-
Ni nde uhanze amaso?Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Nyakanga
-
-
5-7. Ni ikihe kibazo cyavutse hashize igihe gito Abisirayeli bavuye muri Egiputa? Mose yakoze iki?
5 Hatarashira amezi abiri Abisirayeli bavuye muri Egiputa, na mbere y’uko bagera ku Musozi wa Sinayi, havutse ikibazo gikomeye. Abantu batangiye kwitotomba kubera ko bari babuze amazi. Batangiye kwitotombera Mose, abonye bikomeye atakira Yehova ati: “Aba bantu ndabagenza nte? Harabura gato bakantera amabuye” (Kuva 17:4). Yehova yahaye Mose amabwiriza asobanutse neza. Yamubwiye ko afata inkoni ye akayikubita ku rutare rw’i Horebu, rukavamo amazi. Bibiliya igira iti: “Mose abigenza atyo abakuru b’Abisirayeli babireba.” Abisirayeli banyoye amazi bashira inyota, ikibazo kiba kirakemutse.—Kuva 17:5, 6.
-
-
Ni nde uhanze amaso?Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa)—2018 | Nyakanga
-
-
11. Kuki igihe Mose yakubitaga urutare, ashobora kuba yaratumye Abisirayeli bumva ko nta gitangaza Yehova yabakoreye?
11 Hari ikindi gishobora kuba cyaratumye Yehova arakara. Muri Meriba ya mbere hari amabuye akomeye cyane, ku buryo niyo wakubita urutare rwaho wihanukiriye ute, nta wakwitega ko rwavamo amazi. Ariko muri Meriba ya kabiri ho habaga amabuye atandukanye n’ay’i Meriba ya mbere. Amenshi mu mabuye yaho yari amabuye yoroshye yo mu bwoko bw’ibishonyi. Kubera ko aba arimo imyenge, iyo imvura iguye amazi arinjira akirekamo. Iyo abantu bakeneye amazi, bamena ibyo bitare bakayageraho. None se igihe Mose yakubitaga urwo rutare aho kurubwira, aho ntiyaba yaratumye Abisirayeli batekereza ko ayo mazi adaturutse ku gitangaza cya Yehova, kuko n’ubundi ahantu nk’aho haba hari amazi?b Ntitwabyemeza.
-