-
‘Intambara ni iya Yehova’Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2016 | No. 5
-
-
Dawidi yabwiye umwami amagambo atera akanyabugabo, avuga ko Goliyati atagomba ‘kubakura umutima.’ Kandi koko, Sawuli n’abantu be bari bakutse umutima. Birashoboka ko bakoze ikosa umuntu wese yakora, ryo kwigereranya n’uwo mugabo w’ibigango, bakumva ko batamutsinda, kuko bamugeraga mu rukenyerero cyangwa mu gituza. Batekerezaga ko uwo musirikare wari igihanyaswa, yari kubatsinda atiriwe arwana. Icyakora Dawidi si uko yabitekerezaga. Nk’uko turi bubibone, we yabibonaga mu buryo butandukanye cyane n’ubwo. Ni yo mpamvu yiyemeje kurwana na Goliyati.—1 Samweli 17:32.
-
-
‘Intambara ni iya Yehova’Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2016 | No. 5
-
-
Dawidi ntiyirengagije ukuntu Goliyati yari munini n’intwaro yari afite. Ariko ntiyemeye ko ibyo bintu bimuca intege. Ntiyigeze akora ikosa nk’iryo Sawuli n’ingabo ze bari bakoze. Dawidi ntiyigeze yigereranya na Goliyati, ahubwo yagereranyije Goliyati na Yehova. Goliyati yari afite uburebure bwa metero 2,9, mbese asumba abandi bantu bose. Ariko se yanganaga iki, umugereranyije n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi? Koko rero, kimwe n’undi muntu wese, Goliyati yari ubusa imbere y’Imana. Yehova yari yiyemeje kurimbura Goliyati.
Dawidi yarirutse agenda asatira umwanzi we, maze akura ibuye mu ruhago. Yarishyize mu muhumetso maze agenda yiruka awuzunguza, uvuza ubuhuha. Goliyati na we yagiye asatira Dawidi, wenda ari inyuma y’uwamutwazaga ingabo. Uburebure bwa Goliyati bwamubereye inzitizi, kuko uwamutwazaga ingabo wari umuntu usanzwe, atashoboraga kumukingira ngo ageze ku mutwe. Nguko uko Dawidi yabyungukiyemo.—1 Samweli 17:41.
-
-
Ese ibivugwa kuri Dawidi na Goliyati byabayeho koko?Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2016 | No. 5
-
-
1 | Ese umuntu yagira uburebure bwa metero 2,9?
Bibiliya ivuga ko Goliyati “yari afite uburebure bw’imikono itandatu n’intambwe y’ikiganza” (1 Samweli 17:4). Umukono uvugwa muri uyu murongo wareshyaga na santimetero 44,5 naho intambwe y’ikiganza ikareshya na santimetero 22,2. Byose hamwe bingana na metero 2 na santimetero 90. Hari abavuga ko Goliyati atareshyaga atyo. Ariko zirikana ko no muri iki gihe, umuntu muremure usumba abandi wabayeho yari afite metero 2,7. Ese Goliyati ntiyari kumurusha santimetero 15 cyangwa zirenga? Goliyati yakomokaga mu muryango w’Abarefayimu kandi abantu bo muri uwo muryango bari bazwiho kuba barebare bidasanzwe. Hari inyandiko zo muri Egiputa zo mu mwaka wa 13 Mbere ya Yesu, zagaragaje ko zimwe mu ngabo z’intwari z’Abanyakanani zari zifite metero zirenga 2,4 z’uburebure. Ubwo rero, nubwo Goliyati yari muremure bidasanzwe, ntibisobanura ko bitabayeho.
-