IGICE CYA GATANU
Toza umwana wawe kuva akiri muto
1, 2. Ni nde ababyeyi bagomba gushakiraho ubufasha mu gihe barera abana babo?
“ABANA ni umwandu uturuka ku Uwiteka.” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umubyeyi uzi gushimira, dore ubu hashize imyaka igera ku 3.000 (Zaburi 127:3). Koko rero, ibyishimo ababyeyi baterwa no kuba barabyaye ni ingororano y’agaciro kenshi ituruka ku Mana, ingororano ifitwe n’imiryango myinshi. Icyakora, abafite abana ntibatinda kubona ko ibyo byishimo bijyanirana n’inshingano.
2 Kurera abana ni umurimo utoroshye, cyane cyane muri iki gihe. N’ubwo bimeze bityo ariko, hari benshi babigeraho. Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe yasobanuye ikibibafashamo muri aya magambo ngo “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa” (Zaburi 127:1). Uko uzagenda urushaho gukurikiza ubuyobozi Yehova atanga, ni na ko uzagenda urushaho kuba umubyeyi mwiza. Bibiliya igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). Mbese waba witeguye kuzajya wumvira inama za Yehova mu gihe uzaba utangiye umushinga wo kurera uzamara imyaka 20?
EMERA UKO BIBILIYA IBIBONA
3. Abagabo bafite iyihe nshingano mu birebana no kurera abana?
3 Mu miryango myinshi hirya no hino ku isi, abagabo babona ko kurera abana ari umurimo w’abagore. Ni byo koko Ijambo ry’Imana rivuga ko umurimo w’ibanze w’umugabo ari uwo gushakira umuryango ibiwutunga, ariko rinagaragaza ko hari indi nshingano afite mu rugo rwe. Bibiliya igira iti “banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe, hanyuma uzabone kūbaka inzu” (Imigani 24:27). Imana ibona ko umugabo n’umugore bombi bagomba gufatanya kurera abana babo.—Imigani 1:8, 9.
4. Kuki tutagomba kubona ko abana b’abahungu barusha agaciro ab’abakobwa?
4 Ufata ute abana bawe? Hari raporo zivuga ko muri Aziya, “akenshi iyo ababyeyi babyaye umukobwa bitabashimisha.” Muri Amerika y’Epfo, bivugwa ko bakibona ko abana b’abakobwa batanganya agaciro n’ab’abahungu, ndetse no mu “miryango myinshi ijijutse” akaba ari ko babibona. Nyamara, abana b’abakobwa na bo ni abana nk’abandi. Umubyeyi uzwi cyane wo mu bihe bya kera witwaga Yakobo, yavuze ko abana be bose, hakubiyemo n’abakobwa yari yarabyaye icyo gihe, bari ‘abana Imana yamuhereye ubuntu bwayo’ (Itangiriro 33:1-5; 37:35). Yesu na we igihe bamuzaniraga “abana bato” (abahungu n’abakobwa) bose yabahaye umugisha (Matayo 19:13-15). Ntitwashidikanya ko aho ngaho Yesu yagaragaje uko Yehova abona abana.—Gutegeka 16:14.
5. Ni ibiki abashakanye bagomba gusuzuma mu gihe bagena umubare w’abana bazabyara?
5 Ese mu karere k’iwanyu umugore aba yitezweho kubyara abana benshi uko bishoboka kose? Mu by’ukuri, umugabo n’umugore ni bo bagomba kwifatira umwanzuro ku giti cyabo wo kumenya umubare w’abana bazabyara. Ariko se, byagenda bite niba ababyeyi nta bushobozi bafite bwo kugaburira abana benshi, kubambika no kubishyurira amashuri? Ababyeyi bagomba kubanza kubitekerezaho neza mu gihe bateganya umubare w’abana bazabyara. Imiryango imwe n’imwe idashobora kurera abana bayo, ifata abana bamwe ikaboherereza bene wabo ngo bababarerere. Ariko se, uwo ni umuco mwiza? Oya rwose! Nta n’ubwo bivaniraho ababyeyi inshingano yo kurera abana babo. Bibiliya igira iti “niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa” (1 Timoteyo 5:8). Ababyeyi bita ku nshingano zabo bagerageza guteganya umubare w’abana bazabyara “mu rugo” rwabo, abana bazashobora ‘gutunga.’ Ese bazakoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro kugira ngo babigereho? Uwo na wo ni umwanzuro ubareba ku giti cyabo, kandi niba abashakanye bahisemo kubukoresha, guhitamo uburyo bazakoresha na byo biba ari ikibazo kibareba ku giti cyabo. “Umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Gusa, amahame yo muri Bibiliya ntiyemera ko umuntu akoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuringaniza imbyaro bwica urusoro. Yehova Imana ni we ‘soko y’ubugingo’ (Zaburi 36:10). Ku bw’ibyo rero, guhotora ubuzima bwatangiye kubaho ni ugusuzugura Yehova birenze kandi ni ukwica.—Kuva 21:22, 23; Zaburi 139:16; Yeremiya 1:5.
HA UMWANA WAWE IBYO AKENEYE
6. Ni ryari umwana yagombye gutangira gutozwa?
6 Mu Migani 22:6 hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo.” Kumenyereza umwana ni indi nshingano y’ingenzi y’ababyeyi. Ariko se, bagombye gutangira ryari? Kare cyane. Intumwa Pawulo yavuze ko Timoteyo yari yaratojwe guhera “mu buto” bwe (2 Timoteyo 3:15). Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha ngaha rishobora kwerekezwa ku ruhinja ndetse no ku mwana ukiri mu nda (Luka 1:41, 44; Ibyakozwe 7:18-20). Ku bw’ibyo rero, Timoteyo yatojwe kuva akiri muto cyane, kandi byari bikwiriye. Igiti kigororwa kikiri gito. Erega n’umwana w’uruhinja aba afite inyota yo kumenya!
7. (a) Kuki ari ngombwa ko ababyeyi bombi bagirana imishyikirano ya bugufi n’uruhinja rwabo? (b) Ni iyihe mishyikirano yari hagati ya Yehova n’Umwana we w’ikinege?
7 Hari umubyeyi wagize ati “nkimara kubyara umwana wanjye ako kanya nahise numva mukunze.” Ni ko bigenda ku babyeyi benshi. Urwo rukundo rukomeye ruba hagati y’umubyeyi n’uruhinja rwe rugenda rwiyongera uko bagenda bamarana igihe. Konsa na byo bituma barushaho kuba incuti. (Gereranya na 1 Abatesalonike 2:7.) Ni ngombwa ko umubyeyi w’umugore akorakora uruhinja rwe kandi akaruvugisha kuko ruba rubikeneye cyane. (Gereranya na Yesaya 66:12.) None se, umubyeyi w’umugabo we nta cyo bimurebaho? Na we agomba kugirana imishyikirano ya bugufi n’uruhinja rwabo. Yehova ubwe abitangamo urugero. Mu gitabo cy’Imigani havugwamo imishyikirano Yehova afitanye n’Umwana we, aho uwo Mwana agira ati “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye . . . Kandi nari umunezero [we] iminsi yose” (Imigani 8:22, 30; Yohana 1:14). Mu buryo nk’ubwo, kuva umwana akivuka, umugabo mwiza atangira kugirana na we imishyikirano myiza yuje urukundo. Hari umugabo wagize ati “mujye mumugaragariza urukundo rwinshi. Nta mwana wigeze apfa azize kumupfumbata no kumusoma.”
8. Ni gute ababyeyi bagomba gukangura ubwenge bw’abana babo vuba uko bishoboka kose?
8 Icyakora, ibyo si byo abana baba bakeneye byonyine. Kuva bakivuka, ubwonko bwabo buba bwiteguye kwakira ibintu bishya byinshi no kubibika, kandi ababyeyi ni bo mbere na mbere bagomba kubibabwira. Dufate urugero rwo kuvuga. Abashakashatsi bavuga ko urugero umwana amenyamo kuvuga no gusoma neza “rushobora kuba rufitanye isano rya bugufi n’imishyikirano aba yaragiranye n’ababyeyi akivuka.” Mujye muvugana n’umwana wanyu kandi mumusomere kuva akiri uruhinja. Ntazatinda kubigana, kandi bidatinze muzaba mwatangiye kumwigisha gusoma. Ashobora rwose kuzaba azi gusoma na mbere y’uko atangira ishuri. Ibyo bizaba ingirakamaro cyane cyane niba mutuye mu karere gafite abarimu bake cyangwa aho amashuri aba afite abanyeshuri benshi cyane.
9. Ni iyihe ntego y’ingenzi kurusha izindi zose ababyeyi bagomba kuzirikana?
9 Ikintu kiruta ibindi ababyeyi b’Abakristo bagomba kwitaho, ni uguha abana babo ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. (Reba mu Gutegeka kwa Kabiri 8:3.) Bakabikora bagamije iki? Bagamije gufasha abana babo kwihingamo imico nk’iya Kristo, cyangwa se kwambara “umuntu mushya” (Abefeso 4:24). Kugira ngo ibyo babigereho, bagomba kuba bafite ibikoresho bikwiriye kandi bakabikora mu buryo bwiza.
CENGEZA UKURI MU MUTIMA W’UMWANA WAWE
10. Ni iyihe mico abana baba bagomba kwihingamo?
10 Kugira ngo inzu igire agaciro, biterwa ahanini n’ibikoresho bayubakishije. Intumwa Pawulo yavuze ko ibikoresho byiza cyane kuruta ibindi bifasha umuntu kugira kamere nk’iya Kristo ari “izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi” (1 Abakorinto 3:10-12). Ibyo bigereranya ukwizera, ubwenge, kujijuka, ubudahemuka, kubaha no gukunda Yehova n’amategeko ye (Zaburi 19:8-12; Imigani 2:1-6; 3:13, 14). Ababyeyi bafasha bate abana babo kwihingamo iyo mico kuva bakiri bato? Babigeraho bakurikiza uburyo bwatanzwe kuva kera.
11. Ababyeyi b’Abisirayeli bafashaga bate abana babo kwihingamo imico irangwa no kubaha Imana?
11 Igihe ishyanga rya Isirayeli ryari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabwiye ababyeyi b’Abisirayeli ati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7). Koko rero, ababyeyi bagomba guha abana urugero rwiza, bakababera incuti, bagashyikirana na bo kandi bakabigisha.
12. Kuki ari ngombwa cyane ko ababyeyi batanga urugero rwiza?
12 Tanga urugero rwiza: Yehova yabanje kuvuga ati “aya mategeko . . . ahore ku mutima wawe.” Noneho abona kongeraho ati “ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe.” Ubwo rero, iyo mico yo kubaha Imana igomba kubanza kuba mu mutima w’umubyeyi. Umubyeyi agomba gukunda ukuri no kugukurikiza mu mibereho ye. Niba bimeze bityo, ni bwo gusa azashobora kugera ku mutima w’umwana (Imigani 20:7). Kubera iki? Kubera ko abana bakurikiza ibyo babona kuruta ibyo bumva.—Luka 6:40; 1 Abakorinto 11:1.
13. Ababyeyi b’Abakristo bakwigana bate urugero rwa Yesu mu birebana no kwita ku bana?
13 Ba incuti yabo: Yehova yabwiye ababyeyi b’Abisirayeli ko bagombaga kujya ‘bavugana n’abana babo bicaye mu nzu no mu gihe bagenda mu nzira.’ Ibyo bisaba ko ababyeyi bamarana igihe n’abana kabone n’iyo baba bakunze kugira akazi kenshi. Uko bigaragara, Yesu na we yiyumvishije ko abana bari bamukeneye. Iminsi mike mbere y’uko arangiza umurimo we wo ku isi, abantu ‘bamuzaniye abana bato ngo abakoreho.’ Yabyakiriye ate? ‘Yarabakikiye, abaha umugisha’ (Mariko 10:13, 16). Ngaho tekereza nawe: Yesu yari asigaranye amasaha make ngo yicwe! Nyamara, yaremeye abo bana bamutwara igihe, kandi abitaho. Mbega urugero rwiza!
14. Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi bamarana igihe n’umwana wabo?
14 Mushyikirane: Kumarana igihe n’umwana wawe bizatuma mushyikirana. Uko muzajya muganira kenshi, ni ko uzajya ugenda umenya kamere ye. Icyakora, zirikana ko gushyikirana bikubiyemo ibirenze kuvuga. Hari umugore wo muri Brezili wagize ati “nitoje gutega amatwi, mbese gutega amatwi mbishyizeho umutima.” Kubera ko yihanganye, yabonye ingororano igihe umuhungu we yatangiraga kujya amuhishurira ibyabaga bimuri ku mutima.
15. Ni iki tugomba kuzirikana mu birebana no kwidagadura?
15 Abana baba bakeneye “igihe cyo guseka. . . n’igihe cyo kubyina,” cyangwa se igihe cyo kwidagadura (Umubwiriza 3:1, 4; Zekariya 8:5). Icyo gihe cyo kwidagadura kigira ingaruka nziza cyane iyo ababyeyi n’abana bose bidagaduriye hamwe. Birababaje kubona mu miryango myinshi bumva ko kwidagadura ari ukureba televiziyo. N’ubwo hari porogaramu zimwe na zimwe zo kuri televiziyo ziba zishimishije, hari izindi nyinshi zangiza ibitekerezo, kandi televiziyo ituma abagize umuryango badashyikirana. None se, kuki mutashaka ikintu cyungura ubwenge mwakorera hamwe n’abana banyu? Mushobora wenda nko kuririmba, gukina udukino runaka, gusura incuti cyangwa gusura ahantu nyaburanga. Ibikorwa nk’ibyo bituma mushyikirana.
16. Ni ibiki ababyeyi bagomba kwigisha abana babo kuri Yehova, kandi se bagomba kubibigisha bate?
16 Ba umwigisha: Yehova yaravuze ati “aya mategeko . . . ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe.” Imirongo ikikije uwo nguwo ikwereka icyo ugomba kubigisha n’uburyo wabikoramo. Mbere na mbere, ugomba ‘gukundisha Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose’ (Gutegeka 6:5). Hanyuma, ‘ayo magambo ukagira umwete wo kuyabigisha.’ Ha abana inyigisho zigamije kubakundisha Yehova n’amategeko ye n’ubugingo bwabo bwose. (Gereranya n’Abaheburayo 8:10.) Ijambo ‘kugira umwete wo kwigisha’ ryumvikanisha kwigisha binyuriye mu gusubiramo kenshi. Ubwo rero, ni nk’aho Yehova akubwira ko uburyo bw’ibanze ushobora gufashamo abana bawe kwihingamo imico irangwa no kubaha Imana, ari uguhora mumuvugaho. Ibyo bikubiyemo kugirana na bo icyigisho cya Bibiliya gihoraho.
17. Ni iki ababyeyi bashobora gukenera gutoza abana babo? Kubera iki?
17 Ababyeyi benshi bazi ko bitoroshye gucengeza inyigisho mu mutima w’umwana. Intumwa Petero yateye Abakristo bagenzi be inkunga igira iti “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye” (1 Petero 2:2). Ijambo ‘kwifuza’ ryumvikanisha ko kuri benshi, kugira ipfa ry’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bidapfa kwizana gutya gusa. Bishobora kuba ngombwa ko ababyeyi bashaka uburyo batoza abana babo kugira bene iryo pfa.
18. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe Yesu yakoreshaga yigisha ababyeyi bakwiriye kwigana?
18 Yesu yageraga abantu ku mutima yifashishije ingero (Mariko 13:34; Luka 10:29-37). Ubwo buryo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza cyane cyane ku bana. Bigishe amahame yo muri Bibiliya wifashishije inkuru zinyuranye zishishikaje, urugero nk’izo dusanga mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya.a Kora uko ushoboye abana babigiremo uruhare. Bareke bakoreshe ubwenge bwabo bashushanya cyangwa se bakina udukino dushingiye ku nkuru zo muri Bibiliya. Yesu yanakoreshaga ibibazo (Matayo 17:24-27). Igana ubwo buryo mu gihe cy’icyigisho cyanyu cy’umuryango. Aho kuvuga gusa itegeko ry’Imana, baza utubazo nk’utu ngo ‘kuki Yehova yaduhaye iri tegeko? Iyo turikurikije bigenda bite? Naho iyo tutarikurikije?’ Ibibazo nk’ibyo bifasha umwana gutekereza no kubona ko amategeko y’Imana adufasha kandi ko ari meza.—Gutegeka 10:13.
19. Ni izihe nyungu abana bazabona ababyeyi babo nibakurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mishyikirano bagirana na bo?
19 Nuha umwana wawe urugero rwiza kuva akiri muto cyane, ukamubera incuti, mukajya mushyikirana kandi ukajya umwigisha, uzamufasha kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana. Iyo mishyikirano izatuma umwana wawe yishimira kuba Umukristo. Azihatira kubaho mu buryo buhuje n’ibyo yizera ndetse no mu gihe azaba ahanganye n’amoshya y’urungano, n’ibindi bishuko. Iteka ujye umufasha gufatana uburemere iyo mishyikirano y’igiciro cyinshi.—Imigani 27:11.
AKAMARO KO GUHANA
20. Guhana ni iki, kandi se bigomba gukorwa bite?
20 Guhana ni imyitozo igorora ubwenge n’umutima. Abana baba babikeneye igihe cyose. Pawulo agira abagabo inama yo ‘kurera [abana babo] babahana, babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Ababyeyi bagomba guhana abana babo mu rukundo, nk’uko Yehova abigenza (Abaheburayo 12:4-11). Igihano gishingiye ku rukundo gishobora no gutangwa mu magambo, ufasha umwana gutekereza. Ni yo mpamvu tubwirwa tuti “mwumve ibyo mbahugura” (Imigani 8:33). Igihano kigomba gutangwa gite?
21. Ni ayahe mahame ababyeyi bagomba kuzirikana mu gihe bahana abana babo?
21 Hari ababyeyi bumva ko guhana umwana ari ukumubwira amagambo yo kumukankamira, umutonganya cyangwa se unamutuka. Nyamara kuri iyo ngingo, Pawulo agira ati “ba se ntimugasharirire abana banyu” (Abefeso 6:4). Buri Mukristo wese aterwa inkunga yo “kugira ineza kuri bose, . . . agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka” (2 Timoteyo 2:24, 25). N’ubwo ababyeyi b’Abakristo bazi akamaro ko kutajenjeka, bagerageza kuzirikana ayo magambo mu gihe bahana abana babo. Icyakora, rimwe na rimwe guhanisha amagambo ntibiba bihagije; icyo gihe haba hakenewe ikindi gihano.—Imigani 22:15.
22. Niba bibaye ngombwa ko umwana ahanwa, ni iki agomba gusobanurirwa?
22 Kubera ko abana baba batandukanye, bakenera n’ibihano bitandukanye. Hari ‘abadahanishwa amagambo’ gusa. Hari igihe biba ngombwa ko bene abo bana bacishwaho akanyafu iyo basuzuguye, kandi ibyo bishobora kurokora ubuzima bwabo (Imigani 17:10; 23:13, 14; 29:19). Icyakora, umwana agomba gusobanukirwa impamvu ahanwe. ‘Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge’ (Imigani 29:15; Yobu 6:24). Ikindi ariko, igihano kigira aho kigarukira. Yehova yabwiye ubwoko bwe ati ‘nzaguhana uko bikwiriye’ (Yeremiya 46:28b). Bibiliya ntishyigikira na gato ibyo gukubitana umwana uburakari cyangwa kumuhuragura nk’ukubita inzoka, kuko ushobora kumuvuna cyangwa ukamukomeretsa.—Imigani 16:32.
23. Ni ibiki umwana agomba kwiyumvisha mu gihe ababyeyi be bamuhannye?
23 Igihe Yehova yabwiraga ubwoko bwe ko azabuhana, yabanje kububwira ati “ntutinye . . . kuko ndi kumwe namwe” (Yeremiya 46:28a). Mu buryo nk’ubwo, igihano ababyeyi baha abana babo mu buryo bukwiriye ubwo ari bwo bwose, ntikigomba na rimwe gutuma umwana yumva ko bamwanze (Abakolosayi 3:21). Ahubwo umwana agomba kumva ko yahanwe kubera ko ababyeyi be bari ‘kumwe na we,’ ko batamutereranye.
RINDA UMWANA WAWE AKAGA
24, 25. Ni ikihe kintu giteye inkeke abana bagomba kurindwa muri iki gihe?
24 Abantu benshi bakuze iyo bashubije amaso inyuma, basanga baragize ibyishimo mu bwana bwabo. Bibuka ukuntu bumvaga bafite umutekano, bafite icyizere ko ababyeyi babo bazabitaho mu mimerere iyo ari yo yose. Ababyeyi bifuza ko abana babo na bo bakumva bameze batyo; nyamara muri iyi si yangiritse, ntibicyoroshye kurinda abana kugerwaho n’ibintu bibi.
25 Kimwe mu bintu biteye inkeke cyane byadutse muri iyi minsi ni icyorezo cyo konona abana. Muri Maleziya, raporo zigaragaza ko umubare w’abana bagirirwa ibya mfura mbi wikubye incuro enye mu gihe cy’imyaka icumi. Mu Budage, buri mwaka abana bagera ku 300.000 bafatwa ku ngufu, mu gihe muri kimwe mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo ho ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka hafatwa abana bagera kuri 9.000.000. Ni agahomamunwa rwose! Ikibabaje ni uko abenshi muri abo bana bagirirwa ibya mfura mbi babikorerwa iwabo mu rugo, bagafatwa n’abantu bari basanzwe bazi kandi bizeraga. Ariko ubundi, ababyeyi bagombye gukenyera bakarinda abana babo. Ababyeyi barinda abana babo bate?
26. Ni mu buhe buryo ababyeyi bashobora kurinda abana babo, kandi se ubumenyi bwarinda umwana bute?
26 Kubera ko byagaragaye ko abana batasobanuriwe neza iby’ibitsina ari bo bakunze kwibasirwa n’abo bagizi ba nabi, imwe mu ntambwe z’ingenzi zo kubarinda icyo cyago ni ukubigisha, ndetse rwose kuva bakiri bato cyane. Ubumenyi bushobora kubarinda ‘inzira y’ibibi, n’abantu bavuga iby’ubugoryi’ (Imigani 2:10-12). Ariko se, ni ubuhe bumenyi? Ni ubumenyi bw’amahame yo muri Bibiliya, bwo kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Bagomba kandi kumenya ko abantu bakuru na bo bajya bakora ibintu bibi kandi ko umwana atagomba kumvira umuntu uwo ari we wese umusaba gukora ibintu bibi. (Gereranya na Daniyeli 1:4, 8; 3:16-18.) Ntimukabiganireho rimwe risa. Abana benshi baba bakeneye gusubirirwamo ikintu kenshi kugira ngo bagifate neza. Bitewe n’urukundo ababyeyi bakunda abana babo, uko abana bagenda bigira hejuru, umubyeyi w’umugabo aba agomba kubahiriza uburenganzira bw’abakobwa be bwo kugira ahantu habo biherera ntabavogere n’umubyeyi w’umugore na we akubahiriza ubw’abahungu be. Ibyo bizatuma umwana arushaho kwiyumvisha ibikwiriye ibyo ari byo. Ariko birumvikana ko uburyo bwiza kurusha ubundi bwose bwo kurinda abana banyu kugirirwa ibya mfura mbi, ari uko mwebwe ababyeyi mwajya mubahozaho ijisho.
SHAKIRA UBUYOBOZI KU MANA
27, 28. Ni nde waha ababyeyi ubufasha bukomeye mu gihe bahanganye n’ikibazo kitoroshye cyo kurera abana?
27 Koko rero, gutoza umwana uhereye mu bwana si ikintu cyoroshye, ariko ababyeyi bizera Imana ntibatereranywe. Kera mu gihe cy’Abacamanza, igihe umugabo witwaga Manowa yamenyaga ko yari kuzabyara umwana, yasabye Yehova ubuyobozi ku birebana n’uko yari kuzamurera. Yehova yashubije amasengesho ye.—Abacamanza 13:8, 12, 24.
28 Muri iki gihe na bwo, ababyeyi bizera Yehova bashobora kumusaba kubereka uko barera abana babo. Kuba umubyeyi si inshingano yoroshye, ariko bihesha ingororano nyinshi. Umugabo n’umugore b’Abakristo bo muri Hawayi baravuze bati “uba ufite imyaka 12 ugomba gutozamo umwana, mbere y’uko ya myaka mibi y’ubugimbi igera. Ariko iyo wihatiye gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, nyuma y’iyo myaka uba ugeze igihe cyo gusarura ibyishimo n’amahoro iyo ubonye biyemeje babikuye ku mutima ko bagiye gukorera Yehova” (Imigani 23:15, 16). Umwana wawe nafata uwo mwanzuro, nawe uziyamirira uti “dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka”!
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.