Jya wiringira Yehova—Imana iriho koko
Mbese, waba warigeze kwitegereza ikirere nijoro ijuru ritamurutse, maze ukabona inyenyeri zibarirwa mu magana? Wasobanura ute ukuntu zabayeho?
MU IJORO rituje, inyenyeri zagize icyo zibwira Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, maze bimusunikira kwandika agira ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.” (Zaburi 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Ni koko, Umuremyi ni we “ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko,” aho kuba ibyaremwe.—Ibyahishuwe 4:11; Abaroma 1:25.
Bibiliya igira iti “Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4). Koko rero, Imana y’ukuri, ‘yitwa Uwiteka [“Yehova,” NW ] , ni yo yonyine Isumbabyose, itegeka isi yose.’ (Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Kandi si ikintu abantu bibwira bishuka ko kiriho, cyangwa ikintu cyo mu nzozi gusa. Yesu Kristo yerekeje kuri Se wo mu ijuru Yehova, agira ati “Iyantumye ni iy’ukuri.”—Yohana 7:28.
Yehova—Ni We Usohoza Imigambi Ye
Izina ry’Imana ryihariye, ari ryo Yehova, riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 mu Byanditswe bya Giheburayo honyine. Iryo zina ubwaryo rigaragaza ko iriho koko. Izina ry’Imana rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Atuma Biba.” Ku bw’ibyo, Yehova Imana yigaragaza ko ari we Usohoza imigambi ye. Igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, Yehova yarimuhayeho ibisobanuro byimbitse muri aya magambo ngo “ndi uwo ndi we” (Kuva 3:14). Ubuhinduzi bwa Rotherham bwabivuze bugusha ku ngingo bugira buti “nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose.” Yehova aba, cyangwa ahitamo kuba icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo imigambi ye ikiranuka hamwe n’amasezerano ye bisohore. Ni yo mpamvu afite amazina menshi y’icyubahiro, urugero nk’Umuremyi, Data, Umwami Uwiteka, Umwungeri, Uwiteka Nyiringabo, Uwumva ibyo asabwa, Umucamanza, Umwigisha Mukuru n’Umucunguzi.—Abacamanza 11:27; Zaburi 23:1; 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; 73:28; 89:27, umurongo wa 26 muri Biblia Yera; Yesaya 8:13; 30:20, NW; 40:28; 41:14.
Imana y’ukuri ni yo yonyine ishobora kwitwa Yehova mu buryo bukwiriye, kubera ko abantu badashobora na rimwe kumenya neza niba imigambi yabo izagira icyo igeraho (Yakobo 4:13, 14). Yehova wenyine ni we ushobora kuvuga ati “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto, bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya bukamuha umutsima; ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:10, 11.
Yehova asohoza umugambi we mu buryo budahinyuka, ku buryo ndetse n’ibyo abantu bashobora kubona ko bisa n’aho bitashoboka we aba abona ko bishoboka rwose. Hashize igihe kirekire nyuma y’aho Aburahamu, Isaka na Yakobo bapfiriye, Yesu yaberekejeho maze aravuga ati “[Yehova] si Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, kuko bose kuri yo ari bazima” (Luka 20:37, 38). Abo bakurambere bizerwa bari barapfuye, ariko umugambi Imana yari ifite wo kuzabazura wagombaga kuzasohora nta kabuza, ku buryo kuri yo byasaga n’aho ari bazima. Kuzura abo bagaragu b’Imana bizerwa bo mu gihe cya kera ntibizagora Yehova bitewe n’uko yaremye umuntu wa mbere amukuye mu mukungugu wo hasi.—Itangiriro 2:7.
Intumwa Pawulo itanga urundi rugero rw’ukuntu Imana ituma imigambi yayo isohozwa. Mu Byanditswe, Aburahamu yitwa “sekuruza w’amahanga menshi” (Abaroma 4:16, 17). Mu gihe Aburamu yari ataragira umwana, Yehova yahinduye izina rye amwita Aburahamu, bisobanurwa ngo “Sekuruza w’Imbaga y’Abantu Benshi.” Yehova yatumye icyo iryo zina risobanura gisohora binyuriye mu gusubiza Aburahamu n’umugore we Sara bari bageze mu za bukuru, ubushobozi bwo kubyara.—Abaheburayo 11:11, 12.
Kubera ko Yesu Kristo yari yarahawe ububasha n’ubutware bwinshi, yavugaga ibintu byagombaga kubaho, abibona mu buryo busumba ubwo abantu babibonagamo. Nubwo incuti ye magara Lazaro yari yarapfuye, Yesu yabwiye abigishwa be ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura” (Yohana 11:11). Kuki Yesu yerekeje ku muntu wari wapfuye avuga ko yari asinziriye gusa?
Igihe Yesu yari ageze mu mudugudu Lazaro yakomokagamo wa Betaniya, yagiye ku gituro maze asaba ko bavanaho igitare cyari ku mwinjiro. Amaze gusenga mu ijwi riranguruye, yarategetse ati “Lazaro sohoka”! Abari aho bari bahanze amaso ku gituro bayakanuye, maze “uwari upfuye arasohoka, azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he.” Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “nimumuhambure, mumureke agende” (Yohana 11:43, 44). Yesu yazuye Lazaro—asubiza ubuzima umuntu wari umaze iminsi ine apfuye! Kristo ntiyari arimo ajijisha igihe yavugaga ko incuti ye yari isinziriye. Dukurikije uko Yehova na Yesu babona ibintu, Lazaro wari wapfuye yari ameze nk’aho asinziriye. Ni koko, Yesu na Se wo mu ijuru bakora ibintu mu buryo nyakuri.
Yehova Ashobora Gutuma Ibyiringiro Byacu Bisohora
Mbega ukuntu Imana y’ukuri itandukanye cyane n’ibigirwamana bishukana! Abasenga ibigirwamana bafata ibintu basenga bakabyitirira imbaraga ndengakamere bidafite. Ariko kandi, nubwo bakubahiriza ibyo bigirwamana mu buryo burengeje urugero, ibyo ntibishobora gutuma bigira ububasha bwo gukora ibitangaza. Ku rundi ruhande ariko, Yehova Imana ashobora mu buryo bukwiriye kwerekeza ku bagaragu be bamaze imyaka myinshi barapfuye, avuga ko ari nk’aho bakiriho, kubera ko ashobora kongera kubaha ubuzima. “Uwiteka ni we Mana nyamana,” kandi nta na rimwe ashuka ubwoko bwe.—Yeremiya 10:10.
Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko mu gihe Yehova yagennye abantu bapfuye yibuka bazazuka, bakongera kubaho (Ibyakozwe 24:15)! Ni koko, umuzuko uzaba ukubiyemo kongera gusubiza uwo muntu uzuwe imibereho yari asanganywe mbere. Kwibuka imibereho abantu bapfuye bahoranye no kubazura ntibizagora Umuremyi na gato, kubera ko afite ubwenge n’imbaraga bitagira imipaka (Yobu 12:13; Yesaya 40:26). Kubera ko Yehova afite urukundo rwinshi, azakoresha ubwenge bwe butunganye kugira ngo azure abapfuye abashyire ku isi izahinduka paradizo, bafite kamere bari basanganywe mbere yo gupfa.—1 Yohana 4:8.
Mu gihe iherezo ry’isi ya Satani ryegereje, nta gushidikanya ko abantu biringira Imana y’ukuri bazagira imibereho ishimishije yo mu gihe kizaza (Imigani 2:21, 22; Daniyeli 2:44; 1 Yohana 5:19). Umwanditsi wa Zaburi atwizeza agira ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; . . . ariko abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW ] , bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). Ubugizi bwa nabi n’urugomo bizaba ari inkuru ishaje. Ubutabera buzaganza, kandi ingorane z’iby’ubukungu zizaba zarashize (Zaburi 37:6; 72:12, 13; Yesaya 65:21-23). Ibisigisigi byose by’ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho bizakurwaho (Ibyakozwe 10:34, 35). Intambara n’intwaro z’intambara ntibizongera kubaho ukundi. (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Icyo gihe, “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Buri muntu azagira ubuzima butunganye kandi buzira umuze (Ibyahishuwe 21:3, 4). Vuba aha isi izahinduka paradizo. Yehova yarabigambiriye!
Ni koko, ibyiringiro byose bishingiye kuri Bibiliya bizasohora vuba aha. None se, kuki twakwemera gushukwa n’ibintu byo muri iyi si abantu bahinduye imana kandi dushobora kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye (Ibyahishuwe 21:3, 4)? Ashaka ko “abantu bose bakizwa, bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Aho kugira ngo dukoreshe igihe cyacu n’umutungo wacu twiruka inyuma y’ibitariho, cyangwa ibintu bisa n’inzozi by’iyi gahunda y’ibintu hamwe n’imana zayo, nimucyo turusheho kongera ubumenyi ku byerekeye Imana iriho koko kandi tuyiringire tubigiranye umutima wacu wose.—Imigani 3:1-6; Yohana 17:3.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Dukurikije uko Yehova na Yesu babibonaga, Lazaro yari asinziriye gusa
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Vuba aha, isi izahinduka paradizo