IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Kubara 6:24-26—“Uwiteka aguhe umugisha akurinde”
“Yehova aguhe umugisha kandi akurinde. Yehova akwishimire kandi akurebe neza. Yehova akugirire ubuntu kandi aguhe amahoro.”—Kubara 6:24-26, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Uwiteka aguhe umugisha akurinde. Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.”—Kubara 6:24-26, Bibiliya Yera.
Icyo imirongo yo mu Kubara 6:24-26 isobanura
Ayo magambo azwi cyane, abatambyi bo mu muryango wa Aroni bayavugaga bifuriza Abisirayeli umugisha (Kuva 28:1). Imana ni yo itanga umugisha (Kubara 6:22, 23). Yabwiye Mose iti: “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘Uku ni ko muzajya mwifuriza Abisirayeli umugisha.’” Imana yongeyeho amagambo aboneka mu Kubara 6:24-26. Abatambyi b’indahemuka bumviraga iryo tegeko ryaturutse ku Mana. Nanone kandi baheshaga ikuzo izina ry’Imana, ari ryo Yehova.a Ku murongo wa 27 hagira hati: “Bajye [abatambyi] bakoresha izina ryanjye baha umugisha Abisirayeli, kugira ngo nanjye mbahe umugisha.”
“Yehova aguhe umugisha kandi akurinde.” Yehova aha umugisha abagaragu be; akabarinda, akabayobora kandi agatuma bishima (Imigani 10:22). Mu Kubara 6:24-26, hagiye herekeza ku nsimburazina “wowe.” Ibyo byashakaga kwerekana ko Imana yifuzaga guha umugisha Abisirayeli muri rusange ariko nanone ikawuha buri Mwisirayeli ku giti cye.
“Mu maso ha Yehova hakurabagiranire kandi akurebe neza.” Gusaba Imana ko “mu maso hayo harabagiranira” umuntu, byari ukuyisaba ko yamuha umugisha kandi ikamwemera.b Nanone iyo nteruro ishobora guhindurwa muri aya magambo ngo: “Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza” (Kubara 6:25, Bibiliya Yera). Yehova agirira neza abagaragu be mu gihe abagaragariza ineza yuje urukundo, impuhwe n’imbabazi.—Yesaya 30:18.
“Yehovac akugirire ubuntu kandi aguhe amahoro.” Yehova agirira ubuntu abagaragu be, abitaho abigiranye urukundo kandi akabaha amahoro. Hari umwanditsi wagize ati: “Ijambo ry’Igiheburayo risobanura amahoro (shalom) ntiryerekeza ku kuba abantu batari mu ntambara, ahubwo ryerekeza ku kuba bafite ubuzima bwiza kandi badafite ikibahungabanya, byaba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
Kugira ngo Abisirayeli babone imigisha ikubiye muri iyi mirongo, bagombaga kumvira Yehova (Abalewi 26:3-6, 9). Iyo bamwumviraga, yabafashaga nk’uko yabibasezeranyije. Ibintu nk’ibi byabaye mu gihe cy’abami bamwe na bamwe, urugero nko mu gihe cya Salomo na Hezekiya.—1 Abami 4:20, 25; 2 Ibyo ku Ngoma 31:9, 10.
Nubwo Abakristo badasabwa gusubiramo aya magambo yo gusabira abantu umugisha, mu gihe basenga basabira abandi cyangwa bari kubatera inkunga, bashobora gukoresha amagambo agaragaza ibyiyumvo bisa n’ibikubiye muri ayo magambo yo gusabira abantu umugisha (1 Abatesalonike 5:11, 25). Yehova ntahinduka. Buri gihe ahora yifuza guha umugisha no kurinda abagaragu be b’indahemuka. Abakristo b’ukuri bashobora kugira amahoro, kuko bazi ko mu “maso” ha Yehova habarabagiranira.
Impamvu imirongo yo mu Kubara 6:24-26 yanditswe
Ibice icumi bibanza by’igitabo cyo Kubara bikubiyemo amategeko Imana yahaye Abisirayeli igihe bari bakambitse hafi y’umusozi wa Sinayi, berekeza mu gihugu cy’Isezerano. Mu gihe bari muri iyo nkambi, bamazemo hafi umwaka, Yehova yabagize ubwoko bwe bugendera kuri gahunda, anabaha amategeko bagombaga kugenderaho, azwi nk’isezerano ry’Amategeko.
Nanone kandi, Yehova yabwiye Mose uko Aroni n’abahungu be bari batoranyijwe ngo babe abatambyi, bagombaga guha umugisha Abisirayeli (Kubara 6:22, 23). Nyuma yaho, Aroni n’abamukomokaho bakoreshaga amagambo yo mu Kubara 6:24-26, kugira ngo bahe umugisha abagize ubwoko bwa Yehova. Muri icyo gihe, gusubiramo amagambo yo kwifuriza abantu umugisha igihe babaga barangije gutamba ibitambo bya nimugoroba mu rusengero, abatambyi bari barabigize umuco.
Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cyo Kubara mu ncamake.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ryahinduwe riturutse ku izina bwite ry’Imana mu rurimi rw’Igiheburayo. Niba ushaka kumenya impamvu abahinduzi benshi ba Bibiliya bakoresha izina Uwiteka cyangwa ayandi aho gukoresha izina bwite ry’Imana, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”
b Icyakora, Bibiliya inavuga ko Yehova yahishe Abisirayeli mu maso he, igihe yari atakibemera bitewe n’ibikorwa byabo bibi.—Yesaya 59:2; Mika 3:4.
c Dukurikije Bibiliya NIV Study Bible, kuba muri iyo mirongo izina ry’Imana ryarasubiwemo, “ni uburyo bwo gutsindagiriza no kumvikanisha ibivugwa ku murongo wa 27.” Nyamara kandi, hari abavuga ko kuba izina ry’Imana ryaravuzwe inshuro eshatu muri iyo mirongo bishyigikira igitekerezo cy’uko Imana ari Ubutatu. Ibi si ko bimeze. Hari umwe mu bantu basobanuraga Bibiliya, wemeraga inyigisho y’ubutatu, wumvaga ko kuba izina ry’Imana ryarasubirwagamo inshuro eshatu, bitatumaga abatambyi batanze umugisha cyangwa abantu bawakiriye, bumva ko Imana ari ubutatu. Ahubwo ko byatumaga bumva ayo magambo aryoheye amatwi kandi imigisha iyakubiyemo ikaba yari yuzuye (The Pulpit Commentary, umubumbe wa 2, ipaji ya 52). Niba ushaka ibindi bisobanuro, soma ingingo ivuga ngo: “Ese Imana ni ubutatu?