IGICE CYA GATANDATU
Fasha umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukura neza
1, 2. Ni ibihe byishimo abana bageze mu gihe cy’amabyiruka bashobora kuzanira imiryango yabo, kandi se ni ibihe bibazo bishobora guturuka ku bana bageze muri icyo kigero?
KUGIRA umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka bitandukanye cyane no kugira umwana w’imyaka itanu cyangwa icumi. Iyo abana bageze mu myaka y’amabyiruka bahura n’ibibazo byihariye, ariko bashobora no kuyigiriramo ibyishimo kandi bakagera ku bintu bizima. Ingero z’abantu nka Yozefu, Dawidi, Yosiya na Timoteyo, zigaragaza ko abakiri bato bashobora kuba abantu biringirwa, kandi bakagirana imishyikirano myiza na Yehova (Itangiriro 37:2-11; 1 Samweli 16:11-13; 2 Abami 22:3-7; Ibyakozwe 16:1, 2). Ingimbi n’abangavu benshi muri iki gihe babitangira igihamya. Ushobora kuba nawe hari abo uzi.
2 Icyakora hari abagera muri iyo myaka ugasanga bavurunganye. Hari igihe usanga bishimye ubundi ugasanga bigunze. Hari ubwo ingimbi n’abangavu baba bashaka umudendezo mwinshi kurushaho, hanyuma ababyeyi babo babashyiriraho imipaka bikabarakaza. Nyamara abo bangavu n’ingimbi baba bataraba inararibonye, kandi baba bagikeneye ko ababyeyi babo babafasha mu buryo burangwa n’urukundo kandi bakabihanganira. Ni koko, haba ku bana bageze mu myaka y’amabyiruka ndetse no ku babyeyi babo, iyo myaka ishobora kuba imyaka ishimishije, ariko nanone ishobora kubatera ibibazo. Abakiri bato bageze muri iyo myaka bafashwa bate?
3. Ni gute ababyeyi bashobora gushyiriraho abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka urufatiro ruzatuma bagira icyo bageraho mu buzima?
3 Ababyeyi bakurikiza inama za Bibiliya bafasha abana babo bageze mu myaka y’amabyiruka guhangana n’ibigeragezo by’iyo myaka bakazavamo abagabo n’abagore bashyitse bashobora kugira icyo bageraho. Mu bihugu byose no mu bihe byose, iyo ababyeyi n’abana babo babaga bageze mu myaka y’amabyiruka bafatanyaga bagashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, bagiraga icyo bageraho.—Zaburi 119:1.
MUBWIZANYE UKURI NTA CYO MUHISHA
4. Kuki ari ngombwa ko ababyeyi n’abana bari mu kigero cy’amabyiruka bicara bakajya inama?
4 Bibiliya igira iti “aho inama itari imigambi ipfa ubusa” (Imigani 15:22). Niba byari ngombwa ko mujya inama n’abana bakiri bato, ibyo birushaho kuba ngombwa iyo bageze mu myaka y’amabyiruka, kubera ko baba bamarana igihe kinini n’incuti zabo zo ku ishuri cyangwa ahandi hantu kuruta icyo bamara mu rugo. Iyo ababyeyi baticaranye n’abana babo bageze igihe cy’amabyiruka ngo bajye inama, mbese ngo babwizanye ukuri nta cyo bahisha, abo bana bashobora gusa n’aho ari abashyitsi muri urwo rugo. Hakorwa iki kugira ngo bakomeze gushyikirana?
5. Abana bageze mu gihe cy’amabyiruka baterwa inkunga yo kubona bate ibyo gushyikirana n’ababyeyi babo?
5 Ari abana babyiruka ari n’ababyeyi, bose bagomba kubigiramo uruhare. Ni iby’ukuri ko abana bageze mu gihe cy’amabyiruka hari igihe kuganira n’ababyeyi bitaborohera nk’uko byaboroheraga bakiri bato. Uko byaba biri kose ariko, wibuke ko ‘aho abayobora b’ubwenge batari abantu bagwa, ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro’ (Imigani 11:14). Ayo magambo areba abantu bose, ari abato ari n’abakuru. Abana bageze mu gihe cy’amabyiruka bazirikana ibyo, bazumva ko bagikeneye ubuyobozi burangwa n’ubwenge, kuko icyo gihe baba bahanganye n’ibibazo bitoroshye kuruta mbere hose. Bagombye kuzirikana ko ababyeyi babo bizera ari bo bashobora kubagira inama nziza kuko bo baba ari inararibonye kandi baragaragaje mu gihe cy’imyaka myinshi ko babakunda kandi ko babitaho. Ku bw’ibyo rero, abana bageze muri icyo gihe cy’amabyiruka bazi ubwenge ntibazihunza ababyeyi babo.
6. Ababyeyi bazi ubwenge kandi bakunda abana babo bazakora iki kugira ngo bashyikirane n’abana babo bageze mu myaka y’amabyiruka?
6 Kugira ngo umubyeyi ashyikirane n’umwana uri muri iyo myaka, bisaba ko agerageza uko ashoboye kose akaboneka mu gihe uwo mwana yumva akeneye ko baganira. Niba uri umubyeyi, kora ibishoboka byose kugira ngo nibura bigaragare ko wowe wifuza gushyikirana na we. Ibyo bishobora kutoroha. Bibiliya ivuga ko hari “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Hari igihe umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka aba yumva ashaka ko muganira mu gihe wowe wumva ushaka guceceka. Wenda icyo gihe wari wakigeneye icyigisho cya bwite, kuruhuka cyangwa se kugira utwo wikorera mu rugo. N’ubwo byaba bimeze bityo ariko, igihe umwana wawe ashaka ko muganira, gerageza uhindure gahunda yawe maze umutege amatwi. Nibitagenda bityo, ashobora no kutazongera kwirirwa yirushya ashaka kukuvugisha. Wibuke urugero Yesu yatanze. Hari igihe yashakaga kuruhuka, ariko abonye abantu bamwirunzeho baje kumva ibyo avuga, yaretse kuruhuka atangira kubigisha (Mariko 6:30-34). Abana bageze igihe cy’amabyiruka na bo baba babibona ko ababyeyi babo bagira akazi kenshi, ariko baba bakeneye kumenya ko bazababona igihe cyose bazaba babakeneye. Ku bw’ibyo rero, ujye ushaka umwanya bakubone kandi ubatege amatwi.
7. Ni iki ababyeyi bagomba kwirinda?
7 Gerageza kwibuka uko wari umeze ukiri muri iyo myaka, kandi ujye unyuzamo mubiteremo urwenya! Ababyeyi bagomba gushimishwa no kumarana igihe n’abana babo. Iyo ababyeyi babonye akanya nta kandi kazi bafite, bagakoresha bate? Niba bagakoresha ibyabo batari hamwe n’umuryango wabo, ntibizisoba abana bari mu gihe cy’amabyiruka. Abo bana nibabona ko incuti zabo zo ku ishuri zibitaho kuruta ababyeyi babo, ibyo ntibizabura kubagiraho ingaruka.
MUZAGANIRA IKI?
8. Umwana yakwigishwa ate kuba umuntu w’inyangamugayo, ugira umwete kandi witwara neza?
8 Niba ababyeyi bataratoje abana babo kuba inyangamugayo no kugira umwete mu kazi, bagomba gukora ibishoboka byose bakabibatoza muri iyo myaka y’amabyiruka (1 Abatesalonike 4:11; 2 Abatesalonike 3:10). Ni na ngombwa ko bicara biringiye rwose ko abana babo bemera n’umutima wabo wose ko kuba bazima mu by’umuco no kwirinda ubwiyandarike bigira ingaruka nziza (Imigani 20:11). Ku birebana n’ibyo, ahanini umubyeyi ntazavuga byinshi ahubwo azatanga urugero rwiza. Kimwe n’uko abagabo batizera bashobora ‘kureshywa n’ingeso nziza z’abagore babo,’ n’abana bageze mu myaka y’amabyiruka bashobora kwigira ku myifatire y’ababyeyi babo amahame meza bashobora kugenderaho (1 Petero 3:1). Ariko rero kubaha urugero byonyine ntibihagije, kuko iyo abana bageze hanze bahura n’abantu benshi babaha urugero rubi kandi bakumva n’ibintu bikocamye, ariko bireshya, abantu bavuga. Ibyo rero bizatuma ababyeyi bita ku bana babo bashaka kumenya icyo batekereza ku byo babona no ku byo bumva, kandi ibyo bisaba ko baganira ibi bifatika.—Imigani 20:5.
9, 10. Kuki ababyeyi bagomba kwigisha abana babo ku birebana n’ibitsina, kandi se babikora bate?
9 Ibyo ni ngombwa cyane iyo bigeze mu bihereranye n’ibitsina. Babyeyi, aho mwaba mugira isoni zo kuganira n’abana banyu ku bihereranye n’ibitsina? Niba binabatera isoni, mushyireho imihati mubiganireho kubera ko abakiri bato n’ubundi baba bazabimenya babibwiwe n’abandi batari mwe. Nimutanabibabwira, ni yo yayo bazabimenya kandi ikibabaje ni uko bashobora kubimenya nabi! Muri Bibiliya, Yehova ntiyigeze agira isoni zo kuvuga ku bihereranye n’ibitsina, kandi n’ababyeyi ntibagombye kubitinya.—Imigani 4:1-4; 5:1-21.
10 Icyiza ni uko Bibiliya itanga ubuyobozi busobanutse neza ku bihereranye n’ibitsina, kandi Abahamya ba Yehova bakaba baranditse inyandiko nyinshi zidufasha kubona ko ubwo buyobozi bukwiriye gukurikizwa no muri iki gihe. Kuki se tutazikoresha? Urugero, kuki utagenzurana n’umuhungu cyangwa umukobwa wawe igice kivuga kiti “La sexualité et la moralité” (Imikoreshereze y’ibitsina n’amahame mbwirizamuco) mu gitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques? Ushobora kuzatangazwa cyane n’ingaruka nziza ibyo bizagira.
11. Ni ubuhe buryo bugira ingaruka nziza kuruta ubundi bwose ababyeyi bakwigishamo abana babo uko bakorera Yehova?
11 Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane ababyeyi bagomba kuganiraho n’abana babo? Intumwa Pawulo yarakivuze igihe yandikaga ati “[abana banyu] mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Abana bakeneye gukomeza kwiga ibihereranye na Yehova. Cyane cyane bakeneye kwiga kumukunda, kandi bagombye kugira icyifuzo cyo kumukorera. Aho na ho, ibikorwa biruta amagambo. Abana bari mu myaka y’amabyiruka nibabona ababyeyi babo bakunda Imana ‘n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose,’ kandi ibyo bikaba bigira ingaruka nziza mu mibereho y’ababyeyi babo, na bo bashobora rwose kumva bashaka kubigana (Matayo 22:37). Nanone abakiri bato nibabona ababyeyi babo bashyira mu gaciro mu birebana n’ubutunzi, bagashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, bizatuma na bo bagira imitekerereze nk’iyo.—Umubwiriza 7:12; Matayo 6:31-33.
12, 13. Ni iki ababyeyi bagomba kuzirikana niba bashaka ko icyigisho cy’umuryango kigira icyo kigeraho?
12 Icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri cyumweru kizafasha cyane ababyeyi mu kwigisha abana babo ibintu by’umwuka (Zaburi 119:33, 34; Imigani 4:20-23). Ni ngombwa ko icyo cyigisho gikorwa buri gihe (Zaburi 1:1-3). Ababyeyi n’abana bagombye kumenya ko icyigisho cy’umuryango kigomba kuza mbere y’ibindi byose bateganya gukora aho kubanza ibindi cyo kikaza nyuma. Byongeye kandi, kugira ngo icyigisho cy’umuryango kigire icyo kimarira abagize umuryango bose, bagomba kucyishimira. Hari umugabo wavuze ati “ibanga ryo kubigeraho ni uko ukiyobora akora ku buryo abakirimo bumva bisanzuye, ariko kigakorwa mu buryo bwiyubashye, mu buryo busanzwe ariko nta gusaragurika. Si ko buri gihe biba byoroshye gushyira mu gaciro kuri iyo ngingo, kandi incuro nyinshi abakiri bato baba bakeneye kugira icyo bahindura ku myifatire yabo. Niba bitagenze neza incuro imwe cyangwa ebyiri, ihangane wizere ko bizagenda neza ubutaha.” Uwo mugabo yanavuze ko mu isengesho yasengaga mbere y’uko batangira icyigisho, buri gihe yasabaga Yehova ngo afashe buri wese mu bagize umuryango we kubona icyo cyigisho mu buryo bukwiriye.—Zaburi 119:66.
13 Ababyeyi bizera bafite inshingano yo kuyobora icyigisho cy’umuryango. Ni iby’ukuri ko hashobora kubaho ababyeyi badafite impano yo kuba abigisha beza, bikaba byabagora kumenya icyo bakora ngo icyigisho cy’umuryango kibe gishimishije. Uko byaba biri kose ariko, niba ‘mu byo ukora no mu by’ukuri’ ukunda abana bawe bageze mu gihe cy’amabyiruka, uzifuza rwose kubafasha wicishije bugufi kandi ubivanye ku mutima, kugira ngo batere imbere mu buryo bw’umwuka (1 Yohana 3:18). N’ubwo rimwe na rimwe bashobora kwitotomba, baziyumvisha ko icyifuzo cyawe ari uko bagira ibyishimo.
14. Amagambo ari mu Gutegeka kwa Kabiri 11:18, 19 yashyirwa mu bikorwa ate mu birebana no kwigisha abana bageze mu gihe cy’amabyiruka ibintu by’umwuka?
14 Mu cyigisho cy’umuryango si ho honyine ababyeyi bigishiriza abana babo ibintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka. Aho waba wibuka itegeko Yehova yahaye ababyeyi? Yaravuze ati “mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse.” (Gutegeka 11:18, 19; reba no mu Gutegeka 6:6, 7.) Ibi ntibishaka kuvuga ko buri kanya ababyeyi bagomba kubwira abana babo ibihereranye na Bibiliya. Ahubwo umutware w’umuryango ukunda abana be agomba buri gihe gushaka uko yabubaka mu buryo bw’umwuka.
GUTOZA ABANA UBURERE N’IKINYABUPFURA
15, 16. (a) Guha umwana uburere bikubiyemo iki? (b) Ni nde ugomba gutanga uburere, kandi se ni nde ufite inshingano yo gukurikiza ubwo burere?
15 Mu guha umwana uburere haba hakubiyemo kumukosora no kuganira na we. Hakubiyemo cyane gukosora kurusha guhana, n’ubwo guhana na byo bishobora kuba ngombwa. Igihe abana bawe bari bakiri bato, bari bakeneye guhabwa uburere; n’ubu rero ubwo bamaze kubyiruka, baracyabukeneye, ndetse wenda kuruta mbere hose. Abana bageze mu gihe cy’amabyiruka bazi ubwenge bazi ko ibyo ari ukuri rwose.
16 Bibiliya igira iti “umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga” (Imigani 15:5). Uyu murongo w’Ibyanditswe utwigisha byinshi! Ugaragaza ko abana bagomba guhabwa uburere. Umwana uri mu gihe cy’amabyiruka ‘ntazemera gucyahwa’ ari nta wamucyashye. Inshingano yo guha abana uburere Yehova yayihaye ababyeyi, cyane cyane umugabo. Icyakora inshingano yo gukurikiza ubwo burere yo ireba uwo mwana nyine uri mu gihe cy’amabyiruka. Nakurikiza uburere ahabwa na se na nyina, azamenya byinshi kandi bimurinde gukora amakosa (Imigani 1:8). Bibiliya igira iti “uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.”—Imigani 13:18.
17. Ni gute ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro mu gihe baha abana babo uburere?
17 Ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro mu gihe baha uburere abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka. Bagombye kwirinda gukagatiza ngo hato badatuma abana babo barakara cyangwa bakumva ko rwose nta cyo bari cyo (Abakolosayi 3:21). Ariko nanone, ababyeyi ntibagomba kurera bajeyi, kuko ibyo byatuma bavutsa abana babo uburere bari bakeneye. Bene iyo mirerere ishobora guteza akaga gakomeye. Mu Migani 29:17 hagira hati “hana umwana wawe azakuruhura, ndetse azanezeza umutima wawe.” Umurongo wa 21 (muri Bibiliya Ntagatifu) wo ugira uti “niba umucakara ateteshejwe kuva mu bwana, amaherezo azigomeka.” N’ubwo uwo murongo uvuga umugaragu, werekeza no kuri buri mwana wese mu rugo.
18. Guha umwana uburere ni ikimenyetso kigaragaza iki, kandi se iyo ababyeyi bakomeje ubutadohoka guha abana babo uburere, bigira izihe ngaruka?
18 Tuvugishije ukuri, iyo umubyeyi ahaye umwana we uburere bukwiriye, aba agaragaje ko amukunda (Abaheburayo 12:6, 11). Niba uri umubyeyi, urabizi ko kutadohoka mu gutanga uburere kandi ukabutanga mu buryo bushyize mu gaciro bitoroha. Biroroshye ko wakumva ko ugomba kureka umwana wigize kagarara akikorera ibyo yishakiye, ngo aha ni ukugira ngo amahoro ahinde. Ariko kera kabaye, umubyeyi ubigenza atyo arabyishyura, kuko usanga abana be bararenze ihaniro.—Imigani 29:15; Abagalatiya 6:9.
AKAZI NO GUKINA
19, 20. Ni gute ababyeyi bakora ibihuje n’ubwenge mu birebana n’uburyo abana babo bidagadura?
19 Kera abana babaga bitezweho gufasha ababyeyi babo imirimo yo mu rugo cyangwa iyo mu murima. Muri iki gihe bwo usanga abana benshi bageze mu gihe cy’amabyiruka bamara igihe kinini nta cyo bakora, ari nta n’umuntu mukuru wo kubakurikiranira hafi bari kumwe. Kugira ngo icyo gihe bagikoreshe, amasosiyete y’ubucuruzi yakoze ibintu byinshi cyane bikoreshwa mu kwirangaza, byahuza rero n’uko iyi si ya none idaha agaciro amahame ya Bibiliya agenga iby’umuco, bigatuma barushaho kugarizwa n’akaga.
20 Ku bw’ibyo rero, ababyeyi bazi ubwenge ni bo bafata umwanzuro ku birebana no kwirangaza. Ntiwibagirwe ariko ko uwo mwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka arimo akura. Uko umwaka utashye azajya yitega ko umufata nk’umuntu ukuze. Ku bw’ibyo rero, uko umwana uri mu gihe cy’amabyiruka agenda akura, ni iby’ubwenge ko umubyeyi areka na we akihitiramo uburyo bwo kwidagadura, niba ibyo ahitamo bigaragaza ko agenda akura mu buryo bw’umwuka. Hari igihe rimwe na rimwe uwo mwana ugeze muri icyo kigero yahitamo nabi mu birebana n’umuziki, incuti se cyangwa n’ibindi. Mu gihe bigenze bityo, ababyeyi bagomba kubiganiraho n’uwo mwana wabo kugira ngo ubutaha azahitemo neza.
21. Ni mu buhe buryo gushyira mu gaciro mu birebana n’igihe umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka amara yidagadura bizamurinda?
21 Kwidagadura byagombye kugenerwa igihe kingana iki? Mu bihugu bimwe na bimwe, abana bari mu gihe cy’amabyiruka babwirwa ko bafite uburenganzira bwo guhora bidagadura. Ni yo mpamvu muri gahunda zabo bashobora guteganya kuva mu myidagaduro imwe bajya mu yindi. Ababyeyi ni bo bagomba kwigisha abana babo ko igihe cyabo bagombye kugikoresha no mu bindi bintu, urugero bari kumwe n’umuryango wabo, biyigisha, basabana n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, mu materaniro ya Gikristo ndetse bakora n’uturimo two mu rugo. Ibyo bizatuma “ibinezeza byo muri ubu bugingo” bitaniga Ijambo ry’Imana.—Luka 8:11-15.
22. Kwidagadura byagombye kugendana n’ibihe bintu bindi mu mibereho y’umwana ukibyiruka?
22 Umwami Salomo yaravuze ati “nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana” (Umubwiriza 3:12, 13). Umuntu ushyira mu gaciro mu mibereho ye agira n’igihe cyo kwishimisha. Ariko anagira umwete mu kazi. Muri iki gihe, abana benshi bari muri icyo kigero ntibamenya ibyishimo umuntu abona iyo akoranye umwete mu kazi cyangwa ukuntu yumva rwose yiyubashye iyo arwanye n’ikibazo amaherezo akaza kugikemura. Hari n’abatabona uburyo bwo kwiga umwuga uzababeshaho mu buzima. Ibyo rero biri mu bintu bigora ababyeyi rwose. Ese uzakora ibishoboka byose kugira ngo umwana wawe azabigereho? Nushobora gukundisha umwana wawe gukorana akazi umwete kandi ukabasha kumwereka ko ibyo ari ngombwa mu buzima, bizatuma agira ibitekerezo bizima bizamugirira akamaro mu buzima.
KUVA AKIRI MU MYAKA Y’AMABYIRUKA KUZAGEZA ABAYE MUKURU
23. Ni ibiki ababyeyi bakora bishobora gutera inkunga abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka?
23 N’ubwo umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka yaba agutera ibibazo, Ibyanditswe bivuga ngo “urukundo ntabwo ruzashira” biba bikiri ukuri (1 Abakorinto 13:8). Ntugahweme kumwereka urukundo uba umufitiye. Ibaze uti ‘ese nshimira buri mwana iyo yakemuye neza ikibazo yari ahanganye na cyo cyangwa iyo yatsinze ikintu cyari kimubereye imbogamizi? Naba se ngaragariza abana banjye ko mbakunda kandi nkabishimira, buri gihe uko mbonye uburyo?’ N’ubwo rimwe na rimwe hashobora kuba hari ibyo utumvikanaho n’abana bawe bari muri iyo myaka, iyo bazi neza ko ubakunda na bo baba bashobora rwose kugukunda.
24. Ni irihe hame ryo mu Byanditswe ryagiye riba impamo muri rusange mu bihereranye no kurera abana, ariko se ni iki ababyeyi bagomba kuzirikana?
24 Birumvikana ko uko umwana agenda akura hari imyanzuro ikomeye aba agomba kwifatira we ubwe. Hari ubwo rimwe na rimwe ababyeyi bashobora kudashimishwa n’iyo myanzuro. Tuvuge wenda nk’igihe umwana afashe umwanzuro wo kudakomeza gukorera Yehova Imana. Ibyo bishobora kubaho. Nta gitangaje kuko hari n’abana ba Yehova bo mu buryo bw’umwuka banze kumwumvira bakigira ibyigomeke (Itangiriro 6:2; Yuda 6). Abana si nk’imashini ushyiramo porogaramu ikajya ikora ibyo ushaka. Ni abantu bafite umudendezo wo guhitamo ibyo bashaka, kandi Yehova afite icyo azababaza ku birebana n’imyanzuro bafashe. Gusa, ibyo ntibibuza ko muri rusange amagambo ari mu Migani 22:6 yagiye aba impamo. Aho hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”
25. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwose ababyeyi bashobora kugaragarizamo Yehova ko bamushimira ku bw’igikundiro yabahaye cyo kuba ababyeyi?
25 Ku bw’ibyo rero, jya ugaragariza abana bawe ko ubakunda cyane. Kora uko ushoboye kose ubarere ukurikije amahame yo muri Bibiliya. Jya ubaha urugero rwiza witwara nk’uko Imana ibidusaba. Bityo uzafasha abana bawe gukura babe abantu bashobora kugira icyo bigezaho kandi batinya Imana. Ubwo ni bwo buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwose ababyeyi bashobora kugaragarizamo Yehova ko bamushimira ku bw’igikundiro yabahaye cyo kuba ababyeyi.