-
Yabaye maso kandi arategerezaTwigane ukwizera kwabo
-
-
17, 18. (a) Byagendekeye bite Eliya igihe yari mu nzira igana i Yezereli? (b) Ni iki gitangaje mu rugendo Eliya yakoze yiruka ava i Karumeli ajya i Yezereli? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
17 Umuhanuzi wa Yehova yanyuze inzira Ahabu yari yanyuzemo. Yagombaga gukora urugendo rurerure, mu nzira yijimye kandi yuzuye ibyondo. Ariko kandi, haje gukurikiraho ikintu kidasanzwe.
18 Bibiliya ikomeza igira iti “ukuboko kwa Yehova kuba kuri Eliya, aracebura agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli” (1 Abami 18:46). Biragaragara ko “ukuboko kwa Yehova” kwarimo gukorera kuri Eliya mu buryo ndengakamere. Yezereli yari ku birometero 30 uvuye aho Eliya yari ari, kandi Eliya yari akuze.a Noneho sa n’ureba uwo muhanuzi wari wambaye imyenda miremire, ayizamura akayikubira ku matako kugira ngo itamubuza gutambuka maze abone uko yiruka muri uwo muhanda wari wuzuye ibyondo. Sa n’umureba yiruka cyane kugeza ubwo afashe igare ry’umwami, akaricaho ndetse akarisiga!
19. (a) Kuba Imana yarahaye Eliya imbaraga bitwibutsa ubuhe buhanuzi? (b) Igihe Eliya yirukankaga ajya i Yezereli, ni iki yari azi neza?
19 Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byari umugisha kuri Eliya! Kugira imbaraga nk’iz’abasore, ndetse wenda ziruta izo yari afite mu busore bwe, bigomba kuba byari ibintu bishishikaje cyane. Ibyo bishobora kutwibutsa ubuhanuzi buvuga ko abantu bizerwa bazagira ubuzima butunganye n’imbaraga nyinshi muri Paradizo yo ku isi dutegereje. (Soma muri Yesaya 35:6; Luka 23:43.) Igihe Eliya yirukaga mu muhanda wuzuye ibyondo, yari azi neza ko yemerwa na Yehova Imana y’ukuri yonyine.
-
-
Yahumurijwe n’Imana yeTwigane ukwizera kwabo
-
-
1, 2. Ni iki cyabaye ku munsi utari kuzibagirana mu buzima bwa Eliya?
ELIYA ariruka mu mvura, ari na ko ikirere kirushaho kwijima. Aracyafite urugendo rurerure agomba gukora kugira ngo agere i Yezereli, kandi arakuze. Nyamara yirutse ubutaruhuka, kuko “ukuboko kwa Yehova” kwari kumuriho. Nta kindi gihe yari yarigeze agira imbaraga nk’izo yari afite icyo gihe. Nawe tekereza umuntu wirutse agasiga amafarashi yakururaga Umwami Ahabu, wari mu igare rye.—Soma mu 1 Abami 18:46.
-