Mwigane ukwizera kwabo
Yagaragaje ubwenge
ABIGAYILI yabonaga uwo musore yahahamutse. Yari afite ubwoba bwinshi, kandi ni mu gihe kuko bari mu mazi abira. Icyo gihe, ingabo 400 zari mu nzira ziyemeje kwica umugabo wese wo mu rugo rwa Nabali, umugabo wa Abigayili. Kubera iki?
Byose byari byatewe na Nabali. Nk’uko yari asanzwe abigenza, yari yakoze igikorwa cy’ubugome kandi gikojeje isoni. Ariko icyo gihe bwo yari yakabije. Yari yatutse umugaba w’ingabo zizi kurwana cyane wubahwaga, kandi wari ushyigikiwe n’ingabo ze. Icyo gihe rero, umwe mu bagaragu ba Nabali ushobora kuba yari umushumba, yagiye kureba Abigayili yizeye ko Abigayili yari kugira icyo akora, kugira ngo arokore abo mu rugo rwa Nabali. Ariko se ni iki uwo mugore yari gukora imbere y’izo ngabo?
Reka tubanze turebe muri make iby’uwo mugore wihariye. Abigayili yari muntu ki? Ni gute ikibazo tumaze kuvuga cyari cyavutse? Kandi se kuba yaragaragaje ukwizera bitwigisha iki?
Umugore w’“umunyabwenge kandi w’uburanga”
Abigayili na Nabali ntibari bakwiranye. Urebye, Nabali byari kumugora gushaka umugore mwiza, mu gihe Abigayili we yisanze yarashatse umugabo mubi cyane batari bakwiranye. Ni iby’ukuri ko uwo mugabo yari afite amafaranga, bityo bigatuma yumva ko ari agatangaza. Ariko se abandi bo bamubonaga bate? Ntibyoroshye kubona undi muntu Bibiliya inenga nka we, dore ko n’izina rye risobanura “ikigoryi” cyangwa “ikiburaburyo.” Ese ababyeyi be ni bo bamwise iryo zina akivuka, cyangwa ni iryo bari baramuhimbye? Uko byaba byaragenze kose, ibye byabaye aka wa mugani ngo “izina ni ryo muntu.” Nabali yari “umunyamwaga w’inkozi y’ibibi.” Kubera ko yari umunyarugomo kandi akaba n’umusinzi, abantu benshi baramutinyaga kandi bakamwanga.—1 Samweli 25:2, 3, 17, 21, 25.
Abigayili we si uko yari ameze. Izina rye risobanura ngo “natumye data yishima.” Ababyeyi benshi b’abagabo baterwa ishema no kubyara abakobwa beza. Ariko umubyeyi w’umunyabwenge we arushaho kwishima iyo abonye umwana we afite ubwiza bwo mu mutima. Usanga akenshi iyo umuntu yagize amahirwe yo kugira uburanga, atihatira kugira imico myiza, urugero nko kwitonda, ubwenge, ubutwari cyangwa kwizera. Icyakora, Abigayili we ntiyari ameze atyo. Bibiliya ivuga ko yari “umunyabwenge kandi w’uburanga.”—1 Samweli 25:3.
Muri iki gihe hari bamwe bashobora kwibaza impamvu umugore w’umunyabwenge kandi ukiri muto yashatse umugabo w’ikigoryi nk’uwo. Wibuke ko mu bihe bya Bibiliya, akenshi ababyeyi ari bo bahitiragamo abana babo abo bashyingiranwa. Iyo bitagendaga bityo, nabwo ababyeyi bagiraga uruhare rukomeye mu guhitiramo abana babo abo bazabana. Ese ababyeyi ba Abigayili baba barashakaga ko abana na Nabali, wenda bakanamumushyingira, kubera ko babonaga ari umuntu ukomeye kandi w’umukire? Baba se barabitewe n’uko bari abakene? Uko byaba byaragenze kose, kuba Nabali yari akize ntibyatumye aba umugabo mwiza.
Ababyeyi b’abanyabwenge bigisha abana babo kubona ishyingiranwa mu buryo bukwiriye, kandi ibyo bakabikora babyitondeye. Ntibigera bahatira abana babo gushakana n’umuntu kubera ko ari umukire, cyangwa ngo babahatire gutangira kurambagizanya bakiri bato, kubera ko icyo gihe baba badashobora gusohoza inshingano z’abantu bakuru (1 Abakorinto 7:36). Ariko kandi, Abigayili ntiyabonye igihe cyo gutekereza kuri ibyo byose. Uko impamvu yabiteye yaba iri kose, yashyingiranywe na Nabali kandi yiyemeza kubyihanganira nubwo byari bigoranye.
‘Yarabakankamiye’
Ibyo Nabali yari yakoze byatumye imihangayiko Abigayili yari asanzwe afite irushaho kwiyongera. Yari yahangaye gutuka Dawidi, wari umugaragu wizerwa wa Yehova. Samweli yari yamusutseho amavuta, bityo ahishura ko Dawidi ari we Imana yari yaratoranyije kugira ngo asimbure Umwami Sawuli (1 Samweli 16:1, 2, 11-13). Dawidi yabaga mu butayu ari kumwe n’ingabo 600 zari zimushyigikiye, kubera ko yari yarahunze Umwami Sawuli wamugiriraga ishyari agashaka kumwica.
Nabali yabaga i Mawoni ariko agakorera mu mugi wa Karumeli wari hafi aho, bikaba bishoboka ko yari ahafite imirima.a Iyo migi yari hafi y’udusozi turiho ubwatsi bwinshi tuberanye n’ubworozi bw’intama, Nabali akaba yari ahafite intama zigera ku 3.000. Icyakora ako karere kari gakikijwe n’ahantu hadahingwa. Mu majyepfo hari ubutayu bunini bwa Parani, naho mu burasirazuba hakaba inzira igana ku Nyanja y’Umunyu yacaga mu turere tudatuwe tw’ibihanamanga n’ubuvumo. Kugira ngo Dawidi n’abantu be bashobore kuba aho hantu, byabasabaga guhatana. Nta gushidikanya ko bagombaga kwiyuha akuya kugira ngo babone ibibatunga, ari na ko bihanganira ingorane nyinshi bahuraga na zo. Ku bw’ibyo, bakundaga guhura n’abashumba ba wa mukire Nabali.
None se, ni gute izo ngabo zarangwaga n’ubutwari zafataga abo bashumba? Iyo zibishaka zari kujya ziba cyangwa zigatwara intama igihe zishakiye, ariko ntizigeze zibikora. Aho kubigenza gutyo, zarindaga umukumbi wa Nabali, ndetse zikarinda n’abagaragu be (1 Samweli 25:15, 16). Abashumba n’intama babaga baragiye bakundaga guhura n’akaga. Muri icyo gihe, habaga inyamaswa nyinshi zahigaga intama. Ikindi kandi, bari hafi y’umupaka wo mu majyepfo wa Isirayeli, bityo bakaba barakundaga guterwa n’udutsiko tw’abashimusi b’abanyamahanga.b
Kubona ibitunga abo bagabo bose bari mu butayu, bigomba kuba bitari byoroshye. Ni yo mpamvu umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa icumi kwa Nabali kugira ngo amuhe ibibatunga. Dawidi yahisemo igihe gikwiriye abigiranye ubwitonzi. Icyo cyari igihe cyiza kuko ari bwo bakemuraga intama, kandi bagakunda kugira ubuntu bwo gutanga no gukoresha iminsi mikuru. Nanone Dawidi yatoranyije amagambo akwiriye yo kubivugamo abyitondeye, maze akoresha amagambo arangwa n’ikinyabupfura. Yageze nubwo yiyita ‘umwana we,’ wenda ubwo bukaba ari uburyo bwo kugaragaza ko yubahaga Nabali kubera ko yamurushaga imyaka. Ni iki Nabali yabashubije?—1 Samweli 25:5-8.
Yazabiranyijwe n’uburakari. Wa musore twavuze tugitangira yabwiye Abigayili uko byagenze agira ati ‘yarabakankamiye.’ Nabali yari yibabarijwe n’imitsima ye, amazi ye ndetse n’inyama ze. Yatutse Dawidi yumvikanisha ko nta cyo amaze, maze amugereranya n’umugaragu wacitse shebuja. Nabali ashobora kuba yarabonaga Dawidi nk’uko Sawuli yamubonaga, kuko bose bamwangaga. Nta n’umwe muri bo wabonaga Dawidi nk’uko Yehova yamubonaga. Imana yakundaga Dawidi ikabona ko yari kuzaba umwami wa Isirayeli, aho kumubona nk’umugaragu wigometse.—1 Samweli 25:10, 11, 14.
Igihe intumwa za Dawidi zagarukaga zikamubwira uko byagenze, yararakaye cyane. Yategetse ingabo ze ati “umuntu wese niyambare inkota ye.” Na we yafashe inkota ye, maze we n’ingabo ze 400 bajya kurwana. Yagiye yarahiriye gutsemba umuhungu wese wo mu nzu ya Nabali (1 Samweli 25:12, 13, 21, 22). Nubwo Dawidi yari afite impamvu zo kurakara, yashakaga kubigaragaza mu buryo butari bwo. Bibiliya igira iti “kuko umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yakobo 1:20). Ubwo se ni iki Abigayili yari gukora kugira ngo arokore abo mu rugo rwe?
“Ubwenge bwawe bushimwe”
Twamaze kubona ko Abigayili yafashe iya mbere kugira ngo aburizemo icyo gikorwa kibi cyari hafi kuba. Aho kugira ngo amere nk’umugabo we Nabali, we yagaragaje ko yari yiteguye gutega amatwi. Wa musore yavuze ibya Nabali agira ati “umuntu w’ikigoryi nk’uwo nta wagira icyo avugana na we”c (1 Samweli 25:17). Ikibabaje ariko, ni uko kwiyemera byatumye Nabali yanga gutega amatwi. Muri iki gihe ubwibone nk’ubwo burogeye cyane. Ariko wa musore yari azi ko Abigayili atari uko yari ameze, iyo akaba ari yo mpamvu atashidikanyije kumubwira icyo kibazo.
Abigayili yahise agira icyo akora atazuyaje. Bibiliya igira iti “nuko Abigayili agira vuba.” Iyo nkuru ya Bibiliya ibonekamo inshinga zumvikanisha ‘kugira vuba’ incuro enye zose, yerekeza ku byo uwo mugore yakoze. Yateguriye Dawidi n’abantu be impano ihagije. Iyo mpano yari igizwe n’imitsima, vino, inyama z’intama, ingano zikaranze, inzabibu zumye n’imbuto z’umutini. Biragaragara ko Abigayili yari azi neza ibyo atunze, kandi ko yasohozaga neza inshingano zo mu rugo rwe, mbese nka wa mugore w’imico myiza uvugwa mu gitabo cy’Imigani (Imigani 31:10-31). Yahaye bamwe mu bagaragu be ibyo bintu, nuko bashyira nzira maze na we arabakurikira. Bibiliya ikomeza igira iti “ariko ntiyabibwira umugabo we Nabali.”—1 Samweli 25:18, 19.
Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Abigayili yasuzuguye umugabo we? Oya rwose. Nabali yari yahemukiye umuntu wari waratoranyijwe na Yehova, kandi icyo gikorwa cyashoboraga gutuma hapfa abantu benshi b’inzirakarengane bo mu rugo rwa Nabali. Ese iyo Abigayili ataza kugira icyo akora, yari kuba yifatanyije n’umugabo we mu makosa? Uko biri kose, yagombaga kugandukira Imana aho kugandukira umugabo we.
Bidatinze, Abigayili yaje guhura na Dawidi hamwe n’ingabo ze. Icyo gihe nabwo yagize icyo akora atazuyaje maze ahita ava ku ndogobe, yicisha bugufi imbere ya Dawidi (1 Samweli 25:20, 23). Yahise asuka ibyari ku mutima we, yinginga cyane Dawidi kandi asabira imbabazi umugabo we n’abo mu rugo rwe. Ni iki cyatumye Dawidi amwumva?
Yigeretseho amakosa maze asaba Dawidi imbabazi. Yagaragaje ko yemeraga ko umugabo we yari ikigoryi nk’uko izina rye ribisobanura, akaba ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko Dawidi yari kuba yitesheje agaciro iyo ajya guhana umuntu nk’uwo. Yagaragaje ko yizeraga ko Dawidi yari ahagarariye Yehova, ndetse avuga ko ‘yarwanaga intambara z’Uwiteka.’ Nanone yagaragaje ko yari azi isezerano rya Yehova ryo kugira Dawidi umwami, kuko yagize ati “Uwiteka namara . . . kukugira umutware wa Isirayeli.” Byongeye kandi, yateye Dawidi inkunga yo kutagira ikintu icyo ari cyo cyose akora cyari gutuma agibwaho n’urubanza rw’amaraso, cyangwa cyari gutuma ‘agira umutima umubabaza,’ nta gushidikanya akaba yarerekezaga ku mutimanama umucira urubanza (1 Samweli 25:24-31). Mbega amagambo arangwa n’ineza kandi akora ku mutima!
Ni gute Dawidi yabyifashemo? Yemeye ibyo Abigayili yari amuzaniye, maze aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe. Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso.” Dawidi yamushimiye kuba yaragize ubutwari akihutira kumusanganira, maze yiyemerera ko yatumye atagibwaho n’urubanza rw’amaraso. Yaramubwiye ati “izamukire usubire iwawe amahoro,” maze yicisha bugufi yongeraho ati “ibyo uvuze ndabyumvise.”—1 Samweli 25:32-35.
‘Dore umuja wawe’
Nta gushidikanya ko igihe bari bamaze gutandukana, Abigayili yakomeje gutekereza ku byo yari amaze kuvugana na Dawidi. Nanone ntiyari kubura gutekereza ukuntu Dawidi wari umugaragu wizerwa kandi w’umugwaneza, yari atandukanye cyane n’umugabo we w’ikigoryi yari yarashatse. Icyakora ibyo ntiyabitinzeho. Bibiliya igira iti “nuko Abigayili asubira kwa Nabali.” Koko rero, yasubiye ku mugabo we yiyemeje gusohoza inshingano ze za kigore uko yari ashoboye kose. Yagombaga kubwira umugabo we ko yahaye impano Dawidi n’abantu be, kuko yari afite uburenganzira bwo kubimenya. Nanone yagombaga kumubwira iby’akaga kari kagiye kubageraho mbere y’uko abyumvana abandi, kuko byari kuba biteye isoni iyo abyumva hanze atabibwiwe n’umugore we. Nyamara Abigayili ntiyahise abimubwira, kuko yasanze ari mu birori yigize nk’umwami, kandi yasinze cyane.—1 Samweli 25:36.
Nanone kubera ko Abigayili yagaragazaga ubutwari n’ubwenge, yategereje ko bucya kugira ngo Nabali asinduke, bityo abone kubimubwira. Ariko nubwo icyo gihe yari muzima ku buryo yashoboraga kumutega amatwi, kubimubwira byari kurushaho kuba bibi, kubera ko yari umunyamwaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yaramwegereye maze amubwira byose nta cyo amukinze. Nta gushidikanya, yari yiteze ko ahita amukankamira, wenda akaba yanamukubita. Nyamara si uko byagenze. Ahubwo Nabali yagumye aho yari yicaye, ntiyongera kunyeganyega.—1 Samweli 25:37.
Ni ikihe kibazo uwo mugabo yari afite? Bibiliya ibisobanura igira iti “umutima uraraba aba igiti.” Birashoboka ko yari yafashwe n’indwara ifata imitsi yo mu bwonko. Nyuma y’iminsi icumi yarapfuye. Icyakora si ukuvuga ko byanze bikunze yazize uburwayi busanzwe, kuko Bibiliya igira iti “Uwiteka akubita Nabali arapfa” (1 Samweli 25:38). Binyuriye kuri icyo gikorwa cyo gukiranuka, Abigayili yakize uwo mugabo wari umaze igihe kirekire yaramurembeje. Nubwo muri iki gihe Yehova adahana abantu muri ubwo buryo, iyi nkuru igaragaza ko ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa bikorerwa mu ngo, bitisoba Yehova. Igihe yagennye nikigera, nta kizamubuza kurenganura abarengana.
Usibye kuba Abigayili yarakize urushako rubi, hari n’indi migisha yabonye. Igihe Dawidi yamaraga kumenya ko Nabali yapfuye, yohereje intumwa kwa Abigayili kugira ngo zimubaze niba yakwemera ko babana. Yarazishubije ati “dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by’abagaragu ba databuja.” Biragaragara ko kuba yari agiye kuba umugore wa Dawidi, bitatumye yishyira hejuru. Yari yiteguye no kuba umuja w’abagaragu be! Bibiliya yongera kuvuga ko icyo gihe yongeye kugira icyo akora atazuyaje, akitegura gusanga Dawidi.—1 Samweli 25:39-42.
Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko ibibazo bye byose byari bikemutse. Si ko buri gihe imibanire ye na Dawidi yari kumworohera. Dawidi yari asanzwe afite undi mugore witwa Ahinowamu, kandi nta gushidikanya ko kuba icyo gihe abagabo baraharikaga abagore babo, bitoroheraga abagore b’indahemuka.d Ikindi kandi, kubera ko Dawidi yari ataraba umwami, hari inzitizi n’ingorane yagombaga kunesha mbere y’uko akorera Yehova ari umwami. Icyakora, uko Abigayili yafashaga Dawidi kandi akamushyigikira, ndetse akaza no kumubyarira umwana w’umuhungu, yaje kubona ko yari afite umugabo wamukundaga cyane kandi akamurinda. Hari n’igihe yamuvanye mu nzara z’ingabo zari zamutwaye bunyago (1 Samweli 30:1-19). Nguko uko Dawidi yiganye Yehova Imana, we wita cyane ku bagore nk’abo bizerwa b’abanyabwenge kandi barangwa n’ubutwari, ndetse akabaha agaciro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uwo si wa Musozi wa Karumeli uzwi cyane, wari kure cyane mu majyaruguru. Ahubwo ni umugi wo mu majyepfo, wari ku nkengero z’ubutayu bwa Parani.
b Birashoboka ko Dawidi yumvaga ko kurinda bene inzuri n’imikumbi yabo, byari ugukorera Yehova Imana. Muri icyo gihe, umugambi wa Yehova wari uw’uko abakomoka kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo batura muri icyo gihugu. Ubwo rero, kurinda icyo gihugu udutsiko tw’abashimusi b’abanyamahanga, byari uburyo bwo gukora umurimo wera.
c Interuro uwo musore yakoresheje, ihinduwe uko yakabaye isobanura ngo “umwana w’imburamumaro (umuntu udafite icyo amaze).” Ubundi buhinduzi bwa Bibiliya buhindura iyo nteruro ku buryo bwumvikanisha ko Nabali yari “intumva,” ku buryo nta wari ‘kugira icyo avugana na we.’
d Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?” iri ku ipaji ya 30.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Abigayili ntiyari ameze nk’umugabo we, kuko yari azi gutega amatwi
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Igihe Abigayili yavuganaga na Dawidi, yicishije bugufi kandi agaragaza ubutwari n’amakenga