Iyo witanze bituma Yehova asingizwa
‘Kuko abantu bitanze babikunze, nimusingize Yehova.’—ABAC 5:2.
1, 2. (a) Elifazi na Biludadi bavuze ko Imana ibona ite ibyo tuyikorera? (b) Yehova we yabivuzeho iki?
“MBESE hari icyo umugabo w’umunyambaraga yamarira Imana? Mbese umuntu ufite ubushishozi yagira icyo ayimarira? Mbese Ishoborabyose ishimishwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa iyo ubaye inyangamugayo mu nzira zawe hari icyo biyungura” (Yobu 22:1-3)? Ese wigeze wibaza uko wasubiza ibyo bibazo? Igihe Elifazi w’Umutemani yabazaga Yobu ibyo bibazo, nta gushidikanya ko yatekerezaga ko igisubizo cyabyo ari oya. Mugenzi we Biludadi w’Umushuhi, we yageze naho avuga ko nta muntu n’umwe ushobora gukiranuka imbere y’Imana.—Soma muri Yobu 25:4.
2 Abo bahumuriza b’ibinyoma bemezaga ko gukorera Yehova mu budahemuka nta cyo bimaze kandi ko abona ko inyo n’iminyorogoto biturusha agaciro (Yobu 4:19; 25:6). Utabitekerejeho neza, wakwibeshya ko Elifazi na Biludadi bicishaga bugufi (Yobu 22:29). N’ubundi kandi, uhagaze ku musozi muremure cyangwa ukarebera mu idirishya uri mu ndege, wabona ko ibikorwa by’abantu nta cyo bivuze. Ariko se iyo Yehova arebye ku isi ari mu ijuru, ni uko abona ibyo dukora dushyigikira Ubwami? Oya rwose. Yehova yacyashye Elifazi, Biludadi na Zofari, kuko bari bavuze ibinyoma. Icyakora yashimye Yobu, amwita ‘umugaragu we’ (Yobu 42:7, 8). Bityo rero, hari icyo umuntu “yamarira Imana” rwose.
“NI IKI UYIHA?”
3. Elihu yavuze iki ku birebana n’ibyo dukorera Imana? Ni iki yashakaga kuvuga?
3 Yehova ntiyigeze acyaha Elihu amuziza ko yabajije ati “niba koko uri mu kuri ni iki uyiha, cyangwa ni iki ihabwa giturutse mu kuboko kwawe” (Yobu 35:7)? Ese Elihu yashakaga kuvuga ko iyo dukorera Imana tuba turushywa n’ubusa? Oya rwose. Yashakaga kuvuga ko Yehova atabeshejweho n’uko tumusenga. Yehova arihagije. Nta cyo twakora ngo dutume arushaho kuba umukire cyangwa ngo arusheho gukomera. Ahubwo imico myiza n’impano zose dufite, ni we waziduhaye, kandi ashishikazwa n’uko tuzikoresha.
4. Yehova abona ate ibikorwa by’ineza dukorera abandi?
4 Yehova abona ko iyo tugiriye neza abagaragu be, ari nk’aho ari we ubwe tuba tugiriye neza. Mu Migani 19:17 hagira hati “ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.” Ese uyu murongo ushaka kuvuga ko Yehova yita ku gikorwa cyose cy’ineza dukoreye abandi? Ese twagombye kumva ko Umuremyi w’ijuru n’isi, yumva abereyemo umwenda abantu bakora ibikorwa by’ineza kandi akumva ko agomba kubishyura abaha imigisha? Yego rwose! N’Umwana w’Imana ubwe yarabihamije.—Soma muri Luka 14:13, 14.
5. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
5 Yehova yasabye umuhanuzi Yesaya kumuvuganira, akagaragaza ko yishimira ko abantu b’indahemuka bashyigikira umugambi we (Yes 6:8-10). Yesaya yahise abyemera. Ubu hari abantu benshi basohoza inshingano ziremereye mu murimo wa Yehova, bakaba bameze nka Yesaya wavuze ati “ndi hano, ba ari jye utuma.” Ariko umuntu ashobora kwibaza ati “ese ibyo nkora bifite agaciro? Ese ubundi Yehova ntazasohoza umugambi we niyo ntagira icyo nkora?” Nimucyo dusuzume uko ibyabaye mu gihe cya Debora na Baraki byadufasha gusubiza ibyo bibazo.
BAHIYE UBWOBA, YEHOVA ARABAKOMEZA
6. Abisirayeli bari batandukaniye he n’ingabo za Yabini?
6 Umwami w’Abanyakanani witwaga Yabini yamaze imyaka 20 yose ‘akandamiza cyane’ Abisirayeli. Bari basigaye batinya no kuva mu ngo zabo. Nta bikoresho by’intambara bari bafite, mu gihe abanzi babo bo bari bafite amagare y’intambara 900 afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye.—Abac 4:1-3, 13; 5:6-8.a
7, 8. (a) Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye Baraki? (b) Abisirayeli batsinze bate ingabo za Yabini? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
7 Icyakora Yehova yakoresheje umuhanuzikazi Debora, aha Baraki itegeko rigira riti “fata abagabo ibihumbi icumi bo muri bene Nafutali no muri bene Zabuloni, mujye ku musozi wa Tabori muhashinge ibirindiro. Nanjye nzagusangisha Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, ku mugezi wa Kishoni, ndetse n’amagare ye y’intambara n’imbaga y’abasirikare be bose, muhane mu maboko yawe.”—Abac 4:4-7.
8 Ubwo butumwa bwakwiriye hose maze abitangiye urugamba bakoranira ku musozi wa Tabori, Baraki na we ntiyatinzamo, ahita akora ibyo Yehova yari yababwiye. (Soma mu Bacamanza 4:14-16.) Muri urwo rugamba rwabereye i Tanaki, haguye imvura y’impangukano akarere kose gahinduka isayo. Baraki yakurikiranye ingabo za Sisera azigeza i Harosheti, ku birometero 24. Sisera yabonye bimuyobeye ava ku igare rye ry’intambara ritari rigifite icyo rimumariye, agenza ibirenge ahungira i Sananimu hafi y’i Kedeshi. Yagiye kwihisha mu ihema rya Yayeli umugore wa Heberi w’Umukeni. Yayeli yaramwakiriye, ahita asinzira kuko yari yananijwe n’urugamba. Yayeli yagize ubutwari yica Sisera, umwanzi w’Abisirayeli aba apfuye atyo!—Abac 4:17-21.b
ABANTU BAGIZE IMYIFATIRE ITANDUKANYE
9. Mu Bacamanza 5:20, 21, havuga iki ku birebana n’urugamba Abisirayeli barwanye na Sisera?
9 Iyo dusomye igice cya 5 mu gitabo cy’Abacamanza, turushaho gusobanukirwa ibivugwa mu gice cya 4. Urugero, mu Bacamanza 5:20, 21 hagira hati “inyenyeri zarwanye ziri mu ijuru, zarwanyije Sisera ziri mu nzira zazo. Umugezi wa Kishoni warabatembanye.” Ese aho hagaragaza ko abamarayika baje kubafasha, cyangwa ni ibibuye byahanutse mu kirere? Iyo nkuru ntibisobanura neza. Ariko se niba atari Imana yabikoze, ni nde wundi wagushije imvura muri ako karere, kugira ngo amagare y’intambara 900 asaye? Mu Bacamanza 4:14, 15, havuga incuro eshatu zose ko Yehova ari we watumye batsinda. Nta n’umwe mu Bisirayeli 10.000 bitabiriye urugamba wari kuvuga ko ari we watumye batsinda.
10, 11. “Merozi” yari iki? Kuki yavumwe?
10 Icyakora, hari ikindi kintu gishishikaje. Abisirayeli bamaze gutsinda, Debora na Baraki baririmbiye Yehova bati “umumarayika wa Yehova aravuga ati ‘nimuvume Merozi, muvume abaturage bayo ubudatuza, kuko bataje gutabara Yehova, ngo batabare Yehova bari kumwe n’abagabo b’abanyambaraga.’”—Abac 5:23.
11 Merozi yavumwe umuvumo urayokama, ku buryo nta wuzi neza icyo yari cyo. Ishobora kuba yari umugi wari ufite abaturage banze kwitanga ngo bajye ku rugamba. Birashoboka nanone ko Merozi yari umugi Sisera yanyuzemo ahunga, abaturage baho ntibamufate kandi bari babonye uburyo. Nta wavuga ko abaturage baho batumvise ko Yehova yashakaga abitangira urugamba, kuko abantu ibihumbi icumi bo mu karere kabo bakoraniye hamwe bakitegura urwo rugamba. Sa n’ureba abaturage b’i Merozi babonye uwo murwanyi w’umugome yiruka ari wenyine mu mihanda yo mu mugi wabo kandi yihebye. Icyo gihe bashoboraga kugira icyo bakora kugira ngo bashyigikire umugambi wa Yehova, kandi yari kubaha imigisha. Nyamara bigize ba ntibindeba. Ubonye ngo Yayeli w’umugore abarushe kugira ubutwari!—Abac 5:24-27.
12. Imyifatire y’abantu bavugwa mu Bacamanza 5:9, 10, itandukaniye he? Ibyo biturebaho iki muri iki gihe?
12 Mu Bacamanza 5:9, 10, tubona ko abajyanye na Baraki ku rugamba bagize imyifatire itandukanye n’iy’abataragiyeyo. Debora na Baraki bashimiye “abatware b’ingabo za Isirayeli, bitanze babikunze bakajyana na rubanda.” Abo batware bari batandukanye n’abagenderaga ku ndogobe z’amagaju,’ bari abibone bigatuma batajyana n’abandi, kandi bari batandukanye n’‘abicaraga ku matapi meza cyane’ bikundiraga iraha. Abajyanye na Baraki ku rugamba banyuze mu bihanamanga byo ku musozi wa Tabori no mu kibaya cya Kishoni cyari cyahindutse igishanga, bakaba bari batandukanye n’‘abagendaga mu nzira nyabagendwa,’ bishakiraga ubuzima bworoshye. Abantu bose bishakiraga ibinezeza batewe inkunga yo ‘gutekereza.’ Bagombaga gutekereza ukuntu bari bitesheje uburyo bwo gushyigikira Yehova. Bityo rero, umuntu wese udakorera Imana mu buryo bwuzuye, na we yagombye gutekereza.
13. Imyifatire y’Abarubeni, Abadani n’Abasheri yari itandukaniye he n’iy’Abazabuloni n’Abanafutali?
13 Abitanze biboneye ukuntu Yehova yagaragaje ko ari we mutegetsi w’ikirenga. Bashoboraga kubwira abandi “ibyo gukiranuka Yehova yakoze” (Abac 5:11). Batandukanye n’Abarubeni, Abadani n’Abasheri bavuzwe mu Bacamanza 5:15-17, bibandaga ku butunzi bwabo, bugizwe n’imikumbi, amato n’ibyambu, aho kwita ku murimo Yehova yari agiye gukora. Icyakora, Abazabuloni n’Abanafutali bo “bahaze ubugingo bwabo kugeza ku gupfa” kugira ngo bashyigikire Debora na Baraki (Abac 5:18). Ukuntu abantu bagize imyifatire itandukanye ku birebana no kwitanga bitwigisha isomo rikomeye.
“MUSINGIZE YEHOVA!”
14. Tugaragaza dute ko dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?
14 Muri iki gihe, ntidusabwa kujya kurwana, ariko dushobora kugira ubutwari tugakorana umwete umurimo wo kubwiriza. Ubu umuryango wa Yehova ukeneye abantu benshi bitangira imirimo kuruta mbere hose. Hari abavandimwe na bashiki bacu n’abakiri bato babarirwa muri za miriyoni bitanga, bamwe bakaba abapayiniya b’igihe cyose, abandi bagakora kuri Beteli, mu bwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, abandi bakita ku mazu y’amakoraniro. Tekereza nanone abasaza b’itorero basohoza inshingano ziremereye muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, bakagira n’uruhare mu gutegura amakoraniro. Mwiringire rwose ko Yehova yishimira ubwitange bwanyu kandi ntazigera yibagirwa ibyo mumukorera.—Heb 6:10.
15. Ni ibihe bibazo byadufasha kwisuzuma tukareba niba tutarigize ba ntibindeba mu murimo wa Yehova?
15 Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese mvunisha abandi? Ese nkabya kwibanda ku butunzi, bigatuma ntitanga? Ese mfite ukwizera n’ubutwari nka Baraki, Debora, Yayeli n’abantu 10.000 bitangiye kujya ku rugamba, ku buryo nkoresha ibyo mfite byose mu murimo wa Yehova? Niba nteganya kwimukira mu wundi mugi cyangwa mu kindi gihugu gushaka ifaranga, ese ntekereza ku ngaruka ibyo bizagira ku muryango wanjye n’itorero kandi nkabishyira mu isengesho?”c
16. Nubwo Yehova afite ibintu byose, ni iki dushobora kumuha?
16 Yehova yaratwubashye atwemerera kugira uruhare mu gushyigikira ubutegetsi bwe. Satani yashutse abantu bashyigikira ubutegetsi burwanya ubwa Yehova. Bityo rero iyo uhisemo gushyigikira Yehova uba weretse Satani uruhande urimo. Yehova arishima iyo abonye ukuntu witanga ubitewe n’ukwizera n’ubudahemuka (Imig 23:15, 16). Bituma abona icyo asubiza Satani umutuka (Imig 27:11). Ubwo rero, iyo wumvira Yehova mu budahemuka, uba umuhaye ikintu abona ko gifite agaciro, kandi biramushimisha cyane.
17. Mu Bacamanza 5:31 hagaragaza ko igihe kizaza kiduhishiye iki?
17 Vuba aha, isi izaba irimo abantu bashyigikira gusa ubutegetsi bwa Yehova. Twifuza rwose ko icyo gihe cyagera vuba! Twunga mu rya Debora na Baraki, tukaririmba tuti “Yehova, abanzi bawe bose barakarimbuka batyo! Abagukunda bose barakamera nk’izuba rirashe rifite imbaraga” (Abac 5:31). Ibyo bizabaho Yehova narimbura iyi si mbi ya Satani. Intambara ya Harimagedoni nitangira, ntibizaba ngombwa ko twitangira kujya guhashya umwanzi. Kizaba ari igihe cyo ‘kwihagararira gusa maze tukareba uko Yehova azadukiza’ (2 Ngoma 20:17). Hagati aho, dufite uburyo bwinshi bwo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova tubigiranye ubutwari n’ishyaka.
18. Iyo twitanze bituma abandi bakora iki?
18 Debora na Baraki batangiye indirimbo yabo bagira bati ‘kuko abantu bitanze babikunze, nimusingize Yehova!’ Basingizaga Umuremyi Usumbabyose, ntibasingizaga abantu (Abac 5:1, 2). Natwe iyo twitanze bishobora gutuma abandi na bo ‘basingiza Yehova!’
a Ibyo byuma bityaye bishobora kuba byari bikwikiye mu rwikaragiro rw’uruziga, ari birebire kandi byihese. Ni nde wari guhirahira ngo yegere igare ry’intambara nk’iryo?
b Ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru ishishikaje byasohotse mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “‘Narahagurutse kandi ndi umubyeyi muri Isirayeli’” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2015.
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Guhangayikishwa n’amafaranga,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2015.