Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo’
“Turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.”—2 KOR 1:24.
1. Ni iki cyatumye Pawulo yishimira Abakristo b’i Korinto?
HARI mu mwaka wa 55. Intumwa Pawulo yari mu mugi wa Tirowa wari ku cyambu, ariko yakomezaga gutekereza ku bavandimwe b’i Korinto. Mbere yaho muri uwo mwaka, yari yarababajwe no kumva ko havutse intonganya hagati yabo. Kubera ko yabitagaho nk’uko umubyeyi yita ku bana be, yari yaraboherereje urwandiko rwo kubakosora (1 Kor 1:11; 4:15). Nanone kandi, yari yarabatumyeho mugenzi we bakoranaga ari we Tito, kandi amusaba kuzagaruka akamusanga i Tirowa kugira ngo amubwire uko byari kuba byifashe. Ubwo rero, Pawulo yari i Tirowa ategereje Tito, kandi yifuzaga cyane kumva amakuru y’abavandimwe b’i Korinto. Ikibabaje ariko, Tito ntiyaje, maze Pawulo afata ubwato ajya i Makedoniya. Igishimishije ni uko Tito yaje kuhamusanga. Yamubwiye ko abavandimwe b’i Korinto bakiriye neza ibyari mu rwandiko yari yaraboherereje kandi ko bifuzaga kumubona. Pawulo abyumvise, ‘yongeye kwishima cyane kurushaho.’—2 Kor 2:12, 13; 7:5-9.
2. (a) Ni iki Pawulo yandikiye Abakorinto ku birebana n’ukwizera n’ibyishimo? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
2 Nyuma yaho gato, Pawulo yandikiye Abakorinto urwandiko rwa kabiri. Yarababwiye ati “ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka ukwizera kwanyu, ahubwo turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo, kuko ukwizera kwanyu ari ko mushikamyemo” (2 Kor 1:24). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Kandi se ni irihe somo ibyo byigisha abasaza b’Abakristo muri iki gihe?
UKWIZERA KWACU N’IBYISHIMO BYACU
3. (a) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yandikaga ati ‘ukwizera kwanyu ni ko mushikamyemo’? (b) Abasaza bakurikiza bate urugero rwa Pawulo?
3 Pawulo yavuze ku birebana n’imico ibiri y’ingenzi Abakristo bagomba kugira: ukwizera n’ibyishimo. Wibuke ko yanditse ku birebana n’ukwizera, agira ati “ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka ukwizera kwanyu . . . kuko ukwizera kwanyu ari ko mushikamyemo.” Muri ayo magambo, Pawulo yagaragaje ko atari we cyangwa undi muntu uwo ari we wese watumaga abavandimwe b’i Korinto bashikama, ahubwo ko babiterwaga n’uko bizeraga Imana. Ku bw’ibyo, Pawulo ntiyumvaga ko yagombaga gutegeka ukwizera kw’abavandimwe be, kandi ntiyifuzaga rwose kubikora. Yiringiraga ko bari Abakristo bizerwa bashakaga gukora ibikwiriye (2 Kor 2:3). Muri iki gihe, abasaza bakurikiza urugero rwa Pawulo bakiringira ko abavandimwe babo bizera Imana kandi ko bayikorera bafite intego nziza (2 Tes 3:4). Aho kugira ngo abasaza bashyirireho itorero amategeko atagoragozwa, bishingikiriza ku mahame yo mu Byanditswe no ku buyobozi duhabwa n’umuteguro wa Yehova. N’ubundi kandi, abasaza ntibategeka ukwizera kw’abavandimwe babo.—1 Pet 5:2, 3.
4. (a) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yandikaga ati “turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo”? (b) Ni mu buhe buryo abasaza bigana Pawulo?
4 Nanone kandi, Pawulo yaravuze ati “turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.” Abo ‘bakozi’ bavugwa aho ni ba nde? Ni abantu bakoranaga umwete bafatanyije na Pawulo kugira ngo bafashe Abakorinto. Tubibwirwa n’iki? Tubibwirwa n’uko muri urwo rwandiko yandikiye Abakorinto, yavuzemo babiri muri bo, agira ati ‘Yesu yabwirijwe muri mwe binyuze kuri twe, ni ukuvuga binyuze kuri jye na Silivani na Timoteyo’ (2 Kor 1:19). Ikindi kandi, igihe cyose Pawulo yakoreshaga mu nzandiko ze amagambo ngo “bagenzi banjye dukorana,” yabaga avuga abakoranye na we mu murimo wo kubwiriza babigiranye umwete, urugero nka Apolo, Akwila, Purisikila, Timoteyo, Tito n’abandi (Rom 16:3, 21; 1 Kor 3:6-9; 2 Kor 8:23). Ku bw’ibyo rero, igihe Pawulo yavugaga ati “turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo,” yizezaga Abakorinto ko we na bagenzi be bifuzaga gukora uko bashoboye kose kugira ngo abagize itorero bose bagire ibyishimo. Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo bafite icyifuzo nk’icyo. Baba bashaka gukora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe abavandimwe babo ‘gukorera Yehova bishimye.’—Zab 100:2; Fili 1:25.
5. Ni ikihe kibazo bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu babajijwe, kandi se ni iki dukwiriye gutekerezaho?
5 Vuba aha, hari itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bakorana umwete bo mu bihugu bitandukanye babajijwe ikibazo kigira kiti “ni ayahe magambo wabwiwe n’umusaza cyangwa ibintu yagukoreye byatumye wumva wishimye cyane?” Tugiye kureba ibisubizo batanze, maze wibaze uko wowe wari gusubiza. Nimucyo kandi buri wese muri twe atekereze icyo yakora kugira ngo mu itorero rye hakomeze kurangwa ibyishimo.a
“MUTASHYE PERUSI UWO DUKUNDA”
6, 7. (a) Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kwigana Yesu, Pawulo n’abandi bagaragu b’Imana? (b) Kuki kuvuga abavandimwe mu mazina bituma barushaho kwishima?
6 Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bavuga ko iyo abasaza babitayeho bumva bishimye cyane. Abasaza babikora bigana urugero rwa Dawidi, Elihu na Yesu. (Soma muri 2 Samweli 9:6; Yobu 33:1; Luka 19:5.) Abo bagaragu ba Yehova bagaragaje ko bitaga ku bandi bantu babavuga mu mazina. Pawulo na we yari azi akamaro ko kwibuka amazina y’Abakristo bagenzi be no kuyakoresha. Igihe yasozaga rumwe mu nzandiko ze, yatahije abavandimwe na bashiki bacu basaga 25 abavuze mu mazina yabo, harimo na mushiki wacu w’Umukristo witwaga Perusi, uwo yerekejeho agira ati “mutashye Perusi uwo dukunda.”—Rom 16:3-15.
7 Hari abasaza bagira ikibazo cyo kwibuka amazina. Ariko kandi, iyo bashyizeho imihati kugira ngo bayibuke, ni nk’aho baba babwira bagenzi babo bahuje ukwizera bati “muri ab’agaciro mu maso yanjye” (Kuva 33:17). Mu buryo bwihariye, iyo abasaza bakoresheje amazina y’abavandimwe mu gihe babasaba gusubiza mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyangwa mu yandi materaniro, bituma barushaho kwishima.—Gereranya na Yohana 10:3.
“YAKOZE IMIRIMO MYINSHI MU MWAMI”
8. Bumwe mu buryo bw’ingenzi Pawulo yakurikije urugero rwa Yehova na Yesu ni ubuhe?
8 Nanone kandi, Pawulo yagaragaje ko yitaga ku bandi abashimira abikuye ku mutima, icyo kikaba ari ikindi kintu abasaza bakora kugira ngo bagenzi babo bahuje ukwizera barusheho kugira ibyishimo. Ni yo mpamvu muri rwa rwandiko Pawulo yavuzemo ko yashakaga ko abavandimwe be bagira ibyishimo, yanavuzemo ati “ndirata cyane ku bwanyu” (2 Kor 7:4). Ayo magambo agaragaza gushimira agomba kuba yarakoze ku mutima abavandimwe b’i Korinto. Pawulo yanabwiye abo mu yandi matorero amagambo nk’ayo (Rom 1:8; Fili 1:3-5; 1 Tes 1:8). Ikindi kandi, igihe Pawulo yari amaze kuvuga Perusi mu rwandiko yandikiye Abaroma, yongeyeho ati “yakoze imirimo myinshi mu Mwami” (Rom 16:12). Ayo magambo agaragaza gushimira agomba rwose kuba yarateye inkunga uwo mushiki wacu wari uwizerwa. Igihe Pawulo yashimiraga abandi, yabaga akurikiza urugero rwa Yehova na Yesu.—Soma muri Mariko 1:9-11; Yohana 1:47; Ibyah 2:2, 13, 19.
9. Kuki iyo dushimiye abavandimwe na bashiki bacu kandi na bo bakadushimira bituma twese turushaho kugira ibyishimo?
9 Muri iki gihe, abasaza na bo bazi ko ari iby’ingenzi gushimira abavandimwe babo (Imig 3:27; 15:23). Igihe cyose umusaza abikoze, ni nk’aho aba abwira umuvandimwe we ati “nabonye ibyo wakoze. Ndakuzirikana.” Koko rero, abavandimwe na bashiki bacu baba bakeneye kumva amagambo atera inkunga abasaza bababwira. Hari mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka isaga 50 wavuze amagambo ahuriyeho n’abandi benshi agira ati “ni gake cyane ku kazi banshimira ibyo nakoze. Abantu ntibita ku bandi, kandi bagira umwuka wo kurushanwa. Ni yo mpamvu iyo umusaza anshimiye ikintu runaka nakoze mu itorero, numva nguwe neza kandi ngize imbaraga. Bituma numva nkunzwe na Data wo mu ijuru.” Hari umuvandimwe urera abana babiri wenyine na we wumvise ameze atyo. Umusaza aherutse kumushimira abivanye ku mutima. Uwo muvandimwe yumvise ameze ate? Yaravuze ati “amagambo uwo musaza yambwiye yanteye inkunga cyane.” Birumvikana rero ko iyo umusaza ashimiye abavandimwe na bashiki bacu abikuye ku mutima, bibatera inkunga kandi bikabongerera ibyishimo, bityo bagakomeza kugendera mu nzira y’ubuzima nta ‘kunanirwa.’—Yes 40:31.
“MURAGIRE ITORERO RY’IMANA”
10, 11. (a) Abasaza bakwigana bate urugero rwa Nehemiya? (b) Ni iki kizafasha umusaza guha impano yo mu buryo bw’umwuka abo asura mu rwego rwo kuragira umukumbi?
10 Ni ubuhe buryo bundi bw’ingenzi abasaza bagaragazamo ko bita ku bavandimwe babo, bigatuma barushaho kugira ibyishimo? Ni igihe bafata iya mbere bagafasha abakeneye guterwa inkunga. (Soma mu Byakozwe 20:28.) Iyo abasaza babigenje batyo, baba bigana abagaragu b’Imana bizerwa bo mu bihe bya kera. Urugero, zirikana uko umugenzuzi wizerwa witwaga Nehemiya yabigenje igihe yabonaga ko bamwe mu bavandimwe be b’Abayahudi bari baracitse intege mu buryo bw’umwuka. Bibiliya ivuga ko yahise ahaguruka akabatera inkunga (Neh 4:14). Muri iki gihe, abasaza baba bashaka kubigenza batyo. ‘Barahaguruka,’ mbese bagafata iya mbere, kugira ngo bafashe abavandimwe babo gushikama mu kwizera. Kugira ngo batere abavandimwe na bashiki babo inkunga, babasura mu ngo zabo mu rwego rwo kuragira umukumbi, iyo imimerere ibibemerera. Icyo gihe baba bashaka ‘kugira impano yo mu buryo bw’umwuka’ babaha (Rom 1:11). Ni iki cyafasha abasaza kugera kuri iyo ntego?
11 Mbere y’uko umusaza asura umuntu mu rwego rwo kuragira umukumbi, aba agomba gufata igihe akamutekerezaho. Ni ibihe bibazo afite? Ni ibihe bitekerezo byamwubaka? Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe cyangwa inkuru y’umuntu uvugwa muri Bibiliya bihuje n’imimerere arimo? Umusaza nabanza gutekereza mu buryo nk’ubwo ku wo azasura, bizatuma avuga amagambo afite ireme aho kuvuga amagambo adafashije. Mu gihe umusaza asuye abavandimwe na bashiki bacu mu rwego rwo kuragira umukumbi, arabareka bakavuga maze akabatega amatwi yitonze (Yak 1:19). Hari mushiki wacu wagize ati “iyo umusaza yitonze akagutega amatwi, biraguhumuriza cyane.”—Luka 8:18.
12. Ni nde ukeneye guterwa inkunga mu itorero, kandi kuki?
12 Ni nde ukeneye inkunga y’abasaza? Pawulo yagiriye bagenzi be b’Abakristo inama yo ‘kurinda umukumbi wose.’ Koko rero, abagize itorero bose, hakubiyemo ababwiriza n’abapayiniya bamaze imyaka myinshi basohoza umurimo wabo ari indahemuka, baba bakeneye guterwa inkunga. Kuki na bo bakeneye inkunga z’abasaza? Ni ukubera ko rimwe na rimwe abo bantu bakomeye mu buryo bw’umwuka na bo bashobora kumva batsikamiwe n’imihangayiko duterwa n’iyi si mbi. Gusuzuma ibyabaye mu mibereho y’Umwami Dawidi, biri butume tubona ko burya n’umugaragu w’Imana ukomeye hari igihe akenera gufashwa na mugenzi we.
“ABISHAYI . . . AZA KUMUTABARA”
13. (a) Ishibi-Benobu yafatiranye Dawidi ari mu yihe mimerere? (b) Ni iki cyatumye Abishayi abasha gutabara Dawidi?
13 Hashize igihe gito umusore Dawidi asutsweho amavuta kugira ngo abe umwami, yahanganye na Goliyati wari uwo mu Barefayimu bari abantu b’ibihanyaswa. Dawidi wari intwari yishe icyo gihangange (1 Sam 17:4, 48-51; 1 Ngoma 20:5, 8). Imyaka runaka nyuma yaho, igihe Dawidi yarwanaga n’Abafilisitiya, yongeye guhangana n’ikindi gihangange cyo mu Barefayimu cyitwaga Ishibi-Benobu (2 Sam 21:16). Ariko icyo gihe bwo, icyo gihangange cyari kigiye kwivugana Dawidi. Kubera iki? Ntibyatewe n’uko Dawidi yari yabaye ikigwari, ahubwo byatewe n’uko yari afite imbaraga nke. Iyo nkuru ivuga ko ‘Dawidi yari yananiwe.’ Ishibi-Benobu abonye ko Dawidi yari afite imbaraga nke, ‘yiyemeje kumwica.’ Ariko mbere y’uko icyo gihangange cyica Dawidi, ‘Abishayi mwene Seruya yahise aza kumutabara, yica uwo Mufilisitiya’ (2 Sam 21:15-17). Mbega ukuntu yarusimbutse! Dawidi agomba kuba yarashimiye Abishayi kubera ko yari yakomeje kumwitaho maze agahita amutabara igihe yari yugarijwe n’akaga. Ni irihe somo twavana kuri iyo nkuru?
14. (a) Ni iki kidufasha gukomeza kuba abizerwa mu bihe bigoye cyane? (b) Abasaza bafasha bate abandi gukomeza kuba abizerwa no kongera kugira ibyishimo? Tanga urugero.
14 Ku isi hose, twebwe abagize ubwoko bwa Yehova dukomeza gusohoza umurimo wacu nubwo duhura n’inzitizi zituruka kuri Satani n’abambari be. Bamwe muri twe bahanganye n’ibibazo by’ingutu. Ariko kandi, biringiye Yehova mu buryo bwuzuye maze bagira imbaraga zo gukomeza kuba abizerwa muri ibyo bihe byari bigoye, nk’uko Dawidi na we yagize imbaraga zo kwica Goliyati. Rimwe na rimwe ariko, guhora duhanganye n’imihangayiko yo muri iyi si bituma tunanirwa kandi tugacika intege. Mu bihe nk’ibyo, ibibazo ubusanzwe twakwihanganira biba bishobora kuduca intege. Icyo gihe, inkunga dutewe n’umusaza ishobora kudufasha kongera kugira ibyishimo n’imbaraga, nk’uko byagendekeye abandi benshi. Hari umupayiniya ufite imyaka isaga 60 wagize ati “mu gihe cyashize, numvaga ntameze neza kandi umurimo wo kubwiriza warananizaga. Hari umusaza wabonye ko ntari ngifite imbaraga maze aranyegera. Twagiranye ikiganiro giteye inkunga gishingiye ku murongo wo muri Bibiliya. Nashyize mu bikorwa inama yampaye kandi byangiriye akamaro.” Yongeyeho ati “mbega urukundo uwo musaza yagaragaje igihe yabonaga ko ntari ngifite imbaraga maze akamfasha!” Mu by’ukuri, kumenya ko dufite abasaza batwitaho babigiranye urukundo kandi biteguye ‘kudutabara,’ kimwe na Abishayi wo mu gihe cya kera, bidutera inkunga cyane.
“MUMENYE URUKUNDO . . . MBAFITIYE”
15, 16. (a) Kuki Pawulo yakundwaga cyane n’Abakristo bagenzi be? (b) Kuki dukunda abasaza bacu?
15 Abasaza basohoza inshingano itoroshye. Hari igihe barara amajoro batagohetse cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo basenge bitewe no guhangayikira abagize umukumbi w’Imana cyangwa se bagiye kubafasha (2 Kor 11:27, 28). Ariko kandi, abasaza basohoza inshingano yabo neza kandi bishimye, nk’uko Pawulo yabigenzaga. Yandikiye Abakorinto ati “nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose no kwitanga jyewe wese ku bw’ubugingo bwanyu” (2 Kor 12:15). Koko rero, urukundo Pawulo yakundaga abavandimwe be rwatumye yitanga cyane kugira ngo abafashe. (Soma mu 2 Abakorinto 2:4; Fili 2:17; 1 Tes 2:8.) Ntibitangaje kuba abavandimwe baramukundaga cyane.—Ibyak 20:31-38.
16 Muri iki gihe, natwe abagaragu b’Imana dukunda abasaza bacu batwitaho kandi dushimira Yehova mu masengesho yacu kuba yarabaduhaye. Kuba bita kuri buri wese muri twe bituma turushaho kugira ibyishimo. Iyo badusuye mu rwego rwo kuragira umukumbi bidutera inkunga cyane. Ikindi kandi, twishimira ko baba biteguye kudufasha mu gihe twumva dutsikamiwe n’ibibazo byo muri iyi si. Rwose, abasaza nk’abo batwitaho ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo.’
a Nanone abo bavandimwe na bashiki bacu babajijwe ikibazo kigira kiti “ni uwuhe muco w’umusaza wishimira kurusha iyindi yose?” Abenshi muri bo bavuze ko bakunda abasaza bishyikirwaho. Mu gihe kiri imbere, tuzasuzuma uwo muco w’ingenzi muri iyi gazeti.