Isirayeli mu Gihe cya Dawidi na Salomo
IMANA yasezeranyije Aburamu kuzaha urubyaro rwe igihugu kiri “uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi . . . Ufurate” (It 15:18; Kv 23:31; Gut 1:7, 8; 11:24). Uhereye igihe Yosuwa yinjiriye muri Kanaani, habanje guhita ibinyejana bigera kuri bine mbere y’uko Igihugu cy’Isezerano kigera kuri izo mbibi.
Umwami Dawidi yaje kwigarurira ubwami bw’Abaramu bwa Soba, bwageraga kuri Ufurate mu majyaruguru ya Siriya.a Dawidi amaze kunesha Abafilisitiya mu majyepfo, yaje kugeza urubibi rw’igihugu mu Misiri.—2Sm 8:3; 1Ngo 18:1-3; 20:4-8; 2Ngo 9:26.
Ubwo rero, Salomo yategekaga igihugu kiri “uhereye kuri rwa ruzi [Ufurate] ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa”; ibyo bikaba byarashushanyaga ubwami bw’amahoro bwa Mesiya. (1Abm 4:21-25; 8:65; 1Ngo 13:5; Zb 72:8; Zk 9:10). Icyakora, igihugu Isirayeli yari ituyemo cyari kikivugwaho ko cyaheraga ‘i Dani kikageza i Bērisheba.’—2Sm 3:10; 2Ngo 30:5.
Umwami Salomo yaje gusuzugura Imana, yirundanyiriza amagare n’amafarashi (Gut 17:16; 2Ngo 9:25). Hari imihanda myinshi ayo mafarashi n’amagare bye byagenderagamo (Ys 2:22; 1Abm 11:29; Ye 7:3; Mt 8:28). Hari imihanda mike gusa tuzi aho yanyuraga, urugero nk’ ‘inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y’i Lebona.’—Abc 5:6; 21:19.
Hari igitabo kigira kiti “ikibazo cya mbere cy’ingutu abantu bahura na cyo iyo bagerageza gukora ubushakashatsi ku mihanda yo muri Isirayeli ya kera, ni uko basanga nta bimenyetso bikiriho byaba bigaragaza neza aho imihanda yo mu gihe cy’Isezerano rya Kera yanyuraga, kuko icyo gihe nta kaburimbo yabagaho” (The Roads and Highways of Ancient Israel). Icyakora, imiterere y’uturere n’ibintu bigenda bitabururwa mu matongo y’imidugudu ya kera bigaragaza aho imyinshi muri iyo mihanda yanyuraga.
Akenshi, aho imihanda yabaga inyura ni ho n’ingabo zanyuraga (1Sm 13:17, 18; 2Abm 3:5-8). Iyo Abafilisitiya bateraga Isirayeli, bahagurukaga i Ekuroni n’i Gati bagahanganira mu karere kari “hagati y’i Soko na Azeka.” Ingabo za Sawuli zigeze kuharwanira n’Abafilisitiya, “mu kibaya cya Ela.” Dawidi amaze kwica Goliyati, Abafilisitiya barahunze basubira i Gati n’i Ekuroni, naho Dawidi we asubira i Yerusalemu.—1Sm 17:1-54.
Imidugudu ya Lakishi (D10), Azeka (D9), na Betishemeshi (D9) yari yubatse ku mihanda yambukiranyaga akarere ka Shefela ikagera mu misozi y’i Yudaya. Ku bw’ibyo, iyo midugudu yari ingenzi cyane ku Bisirayeli kuko yabafashaga gukumira abanzi babo bashoboraga guca mu Nzira yo ku Nyanja bashaka kwinjira hagati mu gihugu.—1Sm 6:9, 12; 2Abm 18:13-17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gakondo y’Abarubeni yageraga ku Butayu bwa Siriya, mu burasirazuba bwayo ikaba yari ikikijwe na Ufurate.—1Ngo 5:9, 10.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
IBITABO BYA BIBILIYA BYANDITSWE MURI ICYO GIHE:
1 na 2 Samweli
Zaburi (ibice bimwe)
Imigani (ibice bimwe)
Indirimbo ya Salomo
Umubwiriza
[Amakarita yo ku ipaji ya 17]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Uturere N’imihanda Igihe Igihugu Cyari Kigitegekwa N’umwami Umwe
Imipaka (mu gihe cya Salomo)
Tipusa
Hamati
Tadumori
Berotayi (Kuni?)
Sidoni
Damasiko
Tiro
Dani
Yerusalemu
Gaza
Aroweri
Bērisheba
Tamari
Esiyonigeberi
Elati (Eloti)
[Inzuzi n’imigezi]
Ufurate
Igikombe cya Egiputa
Dawidi na Salomo (imihanda)
B10 Gaza
C8 Yopa
C9 Ashidodi
C10 Ashikeloni
C11 Sikulagi
C12 UBUTAYU BW’I PARANI
D5 Dori
D6 Heferi
D8 Afeka
D8 Rama
D9 Shalabini
D9 Gezeri
D9 Makasi
D9 Ekuroni
D9 Betishemeshi
D9 Gati
D9 Azeka
D10 Soko
D10 Adulamu
D10 Keyila
D10 Lakishi
D11 Yatiri
D12 Bērisheba
E2 Tiro
E4 Kabuli
E5 Yokineyamu (Yokimeyamu?)
E5 Megido
E6 Tānaki
E6 Aruboti
E7 Piratoni
E8 Lebona
E8 Sereda
E8 Beteli
E9 Betihoroni yo hepfo
E9 Betihoroni yo haruguru
E9 Geba
E9 Gibeyoni
E9 Gibeya
E9 Kiriyatiyeyarimu
E9 Nobu
E9 Baaliperasimu
E9 Yerusalemu
E9 Betelehemu
E10 Tekowa
E10 Heburoni
E11 Zifu
E11 Horeshi?
E11 Karumeli
E11 Mawoni
E11 Eshitemowa
F5 Endori
F5 Shunemu
F5 Yezereli
F6 Betisheyani
F7 Tirusa
F7 Shekemu
F8 Saretani
F8 Shilo
F8 Ofura?
F9 Yeriko
F11 Enigedi
G2 Abeli Betimāka
G2 Dani
G3 Hasori
G3 MĀKA
G5 Lodebari (Debira)
G5 Rogelimu
G6 Abeli Mehola
G7 Sukoti
G7 Mahanayimu
H1 SIRIYA
H4 GESHURI
H6 Ramoti y’i Galeyadi
H8 Raba
H9 Medeba
H11 Aroweri
H12 MOWABU
14 Helamu?
19 AMONI
[Imihanda y’ingenzi]
C10 Inzira yo ku Nyanja
H6 Inzira y’Umwami
[Imisozi]
F5 Umusozi wa Gilibowa
[Inyanja]
C8 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
F10 Inyanja y’Umunyu
G4 Inyanja ya Galilaya
[Iriba]
E9 Enirogeli
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
buryo: Ikibaya cya Ela, ukirebye werekeye iburasirazuba mu misozi y’i Yudaya
Ahagana hasi: imihanda myinshi yafashaga abantu kujya hirya no hino mu Gihugu cy’Isezerano