Natani yashyigikiye ugusenga k’ukuri mu budahemuka
Kwemeza umuntu ukomeye ko ibyo akora ari bibi kandi ko akeneye kugira ibyo ahindura, si ibintu byoroshye. Ese wamuhinguka imbere ubaye uzi ko yishe umuntu kugira ngo ahishire amakosa ye?
Dawidi, Umwami wa Isirayeli ya kera, yasambanye na Batisheba, maze amutera inda. Kugira ngo ahishire icyaha cye, yicishije umugabo wa Batisheba hanyuma amugira umugore we. Dawidi yamaze amezi menshi afite imibereho y’amaharakubiri, kandi nta gushidikanya ko yakomezaga gusohoza inshingano ze za cyami. Ariko Yehova ntiyirengagije icyaha cy’uwo mwami. Yohereje umuhanuzi we Natani kujya kureba Dawidi.
Iyo nshingano ntiyari yoroshye. Ishyire mu mwanya wa Natani. Nta gushidikanya ko kuba Natani yari indahemuka kuri Yehova kandi akaba yarakurikizaga amahame ye, ari byo byatumye ajya kureba Dawidi kugira ngo amwereke ibyaha bye. Uwo muhanuzi yari kubigenza ate kugira ngo yemeze Umwami Dawidi ko yagombaga kwihana?
UMWIGISHA WAGIRAGA AMAKENGA
Kuki utafata iminota mike ugasoma muri 2 Samweli 12:1-25? Tekereza iyo uza kuba Natani igihe yabwiraga Dawidi iyi nkuru ati “hari abagabo babiri babaga mu mugi umwe, umwe akaba umukire undi akaba umukene. Uw’umukire yari afite intama n’inka nyinshi cyane. Ariko uw’umukene we nta kintu yagiraga, uretse akagazi k’intama kamwe kakiri gato yari yaraguze. Uwo mugabo yari yarakoroye, gakurira mu rugo rwe hamwe n’abahungu be. Karyaga ku byokurya bye, kakanywera ku gikombe cye kandi kakaryama mu gituza cye. Mbese kari nk’agakobwa ke. Hashize igihe, wa mukire aza kugendererwa n’umushyitsi. Uwo mukire ntiyafata imwe mu ntama ze cyangwa mu nka ze ngo ayizimanire uwo mushyitsi wari wamugendereye, ahubwo afata ka kagazi k’intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira umushyitsi we.”—2 Sam 12:1-4.
Birumvikana ko Dawidi na we wari warabaye umwungeri yatekereje ko ibyo bintu byabayeho koko. Hari umuntu utanga ibisobanuro kuri Bibiliya wagize ati “birashoboka ko Natani yari amenyereye kujya kwa Dawidi, akamubwira ibibazo by’abantu babaga barenganyijwe bakabura kirengera, bityo Dawidi akaba yaratekereje ko n’icyo gihe ari cyo cyari kimuzanye.” No muri iyo mimerere, kugira ngo Natani ajye kubibwira umwami byamusabaga ubutwari no kubera Imana indahemuka. Iyo nkuru ya Natani yarakaje Dawidi. Yaravuze ati “ndahiye Yehova Imana nzima ko uwo muntu wakoze ibyo akwiriye kwicwa!” Hanyuma Natani amubwira amagambo ashengura umutima ati “uwo mugabo ni wowe!”—2 Sam 12:5-7.
Zirikana impamvu Natani yamenyesheje Dawidi icyaha cye akoresheje ubwo buryo. Iyo umuntu yafashwe n’urukundo, kubona ikibazo afite ntibimworohera. Twese tugerageza gutanga impamvu z’urwitwazo iyo hari ibintu bidahwitse twakoze. Ariko urugero Natani yatanze rwatumye Dawidi yicira urubanza atabizi. Uwo mwami yabonye ko ibintu Natani yari amubwiye byari bibabaje cyane. Icyakora, Dawidi amaze kuvuga ko ibyo bintu bitari bikwiriye, ni bwo Natani yamubwiye ko ari we yavugaga. Ubwo ni bwo Dawidi yashoboraga kubona uburemere bw’icyaha cye. Ibyo byatumye Dawidi agira imitekerereze ikwiriye yatumye yemera gukosorwa. Yemeye rwose ko yari ‘yarasuzuguye’ Yehova bitewe n’icyaha yari yarakoranye na Batisheba, kandi yemera ko yari akwiriye guhanwa.—2 Sam 12:9-14; Zab 51, amagambo ayibimburira.
Ibyo bitwigisha iki? Umuntu wigisha Bibiliya aba agamije gufasha abamuteze amatwi kugera ku mwanzuro ukwiriye. Natani yubashye Dawidi, bityo avugana na we abigiranye amakenga. Yari azi ko Dawidi yakundaga ubutabera no gukiranuka. Urugero uwo muhanuzi yakoresheje rwakoze Dawidi ku mutima bitewe n’uko yari afite iyo mico. Natwe dushobora gufasha abantu b’imitima itaryarya gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu. Mu buhe buryo? Muri rusange, abantu baba bazi igikwiriye icyo ari cyo. Dushobora kubafasha gukora ibihuje n’ubwo bumenyi, ariko tudatumye bumva ko hari icyo tubarusha cyangwa ko dufite uburenganzira bwo kubabwira ibyo bakwiriye gukora. Si twe tugena igikwiriye n’ikidakwiriye, ahubwo tubisoma muri Bibiliya.
Kuba Natani yari indahemuka ku Mana, ahanini ni byo byatumye abasha gucyaha umwami ukomeye (2 Sam 12:1). Ubudahemuka nk’ubwo buzatuma natwe tugira ubutwari bwo kuvuganira amahame akiranuka ya Yehova.
YASHYIGIKIYE UGUSENGA K’UKURI
Uko bigaragara, Dawidi na Natani bari bafitanye ubucuti, kuko Dawidi yise umwe mu bahungu be Natani (1 Ngoma 3:1, 5). Natani avugwa bwa mbere muri Bibiliya ari kumwe na Dawidi. Bombi bakundaga Yehova. Uko bigaragara, uwo mwami yemeraga ibitekerezo bya Natani, kuko yahishuriye uwo muhanuzi ko yifuzaga kubakira Yehova urusengero. Dawidi yaramubwiye ati “ ‘dore jye ntuye mu nzu yubakishijwe amasederi, naho isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.’ Natani asubiza umwami ati ‘genda ukore ibiri mu mutima wawe byose, kuko Yehova ari kumwe nawe.’ ”—2 Sam 7:2, 3.
Kubera ko Natani yari umugaragu wa Yehova wizerwa, yashyigikiye umushinga Dawidi yari afite wo kubaka inzu ya mbere yari kuba ihuriro ry’ugusenga k’ukuri ku isi. Ariko uko bigaragara, icyo gihe Natani yivugiye ibitekerezo bye aho kuba ibya Yehova. Muri iryo joro, Imana yabwiye uwo muhanuzi kujya kubwira umwami ibinyuranye n’ibyo. Yabwiye Dawidi ko atari we wari kubakira Yehova urusengero. Umwe mu bahungu ba Dawidi ni we wari kurumwubakira. Ariko Natani yabwiye Dawidi ko Imana igiranye na we isezerano ry’uko intebe ye y’ubwami yari ‘kuzakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka.’—2 Sam 7:4-16.
Ibyo Imana yashakaga ntibyari bihuje n’ibyo Natani yatekerezaga ku birebana no kubaka urusengero. Nyamara, uwo muhanuzi wicishaga bugufi yemeye umugambi wa Yehova atitotombye, kandi akora ibihuje na wo. Urwo ni urugero rwiza dukwiriye kwigana mu gihe Imana idukosoye. Ibyo umuhanuzi Natani yaje gukora nyuma yaho bigaragaza ko yakomeje kwemerwa n’Imana. Uko bigaragara, Yehova yahumekeye Natani hamwe na Gadi wari bamenya, kugira ngo bamenyeshe Dawidi itegeko rya Yehova ryo gushyiraho abaririmbyi 4.000 bo kuririmba mu rusengero.—1 Ngoma 23:1-5; 2 Ngoma 29:25.
YASHYIGIKIYE GAHUNDA Y’UBWAMI
Natani yari azi ko Salomo ari we wari kuba umwami mu cyimbo cya Dawidi wari ugeze mu za bukuru. Ni yo mpamvu Natani yagize icyo akora igihe Adoniya yageragezaga kwigarurira intebe y’ubwami, ubwo Dawidi yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe. Icyo gihe nabwo, Natani yagaragaje ubudahemuka n’ubwenge. Yabanje kugira Batisheba inama yo kwibutsa Dawidi ko yari yararahiye ko umuhungu wabo Salomo ari we wari kuzaba umwami. Hanyuma Natani ubwe yasanze umwami Dawidi amubaza niba ari we wari wategetse ko Adoniya amusimbura. Uwo mwami wari ugeze mu za bukuru amaze kubona ko ibintu bikomeye, yategetse Natani n’abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka gusuka amavuta kuri Salomo, bagatangaza ko ari umwami. Nguko uko umugambi mubisha wa Adoniya waburijwemo.—1 Abami 1:5-53.
UMUHANGA MU BY’AMATEKA WICISHAGA BUGUFI
Natani na Gadi bavugwaho kuba ari bo banditse igitabo cya 1 Samweli igice cya 25 kugeza ku cya 31, n’igitabo cya 2 Samweli. Ku birebana n’amateka yahumetswe yanditswe muri ibyo bitabo, Bibiliya igira iti “ibyo umwami Dawidi yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, mu magambo y’umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya” (1 Ngoma 29:29). Nanone kandi, Natani avugwaho kuba ari we wanditse inkuru irebana n’ ‘ibintu Salomo yakoze’ (2 Ngoma 9:29). Uko bigaragara, ibyo byumvikanisha ko Natani yakomeje kugira uruhare mu bintu byaberaga ibwami, ndetse na nyuma y’aho Dawidi apfiriye.
Umuhanuzi Natani ashobora kuba ari we wanditse ibyinshi mu bintu tumuziho. Icyakora, kuba hari bimwe atigeze avuga bitubwira byinshi kuri we. Uko bigaragara, Natani yari umuhanga mu by’amateka wicishaga bugufi. Ntiyashakaga kuba icyamamare. Hari inkoranyamagambo ivuga ibya Bibiliya igaragaza ko mu Byanditswe nta hantu na hamwe hagaragaza uwo Natani yari we cyangwa umuryango yakomokagamo. Nta kintu na kimwe tuzi ku birebana n’abakurambere ba Natani cyangwa ubuzima bwe.
IBYO YAKORAGA BYOSE YABITERWAGA N’UBUDAHEMUKA
Dufatiye ku bintu bike Ibyanditswe bitubwira kuri Natani, biragaragara ko yari umuntu wicishaga bugufi, ariko agashyigikira gahunda z’Imana abigiranye ishyaka. Yehova Imana yamuhaye inshingano zikomeye. Jya utekereza ku mico ya Natani, urugero nko kuba yarabereye Imana indahemuka kandi agakunda cyane amahame yayo. Jya wihatira kwigana iyo mico.
Wenda ntuzigera usabwa kujya gucyaha abami basambanye cyangwa kuburizamo imigambi mibisha. Icyakora, Imana ishobora kugufasha ugakomeza kuyibera indahemuka kandi ugashyigikira amahame yayo akiranuka. Nanone kandi, ushobora kuba umwigisha w’ukuri urangwa n’ubutwari kandi ugira amakenga, ndetse ugashyigikira ugusenga k’ukuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Kubera ko Natani yashyigikiraga gahunda y’ubwami, yagiriye Batisheba inama irangwa n’ubwenge