Babyeyi—Nimwigishe abana banyu uhereye mu bwana bwabo
BIBILIYA igira iti “dore abana ni umurage uturuka kuri Yehova, kandi imbuto z’inda ni ingororano” (Zab 127:3). Ntibitangaje rero kuba ababyeyi b’Abakristo bishima cyane iyo bibarutse umwana.
Nubwo kubyara umwana bitera ibyishimo, binajyanirana n’inshingano zikomeye. Kugira ngo umwana azabe umuntu mukuru ufite ubuzima bwiza, buri gihe aba akeneye ibyokurya bifite intungamubiri. Nanone kandi, kugira ngo azabashe gushikama mu kuri, aba akeneye ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka n’ubuyobozi ahabwa n’ababyeyi be, bihatira kumucengezamo amahame y’Imana (Imig 1:8). Izo nyigisho zagombye gutangira ryari, kandi se zigomba kuba zikubiyemo iki?
ABABYEYI BAKENEYE KO IMANA IBAFASHA
Reka turebe urugero rw’umugabo wo mu muryango w’Abadani witwaga Manowa, wari utuye mu mugi wa Sora, muri Isirayeli ya kera. Umumarayika wa Yehova yabwiye umugore wa Manowa wari ingumba ko yari kuzabyara umuhungu (Abac 13:2, 3). Nta gushidikanya ko ibyo byashimishije cyane Manowa n’umugore we bari abizerwa. Icyakora, bari banafite impungenge nyinshi. Ku bw’ibyo, Manowa yarasenze ati “ndakwinginze Yehova, umuntu w’Imana y’ukuri wohereje umureke yongere agaruke, atwigishe uko tuzarera uwo mwana uzavuka” (Abac 13:8). Manowa n’umugore we bari bahangayikishijwe n’uko bari kuzarera uwo mwana wabo. Nta gushidikanya ko bigishije umuhungu wabo Samusoni amategeko y’Imana, kandi uko bigaragara bagize icyo bageraho. Bibiliya igira iti ‘umwuka wa Yehova uza [kuri Samusoni].’ Ibyo byatumye Samusoni akora ibintu byinshi bikomeye igihe yari umucamanza wa Isirayeli.—Abac 13:25; 14:5, 6; 15:14, 15.
Ni ryari ababyeyi bagombye gutangira kwigisha umwana wabo? Nyina wa Timoteyo, ari we Unike, na nyirakuru Loyisi bamwigishije ‘ibyanditswe byera uhereye mu bwana’ bwe (2 Tim 1:5; 3:15). Koko rero, Timoteyo yatangiye kwigishwa Ibyanditswe akiri muto.
Ni byiza ko ababyeyi b’Abakristo basenga Imana bayisaba ubuyobozi kandi bakitegura mbere y’igihe kugira ngo batangire kwigisha umwana wabo “uhereye mu bwana.” Mu Migani 21:5 hagira hati “imigambi y’umunyamwete izana inyungu.” Ababyeyi babanza kwitegura neza mbere y’uko umwana wabo avuka. Bashobora no gukora urutonde rw’ibintu umwana azakenera. Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko bitegura uko bazamwitaho mu buryo bw’umwuka. Intego yabo yagombye kuba iyo gutangira kumwigisha uhereye mu bwana bwe.
Hari igitabo cyagize kiti “amezi ya mbere y’uruhinja ni ay’ingenzi cyane mu mikurire y’ubwonko. Muri icyo gihe, impuzamyakura zituma umwana amenya ibintu bishya ziriyongera cyane, zikikuba incuro makumyabiri.” (Early Childhood Counts—A Programming Guide on Early Childhood Care for Development.) Birakwiriye rero ko ababyeyi bakoresha icyo gihe gito ubwonko bw’umwana buba bukura cyane kugira ngo batangire gucengeza mu bwenge bwe ibintu byo mu buryo bw’umwuka.
Hari mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose wavuze ibirebana n’umwana we w’umukobwa, agira ati “natangiye kumujyana kubwiriza afite ukwezi kumwe gusa. Nubwo atashoboraga gusobanukirwa ibyabaga biba, ntekereza ko kuba naramujyanaga kuva akiri umwana muto byamufashije cyane. Igihe yari afite imyaka ibiri, yahaga abo twahuraga na bo mu murimo inkuru z’Ubwami adatinya.”
Kwigisha umwana kuva akiri muto bigira ingaruka nziza. Ariko kandi, ababyeyi bibonera ko kwigisha abana babo ibintu by’umwuka atari ko buri gihe biba byoroshye.
‘MWICUNGURIRE IGIHE GIKWIRIYE’
Kuba umwana adashobora gutuza cyangwa ngo amare akanya yerekeje ibitekerezo hamwe bishobora kubera ababyeyi ikibazo gikomeye. Abana bato barambirwa vuba, bakareka icyo bakoraga bakajya ku kindi. Ibyo ni ibintu byumvikana, kuko baba bafite amatsiko kandi baba bashaka kumenya ibintu byose bibakikije. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo bafashe umwana wabo kwerekeza ibitekerezo ku byo baba bashaka kumwigisha?
Reka dusuzume ibyo Mose yavuze. Mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7 hagira hati “aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. Ujye uyacengeza mu bana bawe kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.” Ijambo ‘gucengeza’ ryumvikanisha igitekerezo cyo kwigisha usubiramo kenshi. Umwana muto aba ameze nk’urugemwe ruba rukeneye kuhirwa buri gihe. Kubera ko gusubiramo bifasha n’abakuze kwibuka ibintu by’ingenzi, nta gushidikanya ko bizafasha n’abakiri bato.
Kugira ngo ababyeyi bashobore kwigisha abana babo inyigisho z’ukuri zituruka ku Mana, baba bagomba kumarana na bo igihe. Muri iyi si aho usanga abantu bakora ibintu byose basiganwa n’igihe, kubona icyo gihe bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko kandi, intumwa Pawulo atugira inama yo ‘kwicungurira igihe gikwiriye’ cyo gukora ibikorwa by’ingenzi bya gikristo (Efe 5:15, 16). Ibyo umuntu yabigeraho ate? Hari umusaza w’Umukristo ufite umugore w’umupayiniya w’igihe cyose ugira gahunda icucitse, wigeze kugira ikibazo cy’uko yakwigisha umwana wabo ari na ko yita ku nshingano za gitewokarasi, akora n’akazi gasanzwe. Bari kubona bate igihe cyo kwigisha umukobwa wabo? Umugabo yaravuze ati “buri gitondo mbere y’uko njya ku kazi, tumusomera Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya cyangwa agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Nimugoroba dukora uko dushoboye kose tukamusomera mbere y’uko ajya kuryama, twajya mu murimo wo kubwiriza tukamujyana. Ntidushaka gucikanwa n’iyo myaka ya mbere y’ubuzima bwe.”
‘ABANA NI KIMWE N’IMYAMBI’
Mu by’ukuri, twifuza ko abana bacu bakura bakavamo abantu bashoboye. Ariko kandi, impamvu y’ibanze ituma tubigisha ni ukugira ngo tubafashe gukunda Imana mu mitima yabo.—Mar 12:28-30.
Zaburi ya 127:4 igira iti “kimwe n’imyambi mu ntoki z’umunyambaraga, ni ko abana bo mu busore bamera.” Ku bw’ibyo, abana bagereranywa n’imyambi yagombye kuraswa neza kugira ngo ihamye intego. Umurashi ntashobora kugarura umwambi yamaze kurekura. Ababyeyi baba bafite “imyambi,” ni ukuvuga abana babo, ariko bayimarana igihe gito ugereranyije. Icyo gihe bagombye kugikoresha bacengeza amahame y’Imana mu bwenge bw’abana babo no mu mitima yabo.
Intumwa Yohana yanditse ibirebana n’abana be bo mu buryo bw’umwuka agira ati “nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri” (3 Yoh 4). Ababyeyi b’Abakristo bashobora kuvuga amagambo nk’ayo yo gushimira mu gihe babona abana babo “bakomeza kugendera mu kuri.”