bintu bihamya ko Bibiliya yahumetswe n’Imana: ibivugwamo birahuza, ivuga ukuri ku birebana na siyansi, ikubiyemo ubuhanuzi bwasohoye, abanditsi bayo bavugishije ukuri, ifite imbaraga zo guhindura imibereho y’abantu, ivuga ukuri ku birebana n’amateka kandi itanga ibisubizo bishimishije by’ibibazo byavuzwe muri paragarafu ya 1. Reka dusuzume ibyafashije abantu bamwe kubona ko Bibiliya yaturutse ku Mana.
14-16. (a) Ni iki cyemeje Umwisilamu, Umuhindu n’umwemeragato ko Bibiliya yaturutse ku Mana? (b) Ni ibihe bintu ukunda gukoresha mu murimo wo kubwiriza bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe?
14 Uwitwa Anwarb yakuriye mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi yari Umwisilamu. Igihe yabaga muri Amerika ya Ruguru, Abahamya ba Yehova bakomanze iwe. Anwar yagize ati “icyo gihe nangaga Abakristo bitewe n’Intambara z’Abanyamisaraba n’Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwaciraga imanza abataravugaga rumwe na yo. Ariko kubera ko ndi umuntu ugira amatsiko, nemeye kwiga Bibiliya.” Bidatinze, Anwar yasubiye iwabo maze ntiyongera guhura n’Abahamya. Imyaka runaka nyuma yaho, yimukiye mu Burayi maze yongera kwiga Bibiliya. Yaravuze ati “icyanyemeje ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ni uko ubuhanuzi buvugwamo busohora, ibivugwamo bigahuza aho kuvuguruzanya, hamwe n’urukundo ruranga abagaragu ba Yehova.” Anwar yabatijwe mu mwaka wa 1998.
15 Uwitwa Asha ufite imyaka cumi n’itandatu yakuriye mu muryango uri mu idini ry’Abahindu. Yagize ati “nasengaga gusa iyo nabaga nagiye mu rusengero cyangwa ndi mu bibazo, ariko iyo ibintu byabaga bigenda neza, sinigeraga ntekereza Imana.” Yakomeje agira ati “icyakora igihe Abahamya ba Yehova bakomangaga iwacu, ubuzima bwanjye bwarahindutse rwose.” Asha yize Bibiliya maze amenya ko Imana ari Incuti ye. Ni iki cyamwemeje ko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Yabisobanuye agira ati “Bibiliya yashubije buri kibazo cyose nibazaga. Yatumye nizera Imana nubwo ntayibona, bitabaye ngombwa ko njya mu rusengero ngo mfukame imbere y’igishushanyo.”
16 Paula yarerewe mu muryango w’Abagatolika, ariko igihe yari amaze kuba inkumi, yabaye umwemeragato. Hanyuma hari ikintu cyaje kuba. Yagize ati “nahuye n’incuti yanjye nari maze amezi menshi ntabona. Muri icyo gihe, abagabo bakundaga gutereka imisatsi kandi bagakoresha ibiyobyabwenge. Igihe nabonaga ukuntu yahindutse, yarogoshe imisatsi kandi yishimye, naramubajije nti ‘byagenze bite? Wari waraburiye he?’ Yambwiye ko Abahamya ba Yehova bamwigishaga Bibiliya, nuko atangira kumbwiriza.” Uwo mukobwa wari umwemeragato amaze kubona ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kugira imbaraga, byatumye ashishikazwa n’ubutumwa bwayo, kandi yemera ko yahumetswe n’Imana.
“IJAMBO RYAWE NI ITARA RY’IBIRENGE BYANJYE”
17. Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no kuritekerezaho bishobora kukumarira iki?
17 Bibiliya ni impano ihebuje Yehova yaduhaye binyuze ku mwuka we wera. Jya wishimira kuyisoma buri munsi; uzarushaho kuyikunda no gukunda Umwanditsi wayo (Zab 1:1, 2). Ujye usenga mbere yo kuyisoma, usabe Imana umwuka wayo kugira ngo urusheho kuyisobanukirwa (Luka 11:13). Kubera ko Bibiliya ikubiyemo ibitekerezo by’Imana, gutekereza ku byo ivuga bishobora gutuma ugira imitekerereze nk’iy’Imana.
18. Kuki wifuza gukomeza kwiga Bibiliya?
18 Uko ugenda urushaho gusobanukirwa ukuri, ujye ubaho mu buryo buhuje n’ibyo wiga. (Soma muri Zaburi ya 119:105.) Gusoma Bibiliya bishobora kugereranywa no kwirebera mu ndorerwamo. Ku bw’ibyo, niba ubonye ko hari ibyo ugomba guhindura, ujye ubihindura (Yak 1:23-25). Jya ukoresha Ijambo ry’Imana nk’inkota igufasha gusobanura ibyo wizera no kurandura inyigisho z’ikinyoma mu mitima y’abicisha bugufi (Efe 6:17). Mu gihe urikoresha, ujye wishimira ko abahanuzi n’abandi bantu bakoreshejwe kugira ngo bandike ubutumwa bwo muri Bibiliya, babaga “bayobowe n’umwuka wera.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a A Greek-English Lexicon of the New Testament and Other Early Christian Literature.
b Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]
Gusoma Bibiliya buri munsi bizatuma urushaho gukunda Umwanditsi wayo
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Abantu babona ko uwashyize umukono ku ibaruwa ari we uba wayanditse