Ese uzumvira ubuyobozi bwa Yehova bwuje urukundo?
“Nanze inzira y’ikinyoma yose.”—ZAB 119:128.
1, 2. (a) Mu gihe ushaka kumenya inzira yakugeza ahantu runaka, ni uwuhe muburo wakwishimira guhabwa, kandi kuki? (b) Ni iyihe miburo Yehova aha abamukorera, kandi kuki?
TUVUGE ko ugiye kujya ahantu runaka. Kugira ngo umenye inzira, ubajije incuti wiringira iyizi neza. Mu gihe ikubwira inzira ugomba kunyuramo, ishobora kuvuga iti “nugera aha n’aha uzitonde. Icyapa gihari gishobora kukuyobya. Hari abantu benshi cyagiye kiyobya.” Ese uzishimira ibyo ikubwiye kandi wumvire uwo muburo iguhaye? Mu buryo runaka, Yehova ameze nk’iyo ncuti. Aduha amabwiriza asobanutse neza azadufasha kugera ku buzima bw’iteka, ariko nanone aduha imiburo y’ibintu biteje akaga bishobora gutuma tunyura inzira mbi.—Guteg 5:32; Yes 30:21.
2 Muri iki gice no mu gikurikira, tuzasuzuma ibintu biteje akaga Incuti yacu, ari yo Yehova Imana, itugira inama yo kwirinda. Tugomba kuzirikana ko impamvu Yehova aduha imiburo nk’iyo ari uko aduhangayikira kandi akadukunda. Yifuza ko twagera aho tujya. Iyo abantu bishoye mu bintu biteje akaga maze bagata inzira, biramubabaza (Ezek 33:11). Muri iki gice turi busuzume ibintu bitatu bishobora kuduteza akaga. Hari akaga dushobora guterwa n’abandi, akaga dushobora kwiteza twe ubwacu n’akaga gakomeye kurushaho dushobora guterwa n’ibintu bitari nyakuri. Tugomba kumenya ibyo bintu biteje akaga ibyo ari byo n’ukuntu Data wo mu ijuru atwigisha kubyirinda. Hari umwanditsi wa zaburi wabwiye Yehova ati “nanze inzira y’ikinyoma yose” (Zab 119:128). Ese nawe ni uko? Reka turebe icyo twakora kugira ngo turusheho kwigana uwo mwanditsi wa zaburi.
“Ntugakurikire benshi”
3. (a) Kuki gukurikira abandi mu gihe tutazi neza inzira tugomba kunyuramo bishobora kuduteza akaga? (b) Ni irihe hame ry’ingenzi tubona mu Kuva 23:2?
3 Igihe uri ku rugendo, wakora iki uramutse utazi neza inzira ugomba kunyuramo? Ushobora kubona abantu benshi bahisemo kunyura inzira runaka, nawe ukumva ushaka kubakurikira. Ibyo byaguteza akaga. Ibyo ari byo byose, abo bantu bashobora kuba batagiye aho ujya, cyangwa na bo bakaba bayobye. Mu birebana n’ibyo, reka dusuzume ihame ryari rikubiye muri rimwe mu mategeko yari yarahawe Isirayeli ya kera. Abacamanza n’abantu bahamagarwaga mu rubanza kugira ngo bahamye ibyo babonye bari barahawe umuburo wo kwirinda ‘gukurikira benshi.’ (Soma mu Kuva 23:2.) Nta gushidikanya, gukurikira benshi byorohera abantu badatunganye, bikaba byatuma bagoreka urubanza. Ariko ihame ryo kudakurikira benshi ntirikurikizwa gusa mu by’imanza.
4, 5. Ni mu buhe buryo Yosuwa na Kalebu bahatiwe gukurikira benshi, ariko se ni iki cyatumye batagwa muri uwo mutego?
4 Mu by’ukuri, igihe icyo ari cyo cyose tuba dushobora kugwa mu mutego wo ‘gukurikira benshi.’ Bishobora kuza mu buryo butunguranye kandi kubirwanya bikagorana. Urugero, tekereza ku byabaye kuri Yosuwa na Kalebu. Bari mu bantu 12 boherejwe gutata Igihugu cy’Isezerano. Bagarutse, icumi muri bo bazanye inkuru mbi kandi ica intege. Banavuze ko bamwe mu bari batuye icyo gihugu bari abantu banini cyane bakomokaga ku Banefili, abo abamarayika bigometse bari barabyaranye n’abakobwa b’abantu (Intang 6:4). Ibyo ntibyari byo kuko Abanefili bose bari barahitanywe n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, hakaba hari hashize imyaka ibarirwa mu magana, kandi nta bana bari barasize. Ariko n’ibitekerezo bidafite ishingiro bishobora kugira imbaraga ku bantu bafite ukwizera kudakomeye. Inkuru mbi ba batasi icumi bazanye yahise ituma abagize ubwoko bw’Imana bashya ubwoba kandi barahangayika. Bidatinze, abenshi bahise bumva ko kujya mu Gihugu cy’Isezerano nk’uko Yehova yari yarabitegetse, byari kuba bidakwiriye. Ni iki Yosuwa na Kalebu bakoze muri iyo mimerere itoroshye?—Kub 13:25-33.
5 Ntibakurikiye benshi. Nubwo abantu batashakaga kubumva, bavuze ukuri kandi bagukomeraho, ndetse n’igihe bashakaga kubatera amabuye ngo babice. Ni iki cyatumye bagira ubutwari? Nta gushidikanya ko ahanini babitewe n’ukwizera. Abantu bafite ukwizera gukomeye babona itandukaniro hagati y’ibintu bidafite ishingiro abantu bavuga n’amasezerano yera ya Yehova Imana. Nyuma yaho, abo bagabo bombi baje kuvuga ukuntu biringiraga ko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije byose. (Soma muri Yosuwa 14:6, 8; 23:2, 14.) Yosuwa na Kalebu bari indahemuka ku Mana yabo yizerwa, kandi ntibashakaga kuyibabaza bakurikira abantu benshi batari bafite ukwizera. Ku bw’ibyo, barashikamye, bityo badusigira urugero rwiza cyane muri iki gihe.—Kub 14:1-10.
6. Ni mu buhe buryo dushobora kumva dushaka gukurikira benshi?
6 Ese hari igihe wumva wakurikira benshi? Muri iki gihe, hari abantu benshi bitandukanyije na Yehova kandi basuzugura amahame ye mbwirizamuco. Akenshi abo bantu bakwirakwiza ibitekerezo bidafite ishingiro mu birebana no kwidagadura. Bashobora kuvuga ko ubwiyandarike, urugomo n’ubupfumu byogeye cyane mu biganiro bihita kuri televiziyo, muri za filimi no mu mikino yo kuri orudinateri, nta cyo bitwaye (2 Tim 3:1-5). Ese iyo uhitamo uburyo bwo kwidagadura, yaba wowe cyangwa umuryango wawe, wemera gukurikiza ibyo abantu bafite imitimanama yononekaye bakubwira, ukemera kubona ibintu nk’uko babibona? Bibaye ari uko biri se, ntiwaba ukurikira benshi?
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo dutoza ‘ubushobozi [bwacu] bwo kwiyumvisha ibintu,’ kandi se kuki ibyo ari byo byiza kuruta gukurikiza urutonde rw’amategeko? (b) Kuki urugero Abakristo benshi bakiri bato batanga rugukora ku mutima?
7 Yehova yaduhaye impano y’agaciro kenshi idufasha gufata imyanzuro. Iyo mpano ni “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.” Icyakora, ubwo bushobozi tugomba kubutoza “binyuze mu kubukoresha” (Heb 5:14). Niba dukora gusa ibyo abandi bakoze cyangwa tukitega ko ari bo bagomba kutubwira ibyo dukora, ntitwaba dutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu. Hari ibintu byinshi biba bisaba ko dukoresha umutimanama wacu, tukifatira imyanzuro. Ni yo mpamvu abagize ubwoko bwa Yehova badahabwa urutonde rwa za filimi, ibitabo n’imiyoboro ya interineti bagomba kwirinda. Kubera ko ibibera kuri iyi si bihinduka vuba, urutonde nk’urwo ntirwatinda guta agaciro (1 Kor 7:31). Ikibabaje kurushaho, ni uko kwemera ko abandi badufatira imyanzuro byatuma tudatekereza ku mahame yo muri Bibiliya twitonze nk’uko Yehova abidusaba, ngo tumusenge tumusaba kudufasha, hanyuma dufate imyanzuro ishingiye kuri ayo mahame.—Efe 5:10.
8 Birumvikana ko hari igihe gufata imyanzuro dushingiye kuri Bibiliya bishobora gutuma tudakundwa n’abantu. Abakristo bakiri bato bari ku ishuri bashobora guhatirwa kureba ibyo abandi bareba cyangwa gukora ibyo abandi bakora (1 Pet 4:4). Ku bw’ibyo, kubona Abakristo bakiri bato ndetse n’abakuze bigana ukwizera kwa Yosuwa na Kalebu, bakanga gukurikira benshi, birashimisha cyane.
Ntimugakurikire “imitima yanyu n’amaso yanyu”
9. (a) Mu gihe turi ku rugendo, kuki kunyura aho twishakiye bishobora kuduteza akaga? (b) Kuki itegeko riri mu Kubara 15:37-39 ryari rifitiye akamaro ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera?
9 Ikintu cya kabiri tugiye gusuzuma ni akaga dushobora kwiteza twe ubwacu. Reka dufate urugero rubigaragaza: tuvuge ko umuntu ari mu rugendo agiye ahantu runaka, kandi akaba afite ikarita yo kumuyobora. Byagenda bite aramutse yanze gukoresha iyo karita, agahitamo indi nzira kubera ko gusa iri butume abona ibintu bimushimishije? Icyo gihe ntiyagera iyo ajya. Urwo rugero rudufasha gusobanukirwa irindi hame Yehova yashakaga kwigisha Abisirayeli bo mu gihe cya kera. Muri iki gihe hari abantu benshi badasobanukiwe itegeko ryasabaga Abisirayeli gutera incunda n’agashumi k’ubururu ku myambaro yabo. (Soma mu Kubara 15:37-39.) Ariko se waba wiyumvisha akamaro k’iryo tegeko? Kumvira iryo tegeko byatumaga abagize ubwoko bw’Imana batandukana n’amahanga y’abapagani yari abakikije. Ibyo byari ngombwa kugira ngo bakomeze kwemerwa na Yehova (Lewi 18:24, 25). Icyakora, iryo tegeko rinagaragaza ko twe ubwacu dushobora kwiteza akaga bigatuma tutagera ku buzima bw’iteka. Mu buhe buryo?
10. Yehova yagaragaje ate ko azi neza kamere y’abantu?
10 Zirikana impamvu yatumye Yehova aha ubwoko bwe iryo tegeko. Yagize ati “ntimugakurikire imitima yanyu n’amaso yanyu, kuko mubikurikira bigatuma musambana.” Yehova azi neza kamere y’abantu. Azi ukuntu imitima yacu, ni ukuvuga abo turi bo imbere, ireshywa mu buryo bworoshye n’ibyo tureba. Ni yo mpamvu Bibiliya iduha umuburo igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya?” (Yer 17:9). Ese noneho urabona impamvu umuburo Yehova yahaye Abisirayeli wari ukwiriye? Yari azi ko bari kujya bareba amahanga y’abapagani maze bakifuza kumera nka yo. Bari kwifuza gusa na yo, maze wenda bagatangira gutekereza no gukora nka yo.—Imig 13:20.
11. Ni mu buhe buryo dushobora kureshywa n’ibyo tureba?
11 Muri iki gihe, umutima wacu ushukana ushobora kwifuza ibyo tureba mu buryo bworoshye kurushaho. Turi mu isi ituma tubangukirwa no kwifuza ibintu bibi. Ku bw’ibyo se, twakurikiza dute ihame riri mu Kubara 15:39? Ese niba abanyeshuri bagenzi bawe, abo mukorana cyangwa abo muturanye bambara mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, nawe wabigana? Ese wakumva ushaka ‘gukurikira umutima wawe n’amaso yawe’ maze ukareshywa n’ibyo ureba? None se, wareka kwambara nk’Abakristo, ugatangira kwambara nk’abo bantu?—Rom 12:1, 2.
12, 13. (a) Twagombye gukora iki mu gihe amaso yacu ashatse kureba ibyo atagombye kureba? (b) Ni iki cyagombye gutuma twirinda kubera abandi ikigusha?
12 Ni ngombwa cyane ko twitoza kugira umuco wo kumenya kwifata. Niba amaso yacu ashaka kureba ibyo atagombye kureba, nimucyo tujye twibuka icyemezo kidakuka Yobu wari indahemuka yari yarafashe, kuko yari yaragiranye isezerano n’amaso ye. Ibyo bisobanura ko yari yariyemeje kutitegereza undi mugore ku buryo yamwifuza (Yobu 31:1). Umwami Dawidi na we yari yariyemeje ‘kudashyira imbere y’amaso ye ikintu cyose kitagira umumaro’ (Zab 101:3). Ikintu cyose gishobora gutuma tudakomeza kugira umutimanama ukeye, kandi kikangiza imishyikirano dufitanye na Yehova, ni ‘ikintu kitagira umumaro.’ Ibyo bikubiyemo ikintu cyose gishobora kureshya amaso yacu, kikaba cyatuma umutima wacu utwoshya gukora ibibi.
13 Ariko nanone, nta na rimwe natwe twakwifuza kubera abandi ‘ikintu kitagira umumaro,’ mu buryo runaka, dutuma bareba ibintu bibi. Ku bw’ibyo, dufatana uburemere inama yahumetswe iri muri Bibiliya idusaba kwambara imyambaro ikwiriye kandi yiyubashye (1 Tim 2:9). Iyo twambara mu buryo ‘bwiyubashye,’ ntidutekereza gusa ku byo dukunda, ahubwo twubaha n’ibyo abandi batekereza. Tuba twifuza kunezeza abandi kuruta uko twinezeza (Rom 15:1, 2). Itorero rya gikristo ririmo abakiri bato benshi batanga urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Iyo banze ‘gukurikira imitima yabo n’amaso yabo,’ ahubwo bagahitamo kunezeza Yehova mu byo bakora byose, ndetse no mu myambarire yabo, twumva baduteye ishema.
Ntugakurikire ‘ibitagira umumaro’
14. Ni uwuhe muburo Samweli yahaye Abisirayeli ku birebana no gukurikira ‘ibitagira umumaro’?
14 Tekereza umuntu ari mu rugendo, akanyura mu butayu bunini cyane. Ageze ahantu runaka yibwira ko abonye amazi, ariko mu by’ukuri yibeshya. Byagenda bite se aramutse ataye inzira akajya gushaka ibyo yibwira ko ari amazi? Yazimira maze agapfira muri ubwo butayu. Yehova azi ko abantu bashobora guhura n’akaga nk’ako. Reka dufate urugero. Abisirayeli bifuzaga kumera nk’amahanga yari abakikije yategekwaga n’abami b’abantu. Mu by’ukuri, icyo cyari icyaha gikomeye kuko byumvikanishaga ko banze ko Yehova ababera Umwami. Nubwo Yehova yabemereye kugira umwami w’umuntu, yatumye umuhanuzi we Samweli kubaburira ku birebana n’akaga ko gukurikira ‘ibitagira umumaro.’—Soma muri 1 Samweli 12:21.
15. Ni mu buhe buryo Abisirayeli bakurikiye ibitagira umumaro?
15 Wenda Abisirayeli batekerezaga ko umwami w’umuntu ari we bashoboraga kwiringira cyane kurusha Yehova. Niba ari uko babitekerezaga, bakurikiraga ibitagira umumaro rwose! Nanone bari bugarijwe n’akaga ko gukurikira ibindi bintu byinshi bitagira umumaro bituruka kuri Satani. Abami b’abantu bari gutuma basenga ibigirwamana. Abasenga ibigirwamana bakora ikosa ryo gutekereza ko ibintu bigaragara, ni ukuvuga imana zikozwe mu biti cyangwa amabuye, ari byo by’ukuri kandi byiringirwa kuruta Yehova, Imana itagaragara yaremye byose. Ariko nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ibigirwamana ‘nta cyo biri cyo’ (1 Kor 8:4). Ntibishobora kubona, kumva, kuvuga cyangwa kugira icyo bikora. Ushobora kubireba ukanabikoraho, ariko ubisenze waba mu by’ukuri ukurikira ibitagira umumaro, bidafite ikindi byakumarira uretse kuguteza akaga.—Zab 115:4-8.
16. (a) Ni mu buhe buryo Satani yoshya abantu benshi muri iki gihe bagakurikira ibitagira umumaro? (b) Kuki twavuga ko ubutunzi ari ibitagira umumaro, cyane cyane tubugereranyije na Yehova Imana?
16 Satani ni umunyamayeri cyane, kandi na n’ubu aracyatuma abantu bakurikira ibitagira umumaro. Urugero, yashutse abantu benshi maze bumva ko ubutunzi bushobora gutuma bagira umutekano. Atuma abantu bumva ko amafaranga, ibyo batunze ndetse n’akazi gahemba neza ari byo byabakemurira ibibazo byose. Ariko se, ubutunzi bwamarira iki abantu mu gihe barwaye, mu gihe ubukungu bwifashe nabi cyangwa mu gihe habaye impanuka kamere? Ese bwabamarira iki mu gihe bumva ko ubuzima nta ntego bufite? Ese bushobora gutuma babona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bibaza ku birebana n’ubuzima? Ese hari icyo bwamarira umuntu agiye gupfa? Turamutse twiteze ko ubutunzi ari bwo buzaduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, twamanjirwa. Ubutunzi nta we bwarokora; ni ibitagira umumaro. Amaherezo ntibushobora no kurinda umuntu, kuko butatuma agira ubuzima burambye cyangwa ngo bumuvanireho uburwayi n’urupfu (Imig 23:4, 5). Yehova Imana yacu we ariho koko! Kugirana na we imishyikirano ikomeye ni byo byonyine bizatuma tugira umutekano nyakuri. Mbega ukuntu ibyo ari umugisha! Nimucyo twe kuzigera tumureka ngo dukurikire ibitagira umumaro.
17. Ku birebana n’ibintu twasuzumye bishobora kuduteza akaga, ni iki wiyemeje?
17 Ese ntitwishimira ko Yehova ari Incuti yacu kandi akaba atuyobora mu rugendo rugana ku buzima? Nidukomeza kumvira imiburo ye yuje urukundo yo kwirinda ibintu bitatu bishobora kuduteza akaga, ni ukuvuga akaga dushobora guterwa n’abandi, akaga dushobora kwiteza twe ubwacu n’akaga dushobora guterwa n’ibintu bitari nyakuri, tuzarushaho kwizera ko tuzabona ubuzima bw’iteka. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma indi miburo itatu Yehova aduha yadufasha kwanga no kwirinda inzira z’ibinyoma zayobeje abantu benshi.—Zab 119:128.
Ubitekerezaho iki?
Ni mu buhe buryo wakurikiza amahame aboneka mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ese hari igihe wumva wakurikira benshi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Kuki gukora ibitujemo bishobora kuduteza akaga?
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Ese hari ibitagira umumaro ukurikiye?