‘Babigenje Batyo’
‘Gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo.’—1 YOHANA 5:3.
1. Twavuga iki ku bihereranye no kwaguka k’urukundo rw’Imana?
‘IMANA NI URUKUNDO.’ Abamenya Imana bose kandi bakumvira amategeko yayo, bafatana uburemere cyane urwo rukundo rwimbitse. “Muri iki ni mo urukundo ruri, si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.” Iyo twizeye igitambo cy’incungu cy’igiciro cyinshi cya Yesu, ‘tuguma mu rukundo rw’Imana’ (1 Yohana 4:8-10, 16). Ku bw’ibyo, dushobora kugira ubutunzi bw’imigisha yo mu buryo bw’umwuka uhereye ubu, kandi tukazabona ubuzima bw’iteka muri gahunda y’ibintu izaza.—Yohana 17:3; 1 Yohana 2:15, 17.
2. Ni gute kwitondera amategeko y’Imana byagiye byungura abagaragu bayo?
2 Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi cyane z’abantu bumviye amategeko y’Imana, kandi ibyo bikaba byarabahesheje imigisha myinshi. Muri abo hakubiyemo abahamya babayeho mbere y’igihe cy’Ubukristo, abo intumwa Pawulo yanditse ibiberekeyeho igira iti “abo bose bapfuye bacyizera, batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane, bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi” (Abaheburayo 11:13). Nyuma y’aho, abagaragu b’Imana b’Abakristo bayiyeguriye, baboneye inyungu mu ‘buntu n’ukuri byazanywe na Yesu Kristo’ (Yohana 1:17). Mu myaka igera ku 6.000 y’amateka ya kimuntu, Yehova yagiye agororera abahamya b’indahemuka bumviye amategeko ye, kandi mu by’ukuri ayo mategeko akaba ‘atarushya.’—1 Yohana 5:2, 3.
Mu Minsi ya Nowa
3. Ni mu buhe buryo Nowa ‘yagenje atyo’?
3 Inkuru ya Bibiliya, igira iti “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ni yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.” Nowa yumviye Imana atazuyaje ari “umubwiriza wo gukiranuka,” aha umuburo isi yari yuzuye urugomo yo mu gihe cya mbere y’Umwuzure ku bihereranye n’urubanza rw’Imana rwari ruyugarije (Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5). Mu gihe yubakaga inkuge, yakurikije igishushanyo mbonera yari yahawe n’Imana abyitondeye. Hanyuma, yayinjijemo inyamaswa n’amatungo yabwiwe, hamwe n’ibyo kurya. “Nowa agenza atyo: ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.”—Itangiriro 6:22.
4, 5. (a) Ni gute imyifatire mibi yagize ingaruka ku bantu muri iki gihe? (b) Kuki twagombye ‘kugenza dutyo’ twumvira amabwiriza y’Imana?
4 Nowa hamwe n’umuryango we, bagombaga guhangana n’imyifatire mibi y’abamarayika bigometse. Abo bana b’Imana bambaye umubiri wa kimuntu maze babana n’abagore, hanyuma baza gukomokwaho n’urubyaro rw’abantu badasanzwe b’ibyimanyi bahutazaga abandi bantu. “Isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo.” Yehova yateje Umwuzure kugira ngo utsembeho urwo rubyaro rubi rw’icyo gihe (Itangiriro 6:4, 11-17; 7:1). Guhera icyo gihe cyo mu minsi ya Nowa, abamarayika b’abadayimoni ntibongeye kwemererwa kwambara umubiri wa kimuntu. Ariko kandi, ‘ab’isi bose baracyari mu Mubi,’ ari we Satani Umwanzi (1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:9). Mu buryo bw’ubuhanuzi, abo bantu b’ibyigomeke b’icyo gihe, Yesu yabagereranije n’abantu bamwanze kuva aho ikimenyetso cy’“ukuhaba,” (Traduction du monde nouveau) kwe gitangiriye kuboneka mu wa 1914.—Matayo 24:3, 34, 37-39; Luka 17:26, 27.
5 Kimwe no mu minsi ya Nowa, muri iki gihe na bwo, Satani arimo aragerageza kurimbura abantu hamwe n’uyu mubumbe wacu w’isi (Ibyahishuwe 11:15-18). Ku bw’ibyo rero, ni ibyihutirwa kumvira iri tegeko ryahumetswe rigira riti “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:11). Muri ibyo, dukomezwa no kwiga Ijambo ry’Imana hamwe no kurishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Byongeye kandi, dufite umuteguro wa Yehova utwitaho, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ wawo wasizwe, hamwe n’abasaza buje urukundo, bo kuturagira bihanganye, batwereka inzira tugomba kunyuramo. Dufite umurimo wo kubwiriza tugomba gusohoza ku isi hose (Matayo 24:14, 45-47). Kimwe na Nowa wumviye amabwiriza y’Imana mu bwitonzi, nimucyo natwe duhore ‘tugenza dutyo.’
Mose—Umuntu Wicishaga Bugufi Kurusha Abandi Bose
6, 7. (a) Mose yagize ayahe mahitamo ahesha ingororano? (b) Ni uruhe rugero rw’ubutwari twasigiwe na Mose?
6 Reka turebe iby’undi muntu wari ufite ukwizera—ari we Mose. Yashoboraga kubaho yinezeza mu mibereho yo gushayisha yarangwaga muri Egiputa. Nyamara kandi, yahisemo “kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha. . . . Yatumbiraga ingororano azagororerwa . . . [kandi] yihanganye, nk’ureba Itaboneka” nk’umugaragu watumwe na Yehova.—Abaheburayo 11:23-28.
7 Mu Kubara 12:3, dusoma ngo “uwo mugabo Mose yari umugwaneza, urusha abantu bo mu isi bose.” Ibinyuranye n’ibyo, Farawo wo muri Egiputa we yabaye umwibone urusha abantu bose. Igihe Yehova yategekaga Mose na Aroni gutangaza urubanza rwe kuri Farawo, ni gute babyakiriye? Tubwirwa ko “Mose na Aroni bagen[je] batyo: uko Uwiteka yabategetse aba ari ko bakora” (Kuva 7:4-7). Mbega urugero rw’ubutwari kuri twe dutangaza imanza z’Imana muri iki gihe!
8. Ni mu buhe buryo Abisirayeli basabwaga ‘kugenza batyo,’ kandi se ni gute ingaruka zabyo zishimishije zagereranywa n’iby’igihe kizaza cyegereje?
8 Mbese, Abisirayeli baba barashyigikiye Mose? Nyuma yo guteza Egiputa ibyago icyenda mu byago icumi yagombaga kubateza, yahaye Abisirayeli amabwiriza arambuye ku bihereranye no kwizihiza Pasika. “Abantu barunama bikubita hasi. Abisirayeli baragenda babigenza batyo: uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora” (Kuva 12:27, 28). Mu gicuku cy’uwo munsi waranzwemo ibikorwa bitazibagirana, ku wa 14 Nisani 1513 M.I.C., marayika w’Imana yishe abana b’imfura bose bo muri Egiputa, ariko ingo z’Abisirayeli zo azihitaho. Kuki abana b’imfura b’Isirayeli batakuwe? Ni ukubera ko baboneye uburinzi mu maraso y’umwana w’intama wa Pasika, amaraso yari yasizwe ku nkomanizo z’imiryango yabo. Bari bakoze ibihuje n’uko Yehova yari yategetse Mose na Aroni. Koko rero, “ni ko bakoze” (Kuva 12:50, 51). Ku Nyanja Itukura, Yehova yakoze ikindi gitangaza arokora ubwoko bwumvira, mu gihe yarimburaga Farawo hamwe n’ingabo ze zikomeye. Mbega ukuntu Abisirayeli bishimye! Muri iki gihe na bwo, benshi bumvira amategeko ya Yehova, bazishimira kwibonera n’amaso yabo igikorwa cye cyo kwivanaho umugayo kuri Harimagedoni.—Kuva 15:1, 2; Ibyahishuwe 15:3, 4.
9. Ni ikihe gikundiro dufite muri iki gihe cyashushanyijwe no kuba Abisirayeli ‘barabigenje batyo’ ku bihereranye n’ubuturo [bwera]?
9 Igihe Yehova yategekaga Isirayeli gukorakoranya impano no kubaka ubuturo mu butayu, abantu bashyigikiye icyo gikorwa mu buryo bwimazeyo babigiranye ubuntu. Hanyuma, Mose hamwe n’abakozi bafatanyije na we babigiranye umutima ukunze, bakurikije igishushanyo mbonera gikoranywe ubuhanga, igishushanyo cyari cyatanzwe na Yehova, ndetse no mu tuntu duto duto. “Uko ni ko umurimo wose wo kurema ubwo buturo bw’ihema ry’ibonaniro warangiye: Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora.” Mu buryo nk’ubwo, mu gutangiza umurimo w’ubutambyi, ‘Mose yagenje atyo: uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora’ (Kuva 39:32; 40:16). Muri iki gihe, tubona uburyo bwo gushyigikira umurimo wo kubwiriza hamwe na porogaramu zo kwagura Ubwami, tubigiranye umutima wacu wose. Bityo rero, dufite igikundiro cyo gufatana urunana mu kubigenza ‘dutyo.’
Yosuwa—Umuntu w’Intwari Kandi Wari Ukomeye Cyane
10, 11. (a) Ni iki cyatumye Yosuwa agira ibikwiriye byose byamubashishije kugira icyo ageraho? (b) Ni gute twabona imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo byo muri iki gihe?
10 Igihe Mose yahaga Yosuwa inshingano yo kuyobora Abisirayeli abajyana mu gihugu cy’isezerano, birashoboka ko Ijambo rya Yehova ryahumetswe ryari ryaranditswe icyo gihe, ryari ibitabo bitanu bya Mose, igitabo kimwe cyangwa bibiri bya Zaburi, hamwe n’igitabo cya Yobu. Mose yari yarahaye Yosuwa amabwiriza yo kuzajya akorakoranya abantu mu gihe bari kuba bageze mu Gihugu cy’Isezerano, maze akazajya ‘asomera ayo mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumva’ (Gutegeka 31:10-12). Byongeye kandi, Yehova ubwe yategetse Yosuwa ati “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo, ujye ubitekereza ku manywa na nijoro, kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose; ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”—Yosuwa 1:8.
11 Gusoma ‘igitabo’ cya Yehova buri munsi, byari gutuma Yosuwa agira ibikwiriye byose byajyaga kumushoboza guhangana n’ibigeragezo yari guhura na byo, kimwe n’uko gusoma Ijambo rya Yehova buri munsi, ari ryo Bibiliya, bikomeza Abahamya Be bo muri iki gihe, bityo bagashobora guhangana n’ibigeragezo byo muri iyi “minsi y’imperuka” iruhije (2 Timoteyo 3:1). Kubera ko tugoswe n’isi yuzuye urugomo, nimucyo natwe tujye tuzirikana iyi nama Imana yagiriye Yosuwa imwihanangiriza igira iti “komera ushikame; ntutinye, kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9). Nyuma yo kwigarurira igihugu cya Kanāni, imiryango y’Isirayeli yaragororewe cyane ubwo yashyirwaga muri gakondo yayo. “Nk’uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje” (Yosuwa 14:5). Ingororano nk’iyo, ihishiwe twebwe twese dusoma Ijambo ry’Imana kandi tukarishyira mu bikorwa mu mibereho yacu muri iki gihe, ‘tubigenza dutyo’ twumvira.
Abami—Ab’Indahemuka n’Abaranzwe no Kutumvira
12. (a) Ni irihe tegeko ryari ryarahawe abami bo muri Isirayeli? (b) Mu gihe abami babaga batumviye iryo tegeko, byagiraga izihe ngaruka?
12 Bite noneho ku bihereranye n’Abami b’Isirayeli? Yehova yari yaratanze itegeko ryasabaga umwami kumvira ibi bikurikira: “namara kwima ingoma ye, aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi. Icyo gitabo azakibane, ajye agisomamo iminsi yose akiriho: kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira” (Gutegeka 17:18, 19). Mbese ye, abami b’Isirayeli baba barumviye iryo tegeko? Abenshi muri bo bariteshutseho mu buryo bubabaje, ku buryo bagezweho n’imivumo yavuzwe mu Gutegeka 28:15-68. Amaherezo, Abisirayeli baje gutatanirizwa “ku mpera y’isi, ukageza ku yindi mpera yayo.”
13. Kimwe na Dawidi, ni gute natwe twakungukirwa no gukunda Ijambo rya Yehova?
13 Ariko kandi, Dawidi—umwami wa kimuntu wa mbere w’indahemuka muri Isirayeli—yaranzweho kuba yariyeguriye Yehova mu buryo bwihariye. Yagaragaje ko yari ‘icyana cy’intare i Buyuda,’ akaba yarashushanyaga Kristo Yesu, ‘intare [yanesheje] yo mu muryango wa Yuda, n’igishyitsi cya Dawidi’ (Itangiriro 49:8, 9; Ibyahishuwe 5:5). Ni hehe imbaraga za Dawidi zari zishingiye? Yafatanaga uburemere cyane Ijambo rya Yehova ryanditswe, kandi agahuza imibereho ye na ryo. Muri Zaburi ya 19, “umuririmbo wa Dawidi,” (MN), dusoma ngo “amategeko y’Uwiteka atungana rwose.” Nyuma yo kwerekeza ku byibutswa bya Yehova, ku mabwiriza ye, ku mategeko ye n’imyanzuro ye y’urubanza, Dawidi yakomeje agira ati “biryoherera kuruta ubuki m’umushongi w’ibinyagu utonyanga. Kandi ni byo bihana umugaragu wawe; kubyitondera harimo ingororano ikomeye” (Zaburi 19:8-12, ku murongo wa 7-11 muri Biblia Yera). Niba gusoma Ijambo rya Yehova no kuritekerezaho buri munsi byaraheshaga ingororano mbere y’imyaka 3.000 ishize, mbega ukuntu bihesha ingororano kurushaho muri iki gihe!—Zaburi 1:1-3; 13:6; 119:72, 97, 111.
14. Ni mu buhe buryo imyifatire ya Salomo igaragaza ko kugira ubumenyi byonyine bidahagije?
14 Icyakora, kugira ubumenyi byonyine ntibihagije. Ni iby’ingenzi nanone ko abagaragu b’Imana bakoresha ubwo bumenyi, bakabushyira mu bikorwa bahuje n’ubushake bw’Imana—ni koko, bakabigenza ‘batyo.’ Ibyo bishobora gutangwaho urugero ku byabaye kuri Salomo umuhungu wa Dawidi, uwo Yehova yatoranije kugira ngo yicare “ku ntebe y’ubwami bw’Uwiteka, ategeka Isirayeli.” Salomo yahawe inshingano yo kubaka urusengero, yifashishije igishushanyo mbonera gikoranywe ubuhanga, icyo Dawidi yari “yaheshejwe n’umwuka” (1 Ngoma 28:5, 11-13). Ni gute Salomo yashoboraga gusohoza uwo murimo uhambaye cyane? Mu gusubiza isengesho rye, Yehova yamuhaye ubwenge n’ubumenyi. Akoresheje ubwo bwenge n’ubwo bumenyi, hamwe no gukurikiza ibishushanyo mbonera byatanzwe n’Imana, Salomo yashoboye kubaka iyo nzu ihebuje, inzu yaje kuzuramo ikuzo rya Yehova (2 Ngoma 7:2, 3). Ariko kandi nyuma y’aho, Salomo yaje kudohoka. Mu buhe buryo? Ku byerekeye umwami muri Isirayeli, itegeko rya Yehova ryagiraga riti “kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka, ukava ku Uwiteka” (Gutegeka 17:17). Nyamara kandi, Salomo “[yaje kugira] abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu; nuko abagore be . . . bamutwara umutima, agakurikiza izindi mana.” Mu myaka ye yo mu za bukuru, Salomo yaje kureka ‘kugenza atyo.’—1 Abami 11:3, 4; Nehemiya 13:26.
15. Ni gute Yosiya ‘yabigenje atyo’?
15 Abami b’i Buyuda bagiye barangwaho kumvira ni bake, uwa nyuma muri bo akaba yari Yosiya. Mu mwaka wa 648 M.I.C., yatangiye kuvanaho ibikorwa byo gusenga ibigirwamana mu gihugu, no gusana urusengero rwa Yehova. Aho ni ho umutambyi mukuru yabonye “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose.” Ni iki Yosiya yakoresheje icyo gitabo? “Hanyuma umwami azamukana n’ab’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu n’abatambyi n’Abalewi n’abantu bose, abakomeye n’aboroheje; bajya ku nzu y’Uwiteka; umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’isezerano, cyubuwe mu nzu y’Uwiteka. Umwami ahagarara ahe, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye, n’ibyo yahamije n’amateka ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y’isezerano ryanditswe muri icyo gitabo” (2 Ngoma 34:14, 30, 31). Ni koko, Yosiya ‘yabigenje atyo.’ Iyo myifatire ye irangwamo ubudahemuka yatumye igikorwa cyo kurangiza urubanza Yehova yari yaraciriye u Buyuda bwahemutse gisubikwa, kugeza ku minsi y’abahungu bayo b’inkozi z’ibibi.
Guhuza Imibereho Yacu n’Ijambo ry’Imana
16, 17. (a) Tugomba gukurikiza urugero rwa Yesu mu bihe bintu tugera ikirenge mu cye? (b) Abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka batubereye ibyitegererezo ni abahe?
16 Umuntu wabaye intangarugero cyane kurusha abandi bose babayeho mu gutekereza ku Ijambo ry’Imana no guhuza imibereho ye na ryo, ni Umwami Yesu Kristo. Kuri we, Ijambo ry’Imana ryari nk’ibyo kurya (Yohana 4:34). Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “nta cyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora: kuko ibyo Se akora byose, n’Umwana ari byo akora” (Yohana 5:19, 30; 7:28; 8:28, 42). Yesu ‘yabigenje atyo’ agira ati ‘sinavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka’ (Yohana 6:38). Twebwe Abahamya ba Yehova bitanze, duhamagarirwa ‘kubigenza dutyo’ tugera ikirenge mu cya Yesu.—Luka 9:23; 14:27; 1 Petero 2:21.
17 Gukora ibyo Imana ishaka, ni ikintu cy’ingenzi cyane cyahoraga mu bwenge bwa Yesu. Yari amenyereye cyane kwifashisha Ijambo ry’Imana, bityo akaba yari afite ibikwiriye byose byatumaga atanga ibisubizo bishingiye ku Byanditswe (Matayo 4:1-11; 12:24-31). Natwe dushobora kugira ‘ibidukwiriye byose, ngo dukore imirimo myiza yose,’ binyuriye mu guhora twitondera Ijambo ry’Imana ubudatuza (2 Timoteyo 3:16, 17). Nimucyo tujye dukurikiza urugero rw’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo mu bihe bya kera n’abo mu bihe byakurikiyeho nyuma y’aho, kandi ikirenze ibyo, tujye dukurikiza urugero rwa Databuja, Yesu Kristo, we wagize ati ‘nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bamenye ko mukunda’ (Yohana 14:31). Nimucyo natwe tujye tugaragaza urukundo dukunda Imana dukomeza ‘kugenza dutyo.’—Luka 12:29-31.
18. Ni iki cyagombye kudushishikariza ‘gukora iby’iryo jambo,’ kandi ni iki kizaganirwaho mu ngingo ikurikira?
18 Iyo dutekereje imyifatire y’abagaragu b’Imana bumvira bo mu bihe bya Bibiliya, mbese, ntitwumva dutewe inkunga yo gukora umurimo ukoranywe ubudahemuka muri iyi minsi ya nyuma ya gahunda mbi ya Satani (Abaroma 15:4-6)? Mu by’ukuri, twagombye kumva dutewe inkunga yo ‘gukora iby’iryo jambo’ mu buryo bwimazeyo, nk’uko bivugwa mu ngingo ikurikira.—Yakobo 1:22.
Mbese, Uribuka?
◻ ‘Urukundo rw’Imana,’ rusobanura iki kuri twe?
◻ Ni iki twigishwa n’ingero twasigiwe na Nowa, Mose, na Yosuwa?
◻ Ni mu ruhe rugero abami b’Isirayeli bumviye “ijambo” ry’Imana?
◻ Ni gute Yesu ari Icyitegererezo cyacu mu ‘kubigenza atyo’?