Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
“Ujye . . . [uyisoma] ku manywa na nijoro.”—YOSUWA 1:8.
1. Ni izihe nyungu zituruka mu gusoma muri rusange kandi se ni izihe tubonera mu gusoma Bibiliya mu buryo bwihariye?
GUSOMA ibintu by’ingirakamaro ni umurimo uhesha inyungu. Umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa akaba n’umunyapolitiki witwaga Montesquieu (Charles-Louis de Secondat), yaranditse ati “kuri jye, buri gihe kwiga byagiye bimbera umuti uhebuje cyane uburizamo ibyo kurambirwa ubuzima. Nta mibabaro yigeze kungeraho itaraburizwagamo no gusoma mu gihe cy’isaha.” Mu rugero ruhanitse, uko ni ko bimeze ku bihereranye no gusoma Bibiliya. Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe yaranditse ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa, biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye, anezeza umutima.”—Zaburi 19:8, 9, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera.
2. Kuki Yehova yagiye arinda Bibiliya mu gihe cy’ibinyejana byinshi, kandi se, ni iki aba yiteze ko ubwoko bwe buyikoresha?
2 Kubera ko Yehova Imana ari we Mwanditsi wa Bibiliya, yagiye ayirinda mu gihe cy’ibinyejana byaranzwe no kuyirwanya mu buryo bukaze irwanywa n’abanzi bayo, baba abanyamadini n’abatari bo. Kubera ko Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri,” yagiye atuma Ijambo rye rigera ku bantu bose (1 Timoteyo 2:4). Bavuga ko ugereranyije, 80 ku ijana by’abantu batuye isi bashobora kugerwaho hakoreshejwe indimi 100. Umwandiko wa Bibiliya yose uko yakabaye uboneka mu ndimi 370, kandi ibice bigize Ibyanditswe bishobora gusomwa mu zindi ndimi hamwe n’indimi zishamikiye ku zindi zigera ku 1.860. Yehova ashaka ko ubwoko bwe busoma Ijambo rye. Aha imigisha abagaragu be bita ku Ijambo rye, ni koko, barisoma buri munsi.—Zaburi 1:1, 2.
Abagenzuzi basabwa gusoma Bibiliya
3, 4. Ni iki Yehova yasabye abami ba Isirayeli, kandi se, ni izihe mpamvu zatumye abibasaba zinareba abasaza b’Abakristo muri iki gihe?
3 Mu kuzirikana igihe ishyanga rya Isirayeli ryari kuzaba rifite umwami w’umuntu, Yehova yagize ati “namara kwima ingoma ye, aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n’abatambyi b’Abalewi. Icyo gitabo azakibane, ajye agisomamo iminsi yose akiriho: kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira: umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko.”—Gutegeka 17:18-20.
4 Zirikana impamvu zatumye Yehova asaba abantu bose bari kuzaba abami ba Isirayeli gusoma buri munsi igitabo gikubiyemo amategeko y’Imana: (1) “kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y’ibi byategetswe n’aya mategeko, no kuyumvira”; (2) kugira ngo “umutima we utishyira hejuru ya bene wabo”; (3) kugira ngo “adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko.” Mbese, abagenzuzi b’Abakristo muri iki gihe ntibagomba gutinya Yehova, bakumvira amategeko ye, bakirinda kwishyira hejuru y’abavandimwe babo, kandi bakirinda gutandukira amategeko ya Yehova? Nta gushidikanya ko gusoma Bibiliya buri munsi ari iby’ingenzi kuri bo nk’uko byari iby’ingenzi ku bami ba Isirayeli.
5. Ni iki vuba aha Inteko Nyobozi yandikiye abagize za Komite z’Amashami ku bihereranye no gusoma Bibiliya, kandi se, kuki byaba byiza abasaza bose b’Abakristo bakurikije iyo nama?
5 Abasaza b’Abakristo muri iki gihe bagira gahunda icucitse cyane, bigatuma gusoma Bibiliya buri munsi biba ikibazo cy’ingorabahizi. Urugero, abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova hamwe n’abagize za Komite z’Amashami ku isi hose, bose usanga ari abagabo bagira akazi kenshi cyane. Nyamara, vuba aha hari ibaruwa Inteko Nyobozi yoherereje Komite zose z’Amashami yatsindagirizaga ko ari ngombwa gusoma Bibiliya buri munsi no kugira akamenyero keza ko kwiga. Iyo baruwa yagaragaje ko ibyo bizatuma turushaho gukunda Yehova n’ukuri, kandi ko “bizadufasha gukomeza kugira ukwizera n’ibyishimo, kandi bigatuma tutadohoka kugeza ku iherezo rihebuje.” Abasaza bose bo mu matorero y’Abahamya ba Yehova na bo bumva ko ibyo ari ngombwa. Gusoma Ibyanditswe buri munsi bizabafasha “gukora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge.” (Yosuwa 1:7, 8, gereranya na NW .) Kuri bo mu buryo bwihariye, gusoma Bibiliya “bigira umumaro mu bihereranye no kwigisha, gucyaha, gukosora no gutoza mu buryo burangwa no gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16, Revised Standard Version.
Ni ngombwa ku bakiri bato no ku bakuze
6. Kuki Yosuwa yasomye mu ijwi riranguruye amagambo yose yo mu mategeko ya Yehova, akayasomera imbere y’imiryango ya Isirayeli hamwe n’abanyamahanga bari bateraniye hamwe?
6 Mu bihe bya kera, ntihabonekaga za kopi z’Ibyanditswe ku buryo umuntu yashoboraga kuzikoresha ku giti cye, bityo Bibiliya yasomerwaga imbere y’imbaga y’abantu babaga bateraniye hamwe. Mu gihe Yehova yari amaze guhesha Yosuwa kunesha umujyi wa Ayi, Yosuwa yakoranyirije imiryango y’Abisirayeli imbere y’Umusozi Ebali n’Umusozi Gerizimu. Hanyuma, inkuru igira iti “asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo, nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko. Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose, Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo” (Yosuwa 8:34, 35). Abakiri bato n’abakuze, ba kavukire n’abasuhuke, bose bagombaga mu buryo runaka kwandika mu mitima yabo no mu bwenge bwabo ubudasibangana imyifatire yari gutuma Yehova abaha imigisha n’iyari gutuma batemerwa na we. Nta gushidikanya ko nidusoma Bibiliya buri munsi bizadufasha mu bihereranye n’ibyo.
7, 8. (a) Ni bande muri iki gihe bagereranywa n’ “abanyamahanga,” kandi se, kuki bagomba gusoma Bibiliya buri munsi? (b) Ni mu buhe buryo “abana” bo mu bwoko bwa Yehova bashobora gukurikiza urugero rwa Yesu?
7 Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova babarirwa muri za miriyoni, mu buryo bw’umwuka, bameze nka ba ‘banyamahanga.’ Kera babagaho mu buryo buhuje n’amahame y’isi, ariko bahinduye imibereho yabo (Abefeso 4:22-24; Abakolosayi 3:7, 8). Buri gihe bagomba guhora biyibutsa amahame ya Yehova arebana n’icyiza n’ikibi (Amosi 5:14, 15). Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi bibafasha kubigenza batyo.—Abaheburayo 4:12; Yakobo 1:25.
8 Nanone kandi, hari “abana” benshi mu bwoko bwa Yehova bigishijwe n’ababyeyi babo amahame ya Yehova, ariko bakaba bakeneye kwiyumvisha badashidikanya ko ibyo ashaka bihuje no gukiranuka (Abaroma 12:1, 2). Ni gute bashobora kubikora? Muri Isirayeli, abatambyi n’abakuru bahawe amabwiriza akurikira: “uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumva. Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu, kugira ngo bayumve bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko, bayumvire: no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu” (Gutegeka 31:11-13). Kubera ko Yesu yagengwaga n’Amategeko, kuva akiri muto afite imyaka 12 yagaragaje ko yari ashishikariye cyane gusobanukirwa amategeko ya Se (Luka 2:41-49). Nyuma y’aho, yaje kwimenyereza kujya atega amatwi Ibyanditswe byabaga bisomerwa mu isinagogi, kandi akifatanya muri iyo gahunda (Luka 4:16; Ibyakozwe 15:21). Abakiri bato muri iki gihe baterwa inkunga yo gukurikiza urugero rwa Yesu binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no kujya mu materaniro buri gihe aho basomera Bibiliya kandi bakayiga.
Gusoma Bibiliya—Ni ikintu kigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere
9. (a) Kuki tugomba kumenya guhitamo ibyo dusoma? (b) Ni iki umwanditsi watangiye kwandika iyi gazeti yavuze ku birebana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya?
9 Salomo, Umwami w’umunyabwenge yaranditse ati “kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo; kandi kwiga cyane binaniza umubiri” (Umubwiriza 12:12). Umuntu ashobora kongeraho ko gusoma ibitabo byinshi byandikwa muri iki gihe bitananiza umubiri gusa, ahubwo ko mu by’ukuri, byonona n’ubwenge. Bityo rero kumenya guhitamo ni iby’ingenzi. Uretse gusoma ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, tugomba no gusoma Bibiliya ubwayo. Umwanditsi watangije gahunda yo kwandika iyi gazeti yandikiye abasomyi bayo amagambo agira ati “ntimukibagirwe na rimwe ko Bibiliya ari cyo Gikoresho cyacu twishingikirizaho, kandi ko uko imfashanyigisho zacu Imana iduha zaba ziri kose, ari ‘imfashanyigisho’ gusa atari izisimbura Bibiliya.”a Ku bw’ibyo rero, n’ubwo tutagomba kwirengagiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, tugomba gusoma Bibiliya ubwayo.
10. Ni gute ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yatsindagirije akamaro ko gusoma Bibiliya?
10 Mu gihe cy’imyaka myinshi, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yagiye ashyiraho gahunda yo gusoma Bibiliya ikaba kimwe mu bigize porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ibera muri buri torero, akaba yarabikoze azirikana ko ibyo bikenewe (Matayo 24:45). Porogaramu yo gusoma Bibiliya iriho ubu ikubiyemo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye mu gihe cy’imyaka irindwi. Iyo gahunda ni ingirakamaro kuri bose ariko cyane cyane ku bashya batarasoma Bibiliya yose uko yakabaye. Abajya mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower ry’i Galeedi ryagenewe gutoza abamisiyonari n’abajya mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo hamwe n’abashya bagize umuryango wa Beteli basabwa gusoma Bibiliya yose mu mwaka umwe. Gahunda wakurikiza iyo ari yo yose, wowe ku giti cyawe cyangwa mu rwego rw’umuryango, kuyubahiriza bisaba gushyira ibyo gusoma Bibiliya mu mwanya wa mbere.
Ni iki akamenyero kawe ko gusoma kagaragaza?
11. Ni gute kandi kuki twagombye gutungwa n’amagambo ava mu kanwa ka Yehova buri munsi?
11 Niba kubahiriza gahunda yawe yo gusoma Bibiliya bijya bikugora, byaba bikwiriye ko wakwibaza uti ‘ni izihe ngaruka akamenyero kanjye ko gusoma cyangwa se kureba televiziyo kagira ku bushobozi bwanjye bwo gusoma Ijambo rya Yehova?’ Ibuka ibyo Mose yanditse—kandi Yesu na we akabisubiramo—avuga ko “umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga” (Matayo 4:4; Gutegeka 8:3). Nk’uko dukenera kurya umutsima buri munsi mu mibereho yacu cyangwa ikindi kintu gihwanye na wo kugira ngo dutunge umubiri wacu, ni na ko dukeneye kwicengezamo ibitekerezo bya Yehova buri munsi kugira ngo dukomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Dushobora kubona ibitekerezo by’Imana buri gihe binyuriye mu gusoma Ibyanditswe.
12, 13. (a) Ni gute intumwa Petero yatanze urugero rw’ukuntu tugomba kwifuza cyane Ijambo ry’Imana? (b) Ni gute Pawulo yakoresheje urugero rw’amata mu buryo butandukanye n’uko Petero yarukoresheje?
12 Niba dufatana uburemere Bibiliya, tutayifata ‘nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo tukayemera nk’ijambo ry’Imana, nk’uko iri koko,’ tuzumva tuyikunze nk’uko uruhinja rwifuza cyane amashereka ya nyina (1 Abatesalonike 2:13). Intumwa Petero yarabigereranyije, yandika iti “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza: niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza” (1 Petero 2:2, 3). Niba koko binyuriye ku byatubayeho twarasogongeye tukamenya ko ‘Umwami ari mwiza,’ tuzihingamo icyifuzo cyo gusoma Bibiliya.
13 Twagombye kuzirikana ko muri uwo murongo Petero yakoresheje imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku mata mu buryo butandukanye n’uko intumwa Pawulo yabigenje. Ku mwana w’uruhinja, amata ahaza ibyo akeneye mu bihereranye n’imirire. Urugero rwatanzwe na Petero rugaragaza ko Ijambo ry’Imana rikubiyemo ibyo dukeneye byose kugira ngo ‘dukure tugere ku gakiza.’ Ku rundi ruhande, Pawulo yakoresheje urugero rwo gukenera amata kugira ngo agaragaze akamenyero kabi ku birebana no kwigaburira gafitwe na bamwe bihandagaza bavuga ko ari bakuru mu buryo bw’umwuka. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo, yaranditse ati “nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye: kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka, kuko akiri uruhinja; ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:12-14). Gusoma Bibiliya tubigiranye ubwitonzi bishobora kugira uruhare runini mu gutuma twihingamo ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu kandi bigatuma turushaho kugira ipfa ry’ibintu by’umwuka.
Uburyo bwo gusoma Bibiliya
14, 15. (a) Ni ikihe gikundiro Umwanditsi wa Bibiliya aduha? (b) Ni gute twakungukirwa n’ubwenge buva ku Mana? (Tanga ingero.)
14 Gusoma Bibiliya mu buryo buhesha inyungu cyane kurusha ubundi ntibitangirana no kuyisoma, ahubwo bitangirana n’isengesho. Isengesho ni igikundiro gitangaje. Ni nk’aho waba utangiye gusoma igitabo runaka kivuga ingingo ikomeye ubyitondeye cyane, ukabanza ugahamagara umwanditsi wacyo kugira ngo agufashe gusobanukirwa ibyo ugiye gusoma. Mbega ukuntu ibyo byaduhesha inyungu mu buryo bukomeye! Umwanditsi wa Bibiliya, ari we Yehova, aguha icyo gikundiro. Umwe mu bari bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yandikiye abavandimwe be ati “niba hariho umuntu ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishāma, kandi azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo ashidikanya” (Yakobo 1:5, 6). Inteko Nyobozi yo muri iki gihe ntihwema kutugira inama yo gusoma Bibiliya tukabishyira no mu isengesho.
15 Kugira ubwenge ni ugushobora gushyira mu bikorwa ubumenyi mu buryo bw’ingirakamaro. Bityo rero, mbere yo kurambura Bibiliya yawe, saba Yehova ko yagufasha mu gihe uza kuba urimo usoma ugatahura ingingo ugomba gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe bwite. Huza ibintu bishya wize n’ubumenyi wari usanganywe. Bihuze n’ “i[cy]itegererezo cy’amagambo mazima” wamenye (2 Timoteyo 1:13). Tekereza ku bintu byabayeho mu mibereho y’abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera, maze wibaze uko uba warabigenje iyo uza kuba uri mu mimerere nk’iyo.—Itangiriro 39:7-9; Daniyeli 3:3-6, 16-18; Ibyakozwe 4:18-20.
16. Ni ibihe bitekerezo by’ingirakamaro bitangwa kugira ngo bidufashe gutuma gahunda yacu yo gusoma Bibiliya irushaho kutwungura no kutubera ingirakamaro?
16 Ntugasome ugamije gusa kurangiza amapaji wagennye. Itonde. Erekeza ibitekerezo ku byo urimo usoma. Mu gihe hari ingingo runaka iguteye amatsiko, reba imirongo y’Ibyanditswe yo mu mashakiro ari hagati y’imirongo niba Bibiliya yawe iyafite. Niba ukomeje kubona ko udasobanukiwe iyo ngingo neza, reba aho uyandika kugira ngo uzayikoreho ubundi bushakashatsi nyuma y’aho. Mu gihe usoma, shyira akamenyetso ku mirongo wifuza kuzibuka mu buryo bwihariye cyangwa se uyandukure. Nanone kandi, ushobora kugira ibyo wandika byawe bwite hamwe n’imirongo ifitanye isano n’uwo nguwo, ukabyongera ahasigara ku mapaji hatanditseho. Ku mirongo wumva ko hari igihe runaka uzayifashisha mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, zirikana ijambo ry’ingenzi riri muri uwo murongo maze ushakire mu mashakiro y’amagambo yo muri Bibiliya ahagana inyuma muri Bibiliya yawe.b
Tuma gahunda yo gusoma Bibiliya iba ikintu gishimishije
17. Kuki twagombye kwishimira gusoma Bibiliya?
17 Umwanditsi wa Zaburi yerekeje ku muntu ugira ibyishimo ‘[wishimira] amategeko y’Uwiteka, amategeko ye [akaba] ari yo yibwira ku manywa na nijoro’ (Zaburi 1:2). Gahunda yacu yo gusoma Bibiliya buri munsi ntiyagombye kuba ikintu kidashimishije, ahubwo yagombye kuba ikintu gishimishije by’ukuri. Uburyo bumwe bwo gutuma iba ikintu gishimishije ni uguhora tuzirikana agaciro k’ibintu twize. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “hahirwa umuntu ubonye ubwenge, . . . inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza; kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo; kandi ubukomeza wese aba agira umugisha” (Imigani 3:13, 17, 18). Imihati umuntu ashyiraho kugira ngo abone ubwenge mu by’ukuri si imfabusa, kubera ko inzira zabwo ari inzira z’ibinezeza, amahoro, ibyishimo, hanyuma zikazaduhesha ubuzima.
18. Uretse gusoma Bibiliya, ni iki kindi cya ngombwa, kandi se, ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
18 Koko rero, gusoma Bibiliya ni ingirakamaro kandi birashimisha. Ariko se, byo ubwabyo birahagije? Abayoboke b’amadini ya Kristendomu bamaze ibinyejana byinshi basoma Bibiliya, “bahora biga, ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri” (2 Timoteyo 3:7). Kugira ngo gusoma Bibiliya byere imbuto, tugomba kubikora tugamije gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu bwite ubumenyi tuba twungutse no kubukoresha mu murimo wacu wo kubwiriza no kwigisha (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ibyo bisaba imihati n’uburyo bwiza bwo kwiyigisha, bushobora na bwo kudushimisha kandi bukaduhesha ingororano, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ipaji ya 241.
b Reba Ibice byo Kwigwa igice cya 7 ku ipaji ya 24 n’iya 25 ku mutwe uvuga ngo “Ibitekerezo Byagufasha Kugira Amajyambere mu Gusoma Bibiliya.”
Ibibazo by’isubiramo
• Ni iyihe nama yahawe abami ba Isirayeli ireba abagenzuzi muri iki gihe, kandi kuki?
• Ni bande muri iki gihe bameze nk’ “abanyamahanga” n’ “abana,” kandi se, kuki bagomba gusoma Bibiliya buri munsi?
• Ni mu buhe buryo bw’ingirakamaro ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yadufashije gusoma Bibiliya buri munsi?
• Ni gute dushobora kuvana inyungu nyazo n’ibyishimo nyakuri muri gahunda yacu yo gusoma Bibiliya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abasaza bakeneye mu buryo bwihariye gusoma Bibiliya buri munsi
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Yesu yari yarimenyereje kwifatanya muri gahunda yo gusoma Ibyanditswe mu isinagogi