Imigisha Cyangwa Imivumo—Hari Amahitamo!
“Ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho.”—GUTEGEKA 30:19.
1. Ni ubuhe bushobozi abantu baremanywe?
YEHOVA IMANA yaturemanye—twebwe ibiremwa bye bya kimuntu bifite ubwenge—ubushobozi bwo kwihitiramo imyifatire itunogeye. Ntitwaremwe tumeze nk’imashini igomba gukurikiza gahunda yahawe gusa cyangwa za robo, ahubwo twahawe igikundiro n’inshingano yo kugira amahitamo (Zaburi 100:3). Abantu ba mbere—ari bo Adamu na Eva—bari bafite uburenganzira bwo guhitamo ibyo bagombaga gukora, kandi bari kumurikira Imana ibihereranye n’amahitamo yabo.
2. Ni ayahe mahitamo Adamu yagize, kandi ingaruka zabaye izihe?
2 Umuremyi yari yarateganyirije ubuzima bwa kimuntu imigisha myinshi ihoraho ku isi yari paradizo. Kuki uwo mugambi utasohojwe? Impamvu ni uko Adamu yagize amahitamo mabi. Yehova yari yahaye umuntu itegeko rigira riti “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Iyo Adamu aza guhitamo kumvira, ababyeyi bacu ba mbere bari kubona imigisha. Kutumvira byazanye urupfu (Itangiriro 3:6, 18, 19). Bityo, icyaha n’urupfu byaje kugera ku rubyaro rwose rw’Adamu.—Abaroma 5:12.
Uburyo Imigisha Yari Kongera Kuboneka
3. Ni gute Imana yatanze icyizere cy’uko umugambi ifitiye abantu wari kuzasohora?
3 Yehova Imana yashyizeho uburyo bwari gutuma umugambi we wo guha abantu imigisha ushobora gusohozwa. We ubwe yavuze ibyerekeye Urubyaro, igihe yahanuraga muri Edeni agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretse agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Nyuma y’aho, Imana yasezeranyije ko imigisha yari kugera ku bantu bumvira binyuriye kuri urwo Rubyaro rwari gukomoka kuri Aburahamu.—Itangiriro 22:15-18.
4. Ni ubuhe buryo Yehova yaringanije kugira ngo azahe abantu umugisha?
4 Urwo Rubyaro rwasezeranijwe rwari gutuma iyo migisha iboneka, rwaje kuba Yesu Kristo. Ku birebana n’uruhare rwa Yesu muri gahunda yaringanijwe na Yehova yo guha abantu imigisha, Pawulo intumwa y’Umukristo, yanditse igira iti “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Abantu b’abanyabyaha bumvira Imana kandi bakihesha umwanya utuma baba abakwiriye kungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, bazabona imigisha (Ibyakozwe 4:12). Mbese, uzahitamo kumvira n’imigisha? Ingaruka zo kutumvira zizaba zitandukanye cyane n’ibyo.
Bite Noneho ku Bihereranye n’Imivumo?
5. Ijambo “umuvumo” risobanura iki?
5 Umuvumo ni ikinyuranye n’umugisha. Ijambo “umuvumo,” ni ukuvuga umuntu nabi cyangwa kumwifuriza ibibi. Ijambo ry’Igiheburayo qela·lahʹ rikomoka ku nshinga y’umwimerere qa·lalʹ, kandi rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, risobanurwa ngo “ba umucyo.” Icyakora, iyo rikoreshejwe mu mvugo y’ikigereranyo, risobanurwa ngo ‘kuvuma’ cyangwa ‘gusuzugura.’—Abalewi 20:9; 2 Samweli 19:43.
6. Ni iki cyabaye kuri Elisa hafi y’i Beteli ya kera?
6 Reka dusuzume ibihereranye n’urugero rubabaje rw’igikorwa gihutiyeho cyo kuvuma. Ibyo byabayeho igihe Elisa umuhanuzi w’Imana yavaga i Yeriko ajya i Beteli. Inkuru igira iti “akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati ‘zamuka, wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!’ Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry’Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z’ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo” (2 Abami 2:23, 24). Amagambo Elisa yavuze avuma abo bana bamukobaga, nta bwo yagaragajwe. Icyakora, amagambo yavuze yagize ingaruka, bitewe n’uko yavuzwe mu izina rya Yehova, kandi akavugwa n’umuhanuzi w’Imana wakoraga ibihuje n’ibyo ishaka.
7. Ni iki cyabaye ku bana bakobye Elisa, kandi kuki?
7 Uko bigaragara, impamvu y’ingenzi yatumye bamukoba, ishobora kuba yari uko Elisa yari yambaye umwitero wari usanzwe uzwi wa Eliya, kandi abo bana bakaba batarashakaga ko hagira undi muhanuzi umusimbura maze ngo yongere kuboneka aho hantu (2 Abami 2:13). Kugira ngo ace agahigo agaragaza ko yari yasimbuye Eliya kandi yigishe abo bana hamwe n’ababyeyi babo kubaha umuhanuzi wa Yehova, Elisa yavumye iyo mbaga y’abamukobaga mu izina ry’Imana ya Eliya. Yehova yagaragaje ko yemeye ko Elisa amubera umuhanuzi, atuma idubu ebyiri z’ingore zari zivuye mu ishyamba zitemagura 42 muri abo bakobanyi. Yehova yiyemeje kubigenza atyo bitewe n’uko batubahaga na busa umuyoboro yakoreshaga icyo gihe ageza ubutumwa ku isi.
8. Ni iki ubwoko bw’Isirayeli bwemeye gukora, kandi bwari bufite ibihe byiringiro?
8 Imyaka myinshi mbere y’aho, Abisirayeli na bo bari bararanzwe no kutubaha uburyo bwaringanijwe n’Imana. Dore uko byagenze: mu mwaka wa 1513 M.I.C., Yehova yagaragarije ubwoko bwa Isirayeli igikundiro abuvana mu bucakara bwarimo muri Egiputa, mu buryo bumeze nko kubaramiza “amababa nk’ay’ikizu.” Nyuma y’aho gato, basezeranye kuzumvira Imana. Tuzirikane ukuntu kumvira byari bifitanye isano ritaziguye no kwemerwa n’Imana. Binyuriye kuri Mose, Yehova yagize ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye.” Nyuma y’aho, abantu basubije bemera bagira bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:4, 5, 8; 24:3). Abisirayeli bavuze ko bakunda Yehova, ko bamwiyeguriye, kandi bahiga umuhigo wo kuzumvira ijwi rye. Kubigenza gutyo byari gutuma bahabwa imigisha myinshi.
9, 10. Mu gihe Mose yari ku Musozi Sinayi, ni iki Abisirayeli bakoze, kandi ingaruka zabaye izihe?
9 Ariko kandi, mbere y’uko amahame y’ifatizo yari akubiye muri ayo masezerano yandikwa ku ibuye yandikishijwe “urutoki rw’Imana,” byabaye ngombwa ko Imana itanga imivumo (Kuva 31:18). Kuki byari bikwiriye ko bagerwaho n’izo ngaruka zibabaje? Mbese, Abisirayeli ntibari baragaragaje icyifuzo cyo kuzakora ibyo Yehova yavuze byose? Ni koko, mu magambo bifuzaga kubona imigisha, ariko bagahitamo imibereho yari ikwiriye imivumo, binyuriye ku bikorwa byabo.
10 Mu gihe cy’iminsi 40 Mose yamaze ari ku Musozi Sinayi ahabwa Amategeko Cumi, Abisirayeli bishe isezerano ryabo rya mbere ryo kuba indahemuka kuri Yehova. Inkuru igira iti “abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni, baramubwira bati ‘haguruka, uturemere imana yo kutujya imbere; kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa, tutazi icyo abaye’ ” (Kuva 32:1). Urwo ni urundi rugero rwerekana imyifatire irangwa n’agasuzuguro yagaragarijwe intumwa ya kimuntu yakoreshwaga na Yehova icyo gihe mu kuyobora ubwoko bwe. Abisirayeli bohejwe kwigana ibikorwa bya Egiputa byo gusenga ibigirwamana maze basarura ingaruka mbi, ubwo abagera ku 3.000 muri bo bicishwaga inkota umunsi umwe.—Kuva 32:2-6, 25-29.
Gutangaza Imigisha n’Imivumo
11. Ni ayahe mabwiriza yerekeye imigisha n’imivumo yubahirijwe na Yosuwa?
11 Ahagana mu mpera z’urugendo Abisirayeli bamazemo imyaka 40 mu butayu, Mose yavuze mu buryo burambuye imigisha bari gusarura mu gihe bari kuba bahisemo kumvira Imana. Nanone kandi, yanavuze imivumo yari kugera ku Bisirayeli mu gihe bari kuba bahisemo kutumvira Yehova (Gutegeka 27:11–28:10). Nyuma y’igihe gito Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano, Yosuwa yubahirije amabwiriza ya Mose yose arebana n’iyo migisha hamwe n’imivumo. Imiryango itandatu y’Isirayeli yahagaze ku ntangiriro z’Umusozi Ebali, hanyuma indi miryango itandatu na yo ihagarara imbere y’Umusozi Gerizimu. Abalewi bahagaze mu gikombe cyari hagati y’iyo misozi. Uko bigaragara, imiryango yahagaze imbere y’Umusozi wa Ebali yikirije ivuga ngo “Amen!” ku mivumo yasomwe yerekejwe kuri urwo ruhande yarimo. Abandi bikirije imigisha Abalewi bari basomye baberekezaho ahagana ku ntangiriro z’Umusozi Gerizimu.—Yosuwa 8:30-35.
12. Ni iyihe mivumo imwe n’imwe yavuzwe n’Abalewi?
12 Tekereza urimo wumva Abalewi bagira bati “ ‘nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo, akagishinga rwihishwa, avumwe. . . . Usuzugura se cyangwa nyina avumwe. . . . Uhina imbago z’urubibi rwa mugenzi we avumwe. . . . Uyobya impumyi inzira avumwe. . . . Ugoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa rw’impfubyi, cyangwa rw’umupfakazi, avumwe. . . . Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se, akamwambika ubusa. . . . Uryamana n’itungo ryose avumwe. . . . Usambana na mushiki we, basangiye se cyangwa nyina, avumwe. . . . Usambana na nyirabukwe avumwe. . . . Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe. . . . Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe. . . . Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumve.’ ” Nyuma yo kuvuga buri muvumo, imiryango yari ihagaze ku Musozi Ebali yagiraga iti “Amen!”—Gutegeka 27:15-26.
13. Ni gute ushobora kuvuga mu magambo yawe imwe mu migisha Abalewi bavuze?
13 Hanyuma noneho, tekereza urimo wumva abari imbere y’Umusozi Gerizimu basubizanya ijwi rirenga nyuma ya buri mugisha uvuzwe mu gihe Abalewi bagira bati “uzagira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu murima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe. Hazagira umugisha igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo. Uzagira umugisha mu majya no mu maza.”—Gutegeka 28:3-6.
14. Kubona imigisha kw’Abisirayeli byari bishingiye ku ki?
14 Kubona iyo migisha byari bishingiye ku ki? Inkuru iragira iti “nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi; Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi: kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho, niwumvira Uwiteka Imana yawe” (Gutegeka 28:1, 2). Ni koko, urufunguzo rwo kubona imigisha ituruka ku Mana rwari ukuyumvira. Ariko se, bimeze bite muri iki gihe? Mbese twebwe, buri muntu ku giti cye, tuzahitamo imigisha n’ubuzima dukomeza ‘kumvira Uwiteka’?—Gutegeka 30:19, 20.
Gusuzumana Ubwitonzi
15. Ni iki cyagaragajwe ku bihereranye n’imigisha ivugwa mu Gutegeka 28:3, kandi se, ni gute twakungukirwa na yo?
15 Reka turebe imigisha imwe n’imwe Umwisirayeli yashoboraga kubona mu gihe yari kuba yumviye Yehova. Urugero, mu Gutegeka 28:3 hagira hati “uzagira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima.” Kugira ngo uhabwe umugisha n’Imana, si ngombwa ko waba uri mu karere aka n’aka, cyangwa se ko waba ufite inshingano runaka. Hari bamwe bashobora kumva barakagatiwe n’imimerere barimo, wenda bitewe n’uko batuye mu karere kazahaye mu by’ubukungu, cyangwa mu gihugu cyayogojwe n’intambara. Abandi na bo bashobora kwifuza gukorera Yehova bari mu kandi karere katari ako batuyemo. Abagabo bamwe na bamwe b’Abakristo, bashobora gucika intege bitewe n’uko batahawe inshingano yo kuba abakozi b’imirimo cyangwa abasaza mu itorero. Rimwe na rimwe, Abakristokazi bumva bacitse intege bitewe n’uko imimerere barimo itabemerera gukora umurimo w’igihe cyose ari abapayiniya cyangwa abamisiyonari. Nyamara ariko, buri wese ‘wumvira Yehova kandi akitondera ibyo asaba byose,’ azahabwa imigisha muri iki gihe, no mu gihe kizaza cy’iteka ryose.
16. Ni gute ihame ryo mu Gutegeka 28:4 ririmo risohorera ku muteguro wa Yehova muri iki gihe?
16 Mu Gutegeka kwa Kabiri 28:4 hagira hati “hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.” Kuba ikinyazina cy’Igiheburayo cyahinduwemo “yawe” cyarakoreshejwe mu buke, bigaragaza ko ibyo byari kugera kuri buri Mwisirayeli wumvira umwe umwe ku giti cye. Bite se ku byerekeye abagaragu ba Yehova bumvira muri iki gihe? Ku isi hose, ukwiyongera hamwe n’ukwaguka kuboneka mu muteguro w’Abahamya ba Yehova, ni ingaruka z’imigisha ituruka ku Mana ku bw’imihati ivuye ku mutima y’ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami basaga 5.000.000 (Mariko 13:10). Biragaragara kandi ko hazabaho ukwiyongera kunini kurushaho bitewe n’uko, mu gihe cy’umuhango wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu mwaka wa 1995, hateranye abantu basaga 13.000.000. Mbese, ubona imigisha ituruka ku Bwami?
Amahitamo ya Isirayeli Yagize Ingaruka Mbi
17. ‘Kugerwaho’ n’imigisha cyangwa n’imivumo byari bishingiye ku ki?
17 Koko rero, Umwisirayeli wumvira yari kubona imigisha. Bari barahawe isezerano rigira riti “iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho” (Gutegeka 28:2). Mu buryo nk’ubwo, ku bihereranye n’imivumo, havuzwe ngo “iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho” (Gutegeka 28:15). Iyo uzaba kuba Umwisirayeli wo mu bihe bya kera, mbese, wari ‘kugerwaho’ n’imigisha cyangwa n’imivumo? Ibyo byari guterwa n’uko wari kuba wumviye Imana cyangwa utayumviye.
18. Ni gute Abisirayeli bari kwirinda imivumo?
18 Mu Gutegeka kwa Kabiri 28:15-68, ingaruka zibabaje zo kutumvira zigaragazwa nk’imivumo. Zimwe muri zo zihabanye neza n’imigisha yari kuzanwa no kumvira yavuzwe mu Gutegeka 28:3-14. Incuro nyinshi, ubwoko bwa Isirayeli bwasaruye ingaruka zikaze z’imivumo, bitewe n’uko bwabaga bwahisemo kujya mu gusenga kw’ikinyoma (Ezira 9:7; Yeremiya 6:6-8; 44:2-6). Mbega ukuntu bibabaje! Izo ngaruka mbi bashoboraga kuzirinda bagira amahitamo meza yo kumvira amategeko n’amahame meza ya Yehova, yo agaragaza neza icyiza n’ikibi. Muri iki gihe, abantu benshi bagerwaho n’imibabaro n’akaga bitewe n’uko baba bahisemo gukora ibinyuranye n’amahame ya Bibiliya bayoboka idini ry’ikinyoma, bakora ibikorwa by’ubusambanyi, bakoresha ibiyobyabwenge, bakabya mu kunywa ibisindisha, hamwe n’ibindi nk’ibyo. Kimwe no muri Isirayeli hamwe n’i Buyuda ha kera, kugira amahitamo mabi nk’ayo, bituma umuntu atemerwa n’Imana kandi akagira umubabaro wo mu mutima bitari ngombwa.—Yesaya 65:12-14.
19. Vuga imimerere yabagaho mu gihe ab’i Buyuda n’Abisirayeli babaga bahisemo kumvira Yehova.
19 Mu gihe Abisirayeli babaga bumviye Yehova, ni bwo gusa bagiraga imigisha myinshi n’ituze. Urugero, ku bihereranye n’igihe cy’Umwami Salomo, dusoma ngo: “Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga, bakanywa bakanezerwa. . . . Abayuda n’Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba” (1 Abami 4:20–5:5, igice cya 4:20-25 muri Biblia Yera). Ndetse no mu gihe cy’Umwami Dawidi, igihe cyaranzwe no kurwanywa guturutse ku banzi b’Imana, iryo shyanga ryumvaga ko rishyigikiwe na Yehova kandi ariha imigisha, iyo ryabaga rihisemo kumvira Imana y’ukuri.—2 Samweli 7:28, 29; 8:1-15.
20. Ni iki Imana yiringiye ku bihereranye n’abantu?
20 Mbese, uzumvira Imana, cyangwa ntuzayumvira? Abisirayeli bagombaga kugira amahitamo. N’ubwo twese twakomoye kuri Adamu kamere yo kubogamira ku cyaha, natwe twahawe impano y’uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye. N’ubwo duhanganye na Satani, iyi si mbi, hamwe no kudatungana kwacu, dushobora kugira amahitamo meza. Byongeye kandi, Umuremyi wacu yiringira ko, n’ubwo twahura n’ibigeragezo n’ibitwoshya byinshi, hari abantu bazagira amahitamo meza, atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa (1 Petero 5:8-10). Mbese, uzaba muri bo?
21. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
21 Mu gice gikurikira, tuzagereranya imyifatire n’ibikorwa byacu n’ingero za kera. Turifuza ko buri wese muri twe yakwitabira abigiranye ugushimira, amagambo Imana yavuze binyuriye kuri Mose agira ati “ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe.”—Gutegeka 30:19.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Yehova yatumye bishoboka ko abantu b’abanyabyaha bagira imigisha?
◻ Imivumo ni iki?
◻ Ni gute Abisirayeli bashoboraga kubona imigisha aho kubona imivumo?
◻ Ni iyihe migisha Isirayeli yabonye ibikesha kumvira Imana?