-
‘Aho uzajya ni ho nzajya’Twigane ukwizera kwabo
-
-
23. Rusi yatangiye gutekereza iki, kandi se Amategeko ya Mose yafashaga ate abakene? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
23 Rusi na Nawomi bamaze kumenyera i Betelehemu, Rusi yatangiye gutekereza uko aziyitaho akita no kuri Nawomi. Yaje kumenya ko mu Mategeko Yehova yari yarahaye abari bagize ubwoko bwe bwa Isirayeli, harimo itegeko rirangwa n’urukundo ryo kwita ku bakene. Bari bemerewe kujya mu mirima mu gihe cy’isarura, bagakurikira abasaruzi maze bakagenda bahumba ibyo babaga basize inyuma n’ibyabaga byeze ku mbibi z’imirima.b—Lewi 19:9, 10; Guteg 24:19-21.
24, 25. Ni iki Rusi yakoze igihe yemererwaga guhumba mu murima wa Bowazi, kandi se akazi ko guhumba kari kameze gate?
24 Hari mu gihe cy’isarura ry’ingano za sayiri, bikaba bishoboka ko hari mu kwezi kwa Mata ukurikije kalendari yo muri iki gihe. Rusi yagiye mu mirima kureba ko hari uwamwemerera ko ahumba. Yagiye kubona abona imirima y’umugabo witwaga Bowazi wari umukire, kandi akaba mwene wabo wa Elimeleki, umugabo wa Nawomi wari warapfuye. Nubwo Amategeko yamwemereraga guhumba, ntiyahise ajya mu mirima, ahubwo yasabye uruhushya umusore wari uhagarariye abasaruzi. Yarabimwemereye, maze Rusi ahita atangira guhumba.—Rusi 1:22–2:3, 7.
-
-
‘Aho uzajya ni ho nzajya’Twigane ukwizera kwabo
-
-
b Iryo tegeko ryari ryihariye, ritandukanye n’amategeko yo mu gihugu Rusi yakomokagamo. Kera, abapfakazi bo mu Burasirazuba bwo Hagati bafatwaga nabi. Hari igitabo cyagize icyo kibivugaho kigira kiti “iyo umugabo yabaga amaze gupfa, umugore yabaga asize yitabwagaho n’abahungu be. Iyo yabaga atabafite, yagombaga kuba umucakara cyangwa indaya, bitaba ibyo agapfa.”
-