‘Hitamo ubugingo ubeho’
“Ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho.”—GUTEGEKA 30:19.
1, 2. Ni mu buhe buryo umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana?
“TUREME umuntu agire ishusho yacu ase natwe.” Ayo magambo Imana yavuze aboneka mu gice kibimburira ibindi muri Bibiliya. Mu buryo buhuje n’ayo magambo, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 1:26, 27, ‘Imana yaremye umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye.’ Bityo, umuntu wa mbere yari atandukanye n’ibindi biremwa byose byo ku isi. Yasaga n’Umuremyi we, akaba yari afite ubushobozi bwo kwigana Imana mu gutekereza, kugaragaza urukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga. Yaremanywe umutimanama umufasha gufata imyanzuro imufitiye akamaro kandi ishimisha Se wo mu ijuru (Abaroma 2:15). Muri make, Adamu yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo. Yehova yitegereje uburyo yaremye uwo mwana we wo ku isi, agenzuye, ‘abona ko byari byiza.’—Itangiriro 1:31; Zaburi 95:6.
2 Kubera ko dukomoka kuri Adamu, natwe turemwe mu ishusho y’Imana kandi dusa na yo. Ariko se koko dufite ubushobozi bwo kwihitiramo ibyo dukora? Nubwo Yehova afite ubushobozi bwo kumenya ibizaba, ntagena mbere y’igihe ibyo buri wese muri twe azakora ndetse n’ibizamubaho byose. Ntashobora kwemera ko ubushobozi afite bwo kumenya ibizaba bubangamira uburenganzira bwo kwihitiramo abana be bo ku isi bafite. Kugira ngo dusobanukirwe neza ukuntu ari iby’ingenzi gukoresha neza ubushobozi bwacu bwo guhitamo neza, nimucyo tubanze dusuzume icyo ibyabaye ku ishyanga rya Isirayeli bitwigisha.—Abaroma 15:4.
Abisirayeli bari bafite uburenganzira bwo kwihitiramo
3. Itegeko rya mbere muri ya Mategeko Icumi ryavugaga ngo iki, kandi se ni gute Abisirayeli b’indahemuka bahisemo kuryumvira?
3 Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa” (Gutegeka 5:6). Mu wa 1513 Mbere ya Yesu, ishyanga rya Isirayeli ryakuwe mu bubata bwo mu Misiri mu buryo bw’igitangaza, ni yo mpamvu ritagombaga gushidikanya kuri ayo magambo. Yehova yahaye Abisirayeli Amategeko Icumi binyuriye ku muvugizi we Mose. Irya mbere ryaravugaga ngo “ntukagire izindi mana mu maso yanjye” (Kuva 20:1, 3). Icyo gihe Abisirayeli bahisemo kumvira. Bemeye gukorera Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo.—Kuva 20:5; Kubara 25:11.
4. (a) Ni ubuhe buryo bwo guhitamo Mose yamenyesheje Abisirayeli? (b) Ni ubuhe buryo bwo guhitamo dufite muri iki gihe?
4 Hashize imyaka igera kuri 40, Mose yongeye kwibutsa abigiranye imbaraga Abisirayeli bari baravutse nyuma, uburyo bari bafite bwo guhitamo. Yaravuze ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe” (Gutegeka 30:19). Muri iki gihe, natwe dufite uburenganzira bwo kwihitiramo. Dushobora guhitamo gukorera Yehova mu budahemuka tukazahabwa ubuzima bw’iteka cyangwa tugahitamo kutamwumvira maze tukazagerwaho n’ingaruka z’uko kutumvira. Reka dufate ingero ebyiri z’abantu bahisemo ibintu bihabanye.
5, 6. Yosuwa yahisemo ate kandi se byamugendekeye bite nyuma yaho?
5 Mu wa 1473 Mbere ya Yesu, Yosuwa yayoboye Abisirayeli abageza mu Gihugu cy’Isezerano. Mu magambo afite imbaraga Yosuwa yabwiye Ishyanga ryose mbere y’uko apfa, yarabinginze ati ‘kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo.’ Noneho avuga ibireba umuryango we ati “jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”—Yosuwa 24:15.
6 Mbere yaho, Yehova yari yarateye Yosuwa inkunga yo kugira ubutwari kandi agakomera, amutegeka kutazatandukira ngo areke gukurikiza Amategeko y’Imana. Yosuwa yari kugira icyo ageraho ari uko asomye mu gitabo cy’Amategeko mu ijwi riranguruye ku manywa na nijoro (Yosuwa 1:7, 8). Yosuwa yarumviye kandi yagize icyo ageraho. Uko Yosuwa yahisemo byamuhesheje imigisha. Yaravuze ati “nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.”—Yosuwa 21:45.
7. Mu gihe cya Yesaya, ni mu buhe buryo Abisirayeli bamwe bahisemo kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?
7 Mu buryo butandukanye n’ubwo, zirikana ibyabaye muri Isirayeli nyuma y’imyaka 700. Icyo gihe Abisirayeli benshi bakurikizaga imigenzo ya gipagani. Urugero, ku munsi wa nyuma w’umwaka, abantu bakoraga umunsi mukuru wabaga urimo ibyokurya biryoshye na vino ziryoshye. Uwo ntiwari umunsi mukuru usanzwe wahuzaga abantu bo mu muryango. Wari umuhango wo mu rwego rw’idini wakorerwaga imana ebyiri z’abapagani. Umuhanuzi Yesaya yanditse ukuntu Imana yabonaga abo bahemu, agira ati ‘ariko mwebwe mwimūye Uwiteka mwibagirwa umusozi wanjye wera, mutereka [“imana y’Amahirwe,” NW ] intango munywera [“imana Igena Ibizabaho,”NW ] vino y’inkangaza.’ Bizeraga ko umusaruro babonaga mu mwaka wose batabaga bawuhawe na Yehova, ko ahubwo bawubonye kubera ko bagushije neza “imana y’Amahirwe” ndetse n’ “imana Igena Ibizabaho.” Nyamara, mu by’ukuri ubwigomeke bwabo ndetse n’ibyo bihitiyemo ni byo byagaragaje ingaruka zari kubageraho. Yehova yaravuze ati “nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza” (Yesaya 65:11, 12). Kuba barahisemo nabi, byatumye bizanira kurimbuka kandi imana y’Amahirwe n’imana Igena Ibizabaho ntizabujije ibyo kuba.
Uko twahitamo neza
8. Dukurikije ibivugwa mu Gutegeka 30:20, guhitamo neza bikubiyemo iki?
8 Igihe Mose yashishikarizaga Abisirayeli guhitamo ubuzima, yababwiye intambwe eshatu bagombaga gutera. Yagize ati ‘mukunde Uwiteka Imana yanyu muyumvire, muyifatanyeho akaramata’ (Gutegeka 30:20). Nimucyo dusuzume buri ntambwe imwe imwe kugira ngo tujye duhitamo neza.
9. Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Yehova?
9 Dukunda Yehova Imana yacu: Duhitamo gukorera Yehova kubera ko tumukunda. Iyo twumviye ingero z’umuburo z’ibyabaye mu gihe cy’Abisirayeli, turwanya ibishuko byose bituma twishora mu bwiyandarike kandi tukamaganira kure imimerere yatuma tugwa mu mutego wo kwiruka inyuma y’ubutunzi bw’isi (1 Abakorinto 10:11; 1 Timoteyo 6:6-10). Dukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tukitondera amategeko yandikishije (Yosuwa 23:8; Zaburi 119:5, 8). Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yabateye inkunga agira ati “dore mbigishije amategeko n’amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra. Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose” (Gutegeka 4:5, 6). Ubu ni cyo gihe cyo kugaragariza Yehova ko tumukunda. Tuzabigeraho nidukora ibyo ashaka kandi bikaba ari byo biza mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Kandi nta gushidikanya, niduhitamo kubikora dutyo tuzabona imigisha.—Matayo 6:33.
10-12. Ibintu tumaze gusuzuma byabaye mu gihe cya Nowa bitwigisha iki?
10 Twumvira ijwi ry’Imana: Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Abantu bariho mbere y’umwuzure hafi ya bose bari bahugiye mu byabo ku buryo ‘batamenye’ cyangwa batitaye ku miburo Nowa yabahaye. Ingaruka zabaye izihe? Bibiliya ivuga ko ‘umwuzure waje ukabatwara bose.’ Yesu yatanze umuburo avuga ko no muri iki gihe cyacu, ni ukuvuga mu gihe cyo “kuza k’Umwana w’umuntu,” ari ko byari kuzaba bimeze. Ibyabaye mu gihe cya Nowa ni umuburo ukomeye ku bantu bo muri iki gihe bahitamo kutumvira ubutumwa bw’Imana.—Matayo 24:39.
11 Abapfobya imiburo ituruka ku Mana itangwa n’abagaragu bayo muri iki gihe, bagombye kuzirikana akaga gashobora kubageraho baramutse batumviye iyo miburo. Intumwa Petero yavuze iby’abo bakobanyi agira ati “biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi ikarimbuka. Ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana.”—2 Petero 3:3-7.
12 Gereranya iby’abo bantu n’uko Nowa n’umuryango we bahisemo. Bibiliya igira iti “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo ibitaraboneka, akabāza inkuge.” Kuba yarumviye umuburo byatumye umuryango we urokoka (Abaheburayo 11:7). Nimucyo tujye twihutira kumva ijambo ry’Imana, turyiteho kandi turyumvire.—Yakobo 1:19, 22-25.
13, 14. (a) Kuki ari iby’ingenzi ‘kwifatanya akaramata’ kuri Yehova? (b) Ni mu buhe buryo twagombye kwemerera Yehova “umubumbyi wacu” akatubumba?
13 Twifatanya akaramata kuri Yehova: Uretse kuba tugomba gukunda Yehova kandi tukamwumvira kugira ngo ‘duhitemo ubugingo tubone kubaho,’ tugomba nanone ‘kwifatanya akaramata kuri Yehova.’ Ibyo bikubiyemo gukomeza gushikama dusohoza ibyo ashaka. Yesu yaravuze ati “nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Mu by’ukuri, uko duhitamo ni byo bigaragaza ibituri ku mutima. Mu Migani 28:14 hagira hati “hahirwa umuntu uhorana kubaha, ariko uwinangira umutima azagwa mu byago.” Ibyabaye kuri Farawo wo muri Egiputa ni urugero rugaragaza ukuri k’uwo mugani. Uko bya Byago Cumi byagendaga bigera kuri Egiputa, Farawo yarushagaho kunangira umutima aho gutinya Imana. Yehova ntiyigeze ahatira Farawo kwinangira umutima; ahubwo yaretse uwo mutegetsi w’umwibone aba ari we wihitiramo. Uko byaba byaragenze kose, umugambi wa Yehova warasohoye nk’uko intumwa Pawulo yavuze uko Yehova yabonaga Farawo, agira ati ‘icyatumye [“nkureka,” NW ] ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”—Abaroma 9:17.
14 Hashize ibinyejana byinshi Abisirayeli babohowe mu maboko ya Farawo, umuhanuzi Yesaya yaravuze ati “Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe” (Yesaya 64:8). Uko tugenda twemerera Yehova kutubumba mu gihe twiyigisha Ijambo rye kandi tukarishyira mu bikorwa, ni ko tugenda buhoro buhoro twambara umuntu mushya. Turushaho kwicisha bugufi kandi bikorohera Yehova kutubumba. Kwifatanya akaramata kuri Yehova birushaho kutworohera kubera ko tuba dushaka kumushimisha tubikuye ku mutima.—Abefeso 4:23, 24; Abakolosayi 3:8-10.
Ugomba ‘kubibamenyesha’
15. Dukurikije ibivugwa mu Gutegeka 4:9, ni izihe nshingano ebyiri Mose yibukije Abisirayeli?
15 Mose yabwiye ishyanga rya Isirayeli ryari riri hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano ati “wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abuzukuru bawe” (Gutegeka 4:9). Kugira ngo Abisirayeli bazabone imigisha ya Yehova kandi bamererwe neza mu gihugu bari bagiye kuragwa, bagombaga kuzuza inshingano ebyiri bari barahawe na Yehova Imana yabo. Ntibagombaga kwibagirwa ibintu byiza cyane bari bariboneye Yehova yabakoreye kandi bagombaga no kuzabyigisha abari kuzabakomokaho. Twe abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe, natwe ni ko dukwiriye kubigenza niba twifuza ‘guhitamo ubugingo tukabona kubaho.’ Ni ibihe bintu Yehova yadukoreye twiboneye n’amaso yacu?
16, 17. (a) Ni ibihe bintu abamisiyonari bize mu Ishuri rya Galeedi bagezeho mu murimo wo kubwiriza Ubwami? (b) Ni izihe ngero z’abantu uzi bakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo?
16 Dushimishwa cyane no kubona ukuntu Yehova yahaye umugisha umurimo dukora wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Kuva Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi ryatangira mu mwaka wa 1943, abamisiyonari bafashe iya mbere mu murimo wo guhindura abantu abigishwa mu bihugu byinshi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, abahawe impamyabumenyi mu ntangiriro z’iryo shuri na n’ubu baracyarangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami, nubwo bageze mu za bukuru kandi bakaba batagishoboye gukora byinshi kubera impamvu z’uburwayi. Urugero rumwe ni urwa Mary Olson wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi mu wa 1944. Yabanje gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Kolombiya nyuma ajya muri Uruguay, none ubu ari muri Porto Rico. Nubwo mu rugero runaka mushiki wacu Mary Olson asa n’uzitiwe n’ibibazo by’uburwayi aterwa n’iza bukuru, akomeza gushishikarira umurimo wo kubwiriza. Kubera ko yize Igihisipaniya, agena buri cyumweru igihe cyo kwifatanya n’ababwiriza baho mu murimo wo kubwiriza.
17 Nancy Porter yahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi mu wa 1947. Nubwo ubu asigaye ari umupfakazi, aracyakorera umurimo muri Bahamas. Na we ni umumisiyonari ukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza. Mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, mushiki wacu Porter yagize ati “kwigisha abandi ukuri kwa Bibiliya byambereye isoko yihariye y’ibyishimo. Byamfashije kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka yatumye ngira ubuzima bufite intego.”a Iyo mushiki wacu Porter hamwe n’abandi bagaragu b’indahemuka bashubije amaso inyuma, bumva badashobora kwibagirwa ibyo Yehova yabakoreye. Bite se kuri twe? Ese tujya twibuka gushimira Yehova ukuntu yahaye umugisha umurimo w’Ubwami ukorerwa mu karere k’iwacu?—Zaburi 68:12.
18. Gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu buzima bw’abamisiyonari bishobora kutwigisha iki?
18 Dushimishwa cyane n’ibyo abo bantu bamaze imyaka myinshi mu murimo wa Yehova bagezeho ndetse n’ibyo bagikomeza gukora. Duterwa inkunga no gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho yabo kubera ko iyo tubonye ibintu Yehova yakoreye izo ndahemuka ze, bituma turushaho kwiyemeza kumukorera. Mbese buri gihe ujya usoma inkuru nk’izo zishishikaje zisohoka mu Munara w’Umurinzi kandi ukazitekerezaho?
19. Ni gute ababyeyi b’Abakristo bashobora gukoresha neza inkuru zisohoka mu Munara w’Umurinzi zivuga ibyabaye mu mibereho?
19 Mose yibukije Abisirayeli ko batagombaga kwibagirwa ibintu byose Yehova yari yarabakoreye kandi ko ibyo bintu bitagombaga kujya kure y’imitima yabo mu minsi yose y’ubuzima bwabo. Yababwiye ikindi kintu bagombaga gukora agira ati ‘mubimenyeshe abana banyu n’abuzukuru banyu’ (Gutegeka 4:9). Inkuru zivuga ibintu byabayeho zirashishikaza cyane. Abana bakibyiruka baba bakeneye abantu bashobora gufatiraho urugero rwiza. Bashiki bacu batarashaka bashobora gukura amasomo y’ingirakamaro ku nkuru zo mu Munara w’Umurinzi zivuga ibyabaye mu mibereho ya bashiki bacu b’indahemuka bageze mu za bukuru. Kubwiriza mu mafasi yo mu bihugu byabo avugwamo indimi z’amahanga, bishobora gutuma abavandimwe na bashiki bacu babona uburyo bwo kwagura umurimo wabo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Babyeyi b’Abakristo, kuki mutakwifashisha inkuru zivuga iby’abamisiyonari b’indahemuka bize mu ishuri ry’i Galeedi n’abandi, kugira ngo mushishikarize abana banyu guhitamo kuzakora umurimo w’igihe cyose mu buzima bwabo?
20. Tugomba gukora iki kugira ngo ‘duhitemo ubugingo’?
20 None se, ni gute buri wese muri twe ‘yahitamo ubugingo’? Tuzabuhitamo dukoresha impano nziza cyane twahawe yo kwihitiramo, tugaragariza Yehova ko tumukunda kandi dukomeza gukora uko dushoboye mu murimo we igihe cyose akitwemerera kugira icyo gikundiro. Nk’uko Mose yabivuze, Yehova ni we “bugingo bwawe no kurama kwawe.”—Gutegeka 30:19, 20.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo igira iti “Nkomeza Kugira Ibyishimo n’Umutima Ushima n’Ubwo Napfushije Bikanshengura Umutima,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Kamena 2001, ku ipaji ya 23-27.
Mbese uribuka?
• Ni ayahe masomo wakuye ku ngero twasuzumye z’abantu bahisemo mu buryo butandukanye?
• Ni izihe ntambwe tugomba gutera kugira ngo ‘duhitemo ubugingo’?
• Ni izihe nshingano ebyiri duterwa inkunga yo gusohoza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
“Ngushyize imbere ubugingo n’urupfu”
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Kuba Nowa n’umuryango we barumviye ijwi ry’Imana byarabarokoye
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Mary Olson
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Nancy Porter