Mwigane ukwizera kwabo
“Umugore uhebuje”
RUSI apfukamye iruhande rw’imiba y’ingano za sayiri yiriwe atoragura. Kubera ko butangiye kwira, abakozi benshi bo mu mirima ikikije Betelehemu batangiye gutaha, berekeza mu irembo ry’uwo mugi muto wari wubatse ku gasozi ko hafi aho. Rusi agomba kuba ananiwe, kuko yiriwe akora. Nyamara aho kuruhuka, akomerejeho ahura ingano. Muri make, umunsi wagenze neza kurusha uko yabitekerezaga.
Ese uwo mupfakazi wari ukiri muto, yari atangiye kubona imigisha? Yari yariziritse kuri nyirabukwe Nawomi, yariyemeje kugumana na we no gusenga Imana Nawomi yasengaga ari yo Yehova. Abo bagore bombi b’abapfakazi bari baje i Betelehemu baturutse i Mowabu, kandi Rusi w’Umumowabukazi yahise amenya ko hari ibyo Amategeko ya Yehova yateganyirizaga abakene babaga muri Isirayeli n’abanyamahanga.a Icyo gihe yahumurijwe no kubona ukuntu bamwe mu bagaragu ba Yehova bakurikizaga amategeko ye, binyuze mu myifatire yabo n’ineza yabo.
Umwe muri abo bantu ni Bowazi, umugabo w’umukire wari ugeze mu za bukuru, akaba yari nyir’imirima Rusi yahumbagamo. Icyo gihe yari yamwitayeho nk’umubyeyi. Bowazi yamushimiye ko yitaga kuri Nawomi wari ugeze mu za bukuru, no kuba yaremeye guhungira kuri Yehova Imana y’ukuri. Uko Rusi yatekerezaga kuri ayo magambo arangwa n’ineza yari yabwiwe na Bowazi amushimagiza, ashobora kuba yarasabwaga n’ibyishimo.—Rusi 2:11-13.
Icyakora Rusi agomba kuba yaranatekerezaga uko yari kuzabaho. Ubwo se ko yari umunyamahanga w’umukene, nta kana nta n’umugabo, we na Nawomi bari kuzatungwa n’iki? Ese yari kuzajya atungwa gusa n’ibyo yahumbye? Ni nde se wari kuzamwitaho ageze mu za bukuru? Niba yarajyaga yibaza ibyo bibazo, nta wamuveba. Kubera ko mu iri iki gihe ubukungu bwifashe nabi, abantu benshi bahangayikishwa n’ibintu nk’ibyo. Uko turi bugende dusuzuma ukuntu ukwizera kwa Rusi kwamufashije guhangana n’ibyo bibazo, turi bubone ko hari byinshi twamwigiraho.
Umuryango uba ugizwe na ba nde?
Igihe Rusi yari amaze guhura ingano no kuzirunda, yabonye ko yari yahumbye izingana na efa yuzuye, ihwanye na litiro 22. Umutwaro we ushobora kuba warapimaga ibiro 14! Birashoboka ko yazihambiriye mu mwenda maze akazikorera ubundi akajya i Betelehemu, dore ko bwari butangiye kwira.—Rusi 2:17.
Nawomi akibona umukazana we yakundaga yarishimye, kandi birashoboka ko yatangajwe no kubona yikoreye umutwaro uremereye w’ingano. Nanone Rusi yari yazanye ibyokurya yari yashigaje igihe Bowazi yagaburiraga abakozi, maze abo bapfakazi bombi barabisangira. Nawomi yaramubajije ati “uyu munsi wahumbye he kandi se wakoreye he? Uwakwitayeho ahabwe umugisha” (Rusi 2:19). Nawomi yarangwaga n’ubushishozi. Yabonye izo ngano zose Rusi yazanye, yumva ko hagomba kuba hari umuntu wamwitayeho akamugirira neza.
Batangiye kuganira, Rusi yabwiye Nawomi ukuntu Bowazi yamugiriye neza. Nawomi byamukoze ku mutima, maze aravuga ati “Yehova ahe umugisha uwo mugabo utaretse kugirira neza abazima n’abapfuye” (Rusi 2:19, 20). Yabonye ko ineza ya Bowazi yari iturutse kuri Yehova, we utuma abagaragu be bagira ubuntu, kandi akabizeza ko azabagororera ku bw’iyo neza.b—Imigani 19:17.
Nawomi yateye Rusi inkunga yo kwemera ibyo Bowazi yari yamusabye, agakomeza guhumba mu mirima ye, kandi akaba hafi y’abakobwa bo mu rugo rwe, kugira ngo abasaruzi batamusagarira. Rusi yumviye iyo nama. Nanone ‘yakomeje kubana na nyirabukwe’ (Rusi 2:22, 23). Ayo magambo agaragaza undi muco w’ingenzi warangaga Rusi, ni ukuvuga urukundo rudahemuka. Urugero rwe rushobora gutuma natwe twibaza niba duha agaciro isano dufitanye na bene wacu, tubashyigikira mu budahemuka kandi tukabafasha mu gihe bikenewe. Urukundo nk’urwo rudahemuka ntirwisoba Yehova.
Ese Nawomi na Rusi bari bagize umuryango wuzuye? Mu mico imwe n’imwe, umuryango witwa ko wuzuye ugomba kuba ugizwe n’umugabo, umugore, abana b’abahungu n’abakobwa, ba nyirakuru, ba sekuru n’abandi. Ariko imibanire ya Nawomi na Rusi itwibutsa ko iyo abagaragu ba Yehova babwiranye ibibari ku mutima, bishobora gutuma n’umuryango w’abantu bake cyane ugira ibyishimo kandi ukarangwa n’ubwuzu, ineza n’urukundo. Ese wishimira umuryango wawe? Yesu yibukije abigishwa be ko n’abadafite umuryango bashobora kuwubona mu itorero rya gikristo.—Mariko 10:29, 30.
“Ni umwe mu bacunguzi bacu”
Rusi yakomeje guhumba mu mirima ya Bowazi, kuva muri Mata mu ntangiriro z’isarura ry’ingano za sayiri kugeza muri Kamena ubwo babaga basarura ingano zisanzwe. Uko igihe cyagendaga gihita, nta gushidikanya ko Nawomi yarushagaho gutekereza icyo yakorera umukazana we. Bakiri i Mowabu, Nawomi yumvaga ko atari kuzigera abonera Rusi undi mugabo (Rusi 1:11-13). Icyakora icyo gihe bwo yari atangiye guhindura ibitekerezo. Yegereye Rusi maze aramubwira ati “mukobwa wanjye, ese sinagombye kugushakira aho uba kugira ngo ugubwe neza?” (Rusi 3:1). Icyo gihe ababyeyi ni bo bashakiraga abana babo abo bazabana, kandi na Rusi ni nk’aho yari yarabaye umukobwa wa Nawomi. Yifuzaga gushakira Rusi ‘aho aba kugira ngo agubwe neza,’ ni ukuvuga ahantu aba hafite umutekano, akamushakira n’umugabo. Ariko se Nawomi yari kubigeraho ate?
Igihe Rusi yavugaga bwa mbere ibya Bowazi, Nawomi yaramubwiye ati “uwo mugabo ni mwene wacu. Ni umwe mu bacunguzi bacu.” (Rusi 2:20). Ibyo bisobanura iki? Mu mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, harimo n’iryo kwita ku miryango yabaga ifite ibibazo yatewe n’ubukene cyangwa gupfusha umwe mu bagize umuryango. Iyo umugore yapfakaraga nta bana afite, yabaga asigaye mu kangaratete bitewe n’uko izina ry’umugabo we ryabaga ryibagiranye agapfa bucike. Icyakora, Amategeko y’Imana yemeraga ko umuvandimwe w’uwo mugabo wapfuye ashaka uwo mupfakazi, kugira ngo amucikure maze amubyarire umwana uzitirirwa izina ry’umugabo we, kandi yite ku mutungo w’umuryango.c—Gutegeka kwa Kabiri 25:5-7.
Nawomi yasobanuriye Rusi uko yari kubigenza. Ngaho tekereza ukuntu Rusi yari ameze igihe nyirabukwe yabimubwiraga! Rusi yari ataramenya neza Amategeko yo muri Isirayeli, kandi nta gushidikanya ko yari ataranamenya imico yaho myinshi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yateze amatwi Nawomi yitonze kuko yamwubahaga cyane. Nubwo ibyo Nawomi yasabye Rusi byasaga n’aho biteye isoni cyangwa bidakwiriye ndetse bikaba byarashoboraga kumusuzuguza, Rusi yarabyemeye. Yamubwiye yicishije bugufi ati “ibyo uvuze byose ndabikora.”—Rusi 3:5.
Hari igihe abakiri bato birengagiza inama bahabwa n’abantu bakuru cyangwa b’inararibonye. Biroroshye kumva ko abantu bakuru badashobora kwiyumvisha neza ingorane n’ibibazo abakiri bato bahura na byo. Icyakora urugero rwa Rusi rwo kwicisha bugufi, rutwibutsa ko kumvira inama z’abantu bakuze badukunda kandi batwifuriza ibyiza, bishobora kuduhesha imigisha. Ariko se ni iyihe nama Nawomi yagiriye Rusi, kandi se ni iyihe migisha yabonye bitewe n’uko yayumviye?
Rusi ku mbuga bahuriraho
Uwo mugoroba, Rusi yagiye ku mbuga bahuriraho. Iyo mbuga yabaga ishashe kandi ikomeye ni yo abahinzi bahuriragaho ingano zabo akaba ari na ho bazigosorera. Akenshi iyo mbuga yabaga iri mu ibanga ry’umusozi cyangwa mu mpinga yawo, kuko habaga hari umuyaga mwinshi nimugoroba no mu gitondo cya kare. Kugira ngo bagosore ingano, bazitereraga hejuru bakoresheje ibintu bimeze nk’ibitiyo cyangwa ibimeze nk’amakanya, maze umuyaga ukajyana umurama naho ingano zikagwa hasi.
Uko akazi kagendaga gacogora ari na ko bugenda bwira, Rusi yakomezaga gucungira hafi uko ibintu bigenda. Hagati aho, Bowazi na we yitegerezaga uko imirimo yo kugosora ingano yagendaga, dore ko zari zimaze kuba ikirundo kinini. Amaze gufata icyo kurya yizihiwe, yaryamye iruhande rw’icyo kirundo. Urebye ibyo bisa n’ibyari bimenyerewe, kugira ngo barinde izo ngano abajura bataza kuziba. Kubera ko Rusi yari yabonye Bowazi ajya kuryama nijoro, igihe cyari kigeze ngo ashyire mu bikorwa ibyo Nawomi yari yamubwiye.
Rusi yaramwegereye ariko igitima kidiha. Yari yatahuye ko uwo mugabo yashyizweyo. Ku bw’ibyo, yabigenje nk’uko Nawomi yari yabimubwiye, maze agenda yomboka yorosora ibirenge bye maze araryama, ubundi arategereza. Uko amasaha yagendaga yicuma, Rusi we ashobora kuba yarabonaga ijoro ryamubanye rirerire. Amaherezo igicuku kinishye, Bowazi yatangiye kwinyagambura. Yarakangutse yumva aratitira kubera imbeho, maze arabyuka kugira ngo yongere yiyorose ku birenge. Ariko yumvise hafi aho hari umuntu. Iyo nkuru igira iti “yegutse abona umugore uryamye ku birenge bye!”—Rusi 3:8.
Yaramubajije ati “uri nde?” Rusi ashobora kuba yaramushubije afite ubwoba, agira ati “ndi Rusi umuja wawe. Worose umuja wawe umwambaro wawe kuko uri umucunguzi wacu” (Rusi 3:9). Hari abantu bo muri iki gihe basobanura Bibiliya, bumva ko ibyo Rusi yakoze n’amagambo yavuze icyo gihe, byumvikanisha ko yashakaga kwiryamanira na Bowazi. Ariko kandi, hari ibintu bibiri baba birengagije. Icya mbere, ni uko ibyo Rusi yakoze byari byemewe mu muco w’icyo gihe, nubwo muri iki gihe twumva bidasanzwe. Ku bw’ibyo, turamutse dutekereje ko ibyo yakoze bimeze nk’ibikorwa by’urukozasoni byogeye muri iki gihe, twaba twibeshye. Icya kabiri, ni uko uburyo Bowazi yabyitwayemo bigaragaza ko yabonaga ko Rusi atiyandarikaga kandi ko yari indakemwa.
Bowazi yahumurije Rusi akoresheje imvugo ituje kandi irangwa n’ineza, agira ati “Yehova aguhe umugisha mukobwa wanjye. Ineza yuje urukundo ugaragaje ubu iruta iyo wagaragaje mbere, kuko utagiye gushaka umugabo mu basore, baba abakene cyangwa abakire” (Rusi 3:10). Ineza Rusi ‘yagaragaje mbere’ yerekeza ku rukundo rudahemuka yagaragaje ubwo yajyanaga na Nawomi asubiye muri Isirayeli, kandi akamwitaho. Naho iyo ‘yagaragaje ubu,’ yerekeza kuri icyo gikorwa yari akoreye Bowazi. Bowazi yumvaga ko umugore ukiri muto nka Rusi yashoboraga kwishakira umugabo ukiri muto, yaba akize cyangwa akennye. Aho kugira ngo Rusi abigenze atyo, yifuzaga kugirira neza Nawomi n’umugabo we wari warapfuye, kugira ngo izina rye ritazibagirana mu gihugu cye. Birumvikana ko Bowazi yashimishijwe n’igikorwa kizira ubwikunde uwo mugore wari ukiri muto yakoze.
Bowazi yakomeje agira ati “none rero mukobwa wanjye, humura. Ibyo uvuze byose nzabigukorera, kuko abantu bose muri uyu mugi bazi ko uri umugore uhebuje” (Rusi 3:11). Bowazi yishimiye igitekerezo cyo gushakana na Rusi, kandi birashoboka ko atatunguwe n’uko yamusabye kumucikura. Icyakora Bowazi ntiyifuzaga gukora ibihuje n’ibyifuzo bye gusa, kuko yari umukiranutsi. Yabwiye Rusi ko hari undi mucunguzi wa bugufi wo mu muryango w’umugabo wa Nawomi. Ni yo mpamvu Bowazi yari kubanza kubaza uwo mucunguzi niba yakwemera kuba umugabo wa Rusi.
Bowazi yasabye Rusi kuba aryamye agategereza ko bucya, maze akabyuka kare kare akagenda nta wumuciye iryera. Ntiyashakaga ko hagira ubakeka amababa, kuko abantu bashoboraga gutekereza ko baraye baryamanye. Rusi yongeye kuryama ku birenge bya Bowazi, ariko noneho ashobora kuba yari atuje kuko uwo mugabo yari yumvise ibyo yamusabye. Hanyuma mu gitondo butaracya, Bowazi yujuje ingano za sayiri mu mwitero wa Rusi, maze uwo mugore asubira i Betelehemu.
Rusi agomba kuba yarashimishijwe n’amagambo ya Bowazi, igihe yamubwiraga ko abantu bari bazi ko yari “umugore uhebuje.” Nta gushidikanya ko kuba yari ashishikajwe no kumenya Yehova no kumukorera, ari byo byatumye abantu bamubona batyo. Nanone yari yaragiriye neza Nawomi n’ubwoko bwe kandi amwitaho, kuko yemeye gukurikiza umuco atari amenyereye. Nitwigana ukwizera kwa Rusi, tuzihatira kubaha abandi, kandi twubahe umuco wabo. Nitubigenza dutyo, tuzihesha izina ryiza natwe twitwe abantu bahebuje.
Rusi abona aho aba
Rusi amaze kugera mu rugo, Nawomi yaramubajije ati “mukobwa wa, ese ni wowe?” Birashoboka ko umwijima ari wo watumye atamubona neza, bigatuma amubaza icyo kibazo. Ariko Nawomi yanashakaga kumenya niba Rusi akiri wa wundi asanzwe azi, cyangwa niba hari icyizere cy’uko yari agiye kubona umugabo. Rusi yahise abwira nyirabukwe uko ibye na Bowazi byagenze, amwereka n’impano Bowazi yari yamuhaye ngo ayishyire Nawomi.d—Rusi 3:16, 17.
Nawomi yagiriye Rusi inama irangwa n’ubwenge yo kuguma mu rugo uwo munsi agatuza, aho kujya guhumba. Yahaye Rusi icyizere agira ati ‘uyu munsi uriya mugabo ntari butuze atarakemura icyo kibazo.’—Rusi 3:18.
Ibyo Nawomi yavugaga kuri Bowazi byari ukuri. Bowazi yagiye ku marembo y’umugi aho abakuru b’umugi bakundaga guhurira, maze ategereza ko wa mugabo mwene wabo wa bugufi ahanyura. Hanyuma imbere y’abagabo, Bowazi yasabye uwo mugabo kuba umucunguzi, agashakana na Rusi. Icyakora uwo mugabo yarabyanze, yitwaje ko yaba yangije umurage we. Hanyuma, Bowazi yavugiye imbere y’abagabo bari mu marembo y’umugi ko ari we uzaba umucunguzi, akagura isambu ya Elimeleki umugabo wa Nawomi, kandi agashakana na Rusi, umugore wa Mahaloni umuhungu wa Elimeleki. Bowazi yavuze ko ibyo byari gutuma ‘umurage wa nyakwigendera ukomeza kwitirirwa izina rye’ (Rusi 4:1-10). Biragaragara ko Bowazi yari umukiranutsi utarangwa n’ubwikunde.
Bowazi yaje gushakana na Rusi. Bibiliya igira iti “Yehova aha Rusi gusama, abyara umuhungu.” Abagore b’i Betelehemu basabiye Nawomi umugisha kandi bashimagiza Rusi, kuko ineza yagiriye Nawomi iruta iyo abahungu barindwi bari kumugirira. Bibiliya ivuga ko uwo muhungu wa Rusi yaje kuba sekuruza wa Dawidi, Umwami wari ukomeye (Rusi 4:11-22). Dawidi na we yabaye sekuruza wa Yesu Kristo.—Matayo 1:1.e
Rusi yabonye imigisha nk’iya Nawomi, dore ko Nawomi yareze uwo mwana nk’uwe. Imibereho y’abo bagore bombi, itwibutsa ko Yehova Imana abona imihati abantu bashyiraho kugira ngo bite ku babo kandi bamukorere mu budahemuka, bifatanyije n’ubwoko bwe yatoranyije. Ntabura kugororera abantu b’indahemuka bihesha izina ryiza nka Rusi.
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mwigane ukwizera kwabo—‘Aho uzajya ni ho nzajya,’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.
b Nawomi yavuze ko Yehova agirira neza abazima n’abapfuye. Yari yarapfushije umugabo n’abahungu be babiri. Rusi na we yari yarapfushije umugabo. Nta gushidikanya ko abo bagabo uko ari batatu bakundwaga n’abo bagore bombi. Ineza iyo ari yo yose Nawomi na Rusi bagiriwe, mu by’ukuri yagiriwe abagabo babo bari barapfuye kuko ari bo bagombaga kubitaho.
c Ubwo burenganzira bwo gucikura bwahabwaga mbere na mbere umuvandimwe w’uwapfuye, bitashoboka bugahabwa mwene wabo wa bugufi, kuko ari na we waragwaga gakondo umugabo yabaga asize.—Kubara 27:5-11.
d Bowazi yahaye Rusi incuro esheshatu z’igipimo kitazwi. Ibyo bishobora kuba byumvikanisha ko nk’uko iminsi itandatu y’akazi yakurikirwaga n’ikiruhuko cy’Isabato, iminsi y’agahinda Rusi yamaze ari umupfakazi na yo yari kuzakurikirwa n’“ikiruhuko” yari kubona abikesheje urugo n’umugabo. Icyakora, biranashoboka ko incuro esheshatu, buri ncuro ikaba yaranganaga n’ibyajya ku gitiyo, ari zo Rusi yashoboraga kwikorera.
e Rusi ni umwe mu bagore bane bavugwa mu gisekuru cya Yesu. Undi ni Rahabu nyina wa Bowazi (Matayo 1:3, 5, 6). Kimwe na Rusi, Rahabu na we ntiyari Umwisirayelikazi.