-
‘Aho uzajya ni ho nzajya’Twigane ukwizera kwabo
-
-
18 Ku bw’ibyo, bombi bakomeje urwo rugendo rurerure bagana i Betelehemu. Ugereranyije bagombaga kumara icyumweru cyose bagenda. Icyakora, nta washidikanya ko buri wese yagendaga ahumuriza mugenzi we mu gahinda ke.
-
-
‘Aho uzajya ni ho nzajya’Twigane ukwizera kwabo
-
-
21 Amaherezo abo bagore bombi bageze i Betelehemu, umudugudu uri ku birometero icumi, mu majyepfo ya Yerusalemu. Birashoboka ko Nawomi n’umuryango we bari bazwi cyane muri uwo mugi muto, kuko buri wese yavugaga ibyo kugaruka kwe. Hari abagore bamubonye baravuga bati “uyu ni Nawomi se?” Yari yarahindutse cyane ukurikije uko yari ameze igihe yajyaga i Mowabu. Isura ye yari yarahindutse bitewe n’imiruho yari yarahuye na yo mu gihe cy’imyaka myinshi, hakiyongeraho n’agahinda yari afite.—Rusi 1:19.
-