Mwigane ukwizera kwabo
Yavanye isomo ku makosa yakoze
YONA ntiyifuzaga kumva ayo majwi yari ateye ubwoba. Urwo ntirwari urusaku rw’umuyaga mwinshi wahuhaga injishi zari ziziritse ku bwato. Nta n’ubwo rwari urusaku rw’imiraba imeze nk’imisozi yihuraga ku bwato imbaho zigakaka. Oya. Ikintu cyari cyatumye Yona ahangayika cyane, ni urusaku rw’abasare, ni ukuvuga umusare mukuru n’abafasha be, barwanaga n’ubwato bagira ngo butarohama. Yona yumvaga abo bagabo bagiye gupfa nta kabuza, kandi byose ari we biturutseho!
Ni iki cyari cyatumye Yona agera muri iyo mimerere iteye ubwoba? Yari yakoreye Yehova Imana ye ikosa rikomeye cyane. Yari yakoze iki? Ese imishyikirano yari afitanye na Yehova yari yangiritse burundu? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora kutwigisha byinshi. Urugero, inkuru ivuga ibya Yona idufasha kubona ukuntu n’abantu bafite ukwizera gukomeye bashobora gukora amakosa, kandi ikadufasha kubona ukuntu bashobora kuyakosora.
Umuhanuzi wakomokaga i Galilaya
Iyo abantu batekereje kuri uwo mugabo Yona, incuro nyinshi usanga bibanda ku mico ye mibi, urugero nk’ukuntu yajyaga yanga kumvira, cyangwa ukuntu yangaga kuva ku izima. Ariko hari ibindi bintu twagombye kumumenyaho. Ibuka ko Yona yari yaratoranyirijwe kuba umuhanuzi wa Yehova Imana. Iyo aza kuba umuntu w’umuhemu, Yehova ntiyari kumutoranya ngo amuhe inshingano iremereye ityo.
Mu 2 Abami 14:25 nta kintu gifatika havuga ku mibereho ya Yona. Yakomokaga i Gatiheferi, ku birometero bine uvuye mu mugi wa Nazareti, aho Yesu Kristo yarerewe ibinyejana bigera ku munani nyuma yaho.a Yona yahanuye ku ngoma y’Umwami Yerobowamu wa II, wategekaga ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Eliya yari yarapfuye kera. Uwamusimbuye ari we Elisa, yari yarapfuye ku ngoma ya se wa Yerobowamu. Nubwo Yehova yari yarakoresheje abo bagabo kugira ngo bakureho ibikorwa byo gusenga Bayali, Abisirayeli bari barongeye kwanga Imana. Icyo gihe icyo gihugu cyategekwaga n’Umwami ‘wakoraga ibyangwa n’Uwiteka’ (2 Abami 14:24). Bityo rero, birashoboka ko umurimo wa Yona wari uruhije cyangwa udashimishije. Ariko kandi, yawukoze neza mu budahemuka.
Icyakora, hari igihe Yona yagombaga gufata umwanzuro utajenjetse. Yehova yamuhaye inshingano, ariko Yona yabonaga iruhije cyane. Ni iki Yehova yari yamusabye gukora?
“Haguruka ujye i Nineve”
Yehova yabwiye Yona ati “haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye” (Yona 1:2). Biroroshye kubona impamvu iyo nshingano yasaga n’aho iteye ubwoba. Nineve yari ku birometero bigera kuri 800 ugana mu burasirazuba, hakaba hari urugendo rwashoboraga kumara hafi ukwezi, umuntu agenda n’amaguru. Ariko kandi, ingorane Yona yari guhura na zo mu rugendo, ni zo zari zoroshye ugereranyije n’ibindi yari yasabwe gukora. Igihe Yona yari kuba ageze i Nineve, yagombaga gutangariza Abashuri ubutumwa bw’urubanza Yehova yari yarabaciriye, kubera ko bari bakabije ubugome. Urebye bari barabaye nk’inyamaswa. None se ko Yona yari yarabonye ukuntu ubwoko bw’Imana bwangaga kwitabira ubutumwa bwayo, mu bapagani ho byari gucura iki? Ni gute umugaragu wa Yehova umwe gusa yari kugira icyo ageraho mu mugi munini nka Nineve, waje kwitwa “umurwa uvusha amaraso?”—Nahumu 3:1, 7.
Ntituzi niba ibyo ari byo Yona yatekerezaga, ariko icyo tuzi ni uko yahunze. Yehova yari yamutegetse kujya mu burasirazuba, ariko Yona yerekeje iburengerazuba, ndetse ajya kure hashoboka. Yaramanutse ajya ku nkombe y’inyanja ku cyambu cyitwaga Yopa, afata ubwato bwari bugiye i Tarushishi. Hari intiti zivuga ko Tarushishi yari muri Esipanye. Niba ibyo bavuga ari byo, Yona yari kugenda ibirometero 3.500 uvuye i Nineve. Urwo rugendo rwo kugera ku mpera y’Inyanja Nini, uko akaba ari ko Inyanja ya Mediterane yitwaga icyo gihe, rwashoboraga kumara umwaka wose! Yona yari yiyemeje guhunga iyo nshingano Yehova yari yamuhaye!
None se ibyo byaba bishaka kuvuga ko Yona yari ikigwari? Ntitwagombye kwihutira kumucira urubanza. Nk’uko tuza kubibona, yagiraga ubutwari budasanzwe. Ariko kandi, yari umuntu udatunganye nkatwe twese. Na we yakoraga amakosa menshi (Zaburi 51:7). Ni nde muri twe utarigeze ashya ubwoba?
Hari igihe twibwira ko ibintu Imana idusaba bikomeye, ndetse ko bitanashoboka. Hari n’ubwo dushobora kumva dufite ubwoba bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi Abakristo basabwa kubikora (Matayo 24:14). Biroroshye cyane ko twibagirwa amagambo y’ukuri kudakuka Yesu yavuze agira ati “ku Mana ibintu byose birashoboka” (Mariko 10:27). Niba rimwe na rimwe tujya twibagirwa uko kuri, ahari dushobora kwiyumvisha ingorane Yona yari afite. Ariko se kuba Yona yarahunze byagize izihe ngaruka?
Yehova ahana umuhanuzi we wari watorotse
Dushobora gusa n’abareba Yona yicara mu bwato. Birashoboka ko ubwo bwari ubwato bw’Abanyafoyinike bwatwaraga imizigo. Yitegerezaga umusare mukuru n’abafasha be barwana no guhagurutsa ubwato ngo babukure ku cyambu. Igihe ubwato bwagendaga bwitarura inkombe kugeza n’ubwo itari ikiboneka, Yona ashobora kuba yaratangiye kwizera ko arokotse akaga yatinyaga cyane. Ariko mu buryo butunguranye ikirere gihita gihinduriza.
Imiyaga ikaze yazikuye inyanja ku buryo buteye ubwoba, haba imiraba ishobora no kuba yarasumbaga amato ariho muri iki gihe. Hashize igihe kingana iki kugira ngo ubwo bwato bw’igiti bugere aho ubona ari nk’akato k’ibikenyeri, katakaye mu nyanja yuzuye imiraba wagereranya n’ubutayu bw’imisozi n’imibande miremire? Ese icyo gihe Yona yari azi ibyo yaje kwandika nyuma yaho, avuga ko ‘Uwiteka yohereje umuyaga mwinshi mu nyanja’? Nta wabimenya. Icyakora, yabonaga abasare batera hejuru batakira imana zabo zitandukanye, kandi yari azi ko ibyo bigirwamana byabo nta cyo byari kubamarira. Yaranditse ati ‘inkuge yendaga kumeneka’ (Yona 1:4; Abalewi 19:4). None se ni gute Yona yari gusenga Imana ye, kandi ari yo ahunga?
Kubera ko Yona yumvaga nta cyo yabikoraho, yaramanutse yigira mu bwato hasi, maze ashaka aho yiryamira, ahita asinzira.b Umusare mukuru yamusanzeyo aramukangura, aramubwira ngo asenge imana ye, nk’uko n’abandi bose babigenzaga. Kubera ko abo basare bemeraga badashidikanya ko uwo muyaga udasanzwe wari watewe n’imbaraga ndengakamere, bakoze ubufindo kugira ngo bamenye umuntu wari muri ubwo bwato wari wabateje ako kaga. Nta gushidikanya ko Yona yagendaga arushaho kwiheba, igihe yabonaga abantu bose bagiye kurangira nta we ubufindo bufashe. Ariko kandi, ntibyatinze ukuri kuba kugiye ahagaragara. Yehova ni we wari wazanye umuyaga, kandi ni we wari uyoboye abakoraga ubufindo agamije gufata umuntu umwe, ari we Yona!—Yona 1:5-7.
Yona yabwiye abasare ibintu byose nta cyo abakinze. Yari umugaragu wa Yehova, Imana ishoborabyose. Iyo Mana ni yo yari ahunze kandi yari yayibabaje, bityo ashyira abo bantu bose mu kaga gakomeye. Abo bantu bahise bagira ubwoba, ku buryo Yona yabarebaga mu maso akabona bahahamutse. Bamubajije icyo bamukorera kugira ngo barokore ubwato n’ubuzima bwabo. Yona yababwiye iki? Yona ashobora kuba yaragize ubwoba igihe yatekerezaga ibyo kurohwa muri iyo nyanja ikonje kandi yarubiye. Ariko se ni gute yari kureka abo bantu bose bagapfa, kandi ashobora kubarokora? Yarababwiye ati “nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”—Yona 1:12.
Ayo magambo ntiyari kuvugwa n’umuntu w’ikigwari rwose. Yehova agomba kuba yarishimye abonye ubutwari bwa Yona n’umuco wo kwigomwa yagaragaje muri ibyo bihe by’akaga. Iki ni cyo kitwereka ko Yona yari afite ukwizera gukomeye cyane. Muri iki gihe dushobora kwigana ukwizera kwe twita ku cyatuma abandi bamererwa neza, mbere yo kwita ku byo twe dukeneye (Yohana 13:34, 35). Ese iyo tubonye umuntu ufite icyo akeneye, haba mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa mu buryo bw’umwuka, turitanga tukamufasha? Mbega ukuntu dushimisha Yehova iyo tubigenje dutyo!
Birashoboka ko abo basare na bo bumvise bababaye, kubera ko bari babanje kwanga kwemera ibyo yababwiraga. Bityo, bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyure muri iyo nyanja yari yarubiye, ariko biba iby’ubusa. Umuyaga wagendaga urushaho gukaza umurego. Amaherezo baje kubona ko nta kundi bari kubigenza, baterura uwo mugabo bamurenza ubwato bamujugunya mu nyanja, ari na ko batakambira Yehova, Imana ya Yona, bayisaba ko yabagirira imbabazi.—Yona 1:13-15.
Imana ibabarira Yona kandi ikamukiza
Yona yaguye muri iyo miraba yari yasaze. Birashoboka ko yagerageje koga kugira ngo atarohama, maze akabona bwa bwato burarembera, bugenda bushibura amazi yuzuye urufuro. Ariko imiraba ikomeye cyane yamunyuze hejuru, iramucubiza ararengerwa. Yakomeje kugenda amanuka, ari na ko agenda atakaza icyizere cyose yari afite.
Nyuma yaho, Yona yasobanuye uko icyo gihe yumvaga ameze. Mu kanya gato yibutse ibintu byinshi. Yatekereje ko atari kuzongera kubona urusengero rwiza rwa Yehova rwari i Yerusalemu, maze agira agahinda kenshi. Yumvaga agenda amanuka ajya mu ndiba y’inyanja aho imisozi itangirira, aho ibimera byo mu nyanja byari kumwizingiraho. Yumvaga aho ari ho hari kuba imva ye.—Yona 2:3-7.
Ariko mu kanya gato, hafi aho haje ikintu kinini cyane, cyijimye kandi kizima. Nuko kiramusatira, maze kirasama kiramumira!
Byasaga n’aho Yona apfuye birangiye. Ariko kandi, yumvise ikintu gitangaje. Yari akiri muzima! Icyo kintu nticyigeze kimuhekenya, kandi n’igifu cyacyo nticyigeze kimusya. Yemwe nta n’ubwo yigeze abura umwuka. Yari agihumeka nubwo yagombaga kuba yapfuye. Buhoro buhoro, Yona yatangiye kumva icyoba kimutashye. Nta gushidikanya ko Yehova Imana ye, ari we wari ‘wategetse urufi runini kumumira.’c—Yona 2:1.
Ubwo hashize iminota, biratinda n’amasaha ageramo. Igihe Yona yari muri uwo mwijima w’icuraburindi atari yarigeze abona, yaboneyeho umwanya wo gutekereza no gusenga Yehova Imana. Isengesho rye, riboneka mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Yona, rihishura ibintu byinshi. Rigaragaza ko Yona yari azi Ibyanditswe mu buryo burambuye, kuko muri iryo sengesho yagiye agaruka cyane ku gitabo cya Zaburi. Nanone, iryo sengesho rigaragaza umuco mwiza cyane wo gushimira. Yona yarishoje agira ati “jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe, kandi nzahigura umuhigo wanjye. Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”—Yona 2:10.
Yona yasobanukiwe ko Yehova afite ubushobozi bwo gukiza umuntu uwo ari we wese, aho yaba ari hose n’igihe icyo ari cyo cyose. Nanone kandi, Yehova yabonye umugaragu we wari uhangayitse aho yari aho “mu nda y’urufi,” maze aramukiza (Yona 2:1). Yehova ni we wenyine washoboraga gutuma umuntu amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi runini, akiri muzima kandi ameze neza. Birakwiriye ko muri iki gihe twibuka ko Yehova ari ‘Imana ifite umwuka wacu mu kuboko kwayo’ (Daniyeli 5:23). Ni we dukesha guhumeka no kuba turiho. Ese tujya tumushimira? Ese ntidukwiriye guhora tumwumvira?
Yona se we yakoze iki? Ese yaba yaritoje gushimira Yehova binyuze mu kumwumvira? Yego rwose! Nyuma y’iminsi itatu n’amajoro atatu, rwa rufi rwazanye Yona rumugeza ku mwaro, maze ‘rumuruka imusozi’ (Yona 2:11). Tekereza nawe. Nyuma y’ibyo byose, nta n’ubwo byabaye ngombwa ko Yona yoga ngo agere ku mwaro! Gusa birumvikana ko yagombaga gushakisha inzira imuvana kuri uwo mwaro agasubira iwabo. Yagombaga gushaka iyo nzira aho yari kuba iri hose. Ariko bidatinze, yahuye n’ikigeragezo cyari kugaragaza niba afite umuco wo gushimira. Muri Yona 3:1, 2 hagira hati “maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti ‘haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.’” Yona yari kubigenza ate?
Ntiyatindiganyije. Bibiliya igira iti “nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse” (Yona 3:3). Yarumviye rwose. Biragaragara ko yavanye isomo ku makosa yakoze. Aha rero ni ho natwe dukwiriye kwigana ukwizera kwa Yona. Twese dukora ibyaha; twese dukora amakosa (Abaroma 3:23). Ariko se dutwarira iyo rigoramiye, cyangwa tuvana amasomo ku makosa yacu maze tukongera gukorera Imana tuyumvira?
Ese Yehova yaba yaragororeye Yona kubera ko yamwumviye? Yaramugororeye rwose. Mbere na mbere, birashoboka ko Yona yaje kumenya ko ba basare barokotse. Nyuma y’aho Yona akoreye igikorwa cy’ubwitange, umuyaga wahise utuza, maze abo basare “baherako batinya Uwiteka cyane,” bamutura igitambo, aho kugitura ibigirwamana basengaga.—Yona 1:15, 16.
Ndetse na nyuma y’igihe kinini ibyo bibaye, Yona yahawe ingororano ikomeye cyane. Yesu yakoresheje mu buryo bw’ubuhanuzi igihe Yona yamaze mu nda y’urufi runini, ashaka kwerekeza ku gihe we ubwe yari kuzamara mu mva cyangwa muri Shewoli (Matayo 12:38-40). Nta gushidikanya ko Yona nazukira kuba ku isi, azashimishwa cyane no kumenya ko yahawe uwo mugisha (Yohana 5:28, 29). Nawe Yehova yifuza kuguha imigisha. Ariko se uzavana amasomo ku makosa yawe, kandi ugaragaze umuco wo kumvira no kwigomwa nk’uko Yona yabigenje?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kuba Yona yarakomokaga mu mugi w’i Galilaya ni ibintu bishishikaje cyane, kubera ko Abafarisayo bavuze ibyerekeye Yesu babigiranye ubwirasi bati “genzura urebe urasanga nta muhanuzi ugomba guturuka i Galilaya” (Yohana 7:52). Abahinduzi benshi n’abashakashatsi bumvikanisha ko Abafarisayo barimo bavuga ko muri rusange nta muhanuzi wari warakomotse mu bantu baciye bugufi b’i Galilaya, kandi ko nta wari kuhakomoka. Niba ari uko abo bantu babibonaga, ntibari bazi amateka n’ubuhanuzi.—Yesaya 8:23; 9:1.
b Kugira ngo Bibiliya ya Septante igaragaze ko Yona yari asinziriye cyane, yongeyeho ko yagonaga. Ariko kandi, aho kugira ngo tubone ko ibitotsi bya Yona byagaragazaga ko nta cyo yari yitayeho, dushobora kwibuka ko hari igihe abantu baba banegekaye, agatotsi kakabatwara. Igihe Yesu yari afite umubabaro mwinshi mu busitani bwa Getsemani, Petero, Yakobo na Yohana ‘basinzirijwe n’agahinda.’—Luka 22:45.
c Ijambo ry’Igiheburayo risobanura “ifi,” mu Kigiriki ryahinduwemo “igikoko cyo mu nyanja” cyangwa “urufi runini.” Nubwo tutamenya neza icyo kiremwa cyo mu nyanja kivugwa hano, byaragaragaye ko mu Nyanja ya Mediterane habamo ibifi binini, bishobora kumira umuntu uko yakabaye. Hari n’ahandi hantu haba ibifi binini biruta cyane ibyo muri Mediterane. Hari nk’igishobora kugira metero 15 z’uburebure, cyangwa wenda zirenga!
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Igitabo cya Yona cyibasirwa n’abajora
▪ Ese ibintu byanditse mu gitabo cya Yona cyo muri Bibiliya byabayeho koko? Kuva kera abantu bagiye bajora icyo gitabo. Muri iki gihe aho ubuhanga mu byo kujora Bibiliya bwakataje, incuro nyinshi abajora bibasira cyane igitabo cya Yona, bakavuga ko ari umugani, igitekerezo cyangwa inkuru y’impimbano. Hari umwanditsi wabayeho mu kinyejana cya 19 wavuze ukuntu umukuru w’idini yasobanuye inkuru ya Yona n’urufi runini, avuga ko uwo ari umugani utangaje: ngo Yona yari muri Hoteli y’i Yopa, yitwaga Urufi runini, ngo hanyuma abuze amafaranga yo kwishyura, nyir’iyo hoteli aramwirukana. Ngo uko ni ko Yona ‘yamizwe’ n’urufi runini, hanyuma rukaza ‘kumuruka’! Mu by’ukuri, abajora igitabo cya Yona baba bashaka kumvikanisha ko Yona atabayeho, ndetse ko n’urwo rufi rutabayeho!
Ni iki gituma abantu benshi bashidikanya kuri icyo gitabo cyo muri Bibiliya? Babiterwa ni uko ibivugwamo ari ibitangaza. Bisa n’aho iyo abantu benshi bajora ibitabo bageze ku bitangaza, mbere yo kubisuzuma bishyiramo ko ibyo bintu bidashoboka. Ariko se koko ubwo buryo babikoramo bushyize mu gaciro? Ibaze uti “ese nemera interuro ibanza yo muri Bibiliya?” Iyo nteruro igira iti “mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi” (Itangiriro 1:1). Abantu babarirwa muri za miriyoni batuye hirya no hino ku isi, kandi bashyira mu gaciro, bemera babigiranye ubwenge uko kuri koroheje. Ariko kandi, mu buryo runaka iyo nteruro ikubiyemo ibitangaza byinshi cyane kurusha ibindi bitangaza byavuzwe nyuma muri Bibiliya.
Reka dutekereze: ni ikihe kintu kivugwa mu gitabo cya Yona kitari gushobokera Umuremyi w’isanzure rinini ryuzuye inyenyeri, ndetse n’urusobe rw’ibintu bitangaje byose biboneka mu binyabuzima biri kuri iyi si? Ese ni ukurema umuyaga w’ishuheri? Ni ugutegeka urufi runini ngo rumire umuntu? Cyangwa se ni ugutuma urwo rufi rumuruka? Muri ibyo byose, nta na kimwe cyashoboraga kunanira ufite imbaraga zitagira imipaka.—Yesaya 40:26.
Ndetse hari n’igihe habaho ibintu bitangaje, bitabaye ngombwa ko imbaraga z’Imana zibigiramo uruhare. Urugero, bavuga ko mu mwaka wa 1758, umusare yahanutse ku bwato bwe akagwa mu Nyanja ya Mediterane, maze urufi runini rukamumira. Icyakora, urwo rufi barurashe igisasu, bamaze kururasa ruramuruka, maze bamukuyemo basanga ari muzima, afite udukomere duto cyane. Niba iyo nkuru ari ukuri, dushobora kuvuga ko ishishikaje, ndetse ko inatangaje. Ariko nanone si igitangaza. Ese Imana ntiyashoboraga gukoresha imbaraga zayo igakora n’ibirenze ibyo?
Abemeragato na bo batsimbarara ku gitekerezo cy’uko nta muntu washoboraga gukomeza kubaho ari mu nda y’ifi, ngo amaremo iminsi itatu atarabura umwuka. Icyakora, abantu basigaye bafite ubuhanga bwinshi ku buryo bavumbuye uburyo bwo kuzuza umwuka mu bikoresho bimwe na bimwe, kugira ngo bibafashe kumara igihe kirekire munsi y’amazi kandi bahumeka. None se Imana yari inaniwe gukoresha imbaraga zayo n’ubwenge bwayo bitagira akagero, kugira ngo Yona amare iminsi itatu ari muzima kandi ahumeka? Nk’uko umumarayika w’Imana yigeze kubibwira Mariya nyina wa Yesu, “nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”—Luka 1:37.
Ni ibihe bintu bindi bigaragaza ko inkuru iri mu gitabo cya Yona ari ukuri? Yona yatanze ibisobanuro birambuye kandi bihuje n’ukuri ku birebana n’ubwato n’abari babutwaye. Muri Yona 1:5, hagaragaza ukuntu abasare bajugunyaga mu mazi ibintu bari bafite, kugira ngo ubwato budakomeza kuremera. Abahanga mu by’amateka ba kera, ndetse n’amategeko ya ba rabi, bigaragaza ko ari uko abantu babigenzaga iyo ikirere cyabaga cyivumbagatanyije. Ibisobanuro Yona yatanze nyuma ku byerekeye umugi wa Nineve, na byo bihuje n’ibimenyetso byagaragajwe n’amateka, ndetse n’ibyataburuwe mu matongo. Ariko ikirenze ibyo byose, ni uko Yesu Kristo yerekeje ku minsi itatu Yona yamaze mu nda y’urufi runini, ashaka kuvuga mu buryo bw’ubuhanuzi igihe we ubwe yari kuzamara mu mva (Matayo 12:38-40). Ubuhamya Yesu yatanze, bwemeza ko inkuru ivuga ibya Yona ari ukuri.
“Nta cyo Imana yavuze kitazashoboka.”—LUKA 1:37
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Abasare bateruye Yona bamujugunya mu nyanja nk’uko yari yabibasabye