-
Yagaragaje ubwengeTwigane ukwizera kwabo
-
-
9, 10. (a) Ni iyihe mimerere Dawidi n’abantu be barimo? (b) Kuki Nabali yari akwiriye gushimira Dawidi n’abantu be? (Reba nanone paragarafu ya 10, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
9 Nabali yabaga i Mawoni ariko agakorera mu mugi wari hafi aho wa Karumeli,a bikaba bishoboka ko yari ahafite imirima. Iyo migi yari hagati y’udusozi turiho ubwatsi bwinshi tuberanye n’ubworozi bw’intama, Nabali akaba yari ahafite intama zigera ku 3.000. Icyakora ako karere kari gakikijwe n’ahantu hadahingwa. Mu majyepfo hari ubutayu bunini bwa Parani, naho mu burasirazuba hakaba inzira igana ku nyanja y’Umunyu yacaga mu turere tudatuwe tw’ibihanamanga n’ubuvumo. Kugira ngo Dawidi n’abantu be bashobore kuba aho hantu, byabasabaga guhatana. Nta gushidikanya ko bagombaga kwiyuha akuya kugira ngo babone ibibatunga, ari na ko bihanganira ingorane nyinshi bahuraga na zo. Ku bw’ibyo, bakundaga guhura n’abashumba ba wa mukire Nabali.
-
-
Yagaragaje ubwengeTwigane ukwizera kwabo
-
-
a Uwo si wa musozi wa Karumeli uzwi cyane wari kure cyane mu majyaruguru, aho nyuma yaho umuhanuzi Eliya yatsindiye abahanuzi ba Bayali. (Reba Igice cya 10.) Ahubwo Karumeli ni umugi wo mu majyepfo, wari ku nkengero z’ubutayu.
-