Ukwizera kwatumye Baraki atsinda ingabo zikomeye
TEKEREZA watewe n’ingabo nyinshi. Zifite ibikoresho bya gisirikare bigezweho, kandi ziteguye kubikoresha. Imbere yazo, wowe n’abo muri kumwe ntimwakwirirwa munarwana.
Mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli, Baraki, Debora hamwe n’Abisirayeli bagenzi babo 10.000, bahuye n’imimerere nk’iyo. Izo ngabo z’abanzi zari iz’Abanyakanaani bari bayobowe n’umugaba w’ingabo witwaga Sisera. Mu ntwaro bari bafite harimo amagare y’intambara yari afite inziga zifite ibyuma bityaye cyane. Imirwano yari kubera ku musozi wa Tabora, ku kagezi ka Kishoni. Ibyabereye aho bigaragaza ko Baraki yari umugabo wari intangarugero mu kwizera. Reka turebe ibintu byatumye habaho ubwo bushyamirane.
Abisirayeli batakambira Yehova
Igitabo cy’Abacamanza kivuga ukuntu incuro nyinshi Abisirayeli bagiye batera umugongo ugusenga kutanduye n’ingaruka zibabaje zabageragaho kubera ko babaga babigenje batyo. Uko bagerwagaho n’ingaruka z’uko kwigomeka kwabo, batakambiraga Imana babivanye ku mutima ngo ibababarire, maze Imana ikaboherereza umucunguzi; akabacungura, hanyuma bakongera bakigomeka. Uko ni ko byagenze “Ehudi [umucamanza wabakuye ku ngoyi y’Abamowabu] amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka.” Mu by’ukuri, Abisirayeli ‘bishakiye imana nshya.’ Ibyo byagize izihe ngaruka? Byatumye “Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w’ingabo ze yari Sisera . . . Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko [Sisera] yari afite amagare y’ibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane” (Abacamanza 4:1-3; 5:8).
Ibyanditswe bivuga ku mibereho yariho muri Isirayeli bigira biti “[muri iyo minsi] ibihogere byarimo ubusa, abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw’uruboko. Abatware b’Abisirayeli bari baracitse intege” (Abacamanza 5:6, 7). Abantu bari baratewe ubwoba n’abo basahuzi barwaniraga ku magare. Hari intiti ivuga ko “abantu bose muri Isirayeli bari barakutse umutima, abaturage bose basaga n’abahahamutse kandi basa n’abatagira kirengera.” Ku bw’ibyo, nk’uko akenshi bajyaga babigenza mbere y’aho, abo Bisirayeli bari baracitse intege bongeye gutakambira Yehova kugira ngo abatabare.
Yehova ashyiraho umuyobozi
Ikandamiza ry’Abanyakanaani ryageze ubwo riba akaga muri Isirayeli yose. Imana yakoresheje umuhanuzikazi Debora kugira ngo abagezeho imanza zayo n’amabwiriza yayo. Nuko Yehova amuha igikundiro cyo kuba umubyeyi wa Isirayeli mu buryo bw’ikigereranyo.—Abacamanza 4:4; 5:7.
Debora yatumyeho Baraki aramubwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni. Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w’ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n’amagare ye n’ingabo ze, nzamukugabiza’ ” (Abacamanza 4:6, 7). Igihe Debora yamubwiraga ati ‘Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo,’ yashakaga kugaragaza neza ko atari we ubwe wari utegetse Baraki. We yari umuyoboro gusa amategeko y’Imana yanyujijwemo. Baraki yabyitabiriye ate?
Baraki yaravuze ati “nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda” (Abacamanza 4:8). Kuki Baraki yatindiganyije kwemera inshingano Imana yari imuhaye? Yaba se yari ikigwari? Ni uko se atizeraga amasezerano y’Imana? Oya rwose. Baraki ntiyanze inshingano, nta n’ubwo yanze kumvira Yehova. Ahubwo igisubizo cye kigaragaza ko we ku giti cye yumvaga atari akwiriye gusohoza itegeko ry’Imana. Gusaba kujyana n’umuntu wari uhagarariye Imana byari gutuma yiringira ko bari bayobowe n’Imana kandi bigatuma we n’abantu be bagira icyizere. Ku bw’ibyo, imyifatire Baraki yagize yagaragaje ukwizera gukomeye yari afite, ntiyagaragaje intege nke ze.
Uko Baraki yitwaye bishobora kugereranywa n’imyitwarire ya Mose, Gideyoni na Yeremiya. Abo bagabo na bo ntibiyizeye ngo bumve ko bari bafite ubushobozi bwo gusohoza inshingano Imana yari yabahaye. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, ntibigeze babonwa ko bafite ukwizera guke (Kuva 3:11–4:17; 33:12-17; Abacamanza 6:11-22, 36-40; Yeremiya 1:4-10). Twavuga iki se ku myifatire ya Debora? Ntiyigeze ashaka gutegeka Baraki. Ahubwo yakomeje kuba umugaragu wa Yehova wicisha bugufi. Yabwiye Baraki ati “ni ukuri tuzajyana” (Abacamanza 4:9). Yemeye kuva iwe ku bushake, aho yari afite umutekano usesuye, kugira ngo ajyane na Baraki aho urugamba rwari rugiye kubera. Debora na we ni intangarugero mu kugira ukwizera n’ubutwari.
Ukwizera kwatumye bakurikira Baraki
Aho ingabo z’Abisirayeli zari guhurira n’abanzi bazo hari ku musozi ugaragara neza wa Tabora. Aho hantu hari hatoranyijwe neza. Hari hasanzwe hakoranira abari bagize umuryango wa Nafutali n’uwa Zebuluni, bakaba bari batuye hafi aho. Bityo rero, nk’uko Imana yari yabitegetse, abantu ibihumbi cumi babishakaga bari kumwe na Debora, bakurikiye Baraki barazamuka bajya mu mpinga y’uwo musozi.
Abantu bose bari bajyanye na Baraki basabwaga kugira ukwizera. Yego Yehova yari yasezeranyije Baraki ko yari gutsinda Abanyakanaani, ariko se ni izihe ntwaro bari bafite? Mu Bacamanza 5:8 havuga ko “nta ngabo habe n’icumu byari bikiboneka, mu ngabo inzovu enye [cyangwa 40.000] z’Abisirayeli.” Ku bw’ibyo, Abisirayeli bari bafite intwaro zoroheje. Ndetse n’iyo baza kugira amacumu n’ingabo, byari kuba ari intwaro zidafite icyo zivuze imbere y’ingabo zifite amagare yariho ibyuma bityaye cyane. Sisera amaze kumva ko Baraki yazamutse umusozi w’i Tabora, yahise ateranya amagare ye n’ingabo ze bajya ku mugezi wa Kishoni (Abacamanza 4:12, 13). Icyo Sisera atashoboye kumenya ni uko yari agiye kurwana n’Imana Ishoborabyose.
Baraki yanesheje ingabo za Sisera arazihashya
Igihe cyo guhangana kigeze, Debora yabwiye Baraki ati “haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si we ukugiye imbere?” Baraki n’abagabo bari kumwe bagombaga kumanuka bava mu mpinga ya Tabora berekeza mu kibaya, ariko abagenderaga ku magare ya Sisera bari kuba bafite uburyo bwiza bwo kuhabatsindira. Wari kumva umeze ute iyo uza kuba uri mu ngabo za Baraki? Mbese kwibuka ko Yehova ari we wari ubayoboye byari gutuma uhita wumvira? Baraki n’abagabo 10.000 bari kumwe na we, bo barumviye. Nuko “Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n’amagare ye yose, n’ingabo ze zose abaneshesha inkota.”—Abacamanza 4:14, 15.
Abifashijwemo na Yehova, Baraki yanesheje ingabo za Sisera. Inkuru ivuga iby’iyo ntambara ntisobanura ibyabaye byose. Icyakora, indirimbo ya Baraki na Debora baririmbye bamaze gutsinda igira iti “ijuru rirareta, n’ibicu bitonyanga amazi.” Birashoboka rwose ko haba haraguye imvura nyinshi igatuma amagare y’ingabo za Sisera asaya mu byondo, bityo bigatuma Baraki abafatirana. Intwaro Abanyakanaani bari bishingikirijeho nta cyo zari zikibamariye. Iyo ndirimbo ivuga iby’imirambo y’abasirikare ba Sisera igira iti “umugezi Kishoni urabatembana rwose.”—Abacamanza 5:4, 21.
Mbese umuntu ashobora kwemera ko ibyo bintu byabaye koko? Akagezi ka Kishoni kari akagezi gato, ubusanzwe katembagamo utuzi duke cyane. Iyo imvura iguye ari nyinshi cyangwa ikaba yaguye igihe kirekire, utugezi tumeze dutyo dushobora guhita twuzura mu buryo butunguranye kandi tukaba twahitana umuntu. Bavuga ko mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, hari igihe muri ako gace imvura yamaze iminota 15 gusa igwa ku butaka bwaho bw’ibumba, maze ibyo bigatuma abari ku mafarashi badashobora kuhanyura. Inkuru ivuga iby’intambara yabaye ku ya 16 Mata 1799 hagati ya Napoléon n’ingabo z’Abanyaturukiya, ivuga ko “abenshi mu Banyaturukiya barohamye igihe bageragezaga kwambuka igice cy’icyo kibaya cyari cyujujwe n’amazi y’akagezi ka Kishoni.”
Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Flavius Josèphe yavuze ko igihe ingabo za Sisera n’iza Baraki zari hafi gusakirana, “mu ijuru haturutse inkubi y’umuyaga mwinshi irimo imvura nyinshi n’urubura, maze iyo nkubi y’umuyaga igatuma imvura ikubita mu maso y’Abanyakanaani bagahuma, ku buryo imyambi n’imihumetso byabo nta cyo byari bikibamariye.”
Mu Bacamanza 5:20 habivuga hatya ngo “ijuru riratabara, inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.” Inyenyeri zarwanye zite na Sisera? Bamwe babona ko ayo magambo agaragaza ko Imana ari yo yabafashije. Abandi bo bakavuga ko abamarayika ari bo babafashije, bakanavuga ko ngo ayo magambo agaragaza ko hari imibumbe yo mu kirere yaba yaramanyaguritse ikagwa ku isi cyangwa se ko ayo magambo yaba agaragaza ko kuba Sisera yarishingikirizaga ku byo kuraguza inyenyeri ari nta cyo byamumariye. Kubera ko Bibiliya idatanga ibisobanuro by’ukuntu inyenyeri zarwanye muri iyo ntambara, birahagije ko dufata ayo magambo nk’aho agaragaza ko ari uburyo Imana yagobotsemo ingabo z’Abisirayeli. Uko byaba byaragenze kose, Abisirayeli buririye kuri iyo mimerere bagira icyo bakora. “Baraki aherako akurikira ayo magare . . . ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokoka umuntu n’umwe” (Abacamanza 4:16). Byagendekeye bite umugaba w’ingabo Sisera?
Uwabakandamizaga yishwe n’ “umugore”
Bibiliya igira iti “ariko Sisera [ata urugamba maze] arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kuko Yabini umwami w’i Hasori n’umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro.” Yayeli yatumiriye Sisera wari unaniwe cyane kwinjira mu ihema rye, amuha amata yo kunywa, aranamworosa ku buryo yahise asinzira. Hanyuma Yayeli “yenda urubambo rw’ihema n’inyundo,” ibyo akaba ari ibikoresho umuntu wabaga mu ihema yakoreshaga buri gihe. Ubwo ni bwo ‘yombokaga akamukubita urubambo muri nyiramivumbi rugatunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.’—Abacamanza 4:17-21.
Nyuma y’aho Yayeli yagiye gusanganira Baraki maze aramubwira ati “ngwino nkwereke uwo ushaka.” Iyo nkuru ikomeza igira iti “binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.” Mbega ukuntu ibyo bintu byabaye bigomba kuba byarakomeje ukwizera kwa Baraki! Mbere y’aho, umuhanuzikazi Debora yari yaramubwiye ati “nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n’umugore.”—Abacamanza 4:9, 22.
Mbese dushobora kuvuga ko ibyo Yayeli yakoze byari ubugambanyi? Si ko Yehova yabibonaga. Kubera ko indirimbo Baraki na Debora baririmbye bamaze gutsinda igira iti ‘Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore baba mu mahema.’ Iyo ndirimbo idufasha kubona neza iby’urupfu rwa Sisera. Inavuga ko nyina wa Sisera yari amutegereje ahangayitse. Yarabajije ati “ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?” “Abanyabwenge bo mu baja be b’icyubahiro” bihatiraga kumuhumuriza bamumara ubwoba bavuga ko agomba rwose kuba yaragabanyaga iminyago y’imyenda y’amabara kandi ko agomba kuba yarahaga abagabo abakobwa bari bafatiwe ku rugamba. Abo baja baramubwiye bati “ahari babonye iminyago ni yo bakigabana, umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri. Sisera aragabana umunyago w’imyenda y’amabara . . . idarajwe amabara impande zombi, yo kukwambika mu ijosi.”—Abacamanza 5:24, 28-30.
Icyo ibyo bitwigisha
Iyo nkuru ya Baraki itwigisha amasomo y’ingenzi. Nta gushidikanya ko abantu abo ari bo bose bazitandukanya na Yehova mu mibereho yabo bazagerwaho n’ingorane no kumanjirwa. Ariko abihana bagahindukirira Imana kandi bakayizera, bashobora kuzabona umudendezo bakurirwaho ibintu by’uburyo bwose bibakandamiza. None se ubwo ntitwagombye no kurushaho kwitoza kumvira? Ndetse n’igihe ibyo Imana idusaba byaba bisa n’ibihabanye n’ibyo dutekereza, dushobora kwiringira ko amategeko yayo buri gihe atuma dukomeza kugubwa neza (Yesaya 48:17, 18). Kwizera Yehova no kumvira amabwiriza ye, ni byo byonyine byatumye Baraki ‘anesha ingabo z’abanyamahanga.’—Abaheburayo 11:32-34.
Amagambo arangiza iyo ndirimbo ya Debora na Baraki ashishikaje cyane, agira ati “Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje” (Abacamanza 5:31). Mbega ukuntu ayo magambo azaba ay’ukuri igihe Yehova azakuraho isi mbi ya Satani!
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Yehova yakoresheje Debora kugira ngo yohereze Baraki
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Amazi y’umugezi wa Kishoni yarenze inkombe zawo
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Umusozi wa Tabora