Ushobora kugira icyo ugeraho uko uburere wahawe bwaba buri kose
NICHOLAS yari afite kamere yo kwigomeka uhereye igihe yari akiri muto cyane.a Nyuma y’igihe runaka, intambara yaberaga mu byiyumvo bye yatumye yishora mu biyobyabwenge no mu kunywa inzoga nyinshi. Nicholas yagize ati “data yari umusinzi, kandi jye na mushiki wanjye yaratubabazaga cyane.”
Uko byagaragaraga, ababyeyi ba Malinda bari abantu biyubashye bajyaga bajya mu rusengero rwo mu karere k’iwabo. Ariko kandi, banifatanyaga mu mihango y’agatsiko k’idini gakondo. Malinda ubu uri mu kigero cy’imyaka 30, yagize ati “bimwe mu bikorwa byakorwaga mu mihango y’agatsiko kabo byangiriraga nabi kandi byatumye mpungabana mu byiyumvo nkiri umwana.” Yongeraho ati “uhereye igihe naciriye akenge, nahoraga mfite ibyiyumvo by’uko ntagira kivurira kandi ko nta cyo maze.”
Ni nde wahakana ko imibereho yo mu bwana y’abantu benshi yangijwe n’urugomo, kugirirwa ibya mfura mbi, kutitabwaho n’ababyeyi n’ibindi bintu bigira ingaruka mbi? Ibikomere biterwa no kuba umuntu yaragize imibereho ibabaje mu bwana bwe bishobora kuba byimbitse. Ariko se, ni ngombwa ko ibyo bintu bibabaje byonona iteka amahirwe y’umuntu yo kuba yamenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana maze akabona ibyishimo bitagereranywa? Mbese, Nicholas na Malinda bashobora kuba abantu bashikamye n’ubwo bakuriye mu mimerere tumaze kubona? Reka tubanze dusuzume urugero rw’Umwami Yosiya w’u Buyuda.
Urugero rwo mu Byanditswe
Yosiya yategetse u Buyuda mu gihe cy’imyaka 31 mu kinyejana cya karindwi M.I.C. (659-629 M.I.C.) Igihe Yosiya yimikwaga nyuma y’iyicwa rya se, igihugu cy’u Buyuda cyari kiri mu mimerere mibi cyane. U Buyuda na Yerusalemu byari byuzuyemo abasengaga Baali n’abarahiraga imana y’ingenzi y’Abamoni, ari yo Milikomu. Zefaniya, umuhanuzi w’Imana wo muri icyo gihe, yavuze ko ibikomangoma by’i Buyuda byari bimeze “nk’intare zitontoma,” naho abacamanza bakaba bari bameze nk’ “amasega agejeje nimugoroba.” Ibyo byatumye urugomo n’uburiganya bigwira muri icyo gihugu. Wasangaga abantu benshi bibwira mu mitima yabo bati, “ari icyiza, ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.”—Zefaniya 1:3–2:3; 3:1-5.
Yosiya yaje kuba umutegetsi umeze ate? Umwanditsi w’amateka ya Bibiliya witwaga Ezira yaranditse ati ‘[Yosiya] yakoze ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo, ace iburyo cyangwa ibumoso’ (2 Ngoma 34:1, 2). Uko bigaragara, Yosiya yashoboye gukora ibiboneye mu maso y’Imana. Ariko se, umuryango yarerewemo wari umeze ute?
Mbese, Yarezwe Neza, Cyangwa Nabi?
Igihe Yosiya yavukaga mu mwaka wa 667 M.I.C., se, Amoni, yari afite imyaka 16 gusa, kandi sekuru Manase yategekaga i Buyuda. Manase yari umwe mu bami babi kurusha abandi bose bimye i Buyuda. Yubatse ibicaniro bya Baali, “akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka.” Yacishije abahungu be mu muriro, akora ibikorwa by’ubumaji, araraguza, ateza imbere ibikorwa by’ubupfumu, kandi amena amaraso menshi y’inzirakarengane. Nanone kandi, Manase yazanye mu nzu ya Yehova igishushanyo kibajwe cy’ingoro yera yari yarakoze. Yayobeje Abayuda n’ab’i Yerusalemu “bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli gukora nabi.”—2 Ngoma 33:1-9.
Manase yabaye mubi cyane ku buryo Yehova yaretse akajya gufungirwa mu mbago i Babuloni, umwe mu mijyi y’umwami w’Abashuri. Igihe Manase yari mu bunyage yaricujije, yicisha bugufi maze asaba Yehova imbabazi. Imana yumvise gutakamba kwe asaba imbabazi, maze imusubiza mu bwami i Yerusalemu. Hanyuma Manase yashyizeho gahunda yo kuvugurura ibintu kandi bigira ingaruka nziza mu rugero runaka.—2 Ngoma 33:10-17.
Ni izihe ngaruka ububi bwa Manase hamwe no kuba nyuma y’aho yaricujije byagize ku muhungu we Amoni? Yabaye mubi cyane. Igihe Manase yicuzaga maze agashyiraho imihati kugira ngo asukure igihugu akivanamo umwanda we ubwe yari yaragishyizemo, Amoni ntiyabyitabiriye. Amoni amaze kwima ingoma igihe yari afite imyaka 22, ‘yakoze ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se Manase yakoraga.’ Aho kugira ngo yicishe bugufi imbere ya Yehova, ‘Amoni uwo yiyongeranyije gucumura’ (2 Ngoma 33:21-23). Igihe Amoni yabaga umwami w’u Buyuda, Yosiya yari afite imyaka itandatu gusa. Mbega ukuntu Yosiya agomba kuba yaragize imibereho ibabaje igihe yari akiri umwana!
Ubutegetsi bubi bwa Amoni bwarangiye nyuma y’imyaka ibiri, ubwo abagaragu be bamugambaniraga bakamwica. Ariko kandi, abaturage bo muri icyo gihugu bishe abo bagaragu ba Amoni bari bamugambaniye maze bimika umuhungu we Yosiya aba umwami.—2 Ngoma 33:24, 25.
N’ubwo Yosiya akiri umwana yanyuze muri iyo mimerere yashoboraga kumugiraho ingaruka mbi, yakomeje gukora ibyiza mu maso ya Yehova. Ubutegetsi bwe bwageze kuri byinshi byiza, ku buryo Bibiliya igira iti “nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose; ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.”—2 Abami 23:19-25.
Mbega ukuntu Yosiya ari urugero rutera inkunga ku bantu bashobora kuba baragize imibereho ibabaje igihe bari bakiri abana! Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rwe? Ni iki cyafashije Yosiya guhitamo inzira iboneye no kuyigumamo?
Shaka Uko Wamenya Yehova
Ikintu cyakomeje kugira ingaruka nziza kuri Yosiya mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, ni ukwicuza kwa sekuru Manase. Uko imishyikirano abo bombi bari bafitanye yari imeze n’imyaka Yosiya yari afite igihe Manase yakosoraga imigenzereze ye, Bibiliya nta cyo ibivugaho. Kubera ko imiryango y’Abayahudi yabaga ifitanye ubumwe, Manase ashobora kuba yaragerageje kurinda umwuzukuru we ibintu byari bimukikije byashoboraga kumugiraho ingaruka zangiza binyuriye mu gucengeza mu mutima w’umwuzukuru we kubaha Imana y’ukuri, ari yo Yehova, no kubaha ijambo ryayo. Imbuto izo ari zo zose z’ukuri Manase yashoboye kubiba mu mutima wa Yosiya, wenda zikaba zari zikomatanyirijwe hamwe n’ibindi bintu byamugiragaho ingaruka nziza, amaherezo zaje kugira umumaro. Mu mwaka wa munani ari ku ngoma i Buyuda, Yosiya wari ufite imyaka 15 yashatse kumenya ibyo Yehova ashaka no kubikora.—2 Ngoma 34:1-3.
Imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka abantu bamwe bagiye bagira bakiri abana, bayigiranye na mwene wabo wa kure, umuntu w’incuti cyangwa se umuturanyi. Ariko kandi, iyo izo mbuto zabibwe zuhiwe, nyuma y’aho zishobora kuzera imbuto nziza. Malinda twigeze kuvuga mbere, yari afite umuturanyi ugeze mu za bukuru wagwaga neza, buri gihe akaba yarazanaga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! iwabo mu rugo. Yibuka uwo musaza amwishimiye cyane agira ati “ikintu cyangeze ku mutima kurusha ibindi ku birebana n’umuturanyi wanjye, ni ukuntu atajyaga yizihiza iminsi mikuru. Ibyo byari iby’ingenzi kuri jye kubera ko ku munsi mukuru witwa Halloween hamwe n’indi minsi mikuru imwe n’imwe ari bwo ababyeyi banjye bakoraga imihango y’agatsiko kabo.” Hashize imyaka igera ku icumi nyuma y’aho, igihe umuntu w’incuti yatumiraga Malinda ngo azaze mu materaniro ya Gikristo ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, yibutse wa muturanyi we maze ahita yemera. Ibyo byamufashije gushakisha ukuri.
Icishe Bugufi Imbere y’Imana
Ubutegetsi bwa Yosiya bwaranzwe no kuvugurura ibintu byinshi mu rwego rw’idini mu gihugu cy’u Buyuda. Mu gihe Yosiya yari arangije porogaramu yamaze imyaka itandatu yo kurwanya ibyo gusenga ibigirwamana no gusukura igihugu cy’u Buyuda, yatangiye gusana inzu ya Yehova. Mu gihe uwo murimo wari ugikomeza, mbega ikintu cy’agaciro kenshi Umutambyi Mukuru Hilukiya yavumbuye! Yatoye kopi y’umwimerere y’ “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka.” Shafani wari umwanditsi amaze guhabwa na Hilukiya icyo kintu gishishikaje bari babonye, yagiye kubwira umwami inkuru y’icyo kintu cyari cyatowe. Mbese, ibyo Yosiya wari ufite imyaka 25 yari yaragezeho byatumye agaragaza ubwibone?—2 Ngoma 34:3-18.
Ezira yaranditse ati “umwami yumvise amagambo y’amategeko, ashishimura imyambaro ye.” Ibyo byari uburyo bwo kugaragaza akababaro kavuye ku mutima yari afite bitewe n’uko yabonye ko amategeko y’Imana yose atari yarubahirijwe na ba sekuruza. Koko rero, icyo cyari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi! Umwami yahise yohereza intumwa zigizwe n’abantu batanu kujya kumubariza Yehova binyuriye ku muhanuzikazi Hulida. Izo ntumwa zagarutse zifite raporo ikurikira: ‘hazabaho ibyago bitewe no kutumvira Amategeko ya Yehova. Ariko wowe, Mwami Yosiya, kubera ko wicishije bugufi, uzashyirwa mu mva yawe amahoro, kandi ntuzareba ibyo byago’ (2 Ngoma 34:19-28). Yehova yashimishijwe n’imyifatire ya Yosiya.
Natwe dushobora kwicisha bugufi imbere y’Imana y’ukuri, ari yo Yehova, kandi tukayigaragariza imyifatire yo kuyubaha no kubaha Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya, uko uburere twahawe bwaba buri kose. Nicholas twavuze tugitangira ni byo yakoze. Yagize ati “n’ubwo ubuzima bwanjye bwari bwuzuyemo akaga n’ibibazo byinshi bitewe no gusabikwa n’ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi, nashishikazwaga na Bibiliya kandi nifuzaga cyane kugira intego mu buzima. Amaherezo naje kubonana n’Abahamya ba Yehova, mpindura imibereho yanjye maze nemera ukuri.” Ni koko, dushobora kugaragariza Imana n’Ijambo ryayo imyifatire yo kubaha uko imimerere idukikije yaba iri kose.
Inyungu Zibonerwa mu byo Yehova Yateguye
Nanone kandi, Yosiya yubahaga abahanuzi ba Yehova mu buryo bwimbitse. Ntiyagiye guhanuza ku muhanuzikazi Hulida gusa, ahubwo n’abandi bahanuzi bo mu gihe cye bamugizeho ingaruka zikomeye. Urugero, Yeremiya na Zefaniya bombi bari bashishikariye gushyira ahagaragara ibikorwa byo gusenga ibigirwamana byakorerwaga mu Buyuda. Mbega ukuntu kwitondera ubutumwa bwabo bigomba kuba byaratumye Yosiya yongererwa imbaraga mu gihe yakomezaga gahunda ye yo kurwanya ugusenga kw’ikinyoma!—Yeremiya 1:1, 2; 3:6-10; Zefaniya 1:1-6.
Yesu Kristo, “umutware” (NW ), yashyizeho inteko y’abigishwa be basizwe—ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’—kugira ngo ajye atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45-47). Binyuriye ku bitabo bishingiye kuri Bibiliya hamwe na gahunda z’itorero, itsinda ry’umugaragu ryerekeza ibitekerezo ku nyungu zibonerwa mu kwita ku nama za Bibiliya kandi rigatanga ibitekerezo bifatika ku birebana n’uko twazishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi. Mbega ukuntu bikwiriye ko twakoresha ibyo Yehova yaduteguriye kugira ngo bidufashe kunesha imyifatire mibi iyo ari yo yose ishobora kuba yarashinze imizi muri twe! Uhereye igihe Nicholas yari akiri umwana, yangaga urunuka icyitwa ubutware cyose. Ndetse n’igihe yigaga ukuri kw’Ijambo ry’Imana, aho hantu yari afite intege nke hamubuzaga gukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Guhindura iyo myifatire ntibyamworoheye. Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka yabigezeho. Mu buhe buryo? Nicholas agira ati “mbifashijwemo n’abasaza babiri bumva ibibazo, nemeye ingorane nari mfite maze ntangira gushyira mu bikorwa inama zabo zuje urukundo kandi zishingiye ku Byanditswe.” Yongeyeho ati “n’ubwo rimwe na rimwe njya numva hari ibintu bitanshimishije, ubu nashoboye gutegeka kamere yanjye yo kwigomeka.”
Malinda na we ajya asaba abasaza inama iyo agiye gufata imyanzuro ikomeye mu buzima bwe. Mu guhangana n’ibyiyumvo yari afite byo kumva atagira kivurira no kumva ari nta cyo amaze byari byarahereye mu bwana, ibyo asanga ari ingirakamaro cyane mu buryo bwihariye, ni ingingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Yagize ati “rimwe na rimwe, mu ngingo haba hari paragarafu imwe gusa cyangwa interuro imwe—agace gato gusa—kangera ku mutima. Mu myaka igera ku icyenda ishize, natangiye kujya negeranya bene izo ngingo muri karaseri ku buryo nshobora kuzibona bitangoye.” Muri iki gihe, karaseri ze eshatu zirimo ingingo zigera kuri 400!
Oya, si ngombwa ko abantu bagerwaho iteka n’ingaruka zituruka ku mibereho mibi yo mu muryango barerewemo. Babifashijwemo na Yehova, bashobora kugira icyo bageraho mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’uko uburere umuntu yahawe budatuma byanze bikunze ashikama, ni na ko imibereho mibi yo mu bwana itabuza umuntu gutinya Imana.
Igitabo cy’Amategeko kimaze kuboneka mu gihe cyo gusana urusengero, Yosiya ‘yasezeraniye imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose’ (2 Ngoma 34:31). Kandi ntiyateshutse kuri icyo cyemezo kugeza igihe yapfiriye. Mu buryo nk’ubwo, Malinda na Nicholas biyemeje gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova Imana, no kuba abantu bashikamye kandi bagira ingaruka nziza. Turifuza ko nawe wakwiyemeza gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana no kuyikorera mu budahemuka. Ushobora kwiringira ko uzagira icyo ugeraho, kubera ko Yehova agusezeranya ati “ntutinye, kuko ndi kumwe nawe; ntukihebe, kuko ndi Imana yawe; nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara; kandi nzajya nkuramiza ukuboko [kw’]iburyo, ni ko gukiranuka kwanjye.”—Yesaya 41:10, 13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
N’ubwo Yosiya yagize imibereho yo mu bwana ibabaje, yashatse kumenya Yehova kandi yagize icyo ageraho mu buzima bwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Abasaza bashobora kugufasha kunesha kamere yashinze imizi muri wowe
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
“Umunara w’Umurinzi” na “Réveillez-vous!” bishobora kugufasha gukomeza gushikama