Hitamo uko uzabaho
ESE USHOBORA GUHITAMO IBIZAKUBAHO MU GIHE KIZAZA? Hari abatekereza ko ibiba ku bantu bidaterwa n’ibyo bahitamo, ahubwo biterwa n’ibyo Imana yabandikiye. Iyo batageze ku ntego bishyiriyeho, bumva ko nta kundi bari kubigenza, bakavuga bati: “N’ubundi Imana yari yaragennye ko ntazabishobora.”
Abandi bo iyo babonye akarengane no gukandamizwa biri muri iyi si, barashoberwa. Bakora uko bashoboye ngo bagire ubuzima bwiza ariko intambara, ubugizi bwa nabi, ibiza n’indwara bikarogoya imigambi yabo. Ibyo bituma bibaza bati: “Ubundi umuntu aba arushywa n’iki?”
Ni byo koko hari ibintu bishobora kurogoya imigambi yawe (Umubwiriza 9:11). Icyakora ni wowe ugomba kugira icyo ukora ngo uzabeho iteka. Bibiliya igaragaza ko ushobora guhitamo uko uzabaho mu gihe kizaza. Reka turebe icyo ibivugaho.
Mose wari uyoboye ishyanga rya Isirayeli yabwiye abari bagiye kwinjira mu Gihugu k’Isezerano ati: “Nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho, wowe n’abazagukomokaho, ukunda Yehova Imana yawe, wumvira ijwi rye kandi umwifatanyaho akaramata.”—Gutegeka kwa Kabiri 30:15, 19, 20.
“Nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Uzahitemo ubuzima.”—Gutegeka kwa Kabiri 30:19
Imana yakuye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa ibajyana mu Gihugu k’Isezerano aho bari kuba bishimye kandi bafite umudendezo. Ariko ibyo ntibyari gupfa kwizana. Bagombaga ‘guhitamo ubuzima’ kugira ngo babone iyo migisha. Bari kubikora bate? ‘Bakunda Imana yabo, bumvira ijwi ryayo kandi bakayifatanyaho akaramata.’
No muri iki gihe ni ko bimeze, amahitamo ugira ni yo agena uko uzabaho mu gihe kizaza. Iyo uhisemo gukunda Imana, kuyumvira no kuyizirikaho akaramata, uba uhisemo ubuzima, ni ukuvuga kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo. None se, ibyo bikubiyemo iki?
HITAMO GUKUNDA IMANA
Urukundo ni wo muco w’ingenzi w’Imana. Intumwa Yohana yarahumekewe arandika ati: “Imana ni urukundo” (1 Yohana 4:8). Ni yo mpamvu igihe babazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta ayandi, yavuze ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Ubwo rero kuba inshuti y’Imana bigomba kuba bishingiye ku rukundo, si ukuyumvira buhumyi. None se kuki twagombye guhitamo kuyikunda?
Urukundo Yehova adukunda ni nk’urwo ababyeyi bakunda abana babo. Nubwo ababyeyi badatunganye, bigisha abana babo, bakabashyigikira kandi bakabahana kuko baba bifuza ko bagira ibyishimo kandi bakagera kuri byinshi. None se ni iki ababyeyi baba biteze ku bana? Baba biteze ko abana babo babakunda kandi bagakurikiza inyigisho babigishije kugira ngo zibagirire akamaro. Ubwo rero birakwiriye ko Data wo mu ijuru atwitegaho ko tumukunda kandi tukamushimira ibyo yadukoreye byose.
UGE WUMVA IJWI RYAYO
Muri Bibiliya, ijambo ryahinduwemo “kumva” akenshi riba risobanura “kumvira.” Ese si ryo dukoresha iyo tubwira umwana ngo: “Jya wumva ibyo ababyeyi bawe bakubwira?” Ni yo mpamvu kumva ijwi ry’Imana bikubiyemo kumvira ibyo itubwira. Nubwo tudashobora kumva ijwi ry’Imana, twumva ibyo ivuga mu gihe dusoma Bibiliya kandi tugakurikiza ibyo dusoma.—1 Yohana 5:3.
Yesu yagaragaje akamaro ko kumva ijwi ry’Imana agira ati: “Umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Matayo 4:4). Nk’uko ibyokurya bigirira akamaro umubiri wacu, ni na ko kumenya Imana bitugirira akamaro, ndetse kenshi kurushaho. Kubera iki? Umwami Salomo yaravuze ati: “Kuko ubwenge ari uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi; ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite” (Umubwiriza 7:12). Ubumenyi n’ubwenge buturuka ku Mana, bishobora kuturinda kandi bikadufasha gufata imyanzuro myiza izatuma tubona ubuzima bw’iteka.
KUYIZIRIKAHO AKARAMATA
Ongera utekereze ku mugani wa Yesu twavuze mu ngingo ibanziriza iyi. Yaravuze ati: “Irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:13, 14). Niba twifuza kunyura muri iyo nzira igana ku buzima bw’iteka, dukeneye uwatuyobora kandi tugakomeza kugendana na we. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kugendana n’Imana (Zaburi 16:8). None se twabigeraho dute?
Buri munsi hari ibintu tugomba gukora n’ibyo tuba twifuza gukora. Ibyo bintu bishobora kuturangaza bikatubuza gutekereza ku byo Imana idusaba. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye, kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Iyo dushyize imishyikirano dufitanye n’Imana mu mwanya wa mbere, dukomeza kugendana n’Imana.—Matayo 6:33.
NI WOWE UZIHITIRAMO
Nubwo nta cyo wakora ngo uhindure ibyakubayeho, ushobora kugira icyo ukora ukazagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza wowe n’abawe. Bibiliya ivuga ko Data wo mu ijuru Yehova adukunda kandi ko atumenyesha icyo twakora ngo tumushimishe. Umuhanuzi Mika yaravuze ati:
“Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo. Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?”—Mika 6:8.
Ese uzemera kugendana n’Imana kugira ngo uzabone imigisha y’iteka yageneye abagendana na yo? Ni wowe uzihitiramo icyo uzakora.