Kurikirana Amahoro y’Imana mu Mibereho y’Umuryango“
“Mwa miryango y’amahanga mwe, mwaturire Uwiteka, mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.”—ZABURI 96:7.
1. Yehova yatangije imibereho y’umuryango imeze ite?
YEHOVA yatangije imibereho y’umuryango irangwa n’amahoro n’ibyishimo, igihe yahurizaga hamwe umugabo n’umugore ba mbere mu ishyingirwa. Koko rero, Adamu yari yishimye cyane, ku buryo yagaragarije ibyishimo bye mu magambo y’igisigo yanditswe kera cyane kurusha ayandi yose, amagambo agira ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’akara ko mu mara yanjye: azitwa Umugore, kuko yakuwe mu Mugabo.”—Itangiriro 2:23.
2. Ku birebana n’ishyingirwa, ni iki kindi Imana yari igambiriye, uretse guha ibyishimo abana bayo b’abantu?
2 Igihe Imana yashyiragaho gahunda y’ishyingirwa n’iy’umuryango, yari igambiriye ibirenze ibyo guha abana bayo b’abantu ibyishimo gusa. Yashakaga ko bakora ibyo ishaka. Imana yabwiye abantu babiri ba mbere iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo; mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Iyo yari inshingano ihesha ingororano rwose. Mbega ukuntu Adamu na Eva, hamwe n’abana bari kuzabakomokaho, bari kugira ibyishimo, iyo umugabo n’umugore ba mbere baza kuba barakoze ibyo Yehova ashaka, babigiranye ukumvira!
3. Ni iki imiryango isabwa, kugira ngo ishobore kwiyegurira Imana mu mibereho yayo?
3 Ndetse no muri iki gihe, imiryango igira ibyishimo kurushaho, iyo yunze ubumwe mu gukora ibyo Imana ishaka. Kandi mbega ukuntu iyo miryango yumvira ifite ibyiringiro bihebuje! Intumwa Pawulo yanditse igira iti ‘kubaha Imana kugira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo’ (1 Timoteyo 4:8). Imiryango yiyeguriye Imana by’ukuri mu mibereho yayo, ikurikiza amahame yo mu Ijambo rya Yehova, kandi igakora ibyo ashaka. Ikurikirana amahoro y’Imana, bityo ikabonera ibyishimo mu ‘bugingo bwa none.’
Imibereho yo mu Muryango Iri mu Kaga
4, 5. Kuki bishobora kuvugwa ko muri iki gihe, imibereho y’umuryango iri mu kaga ku isi hose?
4 Mu by’ukuri, tubona ko amahoro n’ibyishimo bitarangwa muri buri muryango. Mu kuvuga ibyagezweho n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Population Council, cyiga ibihereranye n’ubwiyongere bw’abaturage, ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyagize kiti “mu bihugu bikize, kimwe no mu bikennye, imiterere y’imibereho y’umuryango irimo irahinduka mu buryo bwimbitse.” Umwanditsi w’ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi, yagize ati “igitekerezo cy’uko umuryango ari ubumwe butajegajega kandi bwomatanye ubudatandukana, aho umubyeyi w’umugabo ahihibikana ashaka ibitunga umuryango, naho umubyeyi w’umugore, akita ku bikenewe mu bihereranye n’ibyiyumvo, nta shingiro bifite. Icyo tuzi cyo, ni uko usanga imyifatire rusange, urugero nk’ababyeyi b’abagore batagira abo bashakanye, ugutana kw’abashakanye kwiyongera, [n’]imiryango irushaho kuba mito . . . iragenda iboneka ku isi hose.” Kubera iyo myifatire, usanga imiryango ibarirwa muri za miriyoni ijegajega, ibuze amahoro n’ibyishimo, kandi imyinshi irimo irasenyuka. Muri Hisipaniya, umubare w’abatana n’abo bashakanye wariyongereye, ku buryo kuva mu ntangiriro z’imyaka 10 ya nyuma y’ikinyejana cya 20, hatana umuryango 1 ku miryango 8 ishingwa—ibyo bikaba ari ukwiyongera kunini kwavuye ku muryango 1 ku 100 watanaga mu myaka 25 gusa mbere y’aho. Mu Burayi, Ubwongereza buvugwaho kuba ari bwo bufite umubare munini cyane w’abatana n’abo bashakanye—ni ukuvuga ko ku miryango 10 ishingwa, 4 muri yo itana. Nanone kandi, icyo gihugu cyagize ukwiyongera gukabije k’umubare w’imiryango iyoborwa n’umubyeyi umwe.
5 Birasa n’aho bamwe badashobora rwose kwihanganira gutegereza igihe cyo guhabwa uburenganzira bwo gutana. Abantu benshi bashikira “Urusengero Rutanya,” ruri hafi y’i Tokyo ho mu Buyapani. Urwo rusengero rw’idini rya Shinto, rwakira ibyifuzo by’abashaka gutana n’abo bashakanye, kimwe no gusesa indi mishyikirano itifuzwa. Buri muyoboke w’iryo dini, yandika icyifuzo cye ku kibaho gikozwe mu biti, gifite umubyimba muto, akakimanika mu rugo rw’urwo rusengero, maze agasenga asaba igisubizo. Ikinyamakuru kimwe cy’i Tokyo, kivuga ko igihe urwo rusengero rwashingwaga, mu myaka igera hafi ku ijana ishize, “abagore b’abacuruzi b’abakungu bo muri uwo murwa, bandikaga amasengesho basaba ko abagabo babo bareka inshoreke zabo, maze bakabagarukira.” Icyakora muri iki gihe, amenshi muri ayo masengesho, si ayo gusaba kwiyunga, ahubwo ni asaba gutana. Nta gushidikanya rero, ku isi hose, imibereho y’umuryango iri mu kaga. Ariko se, ibyo byagombye gutangaza Abakristo? Oya rwose, bitewe n’uko Bibiliya itumenyesha impamvu zituma umuryango ugira ibibazo muri iki gihe.
Kuki Umuryango Ufite Ibibazo?
6. Ibivugwa muri 1 Yohana 5:19, bifitanye sano ki n’ibibazo biri mu muryango muri iki gihe?
6 Impamvu imwe ituma umuryango ugira ibibazo muri iki gihe, ni uko “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Ni iki dushobora kwitega kubona ku mubi, ari we Satani Umwanzi? Ni umunyabinyoma mubi, w’akahebwe (Yohana 8:44). Ntibitangaje rero kuba isi ye yivuruguta mu binyoma no mu bwiyandarike, kandi ibyo bikaba byangiza cyane imibereho y’umuryango! Hanze y’umuteguro w’Imana, ingaruka zituruka kuri Satani, ziri hafi gusenya gahunda y’ishyingirwa yagenwe na Yehova, no gutsemba imibereho y’amahoro y’umuryango.
7. Ni gute ingeso abantu bagaragaza muri iyi minsi y’imperuka, zishobora kugira ingaruka ku muryango?
7 Indi ntandaro y’ibibazo byo mu muryango bisumbirije abantu muri iki gihe, igaragazwa muri 2 Timoteyo 3:1-5. Amagambo y’ubuhanuzi ya Pawulo yanditswe aho ngaho, agaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka.” Nta bwo imiryango ishobora kugira amahoro n’ibyishimo, mu gihe abayigize baba “bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako.” Nta bwo umuryango ushobora kugira ibyishimo bisesuye, igihe umwe mu bawugize yaba adakunda ababo cyangwa akaba atari uwera. None se, imibereho y’umuryango yarangwa n’amahoro mu rugero rungana iki, igihe muri urwo rugo haba hari umuntu w’umunyarugomo, kandi akaba atuzura? Igikabije kurushaho, ni gute mu muryango hashobora kurangwa amahoro n’ibyishimo, igihe abawugize baba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana? Izo ni zo ngeso ziranga abantu bari muri iyi si itegekwa na Satani. Ntibitangaje rero kuba ibyishimo by’umuryango byarakendereye, muri iyi minsi y’imperuka!
8, 9. Ni izihe ngaruka imyifatire y’abana ishobora kugira ku byishimo by’umuryango?
8 Indi mpamvu ituma imiryango myinshi ibura amahoro n’ibyishimo, ni imyifatire mibi y’abana. Igihe Pawulo yahanuraga uko imimerere yo mu minsi y’imperuka izaba imeze, yahanuye ko abana benshi bari kuba batumvira ababyeyi. Niba ukiri muto, mbese, imyifatire yawe yaba igira uruhare mu gutuma umuryango wanyu ugira amahoro n’ibyishimo?
9 Abana bamwe na bamwe, si intangarugero mu bihereranye n’imyifatire. Urugero, hari umwana umwe w’umuhungu wandikiye se iyi barwa isesereza, igira iti “nutanjyana muri Alexandria, sinzakwandikira, cyangwa ngo nkuvugishe, cyangwa se ngo ngusezereho, kandi nuramuka ugiye muri Alexandria [tutajyanye], sinzongera kuguhereza akaboko, habe no kuzongera kukuramutsa. Uko ni ko bizagenda, nuramuka utanjyanye . . . Ariko ndakwinginze uzanyoherereze [inanga]. Nibitagenda bityo, sinzongera kurya no kunywa. Ndabivuze, kandi sinzabihindura!” Mbese, iyo mvugo ntiyumvikana nk’aho ari iyo muri iki gihe? Nyamara kandi, iyo barwa umwana w’umuhungu yandikiye se, yandikiwe muri Egiputa ya kera, hakaba hashize imyaka isaga 2.000.
10. Ni gute abakiri bato bashobora gufasha imiryango yabo, kugira ngo ikurikirane amahoro y’Imana?
10 Imyifatire y’uwo mwana w’Umunyegiputa, ntiyagize uruhare mu kuzana amahoro mu muryango. Birumvikana ko muri iyi minsi y’imperuka, mu miryango hakorerwa ibintu bikomeye kurushaho. Ariko kandi, mwebwe rubyiruko, mushobora kunganira umuryango wanyu mu gukurikirana amahoro y’Imana. Mu buhe buryo? Mwabikora mwumvira iyi nama ya Bibiliya igira iti “bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.”—Abakolosayi 3:20.
11. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo, kugira ngo babe abagaragu ba Yehova bizerwa?
11 Bimeze bite se, kuri mwebwe babyeyi? Mujye mufasha abana banyu mubigiranye urukundo, kugira ngo babe abagaragu ba Yehova bizerwa. Mu Migani 22:6, hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo; azarinda asaza, atarayivamo.” Abahungu n’abakobwa benshi, ntibajya bava mu nzira ikwiriye mu gihe bamaze kuba bakuru, bitewe n’inyigisho nziza zishingiye ku Byanditswe, n’ingero nziza bahabwa n’ababyeyi. Ariko kandi, ahanini ibyo biterwa n’ubwiza bw’imyitozo ishingiye kuri Bibiliya n’urugero ikorwamo, hamwe n’umutima w’umwana.
12. Kuki urugo rw’Umukristo rwagombye kurangwa n’amahoro?
12 Niba abagize umuryango wacu bose bagerageza gukora ibyo Yehova ashaka, twagombye kuba dufite amahoro y’Imana. Urugo rw’Umukristo, rwagombye kuba rugizwe n’abantu b’ ‘abanyamahoro.’ Muri Luka 10:1-6, hagaragaza ko Yesu yatekerezaga kuri bene abo bantu, igihe yoherezaga abigishwa 70 b’abakozi, maze akababwira ati “nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘amahoro abe muri iyi nzu.’ Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we.” Iyo abagaragu ba Yehova bajya ku nzu n’inzu mu mahoro, bajyanye “ubutumwa bwiza bw’amahoro,” bashaka abanyamahoro (Ibyakozwe 10:34-36; Abefeso 2:13-18). Nta gushidikanya, urugo rw’Umukristo rugizwe n’abanyamahoro, rwagombye kurangwa n’amahoro.
13, 14. (a) Ni iki Nawomi yifurizaga Rusi na Orupa? (b) Urugo rw’Umukristo rwagombye kuba ahantu ho kuruhukira hameze hate?
13 Mu rugo hagombye kuba ari ahantu harangwa amahoro, n’ahantu h’uburuhukiro. Umupfakazi Nawomi wari ugeze mu za bukuru, yiringiraga ko Imana yari guha abakazana be b’abapfakazi bari bakiri bato, ari bo Rusi na Orupa, uburuhukiro n’ihumure bituruka ku kugira umugabo mwiza n’urugo rwiza. Nawomi yaravuze ati: “Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y’abagabo banyu” (Rusi 1:9). Ku bihereranye n’icyifuzo cya Nawomi, intiti imwe mu byerekeye Bibiliya, yanditse ivuga ko muri izo ngo, Rusi na Orupa “bari kuba bikinze imidugararo n’imihangayiko. Bari kubona amahoro yo mu mutima. Hari kuba ahantu bashoboraga kwibera, aho ibyiyumvo byabo byimbitse kurusha ibindi hamwe n’ibyifuzo byabo byubahwa kurusha ibindi, byari guhazwa kandi bikabona ituze. Uburyo budasanzwe icyo gitekerezo gitsindagirizwamo mu rurimi rw’Igiheburayo, . . . bugaragazwa neza n’imiterere y’amagambo afitanye isano na yo, ari muri [Yesaya 32:17, 18].”
14 Reba aho ayo magambo aboneka muri Yesaya 32:17, 18. Aho, dusoma ngo “umurimo wo gukiranuka ni amahoro; kandi ibiva ku ugukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.” Urugo rw’Umukristo, rwagombye kuba ahantu ho kuruhukira harangwa no gukiranuka, ituze, umutekano n’amahoro y’Imana. Ariko se, byagenda bite mu gihe haba havutse ibigeragezo, amacakubiri, cyangwa ibindi bibazo? Icyo gihe, ni bwo dukeneye cyane cyane kumenya ibanga ryo kubona ibyishimo mu muryango.
Amahame Ane y’Ingenzi
15. Ni gute wasobanura ibanga ryo kubona ibyishimo mu muryango?
15 Buri muryango wo ku isi, witirirwa Yehova Imana, Umuremyi w’imiryango (Abefeso 3:14, 15). Bityo rero, abifuza kubona ibyishimo mu muryango, bagombye kumushakiraho ubuyobozi, kandi bakamusingiza, nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenje, ubwo yagiraga ati “mwa miryango y’amahanga mwe, mwaturire Uwiteka, mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga” (Zaburi 96:7). Ibanga ryo kubona ibyishimo mu muryango, riboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, kandi rikaboneka binyuriye mu gushyira mu bikorwa amahame yaryo. Umuryango ushyira mu bikorwa ayo mahame, uzabona ibyishimo, kandi uzagira amahoro y’Imana. Reka noneho turebe ane muri ayo mahame y’ingenzi.
16. Ni uruhe ruhare umuco wo kwirinda wagombye kugira mu mibereho y’umuryango?
16 Rimwe muri ayo mahame, rishingiye kuri ibi bikurikira: kwirinda ni umuco w’ingenzi, kugira ngo imibereho yo mu muryango irangwe n’amahoro. Umwami Salomo yagize ati “umuntu utitangīra mu mutima ameze nk’umudugudu usenyutse, utagira inkike” (Imigani 25:28). Kwitangira mu mutima—ni ukuvuga kwirinda—ni iby’ingenzi, niba dushaka kugira umuryango urangwa n’amahoro n’ibyishimo. N’ubwo tudatunganye, tugomba kugira imbuto yo kwirinda, iyo ikaba ari imbuto y’umwuka wera w’Imana (Abaroma 7:21, 22; Abagalatiya 5:22, 23). Umwuka uzaduhingamo umuco wo kwirinda, nidusenga dusaba kugira ngo tuwugire, tugashyira mu bikorwa inama zitangwa na Bibiliya zihereranye na wo, kandi tukifatanya n’abandi bawugaragaza. Iyo myifatire izadufasha ‘kuzibukira gusambana’ (1 Abakorinto 6:18). Nanone kandi, umuco wo kwirinda uzadufasha kuzibukira urugomo, kwirinda cyangwa gutsinda ingorane yo gusabikwa n’ibinyobwa bisindisha, no guhangana n’imimerere igoye, mu buryo butuje kurushaho.
17, 18. (a) Ni gute ibivugwa mu 1 Abakorinto 11:3 birebana n’imibereho y’umuryango wa Gikristo? (b) Ni gute kwemera ihame ry’ubutware bituma amahoro y’Imana asagamba mu muryango?
17 Irindi hame ry’ingenzi rishobora kuvugwa muri ubu buryo bukurikira: kwemera ubutware bizadufasha gukurikira amahoro y’Imana mu miryango yacu. Pawulo yanditse agira ati “ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana” (1 Abakorinto 11:3). Ibyo bishaka kuvuga ko umugabo ari we uyobora umuryango, ko umugore we amushyigikira mu budahemuka, ko n’abana bumvira ababyeyi babo (Abefeso 5:22-25, 28-33; 6:1-4). Iyo myifatire izatuma amahoro y’Imana asagamba mu mibereho yo mu muryango.
18 Umugabo w’Umukristo, agomba kwibuka ko ubutware bushingiye ku Byanditswe, budatwaza igitugu. Agomba kwigana Yesu, Umutware we. N’ubwo Yesu yagombaga ‘kuzatwara byose,’ ‘ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi’ (Abefeso 1:22; Matayo 20:28). Mu buryo nk’ubwo, umugabo w’Umukristo atwara mu buryo bwuje urukundo, butuma ashobora kwita ku nyungu z’umuryango we neza. Nta gushidikanya kandi ko Umukristokazi yishimira gufatanya n’umugabo we. Kubera ko ari “umufasha” we n’ “umukwiriye [“icyuzuzo,” NW ] ,” agaragaza imico umugabo we adafite, bityo akamuha ubufasha akeneye bwo kumwunganira (Itangiriro 2:20; Imigani 31:10-31). Gukoresha ubutware mu buryo bukwiriye, bifasha abagabo n’abagore kugaragarizanya icyubahiro, kandi bigasunikira abana kumvira. Ni koko, kwemera ihame ry’ubutware, bigira uruhare mu kwimakaza amahoro y’Imana mu mibereho y’umuryango.
19. Kuki gushyikirana mu buryo bwiza ari iby’ingenzi, kugira ngo mu muryango habemo amahoro n’ibyishimo?
19 Ihame rya gatatu ry’ingenzi, rishobora kuvugwa muri aya magambo: gushyikirana mu buryo bwiza, ni iby’ingenzi, kugira ngo mu muryango habemo amahoro n’ibyishimo. Muri Yakobo 1:19, hatubwira ngo “umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.” Abagize umuryango, bagomba gutegerana amatwi no kuganira, kuko gushyikirana mu muryango bikubiyemo kuvuga no gutega amatwi. Icyakora, n’ubwo ibyo tuvuga byaba ari iby’ukuri, ariko tukabivugana ubugome, ubwibone, cyangwa mu buryo bugaragaza ko tutita ku byiyumvo by’abandi, bishobora kuba byarushaho kugira ingaruka mbi, aho kugira ngo byungure abandi. Imvugo yacu yagombye kuba ishimishije, ‘isize umunyu’ (Abakolosayi 4:6). Imiryango ikurikiza amahame ashingiye ku Byanditswe, kandi igashyikirana mu buryo bwiza, iba ikurikirana amahoro y’Imana.
20. Kuki wavuga ko urukundo ari ingenzi, kugira ngo mu muryango habemo amahoro?
20 Ihame rya kane, ni iri rikurikira: urukundo ni ingenzi kugira ngo mu muryango habemo amahoro n’ibyishimo. Urukundo rwo kugaragarizanya ibyiyumvo, rushobora kugira uruhare rukomeye mu ishyingirwa, kandi urukundo rwimbitse rurangwa n’ubwuzu, rushobora gushinga imizi mu bagize umuryango. Ariko kandi, urukundo rw’ingenzi kurushaho, ni urukundo rugaragazwa n’ijambo ry’Ikigiriki ryitwa a·gaʹpe. Urwo ni rwo rukundo dukunda Yehova, Yesu, hamwe na bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Imana yagaragarije abantu urwo rukundo, itanga “Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Mbega ukuntu bihebuje kuba dushobora kugaragariza abagize umuryango wacu bene urwo rukundo! Urwo rukundo rwo mu rwego rwo hejuru, ni ‘umurunga wo gutungana rwose’ (Abakolosayi 3:14). Rutuma umugabo n’umugore bashakanye barushaho kunga ubumwe, kandi rukabasunikira gukora icyatuma barushaho kumererwa neza bo ubwabo, n’abana babo. Iyo havutse ingorane, urukundo rubafasha gukemura ibibazo, bunze ubumwe. Ibyo dushobora kubyiringira tudashidikanya, kubera ko ‘urukundo rudashaka ibyarwo, rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira’ (1 Abakorinto 13:4-8). Koko rero, imiryango igira ibyishimo nyakuri, ni iyo usanga urukundo abawugize bagirirana, rushimangiwe n’urukundo bakunda Yehova!
Komeza Gukurikirana Amahoro y’Imana
21. Ni iki gishobora gutuma amahoro n’ibyishimo by’umuryango wawe byiyongera?
21 Ayo mahame yavuzwe mbere, hamwe n’andi aturuka muri Bibiliya, avugwa mu bitabo Yehova yatanze abigiranye ubugwaneza, binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Urugero: iyo nkuru iboneka mu gitabo cy’amapaji 192 cyitwa Le secret du bonheur familial, cyasohotse mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova, yakozwe ku isi hose, mu mwaka wa 1996/97, akaba yari afite umutwe uvuga ngo “Intumwa z’Amahoro y’Imana.” Kwifashisha icyo gitabo mu kwiga Ibyanditswe, mu buryo bwa bwite no mu rwego rw’umuryango, bishobora kuzana inyungu nyinshi (Yesaya 48:17, 18). Ni koko, gushyira mu bikorwa inama ishingiye ku Byanditswe, bishobora gutuma amahoro n’ibyishimo by’umuryango wawe byiyongera.
22. Ni iki twagombye gushingiraho imibereho yacu y’umuryango?
22 Yehova afite ibintu bihebuje azigamiye imiryango ikora ibyo ashaka, kandi birakwiriye ko tumusingiza kandi tukamukorera (Ibyahishuwe 21:1-4). Ku bw’ibyo rero, turifuza ko umuryango wawe washingira imibereho yawo ku gusenga Imana y’ukuri. Kandi turifuza ko Data wo mu ijuru wuje urukundo, ari we Yehova, yazaguha imigisha yo kugira ibyishimo, mu gihe ukomeza gukurikirana amahoro y’Imana mu mibereho y’umuryango wawe!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iki imiryango isabwa, kugira ngo ishobore kwiyegurira Imana mu mibereho yayo?
◻ Kuki umuryango ufite ibibazo muri iki gihe?
◻ Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango ni irihe?
◻ Ni ayahe mahame amwe n’amwe azadufasha, kugira ngo amahoro n’ibyishimo bisagambe mu mibereho y’umuryango?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Gushyikirana mu buryo bwiza, bidufasha gukurikirana amahoro y’Imana mu mibereho y’umuryango