Egera Imana
Izi “imitima y’abantu”
NI NDE muri twe utarahura n’ingorane ndetse n’ibibazo akumva biramurenze? Hari igihe twumva ko nta muntu n’umwe wiyumvisha neza ibibazo duhanganye na byo cyangwa agahinda dufite. Nyamara, Yehova Imana yiyumvisha neza ibibazo byacu. Dushobora kubonera ihumure mu magambo Salomo yanditse, aboneka mu 2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30.
Icyo gihe hari mu mwaka wa 1026 Mbere ya Yesu, kandi Salomo yarimo atura Imana isengesho ryo kuyegurira urusengero rw’i Yerusalemu. Muri iryo sengesho rishobora kuba ryaramaze iminota icumi, yashimagije Yehova avuga ko ari Imana idahemuka, isohoza amasezerano kandi yumva amasengesho.—1 Abami 8:23-53; 2 Ibyo ku Ngoma 6:14-42.
Salomo yinginze Yehova amusaba kujya yumva amasengesho abagaragu be bamutura bamutakambira (umurongo wa 29). Nubwo Salomo yerekeje ku mibabaro y’ubwoko butandukanye (umurongo wa 28), yavuze ko buri mugaragu wese wa Yehova “azi agahinda ko mu mutima we.” Umuntu ashobora kuba ababajwe n’ikintu runaka, mu gihe undi ashobora kuba aremerewe cyane n’ikindi gihabanye n’icyo.
Uko byaba biri kose, abantu batinya Imana ntibagomba kwikorera imitwaro yabo bonyine. Igihe Salomo yasengaga, ashobora kuba yaratekerezaga ku mugaragu w’Imana ku giti cye, wumva ko akeneye ‘kurambura amaboko ye’ akegera Yehova mu isengesho rivuye ku mutima.a Birashoboka ko Salomo yibutse ko igihe se Dawidi yari ahangayitse cyane, yavuze ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe.”—Zaburi 55:4, 22.
Yehova asubiza ate amasengesho avuye ku mutima y’abamusenga bamusaba kubafasha? Salomo yinginze Yehova agira ati “uzumve uri mu ijuru mu buturo bwawe, ubabarire kandi witure buri wese ukurikije inzira ze” (umurongo wa 30). Salomo yari azi ko “uwumva amasengesho” yita ku bagaragu be, atari mu rwego rw’itsinda gusa, ahubwo ko yita no ku muntu ku giti cye (Zaburi 65:2). Yehova Imana afasha abantu babikeneye, kandi ababarira umunyabyaha umugarukira n’umutima we wose.—2 Ibyo ku Ngoma 6:36-39.
Ni iki cyizezaga Salomo ko Yehova yari gusubiza isengesho ry’umugaragu we wihannye? Igihe yasengaga, yakomeje agira ati “kuko uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine [Yehova] uzi neza imitima y’abantu bose).” Yehova azi neza imibabaro buri wese mu bagaragu be ashobora kuba afite mu mutima we, kandi arayizirikana.—Zaburi 37:4.
Isengesho rya Salomo rishobora kuduhumuriza. Bagenzi bacu bashobora kutiyumvisha neza uko tumerewe, ni ukuvuga ‘agahinda ko mu mitima’ yacu (Imigani 14:10). Icyakora, Yehova we azi umutima wacu, kandi rwose atwitaho. Nitumusenga tukamubwira ibiri mu mutima wacu, kwihanganira ibituremerera ntibizatugora. Bibiliya igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu bihe bya kera, umuntu ‘yaramburaga amaboko’ agatega ibiganza igihe yabaga asenga.—2 Ibyo ku Ngoma 6:13.