IGICE CYO KWIGWA CYA 24
‘Mpa kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe’
“Umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe. Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose.”—ZAB 86:11, 12.
INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu
INSHAMAKEa
1. Gutinya Imana bisobanura iki? Kuki abakunda Yehova bagomba kumutinya?
ABAKRISTO bakunda Imana kandi bakayitinya. Hari abashobora kumva ko ibyo bivuguruzanya. Icyakora gutinya Imana bivugwa aha, si bya bindi bituma umuntu ahabuka. Tugiye gusuzuma uko dukwiriye gutinya Imana. Abantu batinya Imana bitewe n’uko bayikunda, bayubaha babivanye ku mutima. Baba bashaka gushimisha Se wo mu ijuru kuko baba batifuza ko ubucuti bafitanye bwazamo agatotsi.—Zab 111:10; Imig 8:13.
2. Dukurikije amagambo Umwami Dawidi yavuze ari mu Zaburi ya 86:11, ni ibihe bintu bibiri tugiye gusuzuma?
2 Soma muri Zaburi ya 86:11. Iyo utekereje kuri ayo magambo, ubona ko Umwami Dawidi wari indahemuka, yari asobanukiwe neza akamaro ko gutinya Imana. Reka dusuzume uko twakurikiza ibyavuzwe muri ayo magambo yahumetswe. Mbere na mbere, turi busuzume zimwe mu mpamvu zagombye gutuma dutinya izina ry’Imana. Hanyuma turi busuzume uko twagaragaza ko dutinya izina ry’Imana mu mibereho yacu ya buri munsi.
KUKI TUGOMBA GUTINYA IZINA RY’IMANA?
3. Ni ibihe bintu byabaye kuri Mose, bigatuma akomeza gutinya izina ry’Imana?
3 Tekereza uko Mose yumvise ameze igihe yari yihishe mu mwobo uri mu rutare, maze akabona ikuzo rya Yehova rimunyuraho. Ibyo bishobora kuba ari byo bintu bitangaje byari bibaye ku muntu mbere y’uko Yesu Kristo aza ku isi. Mose yumvise amagambo ashobora kuba yaravuzwe n’umumarayika. Ayo magambo agira ati: “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 33:17-23; 34:5-7). Birashoboka ko igihe cyose Mose yavugaga izina rya Yehova, yahitaga yibuka ibyo yabonye. Ntibitangaje rero kuba nyuma y’aho, Mose yarahaye Abisirayeli umuburo wo ‘gutinya iryo zina ry’icyubahiro kandi riteye ubwoba.’—Guteg 28:58.
4. Ni iyihe mico ya Yehova twatekerezaho bigatuma turushaho kumutinya?
4 Mu gihe dutekereza ku izina rya Yehova, tugomba no gutekereza ku wo Yehova ari we. Tugomba gutekereza ku mico ye, urugero nk’imbaraga, ubwenge, ubutabera n’urukundo. Gutekereza kuri iyo mico ndetse n’indi, bishobora gutuma turushaho kumutinya.—Zab 77:11-15.
5-6. (a) Izina ry’Imana risobanura iki? (b) Dukurikije ibivugwa mu Kuva 3:13, 14 no muri Yesaya 64:8, ni mu buhe buryo Yehova atuma biba?
5 Izina ry’Imana risobanura iki? Abahanga benshi bemera ko izina Yehova rishobora gusobanurwa ngo: “Ituma biba.” Ibyo bisobanuro bitwereka ko Yehova atuma ibyo ashaka biba kandi ko ntawamubuza kubigeraho. Mu buhe buryo?
6 Yehova atuma biba mu gihe ahinduka igikenewe cyose kugira ngo asohoze umugambi we. (Soma mu Kuva 3:13, 14.) Inshuro nyinshi twagiye duterwa inkunga yo gutekereza kuri ubwo bushobozi buhambaye Yehova afite. Nanone Yehova ashobora gutuma abagaragu be badatunganye baba igikenewe cyose kugira ngo bamukorere kandi umugambi we usohozwe. (Soma muri Yesaya 64:8.) Nguko uko Yehova atuma ibyo ashaka bisohozwa. Nta cyamubuza gusohoza umugambi we.—Yes 46:10, 11.
7. Twakora iki ngo turusheho gutinya Data wo mu ijuru?
7 Ikintu cyadufasha kurushaho gutinya Data wo mu ijuru, ni ugutekereza ku byo yakoze no ku byo yatumye dushobora kugeraho. Urugero, iyo dutekereje ku bintu byose bihambaye Yehova yaremye, twumva bidutangaje cyane (Zab 8:3, 4). Nanone iyo dutekereje ukuntu Yehova yadufashije kugira ngo dukore ibyo ashaka, bituma turushaho kumutinya. Ni ukuri izina rya Yehova riteye ubwoba! Ibisobanuro by’izina rya Yehova bituma tumenya uwo ari we, ibyo yakoze byose n’ibyo azakora mu gihe kizaza.—Zab 89:7, 8.
“NZAMAMAZA IZINA RYA YEHOVA”
8. Dukurikije ibivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 32:2, 3, Yehova yifuza ko abagaragu be bafata bate izina rye?
8 Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu k’Isezerano, hari indirimbo Yehova yigishije Mose (Guteg 31:19). Mose na we yagombaga kuyigisha abantu. Mu Gutegeka kwa Kabiri 32:2, 3, hagaragaza neza ko Yehova atifuza ko izina rye rihishwa, mbese ngo rifatwe nk’aho ari iryera cyane ku buryo ritavugwa. (Hasome.) Yifuza ko abantu bose barimenya. Igihe Mose yigishaga Abisirayeli ibirebana na Yehova n’izina rye rihebuje, barishimye cyane. Ibyo Mose yabigishije byarabakomeje kandi bibatera inkunga, nk’uko imvura y’urujojo ituma ibimera bishisha. None se twe twakora iki ngo ibyo twigisha abantu bibakomeze kandi bibatere inkunga?
9. Ni mu buhe buryo twagira uruhare mu kweza izina rya Yehova?
9 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa mu ruhame, dushobora gukoresha Bibiliya tukereka abantu izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova. Dushobora kubaha ibitabo byacu byiza cyane, tukabereka videwo zacu zishishikaje ndetse n’ibiboneka ku rubuga rwacu bihesha Yehova ikuzo. Haba ku kazi, ku ishuri cyangwa mu gihe turi mu rugendo, dushobora kubwira abantu ibyerekeye Imana yacu dukunda kandi tukababwira imico yayo. Iyo tubwiye abandi ibirebana n’umugambi mwiza cyane Yehova afitiye isi n’abantu, hari ikintu gishya tuba tubafashije kumenya. Tuba tubafashije kumenya ko burya Yehova adukunda cyane. Iyo tubabwiye ukuri ku byerekeye Data wuje urukundo, tuba tugize uruhare mu kweza izina rye. Tuba tubafashije kumenya ko hari ibinyoma byinshi bigishijwe ku birebana na Yehova. Izo nyigisho tubigisha, ni zo zibakomeza kandi zikabatera inkunga kurusha izindi zose bigishijwe.—Yes 65:13, 14.
10. Mu gihe twigisha abantu Bibiliya, kuki kubigisha amategeko y’Imana n’amahame yayo, biba bidahagije?
10 Iyo twigisha abantu Bibiliya, tuba twifuza ko bamenya izina rya Yehova kandi bakarikoresha. Nanone tuba twifuza ko bamenya icyo izina rye risobanura. Ese ibyo twabigeraho turamutse tubigishije gusa amategeko y’Imana n’amahame yayo? Umwigishwa wa Bibiliya mwiza, ashobora kumenya amategeko y’Imana, kandi akayakunda. Ariko se azumvira Imana bitewe n’uko ayikunda? Ibuka ko Eva yari azi amategeko y’Imana ariko ntiyakundaga by’ukuri Uwayatanze kandi na Adamu ni uko (Intang 3:1-6). Ibyo bigaragaza ko kwigisha abantu amategeko y’Imana akiranuka n’amahame yayo, biba bidahagije.
11. Mu gihe twigisha abantu amategeko y’Imana n’amahame yayo, twabafasha dute gukunda Uwayatanze?
11 Amategeko ya Yehova n’amahame ye ni meza kandi adufitiye akamaro (Zab 119:97, 111, 112). Ariko abo twigisha Bibiliya bashobora kutabibona, bitewe n’uko batazi ko Yehova yayaduhaye kubera ko adukunda. Ubwo rero, dushobora kubaza abo twigisha Bibiliya tuti: “Utekereza ko ari iki cyatumye Imana idusaba gukora ibintu ibi n’ibi cyangwa ikatubuza gukora ibi n’ibi? Ibyo bitwigisha iki ku birebana n’Imana?” Iyo dufashije abo twigisha Bibiliya gutekereza kuri Yehova no gutinya by’ukuri izina rye rihebuje, tuba dushobora kubagera ku mutima. Ibyo bizatuma bakunda Imana, bakunde n’amategeko yayo (Zab 119:68). Bizatuma bagira ukwizera gukomeye kandi bizabafasha kwihangana igihe bazaba bahanganye n’ibigeragezo bikomeye.—1 Kor 3:12-15.
“TUZAGENDERA MU IZINA RYA YEHOVA”
12. Ni mu buhe buryo Dawidi yananiwe kugira umutima umwe, kandi se byagize izihe ngaruka?
12 Umwami Dawidi yarahumekewe maze yandika amagambo y’ingenzi aboneka muri Zaburi ya 86:11 agira ati: “Umpe kugira umutima umwe.” Mu mibereho ye yiboneye ukuntu umuntu ashobora kugira imitima ibiri mu buryo bworoshye. Igihe kimwe ubwo yatemberaga hejuru y’inzu ye, yabonye umugore wiyuhagiraga. Ese icyo gihe umutima wa Dawidi wari umeze ute? Yari asanzwe azi ihame rya Yehova rigira riti: “Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Ariko uko bigaragara, yakomeje kwitegereza uwo mugore. Yagize imitima ibiri. Ku ruhande rumwe, yifuje uwo mugore Batisheba. Ariko ku rundi ruhande, yifuzaga gushimisha Yehova. Nubwo Dawidi yari amaze igihe kirekire akunda Yehova kandi amutinya, yemeye kuganzwa n’irari rishingiye ku bwikunde. Ibyo byatumye Dawidi akora ibyaha bikomeye. Yatukishije izina rya Yehova kandi ateza akaga abantu b’inzirakarengane, hakubiyemo n’abagize umuryango we.—2 Sam 11:1-5, 14-17; 12:7-12.
13. Ni iki kitwemeza ko Dawidi yongeye kugira umutima umwe?
13 Yehova yafashije Dawidi kubona ko yari yakoze icyaha gikomeye kandi bongeye kugirana ubucuti (2 Sam 12:13; Zab 51:2-4, 17). Dawidi yibukaga ingorane n’ibibazo byatewe no kuba yaremeye kugira imitima ibiri. Ese Yehova yafashije Dawidi kugira umutima umwe? Yego. Ibyo tubyemezwa n’uko nyuma yaho Bibiliya yagaragaje ko Dawidi yari afite ‘umutima utunganiye Yehova Imana ye,’ mu yandi magambo yari afite umutima wuzuye.—1 Abami 11:4; 15:3.
14. Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza kandi kuki?
14 Ibyabaye kuri Dawidi biteye inkunga ariko nanone bishobora kutubera umuburo. Kuba yaraguye mu cyaha gikomeye, ni umuburo ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe. Twaba tumaze igihe gito cyangwa tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova, dukwiriye kwibaza tuti: “Ese ndwanya ibishuko bya Satani bishobora gutuma ntakomeza kugira umutima umwe?”
15. Gutinya Imana byaturinda bite mu gihe tuguye ku mashusho abyutsa irari ry’ibitsina?
15 Reka dufate urugero. Ubigenza ute iyo urimo ureba tereviziyo cyangwa uri kuri interineti hakaza amashusho ashobora kubyutsa irari ry’ibitsina? Ushobora guhita wibwira mu mutima wawe uti: “Iyi foto cyangwa iyi firimi, si poronogarafiya.” Ariko se aho ntiwasanga ari igikoresho Satani agiye gukoresha kugira ngo udakomeza kugira umutima umwe (2 Kor 2:11)? Iyo foto yagereranywa n’ishoka umuntu akoresha yasa inginga y’igiti. Iyo agikubise ishoka bwa mbere, ntigisaduka. Ariko uko akomeza kugenda yasa, kigera aho kigasaduka. Amafoto abyutsa irari ry’ibitsina aba ari mu bitangazamakuru, twayagereranya n’iyo shoka. Ayo mafoto asa n’aho nta cyo atwaye, ashobora gutuma umuntu adakomeza kugira umutima umwe, amaherezo akazakora icyaha. Ubwo rero, ntukemere ko hagira ikintu kibi kinjira mu mutima wawe. Jya ukomeza kugira umutima umwe wo gutinya izina rya Yehova.
16. Mu gihe duhanganye n’ibishuko, ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
16 Uretse amashusho abyutsa irari ry’ibitsina, hari n’ibindi bishuko byinshi Satani akoresha kugira ngo atugushe mu cyaha. Twitwara dute iyo duhuye n’ibyo bishuko? Umuntu ashobora guhita aterekereza ko bidateje akaga. Urugero, umuntu ashobora kwibwira ati: “Ibi si ibintu bikomeye cyane ku buryo byatuma nshibwa mu itorero!” Imitekerereze nk’iyo ni mibi cyane. Byaba byiza twibajije tuti: “Ese Satani ntiyaba arimo akoresha iki gishuko kugira ngo atume ngira imitima ibiri? Ese ndamutse nkoze icyaha, sinaba ntukishije izina rya Yehova? Ese iki gikorwa cyatuma ndushaho kugirana ubucuti n’Imana cyangwa cyantandukanya na yo?” Jya utekereza kuri ibyo bibazo kandi usenge usaba ubwenge kugira ngo ubisubize utibereye (Yak 1:5). Ibyo bishobora kukurinda rwose! Bishobora kugufasha kwamagana ibishuko, nk’uko Yesu yabigenje igihe yavugaga ati: “Genda Satani.” —Mat 4:10.
17. Kuki kugira imitima ibiri ari bibi? Tanga urugero.
17 Kugira imitima ibiri ni bibi cyane. Urugero, tuvuge ko hari ikipi ifite abakinnyi batumvikana. Hari bamwe bishakira icyubahiro, abandi bakina badakurikije amategeko y’umukino n’aho abandi bo bagasuzugura umutoza. Uko bigaragara, ikipi imeze ityo ntiyatsinda. Icyakora iyo abagize ikipi bose bunze ubumwe, bashobora gutsinda. Umutima wawe ushobora kumera nk’iyo kipi itsinda, niba ibitekerezo byawe, ibyifuzo byawe n’ibyiyumvo byawe bihuje n’amahame ya Yehova. Zirikana ko Satani yashimishwa n’uko wagira imitima ibiri. Aba yifuza ko ibitekerezo byawe, ibyifuzo byawe n’ibyiyumvo byawe bidahuza n’amahame ya Yehova. Icyakora wibuke ko ugomba gukorera Yehova n’umutima wawe wose (Mat 22:36-38). Bityo rero, ntukemere ko Satani atuma ugira imitima ibiri.
18. Dukurikije ibivugwa muri Mika 4:5, ni iki wiyemeje?
18 Jya wunga mu rya Dawidi wasenze Yehova agira ati: “Umpe kugira umutima umwe, kugira ngo ntinye izina ryawe.” Mu mibereho yawe jya wiyemeza gukora ibihuje n’iryo sengesho. Mu myanzuro ufata buri munsi, yaba iyoroheje cyangwa ikomeye, jya ugaragaza ko utinya cyane izina ryera rya Yehova. Nubigenza utyo, uzaba wubahishije izina rye (Imig 27:11). Nanone twese Abahamya ba Yehova, tuzunga mu ry’umuhanuzi Mika wagize ati: “Tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”—Mika 4:5.
INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye
a Muri iki gice, turi bwibande kuri amwe mu magambo agize isengesho ry’Umwami Dawidi, aboneka muri Zaburi ya 86:11, 12. Gutinya izina rya Yehova bisobanura iki? Kuki twagombye gutinya iryo zina rikomeye, kandi se gutinya Imana biturinda bite kugwa mu bishuko?
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mose yigisha abantu indirimbo ihesha ikuzo Yehova.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Eva ntiyamaganye ibyifuzo bibi. Ariko twe twirinda amashusho cyangwa ubutumwa bishobora gutuma tugira ibyifuzo bibi, tukaba twatukisha izina ry’Imana.