Tumenye Mose mukuru
“Yehova Imana azabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye. Mugomba kuzamwumvira.”—IBYAK 3:22.
1. Ni gute Yesu Kristo yahinduye amateka y’abantu?
HASHIZE imyaka ibihumbi bibiri ivuka ry’umwana Yesu ritumye abamarayika benshi basingiza Imana, kandi hari abungeri babyumvise (Luka 2:8-14). Nyuma y’imyaka 30, icyo gihe Yesu wari umaze kuba mukuru yatangiye umurimo wamaze imyaka itatu n’igice gusa, ariko ugahindura amateka y’abantu. Hari umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya 19 uzwi cyane (Philip Schaff) wagize icyo avuga kuri Yesu agira ati “Yesu nta kintu yigeze yandika. Nyamara abantu banditse ibintu byinshi ku bimwerekeyeho, abanyamadini bigisha ibye, abantu bamutangaho ibiganiro mbwirwaruhame, bamujyaho impaka, intiti zandika ibitabo byinshi ku birebana na we, abanyabugeni bamukoraho ibihangano, ndetse n’abaririmbyi bahimba indirimbo zo kumusingiza. Nta wundi muntu ukomeye, yaba uwo mu bihe bya kera cyangwa muri iki gihe, watumye abantu bakora ibintu nk’ibyo.”
2. Ni iki intumwa Yohana yavuze ku bihereranye na Yesu hamwe n’umurimo we?
2 Intumwa Yohana yanditse inkuru y’umurimo wa Yesu, maze asoza agira ati “mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo ibitabo byakwandikwa” (Yoh 21:25). Yohana yari azi ko yashoboraga kwandika ibintu bike cyane gusa mu byo Yesu yavuze n’ibyo yakoze mu gihe cy’imyaka itatu n’igice. Icyakora, ibintu byabayeho mu mateka Yohana yavuze mu Ivanjiri ye bifite agaciro kenshi.
3. Ni gute dushobora gusobanukirwa byinshi ku birebana n’uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana?
3 Uretse inkuru z’Amavanjiri ane y’ingenzi, hari indi mirongo ya Bibiliya itanga ibisobanuro bikomeza ukwizera, bivuga ibihereranye n’imibereho ya Yesu. Urugero, inkuru za Bibiliya zivuga ibihereranye n’abantu b’indahemuka babayeho mbere ya Yesu, zirimo ibintu bidufasha kurushaho gusobanukirwa uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana. Nimucyo dusuzume zimwe muri izo nkuru.
Abantu b’Imana bagereranyaga Kristo
4, 5. Ni ba nde bagereranyaga Yesu, kandi se kuki usubije utyo?
4 Yohana hamwe n’abandi banditsi batatu b’Amavanjiri bavuze ibirebana na Mose, Dawidi, na Salomo, bavuga ko bagereranyaga Yesu igihe yari kuba ari Uwasutsweho umwuka, no mu gihe yari kuba ari Umwami. Ni mu buhe buryo abo bagaragu b’Imana ba kera bagereranyaga Yesu, kandi se ni iki dushobora kwigira kuri izo nkuru?
5 Muri make, Bibiliya itubwira ko Mose yari umuhanuzi, umuhuza n’umucunguzi, kandi ibyo ni na ko bimeze kuri Yesu. Dawidi yari umwungeri n’umwami wanesheje abanzi ba Isirayeli. Yesu na we ni umwungeri, akaba n’umwami unesha (Ezek 37:24, 25). Igihe Salomo yari akiri indahemuka, yari umutegetsi w’umunyabwenge, kandi mu gihe cy’ubwami bwe Isirayeli yabayeho mu mahoro (1 Abami 5:5, 9). Yesu na we ni umunyabwenge uruta abandi bose, kandi yitwa “Umwami w’amahoro” (Yes 9:5). Uko bigaragara, uruhare Kristo Yesu afite rusa n’urwo abo bagabo ba kera bari bafite, ariko umwanya Yesu afite mu mugambi w’Imana urakomeye kurushaho. Reka tubanze tugereranye Yesu na Mose, maze turebe uko iryo gereranya ryadufasha kurushaho gusobanukirwa uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana.
Mose yabanjirije Yesu
6. Intumwa Petero yasobanuye ate impamvu ari ngombwa kumvira Yesu?
6 Nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yasubiyemo ubuhanuzi bwavuzwe na Mose, bukaza gusohorera kuri Yesu Kristo. Icyo gihe Petero yari ahagaze imbere y’imbaga y’Abayahudi mu rusengero. Petero na Yohana bamaze gukiza umuntu wasabirizaga wari waravutse aremaye, Abayahudi ‘baratangaye cyane barumirwa,’ maze baza kureba ibyabaye. Petero yasobanuye ko icyo gikorwa gitangaje cyari gitewe n’umwuka wera wa Yehova wakoraga binyuze kuri Yesu Kristo. Hanyuma yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo agira ati “koko rero, Mose yaravuze ati ‘Yehova Imana azabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye. Mugomba kuzamwumvira mu byo azababwira byose.’”—Ibyak 3:11, 22, 23; Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:15, 18, 19.
7. Kuki abari bateze amatwi Petero bari gusobanukirwa ibyo yababwiye ku bihereranye n’umuhanuzi ukomeye kuruta Mose?
7 Birashoboka ko abari bateze amatwi Petero bari bamenyereye ayo magambo ya Mose. Kubera ko bari Abayahudi, bubahaga Mose cyane (Guteg 34:10). Bari bategerezanyije amatsiko ukuza k’umuhanuzi uruta Mose. Uwo muhanuzi ntiyari kugaragaza ko ari mesiya gusa, ni ukuvuga umuntu Imana yatoranyije nka Mose, ahubwo yari kuba Mesiya nyawe, ari we “Kristo w’Imana, Uwatoranyijwe” na Yehova.—Luka 23:35; Heb 11:26.
Ibintu Yesu ahuriyeho na Mose
8. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe ubuzima bwa Mose buhuriyeho n’ubwa Yesu?
8 Igihe Yesu yari hano ku isi, ubuzima bwe bwasaga n’ubwa Mose mu bintu bimwe na bimwe. Urugero, igihe bombi bari bakiri impinja, bakijijwe abategetsi b’abanyagitugu bashakaga kubica (Kuva 1:22–2:10; Mat 2:7-14). Byongeye kandi, bombi ‘barahamagawe ngo bave muri Egiputa.’ Umuhanuzi Hoseya yagize ati “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa” (Hos 11:1). Amagambo ya Hoseya yerekezaga ku gihe ishyanga rya Isirayeli ryavaga muri Egiputa riyobowe na Mose wari warashyizweho n’Imana (Kuva 4:22, 23; 12:29-37). Ariko kandi, amagambo ya Hoseya ntiyerekezaga gusa ku bintu byari byarabayeho, ahubwo yanerekezaga ku bintu byari kuzaza. Ayo magambo ye yari ubuhanuzi bwaje gusohora igihe Yozefu na Mariya bavaga muri Egiputa bazanye Yesu, nyuma y’urupfu rw’Umwami Herodi.—Mat 2:15, 19-23.
9. (a) Ni ibihe bitangaza Mose na Yesu bakoze? (b) Vuga ibindi bintu Yesu na Mose bahuriyeho. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibindi bintu Yesu ahuriyeho na Mose,” kari ku ipaji ya 26.)
9 Mose na Yesu, bombi bakoze ibitangaza, bityo bagaragaza ko bari bashyigikiwe na Yehova. Koko rero, Mose ni we muntu wa mbere uvugwaho ko yakoze ibitangaza (Kuva 4:1-9). Urugero, Mose yakoze ibitangaza bifitanye isano n’amazi. Yategetse amazi ya Nili ndetse n’ibidendezi byayo guhinduka amaraso, agabanya Inyanja Itukura mo kabiri kandi avana amazi mu rutare igihe bari mu butayu (Kuva 7:19-21; 14:21; 17:5-7). Yesu na we yakoze ibitangaza bifitanye isano n’amazi. Igitangaza yakoze bwa mbere, ni icyo guhindura amazi divayi igihe hari habaye ubukwe (Yoh 2:1-11). Nyuma yaho, yacyashye Inyanja ya Galilaya yari yivumbagatanyije. Hari n’igihe yagendeye hejuru y’amazi (Mat 8:23-27; 14:23-25)! Ibindi bintu bimwe na bimwe Mose ahuriyeho na Mose Mukuru ari we Yesu, biboneka mu gasanduku kari ku ipaji ya 26.
Dusobanukirwe inshingano ya Yesu yo kuba umuhanuzi
10. Ni iki gikubiye mu nshingano z’umuhanuzi w’ukuri, kandi se kuki Mose yari umuhanuzi umeze atyo?
10 Abantu benshi batekereza ko umuhanuzi ari umuntu uvuga iby’igihe kizaza, ariko icyo ni kimwe mu bigize inshingano ye. Umuhanuzi nyakuri ni umuvugizi wa Yehova, akaba ari umuntu umenyekanisha “ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:11, 16, 17). Mu bindi bintu bikubiye mu nshingano ye yo kuba umuhanuzi harimo kuvuga iby’igihe kizaza, guhishura bimwe mu bigize umugambi wa Yehova cyangwa gutangaza imanza z’Imana. Mose yari umuhanuzi umeze atyo. Yavuze mbere y’igihe buri cyago mu Byago Icumi byageze kuri Egiputa. Yatangarije Abisirayeli isezerano ry’Amategeko ku Musozi wa Sinayi. Ikindi kandi, yigishije ishyanga rya Isirayeli ibyo Imana ishaka. Nyamara kandi, amaherezo hari kuza umuhanuzi ukomeye kuruta Mose.
11. Ni gute Yesu yashohoje inshingano ye yo kuba umuhanuzi uruta Mose?
11 Nyuma yaho mu kinyejana cya mbere Mbere ya Yesu, Zekariya yarahanuye igihe yahishuraga umugambi Imana yari ifitiye umuhungu we Yohana (Luka 1:76). Uwo mwana yabaye Yohana Umubatiza wamenyekanishije ukuza k’umuhanuzi uruta Mose, wari umaze igihe kirekire ategerejwe. Uwo muhanuzi ni Yesu Kristo (Yoh 1:23-36). Kubera ko Yesu yari umuhanuzi, yahanuye ibintu byinshi. Urugero, yavuze ibirebana n’urupfu rwe, avuga mbere y’igihe uko yari gupfa, aho yari gupfira n’abari kumwica (Mat 20:17-19). Nanone Yesu yahanuye ibihereranye n’irimbuka rya Yerusalemu hamwe n’urusengero rwayo, ibyo bikaba byaratangaje abari bamuteze amatwi (Mar 13:1, 2). Mu byo yahanuye harimo n’ibintu byari kubaho muri iki gihe cyacu.—Mat 24:3-41.
12. (a) Ni gute Yesu yashyizeho urufatiro rw’umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose? (b) Kuki muri iki gihe dukurikiza urugero rwa Yesu?
12 Uretse kuba Yesu yari umuhanuzi, yari umubwiriza n’umwigisha. Yabwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi nta muntu wigeze avugana ubushizi bw’amanga nka we (Luka 4:16-21, 43). Yabaye umwigisha uruta abandi bose. Bamwe mu bamwumvise baravuze bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we” (Yoh 7:46). Yesu yaranzwe n’ishyaka mu gutangaza ubutumwa bwiza, kandi yatumye abigishwa be bagira ishyaka nk’iryo mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Ku bw’ibyo, yashyizeho urufatiro rw’umurimo wo kubwiriza no kwigisha wari gukorerwa ku isi hose, ukaba n’ubu ugikomeza (Mat 28:18-20; Ibyak 5:42). Umwaka ushize, abigishwa ba Kristo bagera kuri miriyoni zirindwi, bamaze amasaha agera kuri 1.500.000.000 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi bigisha ukuri kwa Bibiliya abantu bashimishijwe. Ese wifatanya muri uwo murimo kenshi uko bishoboka kose?
13. Ni iki kizadufasha ‘gukomeza kuba maso’?
13 Nta gushidikanya ko Yehova yashohoje ubuhanuzi buvuga ko yari guhagurutsa umuhanuzi umeze nka Mose. Ese kumenya ibyo bikumariye iki? Ese bitumye urushaho kugira icyizere cy’uko ubuhanuzi bwahumetswe bufitanye isano n’ibintu dutegereje ko bizabaho vuba aha, buzasohora? Koko rero, gutekereza ku rugero rwa Mose Mukuru bituma ‘dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge’ ku bihereranye n’ibyo Imana izakora vuba aha.—1 Tes 5:2, 6.
Dusobanukirwe inshingano Kristo afite yo kuba Umuhuza wacu
14. Ni gute Mose yabaye umuhuza hagati y’Imana n’Abisirayeli?
14 Kimwe na Mose, Yesu na we yari umuhuza. Mose yabaye umuhuza w’isezerano ry’Amategeko hagati ya Yehova n’Abisirayeli. Iyo abakomotse kuri Yakobo baza kumvira amategeko y’Imana, bari gukomeza kuba amaronko cyangwa umutungo wayo bwite, ni ukuvuga itorero ryayo (Kuva 19:3-8). Iryo sezerano ryagize agaciro kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugeza mu kinyejana cya mbere.
15. Ni gute Yesu ari umuhuza uruta Mose?
15 Mu mwaka wa 33, Yehova yatangije isezerano rirushaho kuba ryiza, arigirana na Isirayeli nshya, ari yo “Isirayeli y’Imana” yaje kuba itorero ryo ku isi yose rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka (Gal 6:16). Nubwo isezerano Mose yari abereye umuhuza ryari rikubiyemo amategeko yanditswe n’Imana ku bisate by’amabuye, isezerano Yesu yabereye umuhuza rirariruta. Imana yanditse amategeko y’isezerano rishya ku mitima y’abantu. (Soma mu 1 Timoteyo 2:5; mu Baheburayo 8:10.) Bityo, ubu “Isirayeli y’Imana” ni umutungo wayo bwite, “ishyanga ryera imbuto” z’Ubwami bwa Mesiya (Mat 21:43). Abagize iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka ni bamwe mu bagize iryo sezerano rishya, ariko si bo bonyine bungukirwa na ryo. Abantu batabarika hakubiyemo n’abantu benshi ubu bapfuye, bazabona imigisha y’iteka bayikesha iryo sezerano rirushijeho kuba ryiza.
Dusobanukirwe inshingano Kristo afite yo kuba Umucunguzi wacu
16. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje Mose kugira ngo acungure Abisirayeli? (b) Dukurikije ibivugwa mu Kuva 14:13, ni nde gucungurwa kwabo kwaturutseho?
16 Mu ijoro rya nyuma abagize urubyaro rwa Isirayeli bamaze muri Egiputa, bari bugarijwe n’akaga gakomeye. Hari hasigaye igihe gito kugira ngo umumarayika w’Imana anyure mu gihugu cya Egiputa yice abana bose b’imfura. Yehova yabwiye Mose ko abana b’imfura b’Abisirayeli bari kurokoka ari uko Abisirayeli bafashe amaraso y’umwana w’intama wa Pasika, maze bakayasiga hejuru y’imiryango y’amazu no ku nkomanizo zayo (Kuva 12:1-13, 21-23). Uko ni ko babigenje. Nyuma yaho, ishyanga ryose ryari mu mazi abira. Imbere yabo hari Inyanja Itukura, kandi bakurikiwe n’amagare y’intambara yo muri Egiputa. Yehova yongeye kubarokora binyuze kuri Mose, wakoze igitangaza akagabanya iyo nyanja mo kabiri.—Kuva 14:13, 21.
17, 18. Ni mu buhe buryo Yesu ari umucunguzi ukomeye kuruta Mose?
17 Nubwo ibyo bikorwa byo gucungura byari bikomeye, igikorwa cyo gucungura Yehova yakoze binyuze kuri Yesu cyo kirakomeye kurushaho. Binyuze kuri Yesu, abantu bumvira baracungurwa bakavanwa mu bubata bw’icyaha (Rom 5:12, 18). Ikindi kandi, uko gucungurwa cyangwa ako ‘gakiza [ni] ak’iteka’ (Heb 9:11, 12). Izina rya Yesu risobanurwa ngo “Yehova ni agakiza.” Yesu, Umucunguzi wacu cyangwa Umukiza, ntadukiza ibyaha twakoze mu gihe cyashize gusa, ahubwo anaduha uburyo bwo kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza. Yesu yakijije abigishwa be umujinya w’Imana, kandi atuma bagirana na Yehova imishyikirano yuje urukundo binyuriye mu kubakura mu bubata bw’icyaha.—Mat 1:21.
18 Kuba Yesu yaracunguye abantu akabavana mu bubata bw’icyaha, bizatuma mu gihe gikwiriye batongera kugerwaho n’ingaruka zacyo zibabaje z’uburwayi n’urupfu. Kugira ngo wiyumvishe uko ibintu bizaba bimeze, tekereza uko byagenze ubwo Yesu yajyaga mu rugo rwa Yayiro wari wapfushije umukobwa w’imyaka 12. Yesu yijeje Yayiro ati “witinya; wowe wizere gusa, arakira” (Luka 8:41, 42, 49, 50). Nk’uko yabivuze koko, uwo mukobwa yarazutse! Ese ushobora kwiyumvisha ibyishimo ababyeyi be bagize? Noneho rero ushobora kwiyumvisha ukuntu mu gihe cy’umuzuko tuzasabwa n’ibyishimo ‘igihe abari mu mva bose bazumva ijwi [rya Yesu] bakavamo’ (Yoh 5:28, 29). Mu by’ukuri, Yesu ni Umukiza wacu cyangwa Umucunguzi wacu!—Soma mu Byakozwe 5:31; Tito 1:4; Ibyah 7:10.
19, 20. (a) Ni gute gutekereza ku ruhare Yesu afite rwo kuba Mose Mukuru bitugirira akamaro? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
19 Kumenya ko dushobora kugira uruhare mu gufasha abantu kungukirwa n’ibikorwa byo gukiza bya Yesu, bituma twifatanya mu murimo wo kubwiriza abantu no kubigisha (Yes 61:1-3). Ikindi kandi, gutekereza ku ruhare Yesu afite rwo kuba Mose Mukuru, bituma icyizere dufite cy’uko azacungura abigishwa be igihe azaza gusohoreza imanza kuri iyi si mbi cyiyongera.—Mat 25:31-34, 41, 46; Ibyah 7:9, 14.
20 Koko rero, Yesu ni we Mose Mukuru. Yakoze ibintu byinshi bitangaje Mose atari kuzigera akora. Amagambo Yesu yavuze ari umuhanuzi n’ibyo yakoze ari umuhuza, bigirira akamaro abantu bose. Kuba Yesu ari Umucunguzi ntibizanira abantu agakiza k’igihe gito, ahubwo bibazanira agakiza k’iteka ryose. Nyamara kandi, hari byinshi twakwiga ku birebana na Yesu dufatiye ku bantu ba kera b’indahemuka. Igice gikurikiraho kizasuzuma ukuntu Yesu yari Dawidi Mukuru kandi akaba na Salomo Mukuru.
Ese ushobora gusobanura?
Ni gute Yesu aruta Mose ku bihereranye no kuba ari:
• umuhanuzi?
• umuhuza?
• umucunguzi?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ibindi bintu Yesu ahuriyeho na Mose
◻ Bombi baretse imyanya y’icyubahiro kugira ngo bakorere Yehova n’ubwoko bwe.—2 Kor 8:9; Fili 2:5-8; Heb 11:24-26.
◻ Bombi bari baratoranyijwe na Yehova.—Mar 14:61, 62; Yoh 4:25, 26; Heb 11:26.
◻ Bombi bahagarariye izina rya Yehova.—Kuva 3:13-16; Yoh 5:43; 17:4, 6, 26.
◻ Bombi bicishaga bugufi.—Kub 12:3; Mat 11:28-30.
◻ Bombi bagaburiye abantu benshi.—Kuva 16:12; Yoh 6:48-51.
◻ Bombi babaye abacamanza, kandi batanga amategeko.—Kuva 18:13; Mal 3:22; Yoh 5:22, 23; 15:10.
◻ Bombi bahawe inshingano yo kuyobora inzu y’Imana.—Kub 12:7; Heb 3:2-6.
◻ Bombi bavugwaho kuba ari abahamya ba Yehova b’indahemuka. —Heb 11:24-29; 12:1; Ibyah 1:5.
◻ Nyuma y’urupfu rwa Mose n’urwa Yesu, Imana yatumye imirambo yabo itaboneka.—Guteg 34:5, 6; Luka 24:1-3; Ibyak 2:31; 1 Kor 15:50; Yuda 9.