Ni nde twagombye gusenga?
ESE Imana yumva amasengesho yose, nubwo abasenga baba basenga imana zitandukanye? Akenshi abantu bo muri iyi si ni uko babibona. Icyo gitekerezo gishimisha abantu benshi bashyigikiye ibikorwa mpuzamatorero, n’abandi bumva ko amadini yose ari meza nubwo hari ibyo atandukaniyeho. Ese ibyo ni ukuri?
Bibiliya yigisha ko abantu benshi basenga uwo batagombye gusenga. Igihe Bibiliya yandikwaga, byari bisanzwe ko abantu basenga ibishushanyo bibajwe. Nyamara Imana yari yarahaye abantu umuburo wo kubyirinda. Urugero, muri Zaburi 115:4-6 havuga ibirebana n’ibigirwamana hagira hati “bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.” Ibyo uwo murongo uvuga birumvikana: gusenga imana idashobora kutwumva, nta cyo bimaze.
Hari inkuru yo muri Bibiliya idufasha gusobanukirwa neza iyo ngingo. Umuhanuzi Eliya wasengaga Imana y’ukuri, yasabye abahanuzi ba Bayali gusenga imana yabo, hanyuma na we agasenga Imana ye. Eliya yababwiye ko Imana y’ukuri yari gusubiza isengesho, naho iy’ikinyoma ntirisubize. Abahanuzi ba Bayali bemeye ibyo Eliya yari abasabye, maze bamara umwanya munini basenga cyane kandi basakuza, ariko biba iby’ubusa. Iyo nkuru ivuga ko ‘nta wabashubije cyangwa ngo abiteho’ (1 Abami 18:29). Ariko se, byagenze bite igihe Eliya yasengaga?
Eliya amaze gusenga, Imana ye yahise imusubiza, yohereza umuriro uturutse mu ijuru utwika igitambo yari yatambye. Kuki isengesho rye ryumviswe? Hari ikintu cy’ingenzi kigaragara mu isengesho rya Eliya riboneka mu 1 Abami 18:36, 37. Ni isengesho rigufi cyane, rigizwe n’amagambo agera kuri 30 mu rurimi rw’umwimerere rw’igiheburayo. Nyamara muri ayo magambo make Eliya yavuze, izina ry’Imana ari ryo Yehova ribonekamo incuro eshatu.
Bayali bisobanura “nyir’ikintu” cyangwa “umutware.” Yari imana Abanyakanani basengaga, kandi muri ako gace hari imana nyinshi zitwaga iryo zina. Icyakora Yehova Imana ni we wenyine ufite iryo zina ryihariye, haba mu ijuru no ku isi. Yabwiye abagaragu be ati “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8.
Ese Eliya n’abahanuzi ba Bayali basengaga Imana imwe? Gusenga Bayali byatumaga abantu bakora ibikorwa by’ubusambanyi, kandi bagatanga abantu ho ibitambo. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yari yarabwiye abari bagize ubwoko bwe bw’Abisirayeli ko bagombaga gusenga mu buryo bwiyubashye, kandi bakirinda ibyo bikorwa by’urukozasoni. Reka dufate urugero: ubu uramutse wandikiye incuti yawe y’umunyacyubahiro, waba witeze ko urwandiko wayandikiye ruhabwa undi muntu utari iyo ncuti yawe, kandi uzwiho kuba arwanya ibitekerezo byayo? Birumvikana ko ibyo bitashoboka.
Ibyo Eliya yasabye abahanuzi ba Bayali, byagaragaje ko abantu basenga imana zitandukanye
Iyo usenze Yehova, uba usenga Umuremyi, ari we Se w’abantu bose.a Umuhanuzi Yesaya yasenze agira ati “wowe Yehova uri Data” (Yesaya 63:16). Iyo ni yo Mana Yesu Kristo yavugaga igihe yabwiraga abigishwa be agira ati “ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu” (Yohana 20:17). Yehova ni we Se wa Yesu, ni we Mana Yesu yasengaga, kandi ni we Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga.—Matayo 6:9.
Ese Bibiliya yaba yemera ko dusenga Yesu, Mariya, abatagatifu cyangwa abamarayika? Oya, ahubwo idusaba gusenga Yehova wenyine, bitewe n’impamvu ebyiri. Mbere na mbere, isengesho ni kimwe mu bigize gahunda yo gusenga, kandi Bibiliya igaragaza ko tugomba gusenga Yehova cyangwa kumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo (Kuva 20:5). Impamvu ya kabiri, ni uko Bibiliya igaragaza ko Yehova ari we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Nubwo Yehova akunda guha abandi inshingano, iyo ni inshingano atigeze aha ikindi kiremwa icyo ari cyo cyose. Ni Imana itwizeza ko yo ubwayo izumva amasengesho yacu.
Ubwo rero niba wifuza ko Imana yumva amasengesho yawe, ujye wibuka inama Bibiliya itanga igira iti “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa” (Ibyakozwe 2:21). Ariko se Yehova yumva amasengesho yose abantu bamutura, cyangwa hari ikindi kintu tugomba kumenya kugira ngo Yehova yumve amasengesho yacu?
a Hari imigenzo y’amadini yumvikanisha ko kuvuga izina bwite ry’Imana ari bibi, ndetse n’iyo waba urimo usenga. Ariko kandi, iryo zina rigaragara incuro zigera ku 7.000 mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, kandi akenshi rikaboneka mu masengesho y’abagaragu b’indahemuka ba Yehova, no muri zaburi bahimbye.